Digiqole ad

Nigeria:Intambara y’amadini si amatora

Goodluck Jonathan ntiyari inshuro ye

Nyuma y’intsinzi ya  Goodluck Jonathan  mu matora y’umukuru w’igihugu cya Nigeria, abatavuga rumwe nawe bo muri leta zo mu majyaruguru ya Nigeria bakoze ibikorwa by’ubwicanyi bamagana itorwa rya Jonathan kuko itari inshuro y’abakristu kuyobora Nigeria.

Jonathan yaba ngo yatowe n’abaturage barenga miliyoni 20, mu gihe uwo batavuga rumwe General Buhari Muhammadu yatowe n’abagera kuri muliyoni 12, ibi ngo bigaragaza intsinzi ya Jonathan ku buryo budasubirwaho.

Mu majyaruguru ya Nigeria ahiganje abayoboke b’idini ya Islam bashyigikiye general Buhari, ngo bahise birara mu mihanda ndetse bakorera ibikorwa by’urugomo abashyigikiye Goodluck Jonathan babarizwa muri leta za Kano na Kaduna.

Nkuko tubikesha BBC, nge General Buhari ari gushyirwaho igitutu ngo ahamagarire abo bakora urugomo bavuga ko bamushyigikiye gushyira intwaro hasi.

Ubusanzwe muri Nigeria habaho guhererekanya ubutegetsi hagati y’amajyaruguru atuwe cyane n’aba Islam ndetse n’amajyepfo yiganjemo cyane abakiristu.

Urugero kuva mu 1993 bagiye baherekanya batya:

1993  Gen. Ibrahim Badamasi Babangida (Umuslam)

1998    Gen. Sani Abacha                         (Umukiristu) yapfuye ari kubutegetsi

1999    Abdulsalami Abubakar                 (Umuslam)

1999 – 2007     Olusegun Mathew Obasanjo (Umukristu)

2007 – 2010     Umaru Musa Yar’Adua,       (Umuslam) yapfuye ari kubutegetsi

02/ 2010 kugeza ubu   Goodluck Jonathan (Umukristu)

Abigaragambya mu majyaruguru baravuga ko yari nshuro yabaIslam bo mu majyaruguru kuyobora Nigeria.

Goodluck Jonathan akaba yari yagiyeho asigariyeho Umaru Yar’Adua wari umaze kwitaba Imana we ari vice president.

imbibi za Nigeria
Amajyepfo bashyigikiye Goodlauck, amajyaruguru bashyigikiye Buhari (BBC Map)

Umuseke.com

3 Comments

  • aba baturage ko bafite igihugu kinini ,bazkigabanye maze bakabona ko batagira amahoro arambye?ubundi kubana ni ibintu byikora ntibihatirwa

  • Uretse ko n’iryo saranganya njye ntarishyigikiye hakwiye kuyobora ubifitiye ubushobozi, nabo barengereye rwose n’ubwo ari ibyo bishyizemo ntiyari inshuro yabo. Gusa bajye bareka guhohotera inzirakarengane.

  • YES, NANJYE MBONA HAKWIRIYE KUYOBORA UFITE UBUSHOBOZI HATITAWE KUCYO ARI CYO CG SE KU IDINI AKOMOKAMO, YES there Competition is needed!

Comments are closed.

en_USEnglish