Digiqole ad

Niyonzima Piyo arasaba kurenganurwa na buri wese ubishoboye

Umuturage witwa Niyonzima Piyo amaze imyaka irenga ine (4) asaba urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, mu Karere ka Nyanza kumusubiza amafaranga 1 266 300 y’ingwate yatanze mu rubanza yarezwemo na Coperative yo kubitsa no kuguriza UCT/Nyanza akaza kuyitsinda.

Niyonzima Piyo usaba gusubizwa amafaranga yatanze nk'ingwate

Niyonzima Piyo usaba gusubizwa amafaranga yatanze nk’ingwate

Nk’uko Niyonzima abisobanura, amakimbirane hagati ye na UCT/Nyanza yakoreraga kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2007, yatangiye ubwo yari amaze kubona akandi kazi agasha kukajyamo.

Icyo gihe ubuyobozi bwa UCT/Nyanza bwaje gufatirana Niyonzima atarasezera mu kazi bumurega icyaha cy’ubuhemu (Abus de confiance). Umushinjacyaha Ntirushwamaboko Etienne ni we watanze impapuro zimuta muri yombi Niyonzima.

Niyonzima Piyo agiriwe inama n’umwunganizi we, baje gusaba urukiko kuruha ingwate ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1 266 300 yakiriwe na Karenzi Vincent, wari Perezida w’Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana kugira ngo azaburane ari hanze.

Niyonzima avuga ko ingwate yatanze yari sheki iriho umubare w’amafaranga twavuze, yo muri BK ifite no 03 15 90 60.

Urubanza rwa Niyonzima rwari rufite no RP 0110/ TB/11/ Busasamana. Niyonzima avuga ko urubanza rwagiye rutinzwa mu nzira ariko ruza kuburanishwa ndetse rusomwa kuwa 21 Mutarama 2013 nyuma y’imyaka 4 ruburanishwa.

Imyanzuro y’urukiko yategetse ko Niyonzima ahanaguweho icyaha yari akurikiranweho, kandi agasubizwa amafaranga y’ingwate yahaye urukiko.

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwanze gusubiza ingwate Niyonzima ndetse yarugana bakamubwira ko “yareka kubatesha umutwe,” nk’uko bisobanurwa na nyirubwite.

Niyonzima avuga ko yandikiye urukiko inshuro ashanu (5), asaba kubonana na perezida w’urukiko ariko bakamubwira ko “Bafite byinshi byogukora, atari we wenyine bitaho.”

Ikibazo cye yakigejeje muri Mnisiteri y’Ubutabera no muri Trensperence Rwanda nticyakemuka.

Umwe mu bakozi bo hejuru muri Minisiteri y’Ubutabera yasabye Niyonzima ko yakwandikira Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana amusaba kurenganurwa kandi.

Niyonzima yifuza ko yahabwa amafaranga y’ingwate yatanze kandi ngo azakomeza aharanire uburenganzira bwe.

Yagize ati “Sinzihorera gukurikirana ingwate yanjye kuko ni uburenganzira bwanjye. Numva ko ayo mafaranga ntayasubijwe naba nyambuwe n’urwego rwa Leta ariko ngomba kujya mu butabera.”

Perezida w’Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana uriho kuri ubu Muhumuza François ariko we asobanura ko urubanza rwarangiye kandi rukaba rwarabaye itegeko. Akomeza saba Niyonzima Piyo gukurikiza ururyo bwagenwe azishyurwamo.

Agira ati “Imyanzuro y’urukiko irasobanutse kandi yahindutse itegeko. Nakurikize uko amabwiriza yanditse.”

Muhumuza agira inama Niyonzima yo kugana umuhesha w’inkiko kugira ngo amurangirize urubanza maze abone kwishyurwa.

Niyonzima avuga ko itewe impungenge no kuba UCT/ Nyanza iri mu gihombo gikabije ndetse “ikaba iri mu nzira zo guseswa” ariyo yategetswe n’urukiko kuzamwishyura.

Niyonzima akaba yibaza impamvu amafaranga ye y’ingwate yayahaye urukiko ari na rwo rwamugize umwere, rugahindukira rukayaha UCT/Nyanza ubu idafite ubushobozi bwo kwishyura.

“Ni nde uzishyura?”

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

en_USEnglish