Digiqole ad

Nimundebe, ntabwo ndi umuntu ushaka mandat ya gatatu – Kagame

Mu kiganiro n’abanyamakuru kirangiye ku biro by’umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 27 Gashyantare, President Kagame yamaze umwanya munini asubiza ku kibazo cya mandat ya gatatu cyagiye kimubazwaho kenshi.

Kuri uyu wa 27 Gashyantare ubwo yasubizaga ibibazo by'abanyamakuru
Kuri uyu wa 27 Gashyantare ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru/Photo PPU

President Paul Kagame yavuze ko kuri we abamubaza iki kibazo abona ari ikibazo cy’icyizere bamufitiye cyangwa batamufitiye.

Yavuze ko ku muntu umufitiye icyizere atakabaye amubaza icyo kibazo cyangwa agiha umwanya nkuwo bamwe bagiha uyu munsi.

Naho ku muntu utamufitiye icyizere we ngo n’ubundi niyo yamubwira ko adashaka mandat ya gatatu yazahora amubaza icyo kibazo kuko nyine nta kizere yaba amugirira.

Mu magambo ye President Kagame yagize ati “ Hashize igihe kinini mbazwa iki kibazo? Niba nzagenda niba ntazagenda nyuma ya mandat ebyiri…

Nanakibajijwe mbere y’uko ndangiza mandat ya mbere, murabizi.

Tariki 8 Gashyantare natumiye abanyamuryango b’abayobozi mu ishyaka ryanjye, bageraga ku 1000, icyo nari ngambiriye kwari ukugirango twige kuri iyi ngingo kuko ubu iri guteza kuyibazaho cyane no kuyobya abaturage mu buryo butari ngombwa.

Najya gusura abaturage mu cyaro bakambaza ngo twumva bakubaza ngo uzagenda ryari? Ubundi ugiye he? Nkaho aba baturage ataribo barebwa cyane nibyo kurusha ababimbaza.

Baravuga ngo president arashaka mandat ya gatatu… ngo ntibisobanutse…..
Nimundebe, ntabwo ndi umuntu ushaka mandat ya gatatu, nimundebe, ntabwo nyishaka. Ntabwo ndi gukora aka kazi ngo ni uko kampemba, cyangwa ko hari ikindi kintu cy’inyungu ndende mvanamo.

Ntabwo njya hariya kubwira abaturage ibyo mbabwira ngo ni uko nshaka mandat ya gatatu. si uko nkora.

Ndiho ndakora ibyo abanyarwanda bansabye gukora nimbirangiza nzaba mbirangije, nyuma nakomeza ngakorera igihugu cyanjye mu bundi buryo.

Rero icyo kintu mwigiha intera kidakwiye, mwishaka kumvisha abantu ko President ashaka mandat ya gatatu.

Ndatekereza ku imbere h’ejo h’u Rwanda ntabwo ntekereza kuri mandat ya gatatu.

Aha akaba yavuze ko mu cyumba aba avugiramo haba harimo abantu benshi bafata ibintu ugutandukanye, bakabivuga ugutandukanye.

Ariko ko iyo ushaka kuvanga ibyo bakubwiye ubikora, bityo ko we avuze uko ibintu bimeze bidakwiye ko habaho kuvangavanga ngo abantu babwirwe ibyo atavuze.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru President Kagame yagarutse ku bibazo bimwe na bimwe nk’icy’inyubako zishaje yasabye ko aho guhora batanga amafaranga bazivugurura bashaka amafaranga hakubakwa inshya. Aha akaba yagarukaga ku byari bibajijwe byo kuba MININTER, MINALOC n’ibiro by’abinjira n’abasohoka bikorera mu nzu ishaje ariko ngo igiye gusanwa.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • President wacu turamwemera. Yababwije ukuri

    • ntagihe atababwije ukuri, ikibazo ukuri ababwira barahinduka bakakuvangavanga. Plz stop vangavanga.com, Mze wacu amalako 90.

      • Igikenewe ni ukubaka fondation ikomeye irangwa:
        – igisirikari gikomeye kiri apolitique
        – abaturage bitorere inzego (abadepite na ba Mayors)
        – gutegurarira hamwe icyerekezo cy’igihugu cy amahame aranga abanyarwanda kuburyo abazakurikiraho na politica party iyo ariyo yose, bazagendera kuri aya mahamwe bakarushanwo muri strategy za implementation.

        Ibi Mze arebe ko bhari kandi bikomeye kugeza 2017, ubundi yiruhukire nawe arye ku musaruro w’ibikorwa yagejejeho abanyarwanda, abandi nabo bagerageze. Icyakora ntibibujije ko aba bananiwe twamutora akagaruka nk’uko byagenze kuri General de Gaule.

  • Please, His Excellence yababwiye ko asimbuka urutindo arugezeho. Sinumva impamvu mushaka kumuhimbira ibyo atavuze. Kandi rero abanyarwanda bafite uko bamubona bitewe n’ibyo amaze kutugezaho. Yego abanyamakuru ni ijisho rya Rubanda ariko na none mureke kuvuga ibyo Umuyobozi atavuze.
    Tureke abayobozi batuyobore neza kuko barimo kuzuza inshingano bahawe ubwo biyamamazaga, ubundi DUKOMEZE IMIHIGO Y’UBUTWARI.

  • Dore uko bizagenda: abaturage bazahaguruka bigaragambye basaba ko HE agumaho, nibiba ngombwa ababyeyi(abategarugori) barire bikumbagaze berekana ko HE aramutse agiye u Rwanda rwaba rusigaye habi, maze HE nawe yereke amahanga ko we atabishaka ko ahubwo akunda abatirage be none akaba agiye gukora ibyo bamusaba. Ubwo kandi niko n’abayobozi bakuru bazaba babimusaba. Maze ubundi itegekonshinga rihindurwe. Ntahandi nzi byari bwabe ngo abaturage babyisabire hanyuma byangwe.

    • None se ureretswe,urahanuye cyangwa uratekereje ? Icyo nakubwira ni uko ukwiye gutegereza tukareba iherezo ry’iki kibazo ,niba Mzee amaze imyaka ingana itya ayobora uribwira ko nta bandi yateguye bamusimbura ??

      • Tim Osman ntiyeretswe ahubwo azi gushyira ukuri ku mugaragaro:na ba Rose twabarariye mu muhanda, twikoreje ibijumba abafransa,…icyo tutakoze ni iki wa mugabo we?

    • nawe uramushaka nuko utabivuga kubera kamere ikuziritse

      • Tim,ntabwo ubwo arubwenge cg ubundi bushishozi(reka ubupfumu),ahubwo nukujijisha ariko gahunda yawe ariyo gutera abanyarwanda urujijo.Nimutegereze ko igihe kigera nimurangiza muvuge mwabonye icyabaye atarukuvuga amarangamutima n’ibyifuzo byanyu gusa.

      • muri ibi yavuze kamere uyisomye he? njye si nemeranya nawe ariko rero nanone iki ni ikibazo HE ntekereza ko cyamunaniye aho usoma igitekerezo ugahita wumva kamere.
        vraiment HOPE usebeje HE
        turapfiki ko turi bene adamu?

  • P.Paul ntababwije ukuri se imvugo niyo ngiro,Ntibakamutekerereze,ngo banashake kumwitirira ibyifuzo byabo;icyo ababwiye nicyo mucyange cg mukemere abirirwa bavugishwa ubusa,babaza ubusa, shut up.
    Mufate ahubwo umwanya mushakisha ukuntu umwuzure utazagaruka Nyabugogo basi,nibura uvuge uti nashatse icyagirira akamaro u Rwanda.

  • courage Muzehe wacu ,tukurinyuma.

  • I like u president, uri mfura ni bakureke nawe wiyegerere abana bawe ibyo wakoze ntawigeze abikora guhera muri 62 kugeza 1994,wabereye umugisha abanyarwanda,Imana izakwibukire abanyarwnda wa kuye mwicuraburindi.

  • Muzehe rwose twe nkabanyarwanda turahusabye abanyarwanda benshi tugusabye kojyera mandan kuko abaritora nitwe twabatoye kandi nabo turabibabwira ijoro namanwa kuvuga ngo byarebeka nabi nabazungu ariko abo bazungu sa banyarwanda nitwe twishyiraho abayobozi nabo bagashyiraho ababo turi gihugu cyigenga twe nkanyarwanda turabigusaba ahubwo turagusaba uzunguruke. Urwanda tubikwereke twese nabo bazungu babibone ariko bazemera ryari mumatora twarabiberetse sinzi icyo bashaka ibyo twahozemo turabi turashaka kuruhuka rwose ntabwo turashira impumu turacyagucyeye cyane cyane cyane

  • BRAVO mon President! nibyo kabisa kuki ba executif naba Mayor birirwa babwira abaturage ngo mugende muvugeko dushaka mandant ya gatat!? arabyivugiye mwimukoresha amakosa mushaka kumuteshukisha itegeko nshinga yemera mwaretse imyaka 4 isigaye akayidukorera neza ko tumwizeye bitwaye iki arekeye abandi kdi ko bahari rwose, wenda nyuma akazagaruka akongera akatwiyoborera umusaza wacu, example RUSSIA poutine se ntiyabugarutseho!???

  • Perezida wacu, Imana izakwijyanire, nubundi urisaziye bareke gukomeza kugutesha umutwe, kuko nunavaho ibyo uzakora bizaba biruta cyane ibyo uri gukora, kuko ushobora no kuzayobora umuryango w’abibumbye.
    Keep it up, uri umuntu w’umugabo, ureke abirirwa bakubeshya ngo baragushaka ari ukugira ngo gusa badushyushye imitwe banagushyire ku rutonde rw’abanyagitungu bo mu isi.
    Imana ikurende.

  • Abibaza niba President wacu azongera akayobora indi mandat nibareke kubibaza ni babisengere kuko abanyarwanda benshi nubwo tutabibaza turabyifuza kuko aho yadukuye ni habi urebye aho tuva naho tujya ntiwashidikanya kwifuza ko yatorerwa indi mandat ndetse yaba agifite imbaraga akazajyera no ku ya kane rwose.

  • u made a good choice mr president

  • Ntaho uzajya Umusaza ubwo se waba udusize hehe?niba ushaka kubona abanyarwanda bahahamuka uzareke kuyoora mandat ya gatatu.Jyewe ndakwizeye icyo kibazo sinakikubaza kuko nziko ureba inyungu z’abanyarwanda twese.Urakarama ingoma 100.

  • Turakwemera ntuzadutererane rwose.

  • H.E arashoboye iyaba yatwemereraga tukamutorera indi mandat so turebe aho yatuvanye turebe naho atugejeje ninde utakwishimira iterambere yatugejejeho.
    Tukurinyuma kandi ibyo akora byose imana ijye imufasha.

  • Hahahahaa… birasekeje gusa. Ubu se azahora y’isobanura kugeza ryari? ikibazo nuko atanga ibisubizo bitandukanye burigihe bamubajije. Ngirango niwe ushira abantu murujijo

  • Nukuri mureke dusenge cyane ubwo ndabwira abakunda President wacu nukuri kuko ndizera ntashidikanya ko hari abagikeneye ko yakomeza kutuyobora indi myaka imbere kuko ibyo yari amaze kutugezaho arintangarugero kuri buri muntu wese icyo nsengera nuko yakongera kutuyobora

  • GUsa njyembon aimpano uyu mugabo Kgame Poul yahawe n’Imana ntacyo nayinga! afite ubwenge kandi ahabwa nanyagasi , nukuri njye mubonamo umuntu udasazwe uretse ko isi itari nziza nabayituye noneho kuyobora abanyafrica byo biragatsindwa! afite ubwege kugiti cyanjye yayobora urwand aigihe cyose azaba akiri kwisi akava kubu president aruko apfuye njye niko mbibona kuko ntawundi muntu watera urwand aamahoro niterambere no guhuza abantu abanyarwanda bakabaho neza kandi mwiterambere nka Kagame wakuye igihugu mukangarateteeeeeee! nka Museveni president wa Uganda amaze igihe kirekire kubutegetsi ariko murebye aho uwranda rugeze nyuma yighe gitoya ruvuye muntambara ya jenocide?? gusa njye nzababara cyane ndetse zava mugihugu nimukire ahandi kuko KAGAME avuye kubu president ntabwo byanezeza pee arabikwiye kongera indi mandat akayobora kuko arabikwiye

  • Hey,Ariko kuki abantu turi indashima,ni kuki tutareba aho twavuye naho tugeze ubu,ese amaso naduha ngo turebe ibyo twagezeho?abatamwemera ni abari mu mahanga bazi ibyo basize bakoze,ugasanga umuntu avuga ngo ntabwo tumwemera kdi amaze imyaka irenga 19 ataragaruka mu Rwanda,u rwanda rwarahindutse di,H.E KAGAME yakoze byinshi bihagije

  • RETA NUG– USENGA!!!! NAHO GUPFAKO TURABIGENDANANA! ABO YISHE NABO AKIJIJE SINZI MUGERERANYE! INGOMA ZOSENIZIMWE?! GUSA IMPINDUKAYO IRAKENEWE, ARIKO KAGAME NAKOMEZE IGIHUGU KUKO ABAVUGA NTIBASHOBOYE!! RUKOKOMA BURIYA YAYOBORA IGIHUGU KWELI! ATANIYEHE NABA IBINGIRA, KAYUMBA,NABANDI BATYPE BIREBERA MU MOKO!! KAGAME OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!

  • Mbere y’umwaka wa 2010 nakundaga gukurikirana politike y’uRwanda nkanatanga n’ibitekerezo aho ndi hose nshyigikira Mzee wacu Perezida Kagame. Ariko aho Kayumba ahungiye agatangira gukuvuga ibibi Perezida Kagame akora byanteye urujijo rukomeye mu mutwe biranambabaza cyane. Byabaye nko kuwemera Yezu Kristo wese baramutse bamweretse ibimenyetso byerekana ko Yezu Kristo atazutse. Biragorana kubyumva. Nanjye aho mariye kumva ko Perezida atunze indege ebyiri z’agahebuzo mu gihugu gikennye nk’uRwanda byarambabaje cyane. Ntibyatumye ariko nshyigikira ba nyiri ukubitangaza. Byatumye mba disappointed gusa. Niyo mpamvu nubu aya makuru yerekeye ibya Manda ntacyo aba ambwiye cyane. Nashaka azihe manda ya gatatu cyangwa ayihorere. Wenda uzamusimbura we azigurira indege 4. Njye mbona igikenewe cyane mu Rwanda atari umubare wa manda umuperezida yemerewe kuyobora gusa, ahubwo dukeneye check and balance mechanisms zikomeye zitemerera uhawe intebe y’ubuperezida uwo ariwe wese kwitwara nk’umwami nyirububasha ukora icyo ashatse cyose, kibe kiza cyangwa se kibi ngo abantu bamukomere amashyi.

  • umusaza wacu turamukunda kandi twifuza ko yakomeza kuba intangarugero mukubariza amategeko nkuko ahora abikora akeneye kuruhuka rwose. kandi hari aba president benshi bagiye bayobora neza mu buryo butangaje ariko mandat yabo yarangira bakagenda isi yose ikibasha atari n`igihugu cyabo gusa urugero Abraham Lincon (USA) naho abavuga ngo abazungu batureke twishyirereho abayobozi uko tubishaka baravanga ibintu itegekonshinga nitwe twaryitoreye ntabwo ari abazunga tuzi impamvu twahisemo mandat ebyeri bigomba kubahirizwa. bravo Muzehe wacu komeza uturangaze imbere mw`iterambere mu myaka ine ushigaje.

    • Ur’umuntu w’umugabo

  • Ariko abanyarwanda tuzakura ryari ngo tuve mu bwana.Ubu se HE azabaho kugeza isi irangiye?Ubu se tuvuge ko Mandela na abandi bateje ibihugu byabo imbere batavuyeho kandi bagakomeza kuba hafi y ubuyobozi babugira Inama;Ahubwo ikiza ni uko yavaho agifite akagufu kugirango mu gihe tumukeneye ajye atugira inama;naho aho kumukenera atitira nka Castro, Mugabe, etc.ntabyo twifuza rwose.Dukeneye kuba ikitegererezo muri byose;Natwe tukagira umupresident uriho atekanye kandi yararangije inshingano ze neza.Plz U rwanda rufite abandi bagabo/Abadamu benshi bo kurukorera,twumve ko ku isis nta muntu kamara. TKS

  • Ariko burya abantu baragoye kumva koko,ubu ntimubona aho atugejeje musubije amaso inyuma aho twavuye ibibazo by’ingutu twashoboye kwikuramo kubera we?Jyewe nzamutora kandi mwisabiye ko atazadutererana,benshi turacyamukeneye,abatabona aho u Rwanda rugeze mushaka iki?Jye nadusezera nzababara cyane.

  • Hahaaaa!!!”gushyushya imitwe.com”umusaza yavuzeko ibi bitagomba kuturangaza.Nimureke tubitege amaso!

  • rwose intashima sinzi icyo zizashima gusa dupfukame dusenge kuko muzehe wacu yadukoreye ibyo abantu tutatekerezaga imana izamuhe umugisha

  • bavandimwe, koko nimureke dusenga pe, uyu musaza wacu bashaka kumuvangira muri gahunda adufite twe banyarwanda. abashaka ko adakomeza mandat koko bamanje bakareba aho bageze, aho batuye, uko baryama, uko barya. ko tumaze iminsi itubutse twifitiye agahenge koko baretse amahoro akakomeza mu rwatubyaye. uyu musaza njye mbona ari nyagasani wamutumye kutuyobora kuko abandi byari byananiranye uhereye kuri mbonyumutwa wari uyoboye iki gihungu. Imana yacu dusenga itwemereye yamuvana kuriyi ngoma aruko imutabaruye kuri iyi si. Mufashe kumusabira tuzamubone na none atuyoboye kuriyi mandat ikurikiye. naho abatabishaka birabareba.Iyo Imana yagufunguriye umuryango nta wakinga kandi iyo ikinze ntawafungura.

  • nzabibara mbibonye kuko abaprezi bo muri africa bose bavuga nka kagame apres bakagumaho bagahindura itegeko nshinga? abaprezida bo muiri africa we????

    • niko ubu rusiya, cuba,bolvie, coree du nord….. byose biba muri africa?? ushatse kuvuga iki? africa nimwisuzugura ntawe uzabubaha. ikindi Kagame ni umugabo reka gutegereza ibyo atakubwiye tegeraza ibyo yavuze.

  • I actually very much appreciate H.E but also feel very much concerned whenever I
    remember the former President of SOUTH AFRICA, Mr. NELSON MANDELA,he was indeed a good example and we need many people like him especially here in AFRICA!!”A GOOD NAME IS EASIER LOST THAN FOUND!!” Long live umuseke.com,long Last RWANDA!!!

    • Mzee kijyana akoze nka Madiba Nelson Mandela u rwanda rwaba paradizo.

  • Things are easier said than done!!!!!!!!!!!!

  • Ariko uyu witwa sizu ntutuvajyire kabisa aho twavuye turahazi ntabwo dushaka gusubirayo turakwiyamye ntabwo arumunyakuri ubwose umuntu utabona aho tugeze arumuntu koko twacyize inkozi zibibi ntabwo tuzifuza rwose reka reka

  • Nkurikije aho Kagame yakuye u Rda, yakagombye kurusiga ahantu heza hasumbye aho yarukuye. Kagame azarushaho kubahwa naramuka adafashe mandat ya gatatu. Abenshi baba bacinya inkoro bamusaba ko yaguma ku ngoma, ijambo ahora arisubiramo umugani we ko adashaka mandat ya gatatu, ahubwo ababimubaza bashaka iki.
    Jye numva ababimusaba batamukunda na gato, ni babandi bari mu myanya, bayivamo bagahunga, ngo nubundi nta jambo twari dufite.
    H.E. bereke ko uri umugabo utava ku ijambo, bereke ko utekereza u Rda, mbere ya mandat ya gatatu. Bazabikubahira, ndetse bazabigukundira. Abiyita opposition uzaba ubakojeje isoni, uzaba uberetse ko ari wowe mugabo nyine.

    • ubu se jojo urakeka ko natareka mandat ya 3 atazaba ari umugabo? ubwo twe tukimukeneye reka atuyobore uhunge uzagaruke ntakiri president

  • Muraho mwese? reka mbabaze haricyo mubona nyakubahwa atakoze mukaba mugitegereje mubaza musimbura? abo birirwabavuga ngo ntayobora neze! ntakindi bashaka namacoyinda! yavaho atavaho tuzahora tumufata nkumugabo wintwari peee! nyakubahwa ngagukunda !

  • umunyururu nyuma.com

  • Emma hamwe nabandi bavuga nkawe muri abidishyi nyamara kumuntu ureba kure byaba byiza H.E MUZEHE atongeye kwitoza kuyobora igihugu kuko natwe abanyarwanda dukeneye kubona inararibonye yacu ifite impagalike nubugingo nkuko TANZANIYA NA AFRIKA yepfo bimeze abanyarawanda bose ntibavugisha ukuri .urugero uhura numuntu wapfushije nyina wamubaza amaukuru ati ni meza!!!KINANI bamubwiraga ko ari ijana ku ijana nyuma ngo navaho impundu zizavuga nyamara ntampundu zavuze ahubwo havuze induru …..ahaa. njyewe mbona yakwiruhukira ahubwo akagira inama abatoya kuko aho agejeje uRDA ni heza gusa hari ibyamutaye kuwamazi . kubera IBUKA.

    • ubwose ushatse kuvuga iki?mureke ubunararibonye tubumuziho kdi wibuke ko s.afr cg tanzania batari bagifite imbaraga nk’iza H.E niba wumva hajyaho umugabo cg umuvandimwe wawe twe dykeneye Kagame umuvandimwe wa bose

  • Muraho! ndashaka kubaza uwanditse ngo Kagame atunze indege ebyiri ese ntago ahebwa! imishahara ntingana plz abanyarwanda twige gushima aho atugejeje tugoma kubimushimira kdi tugashima nÌmana yamuduhaye! tukuri inyuma HE!

  • THX H.E

  • Leave

  • ereha HE nawe araducanga , ..! nawes , rimwe agira atya ati njye nambuka ikiraro nkigezeho(ubu se aha wamenya harimo OUI cg NON) ubundi muri press conference ati sinkeneye indi mandat , ubundi agasubiza umuturage nyamagabe cg nyaruguru sibuka neza ati reka dutegereze icyi gihe kigere, ubu se dufate ukuhe kuri?

  • President wacu, arasobanutse cyane! aramutse agumye ku buyobozi byaba byerekana ko atigeze yigira ku mateka!! kandi yaba yarareze abadakura. kandi gukorera igihugu ntibikorwa na president gusa! azatanga umuganda we nk’abandi banyarwanda bose. Imana imuhe umugisha kandi ishoboze u Rwanda.

  • Nyakubyara ugaheka ukuzukuruza ukagira amahoro urakajyanwa mu ijuru nkuko Eliya yagiye uragahorana umugisha jye ndagukundaaaaaaaaaaaaa Imana izakumpere ijuru ntakindi nakwifuliza ibyo wakoze birahagije utareba ni impumyi cg ntabishaka ni umunyarwango icyo nkwisabira ni kimwe gusa ntucike intege iyi myaka ine isigaye tunganya ibyaro nkuko watangiye abaturage biteze imbere basobanurirwe ko tugomba kwigira ariya mafranga yo mugaciro azamure ibyaro duhinge nibiba ngombwa dukore za irrigations no kuzuba tujye duhinga maze mandat yawe izarangire inzara icitse burundu kndi usize umurongo muzima abandi bazakomerezaho nawe wiruhukire dore igihe wahereye ukorera indashima cyakora nuvaho abantu tuzababara kuko sinziko hazaboneka umuntu muhwanye Imana ikurinde wowe numuryango wawe nibyo ngusabira ijoro namamywa

  • Ndabashimiye mwese nshuti duhurira kuri iki kinyamakuru cyacu dukunda tugatanga ibitekerezo,mbere na mbere ndagirango mwese muze dufatanye dusengere igihugu cyacu kuko kigeze hahandi buri muntu wese aba ari kwibaza uko ejo cyangwa ejo bundi bizagenda,uyu musaza yadukuye kure kandi aho tugeze harashimishije rwose turabimushimiye,ariko rero aho bigeze nareke nabandi baze bashyirema amaraso mashyo urebe ngo turatera imbere kakahava,gusa namusabira kuzakomeza kuba umujyanama w’uzamusimbura kugirango amwereke amakoryo yakoreshaga muguturisha ba basajya bigira akaraha kajyahe kuko rwose muzehe wacu yarabishoboye kutuyobora ariko nanone si byiza ko yavaho aruko byamaze kumunanira.D– USENGE MANA IHORAHO FASHA PRESIDENT WACU KAGAME PAUL KWIVANA MUBIBAZO AHURA NABYO BYABURI MUNSI KANDI UMUHE KWEMERA KUREKURA UBUTEGETSI YUBAHIRIZA ITEGEKO NSHINGA TWITOREYE KANDI UMUTERE UMWETE WO KURANGIZA INSHINGANO YAHAWE MURI YIMYAKA ASHIGAJE MBISABYE IMANA MW’IZINA RYA YESU AMEN.

  • Bavandi murikunda cy muriyanga???niko ko murya mukaryama mukiga mugatera imbere harya mwifuza iki?abanyepolitike bajye babashuka mukomeze muryane!ubuse ko muri USA cy no muri Europe usanga amatora asubirwamo habuze nabayitabira mubarusha iki?politike ntimyizi ugiyeho wese se wifuzako azakubakira inzu nziza,azagushyiraho ngumwungirize warumuhinzi mworozi!!!!!hasigaye imyaka 4,ibinyamakuru bitangire rero bishyushye imitwe yacu tunanirwe gukomea kwikorera nogutera imbere!Mana yange amateka ntacyo atwigisha kweli!!ese tubonye numuyobozi wigitugu ario watugeza aho twifuza hari ikibazo!Ahubwo Nyakubahwa president dufashe ibisambo biri kunyereza frws y`agaciro kacu bikanirwe urubakwiye dukomeze twiterere imbere!!!!Rukokoma ngo abantu bararerembura kweli!!?umuntu ngushaka kuba president?naho se Mr bernard ngo muture tugabane,….yewe Kagame wacu songa mbere wa Ntare we!!!!!

  • we need strong Institutions, not strong individuals. let us wait the end, time will tell the truth of matter.

  • Ariko ubundi mwaretse umukuru w’igihugu agakomeza imilimo ye, igihe mandat ye irangiye ko aritwe abaturage dufite ijambo ryanyuma tukaba twamusubizaho bibaye ngombwa.

  • J’aime beaucoup le Président KAGAME parceque c’est un vrai Patriote. Il est aussi quelqu’un qui tient sa parole. Ceux qui veulent lui faire dire ce qu’il n’a pas dit devraient cesser be berner l’opinion nationale.

    Chaque jour je prie le Bon Dieu pour qu’il garde dans ses mains le Rwanda et son peuple et qu’il montre à nos dirigeants le bon chemin à suivre.

    Excellence Monsieur le President Paul KAGAME, que Dieu vous benisse.

  • aha ibyamuzehe wacu ni urujijo ese abo mumb ere ye nka kayumba nyamwasa nibo bamuvuga ibye .byerekana ko b amuzi.yatugejeje kure pe,ariko naveho haze nabandi turebe imitegekere yabo.abanya politic bamaze guhunga ni ukubera iki?hagati harimo tena. leave we need freedom

  • H.E atorwa n’abaturage bamukunda nk’uko abyivugira mureke dutegereze amatora kd azaba Mzee go on heatting.

  • Please, His Excellence ntagiye atasubiye murayamagambo ko adakeneye mandat ya gatatu ariko abadashaka kubyumva ntibabyumva, ariko abamutoye kuri mandat ebyiri zishize niba ibyobifuzaga ko abagezaho barabibonye ntampamvu batamusaba na mandat yagatatu kuko icyo bakeneye n’amahoro n’iterambere muribyose.

  • Bamwe bati yakoreye igihugu neza bati ariko akwiye kuruhuka.Jyewe nti aracyafite imbaraga zihagije zo kugeza Urwanda aheza yifuza kandi habereye abanyarwanda benshi. Kugirango impaka zishire binyuze muri Demokrasi nuko ya kwemera indi mandan, naho ubundi itegeko Nshinga ntabwo ari Bibiliya cyangwa Koran rishyirwaho na Bantu kurihindura ni bisanzwe.

  • Iyaba abazungu baduhaga agahenge,mu itegekonshinga hagazubizwamo ingingo y’igihano cy’urupfu!kuko amafuni,imihoro,amarozi bigiye kutumaraho abantu!!!!!

    • Izo nizankoramaraso ariko usijali,akabo turiho turagashakira umuti…zaramenyereye.

  • ariko iyi mandat ko izavugisha menshi! narumiwe, na muzehe ati ni mundebe ntayindi mandat nkeneye! none se umuntu yareba undi akamenya niba ayikeneye cg atayikeneye!??! mwituvunira muzehe wacu, yarakoze birenze pee!turabimushimira keretse indashima, ariko niyikomereze akazi ke hanyuma mandat nigera ahe abandi nabo bashyireho akabo cyane ko nabateguraga itegeko nshinga yari abizi ko bashyizemo 2 kdi yashoboraga kubabwira ngo basyiremo 3 cg 5 kandi byarigutorwa nk’uko babishyize ku myaka 7 kdi hari abifuzaga ko byaba 5. erega ni 7 ni myishi cyaneee!
    Umusaza yatuvanye ahaga navaho ntihazagire umuzanaho amahane ngo indege wazikuye he? ngo ibi nibi! yaritekinikiye akiza uRwanda n’abanyarwanda nawe biramuhira yigurira indege!!nanjye yasanze ntagira n’igare none mfite imodoka, arakabyara ,aragahorana amata ku ruhimbi.
    Ntihazagire kandi umubaza ibyikibeho cg abasenyire baguye i gitarama. interahamwe ningoma yazo zaduteje akaga kukamanaginga ntibyari byoroshye . gusa azasige abwiye IBUKA ko hari abantu baguye mu kwihorera kudasobanutse, ko hari inzirakarengane zaguye mu ntambara y’abacengezi bashakaga kurimbura u Rwanda yewe ko hari nabarezwe Ibingira yatumuye mu nkambi y’ikibeho!! ababo nabo ibuka izajye ibaha akanya bibuke ababo!!! bigaragare ku genocide yabatutsiyagize ingaruka no kubahutu bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa,so intambara irasenya ntiyubaka! turashimira muzehe wacu wadufashije kwirindira umutekano tukaba tujya no kuwurinda ahandi.

  • Mzee arababwira ko adakeneye guhindura ITEGEKO NSHINGA, bamwe bagasa n’abamuhata kurihindura, wenda ku nyungu z’igihugu cg se iz’abo bwite, NTAWAMENYA. Njyewe gukomeza kwe ntacyo bintwaye, aliko nanone nkumva ndifuza ko u Rwanda rwagira bwa mbere mu mateka yarwo uwahoze ari PREZIDA wubashywe MU RWANDA no ku isi nka MANDELA, kandi kugira ngo bishoboke nkumva akwiye gukomeza kugaragariza abamushakaho kwivuguruza ko ATABIKENEYE. UZIKO NTA MUNTU WIGEZE ABA PREZIDA WUBASHYWE, WAGISHWA INAMA U RWANDA RUFITE ? Abaye Mzee wakuye u Rwanda ahakomeye, byanshimisha. YABA YUBATSE AMATEKA MEZA Y’u RWANDA.

  • Nta muntu kamara ubaho,umuntu ushoboye arareka n’abandi bakayobora .none se ni gute umuntu yahindura gouvernement we manda ye yagera akavuga ngo ntashaka kuvaho?mwe kujya mubeshya ni bashaka guhindura itegeko nshinga bazaba bashaka ko amahanga atubona.
    Kagame yarakoze areke abandi nabo bakore we ahabwe imyanya muri UN .

    • Nikoko ntamuntu kamara, ariko urwanda rukeneye amahoro nkayo His Excellence yarwugejejeho arukuye mumaraso, undi wifuza nuzana ki? gusa njye mbona agifite ingufu zo kugeza urwanda muruhando rwamahanga, ubwose Nigeria izibagirwa Obasanjo, abantu nibitonde tuzi aho yagikuye.

      • Aha ntago nemeranywa nawe ku ko kubbwirango arananiew ntago ariko mbibona ahubwo aragezengo akomeze atwereke kda adukorera ibyiza, ariko tuvuzengo siwe kamara ntago twaba twubuka aho twavuye naho tugeze ibyiza rwose twamwongera indi mandat kuko hari byinshi bikiri in process tukamureka akabirangiza kuko rwose H.E Paul Kagame aracyashoboye tumuhe indi mandat.

  • Birakwiye ko haboneka amaraso mashya mu buprezida.Nshimye Kagame wemeye kubahiriza itegeko nshingab,inyuranye n’ibimaze iminsi biteye impungenge abanyarwanda by’uko ngo yaba ashaka kongera kwiyamamaza.Gusa impungenge NI UKO KAGAME ASHOBORA KUZAKORESHA IKINDI GITUGU MU KWAMAMAZA UWO ASHAKA KO YAZAMUSIMBURA cyangwa GUKUMIRA UWO (abo)ADASHAKA KO YI(BI)YAMAMAZA KURI UWO MWANYA Reka tubitege amaso,n’ubwo iri jambo rye ryasubije ikibazo cyariho,amagambo akaba yabaye make,ariko amayeri y’INKOTANYI ntabarika

  • njye numva yabanza akaruhuka hakanyuramo mandat imwe hanyuma akazongera akagaruka tukamutora,

    no mu bindi bihugu bibaho ko umuntu ayobora yarangiza manda ze 2 akigendera agasimburwa nyuma hashira indi manda imwe yuwamusimbuye akongera akagaruka agatorwa ,
    byaba byiza ariko nabwo byaterwa na situation yaba ihali muli icyo gihe

    nibyo byiza aho guseba duhindura itegeko nshinga ngo nuko dushaka kurekera kubutegetsi kamara ,

  • abayobozi baliho ubu nimiryango yabo nibo batsimbaraye cyane kugirango bagumane umugati

    kuko bafite ubwoba ko kagame arangije mandat ze bahita bavaho hakajya ho abandi

    kandi koko muzarebe muli gouvernement halimo abantu bahoramo batajya basimburwa niyo basimbuwe bababimuriwe mu zindi ministere cg mu zindi service zikomeye.
    abo nibo batifuza ko kagame yaruhuka kuko bagamije kwikubira imilimo

    ninabo bakomeza gucengeza ibitajyanye na constitution yacu.

  • Hmnmmm Arabacubije da Ngo nimumurebe ntashaka mandat ya 3 !!!!Ngo ariko itegeko nshinga abarishyizeho bashobora no kurihindura.None se ko Prezida wa Republika(
    DIGNE DE CE TITRE) ari we MURINZI mukuru w’itegeko nshinga,yakwitwaye kigabo koko akarinda akajagari gashobora gukorwa kuri
    iryo tegeko!!Sha ntimwishinge amagambo ye,njye ndabona azarihindura tu “ngo abaturage baracyamushaka” Ni abo mu majyaruguru se?Byumba,Ruhengeri na Gisenyi?Ni abarokotse i Kibeho se?Ni abarokotse Tingitingi se?Ni abiciwe abantu se ku misozi yose y’u Rwanda?Ni ababeshyewe se muri za gacaca ze?Ni abahimbiwe (guteknika)ibyaha se ba Ingabire…Ni abari muri opposition se?Ni umubare ungana gute rwose wifuza ko ngo Kagame yakongera kwishyiraho ngo kuko akunzwe n’abaturage!!Narinde itegeko rye kugira urikoraho maze haboneke amaraso mashya mu buyobozi bw’u Rwanda,ibyo yakoze ni uko abishimirwe,ibyamunaniye areke n’abandi bagerageze

  • Mzehe asubiza ibibazo nk’a Jesus kabisa,nzababara cyane nihazajyaho president utaritayari like mzeeeeee.tuzahora twibuka Igipindi na morare kwenye viwanja tofauti vyamapambano,ukoze amateka!!!

  • haracyari kare menya!!

Comments are closed.

en_USEnglish