Digiqole ad

Ninde uzegukana igihembo cy’umukinnyi wa shampionat ishize?

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” rirateganya igikorwa cyo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona y’umupira w’amaguru y’umwaka ushize wa 2013/2014, nk’uko ubuyobozi bwa FERWAFA bubitangaza.

wayi Yeka, umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu bandi muri shampionat ishize. Niwe warangije atsinze ibitego byinshi muri shampionat ishize
wayi Yeka, umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu bandi muri shampionat ishize. Niwe warangije atsinze ibitego byinshi muri shampionat ishize

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Kayiranga Vedaste, umuvugizi akaba na Visi-Perezida wa FERWAFA yavuze ko bateganya igikorwa cyo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona irangiye wa 2013/2014 nk’uko byari byabaye umwaka wa shampiyona wa banje.

Yagize ati “ Turateganya guhemba abakinnyi beza nk’uko byabayeho ubushize mu mwaka wa Shampiyona wabanjirije uyu dushoje.”

Akomeza avuga ko ubu bari kuvugana n’abaterankunga batandukanye barimo n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa “BRALIRWA” ngo barebe ko babafasha muri iki gikorwa bityo ngo ibihembo bikiyongera.

Ubushize iki gikorwa cyabaye ntamuterankunga wa fashije federeasiyo y’umupira w’aamaguru mu Rwanda.

Amiss Cedrick niwe wari wabaye umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’umwaka wa 2012/2013 aho yahembwe miliyoni 1,100000 by’amafaranga y’u Rwanda nk’umukinnyi wahize abandi ndetse akaza no kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu bagabo.

Abatoza n’abanyamakuru b’imikino baherutse kubwira Umuseke abakinnyi 11 babona bitwaye neza kurusha abandi muri shampionat ishize, abo ni:

Umuzamu: Mvuyekure Emery (As kigali)
Rusheshangoga Michel (APR FC)
Abouba Sibomana (Rayon sport)
Tubane James (As Kigali)
Emery Bayisenge (APR FC)
Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
Uwambajimana Leon (Rayonsport)
Mwiseneza Djamari (Rayonsport)
Ndayisenga Fuadi (Rayonsport)
Hamiss Cedrick  (Rayonsport)
Wai yeka  wa Musanze FC

Muri aba haba hazavamo uzahembwa na FERWAFA? Bibaye byo yaba nde?

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Hamiss Cedrik  ntawe wamugereranya nawe, ni numbe 1, hazashira indi myaka 3 nibura kugirango tubone undi mukinynyi nkawe hano mu rda, nawe niyo mpamvu  yabizize kubera urwango  nishyari  abagome bari bamufitiye.  Degaulle azatore uwo ashaka.

  • reka ntangire nsuhuza wowe umwanditsi w’iyi nkuru, kandi nshimira na Laurence uvugishije ukuri. ariko reka nanjye nkwibarize nkurunziza we, ubwo koko uretse gutinya kuvugisha ukuri wowe ubona hari undi mukinnyi wahiga HAMISS CEDRIC ? Gusa kubera ibibazo yahuye nabyo wagirango ni ibya politique ashobora kudahembwa.!!!, icyakora nataba uwa mbere bazatubwire impamvu zabyo. merci. .

  • mbanje gusuhuza  paul NKURUNZIZA, watwandikiye iyi nkuru, kandi nshimira uyu LAURENCE, utinyutse kuvuga ukuri  dore ko gukwepa ukuri mbona aribyo byeze.  .!!!  hanyuma se nkubajije Paul wowe ubona hari undi mukinnyi uyu munsi watwara icyo gihembo utari HAMISS CEDRIC ?  yaba  ari ugushimisha abafana, yaba discipline, yaba gutsinda akarokora Equipe, …..!!!, nemeza ko ibyamubayeho byatewe na arbitrage y’umunsi , kandi  ntibyagira uwo bitangaza icyo gihembo bagihaye undi dore ko cedric wagirango afite ibibazo bya politique urebye uburyo yafatiwe ibihano dore ko bisa no kumuca mu mupira w’amaguru mu Rwanda. ariko ntacyo  Imana yo  ntirenganya.

  • Hamiss Cedrik  ntawe wamugereranya nawe, nta numugwa mu ntege aliko twe gutinda kuri Ruhago yacu iyobowe na de gaule bishobora kuzavukamo ibindi. Aliko nibigenda neza bazokoreshe amatora kubanyarwnda bose bakunda football bifashije amasoyete acuruza itumanaho n’abanyamakuru naho nihabamo influence ya de gaule ayo matora azabogama.

  • KUba yarahanwe byonyene nimyitwarire mibi Hamiss  ntakwiye igikombe abe nagato

    • none se wowe ineza fred uravuga ngo kuba yarahanwe, niba wararebye umukino buriya hagombaga guhanwa HAMISS Cedrik cg hagombaga guhanwa munyanziza gervais na federation aliko kubera ko ugomba guhanwa aliwe uhana urumva uko bigomba kugenda tujye dukurikira ibintu biri kuba twe gutegereza kubibwirwa n’abandi. none ko abandi bahananywe nawe inkiko zabahanaguye ho icyaha kuko basanze ibyo ferwafa ibarega nta shingiro ryabyo kuki ferwafa yashinja Hamiss icyaha ukumva ko kigomba kuba icyaha aho uhagaze turahumva ese wtubwiye uwitwaye neza ko ari uburenganzira bwawe kandi ko nta n’icyo byangiza kuko biterwa n’uko buri wese yakurikiye imikino cg se niyo yarebye.

    • none se wowe ineza fred uravuga ngo kuba yarahanwe, niba wararebye
      umukino buriya hagombaga guhanwa HAMISS Cedrik cg hagombaga guhanwa
      munyanziza gervais na federation aliko kubera ko ugomba guhanwa aliwe
      uhana urumva uko bigomba kugenda tujye dukurikira ibintu biri kuba twe
      gutegereza kubibwirwa n’abandi. none ko abandi bahananywe nawe inkiko
      zabahanaguye ho icyaha kuko basanze ibyo ferwafa ibarega nta shingiro
      ryabyo kuki ferwafa yashinja Hamiss icyaha ukumva ko kigomba kuba icyaha
      aho uhagaze turahumva ese wtubwiye uwitwaye neza ko ari uburenganzira
      bwawe kandi ko nta n’icyo byangiza kuko biterwa n’uko buri wese
      yakurikiye imikino cg se niyo yarebye. niba ari cyo nabonye abakinnyi batanu ba Rayon Sport muruto rw’abitwaye neza (Abouba Sibomana, Uwambajimana Leon, Mwiseneza Djamari, Ndayisenga Fuadi, na Hamiss Cedrick) kandi Rayon Sport yarahanwe.

    • Ese ko numva umuntu dukeka yaba yarakoze ibitangaza bitarabaho muri ruhago Rwanda wamugeneye imyitwarire mibi hari urukiko rwigeze ruyimuhamya kandi na n’ubu isi yose imubona nk’igitangaza muri ruhago y’u Rwanda, wowe utarimo n’undi ubitekereza nkawe. naho kuvuga imyitwarire mibi ufatanyije na nde? kubibona se ? de gaule wabo se? munyanziza gervais se? nzenze se? cg jmv ntagwabira waje aje kurangiza Rayon yasanze yari yarubatswe na Rudatsindura.

  • Ariko bafana bagenzi banjye mujye mureka gutwarwa namarangamutima yanyu ngo mwumve ko babarea 

Comments are closed.

en_USEnglish