Digiqole ad

Nigeria: Ku myaka 18 ntabwo yicuza kuba yarishe se

Olanrewaju Kayode-Aremu w’imyaka 18 gusa, uyu munsi yatangaje ko aticuza kuba yariyiciye se umubyara Victor Kayode-Aremu. Olanrewaju yiciye se mu rugo aho bari batuye ahitwa Langbasa muri Ajah muri Nigeria, impamvu zo kwica se zitangazwa n’inzego z’ubutabera ni nyinshi.

Ntabwo yicuza kwica se
Olanrewaju Kayode ntabwo yicuza kwica se

Uyu musore wirukanwe muri Kaminuza ya Ilorin kubera amanota macye, we yemera ko yishe se ngo kuko yamuhatiraga kwiga amasomo ya ‘geology’ kandi we atabishaka.

Ati “ nkiri muto data yamfataga nabi kandi mama nawe ntitwabanaga ngo agire icyo akora, rimwe na rimwe yanyimaga ibyo kurya ubundi akanyima amafaranga. Nyuma aza no kongeraho kunjyana kwiga muri University of Ilorin ariko sinigeze mpasanga ishami nifuzaga aza kuntegeka kwiga Geology kandi jye narishakiraga Biochemistry ”.

Uyu musore yize ayo masomo se yamuhatiraga ariko aza gutsindwa ndetse bimuviramo kwirukanwa mu mwaka wa mbere, ise akaba ngo atarigeze ashaka kumushyira mu yindi kaminuza.

Abajijwe icyabaye kugira ngo yiyumvemo kwica se, Olanrewaju yavuze ko yumvaga atameze neza, abibwira ababyeyi ariko baza kubisuzugura biza kumutera umujinya niko gufata icyuma akurikira se ubwo yazamukaga muri etage maze akimujombagura ahantu henshi kugeza amwishe.

Ati ” sinashoboraga kuba nabona uburozi cyangwa se imbunda ntoya (pistoret) ngo nifashije kimwe muri ibyo, niko guhitamo gukoresha icyo mbasha kubona nkoresha icyuma”.

Olanrewaju akaba yaravutse ari umwana wa mbere, mu myaka itanu gusa nibwo ababyeyi be baje gutandukana, se ashaka undi mugore ariko akomeza kwizera ko hari igihe se azasubirana na nyina.

Mu gutangaza impamvu nyinshi zamuteye gukora aya marorerwa yagiye agaragaza uburyo se yamubabaje nyuma yo kumushakiraho muka se aho anemeza ko se yamwangaga cyane (muka se).

Akaba anavuga ko ababajwe no kuba nyina ataramusura aho afungiye aho anifuza ko yamushakira umwunganira mu rubanza rwe.

Uyu musore kandi anifuza ko polisi yamurekura akikomereza imishinga ye yifuza dore ko atangaza ko icyamubangamiraga yamaze kugikuraho.

Babyeyi ni ukujyana abana buhoro ugushaka kwabo kukagororwa mu nzira nziza aho kubahatira ibyo mwe mushaka, bitabaye ibyo, ibi bihe ntibyoroshye abana nabo basigaye bihanira !

naija.com

Martin Niyonkuru
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ndumva mu rubanza azasaba ko bamubabarira agafungurwa kuko ari imfubyi!

  • Uyu musore njyewe ndamugaye cyane nk’umuntu wigaga university arimo gutegura ejo he hazaza none arebye nabi ubuzima bwe bwarangirira muri gereza!
    Isi irashaje pe!

  • ahubwo nibatamucunga nawe aziyica doreko ari iwabo watwese.

  • uwapfuye abayapfuye erega Nibyo nyine.

  • iyo ukuye umutego mu nzira biba byiza kuko:ukuzi aba agufiteho ubushobozi.UZANDINDE INSHUTI ZANGE NAHO ABAMZI TUZAHANGANA

  • Igikomere yatewe n’ugutandukana kw’ababyeyi be ni yo ntandaro nyakuri yo gukora amahano.
    Babyeyi muritonde, no mu Rwanda harimo ibiharamagara babitewe n’impamvu nk’izo.

  • ababyeyi murumve kubuza umwana icyo akunda si byiza kuko bitera iogaruka nkizo mwisubireho.

Comments are closed.

en_USEnglish