Digiqole ad

Nimutarwanya Ingengabitekerezo ya Genocide izabahitana – Ministre w’urubyiruko

Mu kiganiro Ministre w’Urubyiruko Jean Philibert Nsengimana yahaye abanyeshuri ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ijoro yro kuri uyu wa mbere tariki 09 Mata, yababwiye ko nibatarwana nog banatsinde urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Genoside urwo rugamba ruzabahitana.

Minisitiri w'urubyiruko Jean Philibert Nsengimana(iburyo),Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Jean de Dieu Mucyo(Hagati) na Manasse Mbonye Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe amasomo
Minisitiri w'urubyiruko Jean Philibert Nsengimana(iburyo),Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Jean de Dieu Mucyo(Hagati) na Manasse Mbonye Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe amasomo

Minisitiri Nsengimana ati: “Kurwanya ingengabitekerezo ya Genoside tugomba kubifata nk’intambara nk’izindi kuko nitutarwana uru rugamba rushobora kuguhitana ejo, tugomba gutekereza uburyo bwo gukumira tukabuza iyo ngengabitekerezo itaratohagira. Ibi ni byo byatuma twuba ejo hazaza heza”.

Muri iki kiganiro abanyeshuri n’abandi bari aho bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo kubyo babwiwe.

Bamwe bagaragaje ko kumenya ingengabitekerezo ya Genoside icyo ari cyo neza bigoranye. Aha umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya jenoside Jean de Dieu Mucyo akaba yasubije ko nubwo itegeko risobanura neza ingengabitekerezo ya Genoside riri gusubirwamo ariko ingengabitekerezo ya Genoside yumvikana n’ubusanzwe.

Mucyo Jean de Dieu ati: “Itegeko rihana ingengabitekerezo ya Genoside riri gusubirwamo rizasobanura icyo guhakana Genoside ari cyo, n’icyo gupfobya Genoside ari cyo . Gusa ibikorwa by’ingengabitekerezo ya jenoside ni ibintu bisobanutse, niba ugiye kuvuga amagambo avangura, ajyana mu gutsemba abantu ibyo birumvikana si ka kera aho umuntu yavugaga amagambo avangura abanyarwanda ntahanwe”.

Mucyo yongeyeho ati: “Ubu turi mu gihugu kigendera ku mategeko. Ugomba kumenya amagambo yo kuvuga n’ayo kutavuga ntiwitwaze ko utazi amategeko, twe tuzi aho amagambo yagejeje iki gihugu nk’ayavuzwe muri kangura, ayo Leon Mugesera yavuze. Umuntu agomba kumenya ko navuga amagambo atanya abanyarwanda agomba kuyabazwa”.

Muri kaminuza nkuru y’u Rwanda kimwe n’ahandi hari kubera buri munsi ibiganiro bijyanye no kwibuka Genoside yakorewe abatutsi mu 1994. Muri ibi biganiro usanga abanyehsuri n’abakozi ba Kaminuza bisanzura mu gutanga ibitekerezo no kubaza ibyo batasobanukiwe ku byo baba bari kuganirirwaho.

Umwe mu banyeshuri abaza ikibazo abatanze ikiganiro
Umwe mu banyeshuri abaza ikibazo abatanze ikiganiro
Dr Bonfils Safari, umwarimu muri NUR ni umwe mu batanze ibitekerezo anabaza ibibazo
Dr Bonfils Safari, umwarimu muri NUR ni umwe mu batanze ibitekerezo anabaza ibibazo

Jean Baptiste Micomyiza
PR/NUR

0 Comment

  • Nsengiyumva ng’atiki? ngo nitutarwanya genocide ideology ngo izaduhitana? Izahitana bande? abo abwira kuyirwanya ni bande. Ko yakorewe abatutsi nibo abwira cyangwa hali indi genocide avuga. Imihini mishya itera amabavu akwiye gusobanukirwa neza ibyo avuga cyangwa akagisha inama. ntabwo tukiri mubihe umuyobozi apfa guhura ibigambo mu bantu nubwo we yiyumvamo ko ari mu kuli.Mbes ukuli kwe nukuhe??

    • niko sha uzi gusesengura cg nawe urayihembera? erega ideologi genocidaire ntigira uyigira kubera uwo ariwe cg utagira uwo ariwe buri wese wifitemo kubona mugenzi we muyindi sura irenze umuntu kandi akumva atamushaka kw’isi aba ayifite uwo yaba wese,uvuga ngo uyu agomba gupfa kubera ko ariki cga ngo yagombaga gupfa kuko ari iki iba imwuzuye iyo abonye support arayikora igahitana abo yateganyaga nabo atakekaga bakagenderamo kuko mu bamufasha ntibaba babyumva kimwe byose buri wese ashyiramo nindi Angle yishakiye bitryo igahitana benshi,rero utayirinze byo yaguhitana kuko uhitana ababandi aho urin’abawe bagahitanwa n’abahandi utari kandi utari bubakize?! nyuma ikaguhitana ubazwa ibyo wakoze urumva?naho uko wabyumvise ukabyisobanurira ni nako ideologie abantu bayumva mu buryo butandukanye iyo ari mbi(ideologie) igahitana benshi iyo ari nziza bigasaba guhora uyisobanura ngo itangiza yagombaga gukiza.

  • thnx philbert kwibutsa urubyiruko kuko nirwo ejo hazaza.
    naho wowe rufuku uvugango philbert arahuragura ibigambo,ahubwo se hari guhuragura ibigambo kurusha ibyo ukoze?mujye mumenya ibyo muvuga muri comments kuko inkuru irasobanutse kuko utarwanyije ingengebitekerezo ya genoside yaguhitana nyine,niba ihemberewe yagera ahao ishyirwa mu bikorwa ikaguhitana cg ukabihanirwa bityo nabwo ikaba iraguhitanye,dats all

  • Genocide yakorewe abanyarwanda. I repeat: genocide yakorewe abanyarwanda. Mu Rwanda, nta batutsi bahali, nta bahutu bahali, hali abanayrwanda.

  • ingengabitekerezo n’abahanga bananiwe kumenya icyo aricyo,ese abirirwa batuka abahutu mu tubari basinze ko ntarabona babahanira ingengabitekerezo?…

  • Najye simera abakivu Ngo abatutsi cy abahutu. ubwose baba basha kugaragaza icyi. ko amoko agihari. SINZI UKO MWAKUMVA MUBAYE UMUNTU AVUZE MURI dISCOUR YE mukumva aravuze ati<> pLease izi mvugo muzitondere kuko birikugaruka kenshi.

Comments are closed.

en_USEnglish