Nigeria: Ibitero bya Boko Haram byahitanye 56 bari mu nkambi
Mu gihugu cya Nigeria abantu 56 bahitanywe n’ibitero bibiri by’ubwiyahuzi, ubwo abagore bari bitezeho ibisasu bituritsaga ku wa kuabiri nimugoroba. Abantu bahungiye mu nkambi ibikorwa bya Boko Haram bari batonze imirongo fata ibyokurya.
ibi bitero byagabwe mu nkambi ya Dikwa mu ntara ya Burno iri mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria. Abagera kuri 56 bahise bapfa abandi barakomereka higanjemo abagore n’abana.
Abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilamu ba Boko Haram bakameje kugaba ibitero ku basivile kuva ingabo za Leta zatangira urugamba rwo kwigarurira ibice byari byarafashwe n’abarwanyi.
Ibitero by’aba barwanyi mu myaka itandatu ishize bimaze guhitana abasivile bagera ku 20 000 naho abarenga miliyoni ebyiri basize ingo zabo barahunga.
Iyi nkambi ya Dikwa ngo icumbitsemo abagera ku 50 000 bavuye mu ngo zabo bajya mu nkambi kubera gutinya ibikorwa by’umutwe wa Boko Haram.
Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo yijeje ko bagiye gukaza ingamba z’umutekeno ku nkambi kugira ngo barinde ko hari ibindi bitero byazongera kugabwa bikica abantu.
BBC
Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW