Nigeria: Abarenga 187 baguye mu mirwano
Imirwano ikarishye yabaye mu mpera z’icyumweru gishize hagati y’abarwanyi bo mu mutwe wa Kiyisilamu Boko Haram n’ingabo za Leta ya Nigeria yahitanye abantu basaga 187 isenya n’amazu asaga 2000.
Amakuru dukesha urubuga rwa internet africareviews.com avuga ko muri iyi mirwano hakoreshejwe intwaro zikomeye zirimo roketi amagerenade ndetse n’imbunda ziremereye byarashe mu mujyi wa Baga uhana urubibi n’igihugu cya Tchad ku mugoroba wo kuwa gatanu washize. Ibi byemejwe n’abayobozi ba Gisirikare na guverinoma ya Nigeria.
Kuva mu mwaka w’2009 umutwe wa Boko Haram ugendera ku mahame akarishye y’idini rya Kiyisilamu niwo ukomeje kuyogoza iki gihugu ndetse benshi bamaze gupfa hangirika na byinshi.
Abaturage bo mu mujyi wa Baga bari bakwiriye imishwaro bahungira mu mashyamba, batangiye kugaruka mu ngo kuri iki cyumweru basanga umujyi wuzuye imirambo y’abantu n’amatungo ku mihanda.
Nk’uko umwe mu banyamakuru b’aho abivuga ngo imirwano yo kuwa gatanu yarimo intwaro zikomeye bitandukanye n’uko byagendaga mbere. Iki ngo ni ikimenyetso kigaragaza ko umutwe wa Boko Haram umaze gufata indi ntera.
Abaturage bo mu mujyi wa Baga bavuga ko imirambo y’abantu yashyinguwe ariko mu ngo mujyi haracyagaragara inkongi y’umuriro yatewe n’intambara.
Umwe mu baturage witwa Bashir Isa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Amerika (Associated Press) ati “Kuwa gatanu nijoro buri wese yari mu ishyamba, twatangiye kugaruka bitewe n’uko Umuyobozi w’intara yaje mu mujyi”.
Yongeye ho ati “Kubona ibyo kurya ni ikibazo mu mujyi kuko amasoko yatwitswe. Turacyabona imirambo y’abagore n’abana mu mashyamba no mu migezi”.
Mu rurimi rw’Igihawusa (Hausa) Boko Haram bivuga “Inyigisho z’Abanyaburayi ntizemewe cyangwa inyigisho za zakilirego.”
Umutwe wa Boko Haram ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba wifuza gushinga Leta igendera ku mahame ya Isilamu muri Nijeriya.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM