Nitutabungabunga ibidukikije Imana izabitubaza–Dr Mukankomeje
Aya ni amwe mu magambo Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), Dr. Rose Mukankomeje yavugiye mu gikorwa cyo kwerekana Filimi Isonga yakinwe bwa mbere mu Rwanda igaragaza uruhare rw’abantu mu kwangiza ibidukikije, igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama.
Iyi filimi yamuritswe yubakiye kuri Irunga umenyerewe mu mafilimi mu Rwanda akaba akina yitwa RUTEBUKA. Aba ari umukire w’igihe kini ubyara abana benshi ku bagore batagira umubare yarongoraga buri mwaka.
Nyuma abana be batari bake baza gukenera iminani bamaze gukura, bigateza ikibazo gikomeye cyane ndetse bagashwana bikomeye. Gusa hari n’aho igaragaza ruswa ikinze kubaho mu nzego z’ibanze mu gutanga ibyemezo byo kubaka.
Inagaragaza uburyo hakiri ikibazo cy’imiturire mu Rwanda mu bice by’inshi by’Umujyi wa Kigali.
Muri iki gikorwa Dr. Rose Mukankomeje, umuyobozi mukuru wa REMA, yatangaje ko kubungabunga ibidukikije ari ikintu gikomeye kandi ngo ni inshingano kuri buri wese.
Yagize ati “Kubungabunga ibidukikije ni ikintu gikomeye, gushyira amafaranga mu gikorwa nk’iki tuba dushaka ko bitanga isomo.”
Yongeyeho ko kuba u Rwanda rufite umutungo kamere muke, hagomba kubaho kuwubungabunga kugira ngo abantu bazagomeze kuwuhererekanya mu gihe kizaza.
Yagize ati “Ibidukikije ni intizanyo, nitubifata nabi bizagira ingaruka mbi ku bazadukomokaho kandi Imana izabitubaza.”
Ikigo REMA cyatanze ibihembo kandi ku bakinnyi bitwaye neza ndetse no ku musore Jules wiga muri KIST wayoboye iyi filimi nk’umuntu witanze cyane.
Ku bwa Dr. Rose Mukankomeje ngo filimi ntabwo ari bwo buryo bwonyine bwo kugaragaza ko ibidukikije byabungwabugwa kuko hari n’ibiganiro byagiye bitangwa ariko ngo igihe kirageze ngo amagambo asimburwe n’ibikorwa.
Yagize ati “Iyi filimi iruta kugenda ugasomera umuntu itegeko ryuzuye igitabo, mbere twari mu magambo ariko igihe kirageze ngo tuge mu bikorwa gusa n’ubundi buryo bwari busanzweho bwo kumenyekanisha amakuru buzagumaho.”
Filimi Isonga yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 49.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
u rwanda rumaze gutera intambwe nini mu kurengera ibidukikije kuba amahanga noneho atangiye no kudushimira ni byiza
Dr Rose ndakwibuka ukiri professeur wanjye mu iseminari nto ku Nyundo, twaragukundaga twese kandi turacyagukunda ! uri umuntu muzima ufite ubwenge bwinshi u Rwanda rwagombye kuguha umwanya wisumbuyeho ugatambutsa ubwenge ufite !
iyo filime iragurishwa hehe?yitwa gute?
Imana ifite gahunda ikomeye ku Gihugu cyacu.
Murakoze.
urwanda nigihugu kiza cyakagize ibdukikije buririnda, mugihe abantu babyitayeho, dufite ibihe(climat) byiza cyane ugereranije nahandi kwisi, ariko abantu dukabije konona ibidukikije, aha ndavuga amashyamba cyane cyane, abantu ntago aba bumvko ari uruhare rwabo kurinda ibidukijije, gusa iyi film nanjye ndayitegereje ngo ndebe uubryo twononana ibidukikije kenshi ntitunabimenye!
nibyo ibidukikije ni bimwe mu bidufitiye akamaro kanini cyane tubibungabunge kuko ni amahirwe twifitiye kuko hari ababibuze ubutayu bwenda kwica!
Dukwiye rwose kumenya ko ibidukikije kutabyitaho bifite ingaruka zikomeye ku buzima bwacu bwa none n’ejo hazaza. Gusa ibihugu byateye imbere mu nganda nta cyo bikora ngo bibungabunge ibidukikije kandi ari byo bisohora imyanda myinshi y’inganda. Umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira izindi ngamba z’iki kinyejana mu rwego rwo kugabanya ukwangirika kw’akayungirizo k’izuba. Ubushyuhe bukabije burarushaho kugenda bwiyongera ahantu hose. Imana izatubaza byinshi harimo ni uburyo twahawe isi itunganye iteye amabengeza nyuma tugahitamo izindi nzira zo kuyisenya nkaho twafatanyije n’Imana kuyihanga. Mureke ikibazo cy’ibidukikije kibe icya buri muturarwanda maze twiyubakire igihugu.
utarinze ibidukikije se ubwo wazaraga abana igihugu kimeze gite koko mwa bantu!!!
Comments are closed.