Digiqole ad

Nsengimana Philbert arasaba urubyiruko gusubira ku muco wo kwiharika

Ibi Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Philbert, yabisabye urubyiruko kuri uyu wa 30 Mutarama ubwo yagiranaga ibiganiro na rwo mu gikorwa cy’ubukanguramba ku ikoreshwa ry’ikoranabunga mu karere ka Rubavu.

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri ruteze amatwi ubutumwa bwa  Minisitiri
Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri ruteze amatwi ubutumwa bwa Minisitiri

Urubyiruko rwiganjemo ururangije amashuri yisumbuye rwagaragaje imbogamizi y’amikoro rufite mu buzima bwa buri munsi.

Miinisitiri w’Urubyiruko n’Ikorahabunga, Nsengmana Philbert yabwiye uru rubyiruko ko kugira ngo izi mbogamizi ziveho rwakongera rukubura umuco wahoze uranga urubyiruko rwo hambere wo kwiharika.

Yagize ati “Hari umuco waranze Abanyarwanda kandi n’ubu mbona watubera umusemburo wadufasha gukataza mu iterambere u Rwanda turimo, umuco wo kwiharika wagira akamaro mu rugamba turimo cyane cyane uyishyizwe mu bikorwa n’urubyiruko nkamwe.”

Minisitiri yabwiye urubyiruko ko iyo umuntu afite ibitekerezo n’amaboko bihagije kuba yahera ku kantu gato akazamuka akiteza imbere akanateza imbere igihugu cye.

Minisitiri yagize ati “Niba umubyeyi wawe yakurihiriraga frw 50 000 nkeka ko atanayakwima mu gihe waba usoje amashuri yawe, aya rero uyakoresheje neza birashoboka 100% ko mu myaka ibiri yaba amaze kubyara nibura miliyoni.”

Urubyiruko rero ngo rugomba gutekereza kugana amabanki, ruhereye kuri ubwo bushobozi buke bushobora rukaka inguzanyo ku buryo mu gihe runaka rwaba rubarirwa muri ba rwiyemezamirimo bari ku isonga mu Rwanda.

Benshi mu baturage ba Rubavu bavuze ko babona mudasobwa hashize igihe kinini
Benshi mu baturage ba Rubavu bavuze ko babona mudasobwa hashize igihe kinini

Ku bwa Minisitiri Nsengimana ngo ibi birashoboka binyuze mu bushake, guhanga udushya, kumenya gukoresha ubushobozi urubyiruko rufite ndetse n’ubufatanye. Ibi ngo bikozwe byaba urufunguzo rwatuma umugambi w’iterambere ugerwaho 100%.

Urubyiruko rw’irubavu rwagaragaje imbogamizi zo kubura ahantu hahagije ho kwihugura mu ikoranabuhanga, ariko Minisitiri arusobanurira ko hari bike rufite bikwiye gukoreshwa neza, avuga ko mu turere twose hashyizweho amazu buri wese ashobora kugana akabasha gusobanurirwa byinshi ku ikoranabunga rya mudasobwa na Interineti.

Nsengimana Philbert yabwiye abaturage ibintu bitatu bigomba kubakundisha ikoranabuhanga bagakora iyo bwabaga ngo barikunde banarikundishe abana babo.

Ibyo bintu bitatu harimo gusobanukirwa ko ikoranabuhanga ari urufunguzo rw’iterambere, ko ari ibanga rishobora guhishurira uwarikoresheje imbere he hazaza, kandi ngo ni ubukire.

Bityo ngo ibi byakagombye gutuma buri wese agira inyota ndetse akanashishikarira gukoresha ikoranabuhanga, dore ko muri iki gihe rinifashishwa mu bikorwa byose haba mu buhinzi, mu burezi, mu buvuzi no mu zindi gahunda zitandukanye.

Abaturage ba Rubavu babashije kugera mu modoka igendana ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa zifite Internet, babwiye Umuseke ko n’ubwo bamwe ari ubwa mbere bari babonye mudasobwa amaso ku maso, ubu bagiye guhagurukira kumenya byinshi ku ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Umwe rubyiruko rurangije amashuri atanga ibitekerezo ndetse asaba inama z'iterambere Minisitiri
Umwe rubyiruko rurangije amashuri atanga ibitekerezo ndetse asaba inama z’iterambere Minisitiri

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • URUBYIRUKO IMBARAGA ZIGIHUGU KANDI ZUBAKA TUGOMBA GUKURA AMABOKO MU MIFUKA TUGAKORA DUKE TUBONYE TUKADUCUNGA NEZA NTITWISHORE MUBIYOBYABWENGE

  • UMUCO WO KWIHARIKA TURAWUKANGURIRA ABAJENE NDETSE DUFATANE URUNANA TUREMERA ABAJENE BABAYE EREGA UBUTWARI BURAHARANIRWA KANDI ICYO WIFUZA KUBA GITEGURE UYU MUNSI MYICT HUGURA ABAJENE KU IKORANABUHANGA UBUNDI TWISHAKEMO IBISUBIZO

    • ibyo bite naho umuntu atuye muvandi.

Comments are closed.

en_USEnglish