Nirere Shanel (Miss Shanel) yatangiye gukoresha Piano
Kuri mashusho we ubwe yashyize kuri Youtube yagaragaje ko hari aho amaze kugera mu gucurangisha Piano, kimwe mu byuma bya muzika buri wese atisukira.
Nirere Ruth wamenyekanye cyane nka Miss Shanel, yanditse ko amaze amezi ane abyiga ubu akaba hari aho amaze kubigeza. Uyu muhanzikazi ari kwiga mu ishuri rya Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes, CESMD mu Ubufaransa aho yoherejwe ku bufatanye na Institut Francais du Rwanda.
Nirere muri iyi Video aragaragara acuranga na Piano indirimbo yitwa “Saint James infirmary” ya Louis Armstrong yicaye kuri Piano y’ishuri aho akomereje amasomo.
Si abahanzi benshi b’amajwi nk’aya Nirere baba banafite ubuhanga mu gucuranga Piano cyangwa ibindi byuma bya muzika ari kwiga gukoresha.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo uyu mukobwa yabonye amahirwe, we na bagenzi be, yo kujya kunononsora amasomo ya muzika.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Big up shanel uwiga numenya muko komerezaho ariko uzavome utaha i Wanyu!!!!!
Bravo Nirere. Uyu mukobwa agira ijwi ryiza, ahubwo nari narayobewe aho yagiye. Bonne chance
yarahogozaga nukuli.azaba alicia keyz w’umunyarwandakazi. bigup channel
felicitation gushaka ni ugushobora komerezaho
A big bravo! Umuhanzi mwiza ni uwongera ubumenyi muri technical musics. N’abandi bamurebereho. Congs!
Komera muko, nuko nuko, erega uri namwiza.
Hahirwa umusore uzagushaka.
sha uyu mwana ndamwemera kumukundabyo nibindi!!
Nzaruhuka nkoranye nawe film tu!!!
Comments are closed.