Digiqole ad

Nigeria: Abantu 13 bahitanywe n’igisasu cyaturikiye muri bisi

Updete Saa 18h38: Amakuru mashya ava mu gihugu cya Nigeria aravuga ko abantu 27 aribo bahitanywe n’igitero cy’ubwiyahuzi, Radio Ijwi rya America (V.O.A)

Inkuru ya kare: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abantu babarirwa mu icumi gikomeretsa abandi 30 mu kivunge cy’abantu ahategerwa imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Potiskum, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare 2015.

Abantu 13 baguye mu gitero cy'umwiyahuzi muri Nigeria
Abantu 13 baguye mu gitero cy’umwiyahuzi muri Nigeria

Uwabonye uko ibintu byagenze yatangarije BBC ko uwateye igisasu yagerageje kwegera imodoka itwara abagenzi ubwo abakora kuri iyo modoka bashyiragamo imizigo.

Inzego z’ubuvuzi zavuze ko abantu 13 bahise bapfa bashyirwa mu buruhukiro mu gihe abandi bagera kuri 30 bakomeretse.

Iki ni igitero cya kabiri kibasiye aka gace ka Potiskum mu minsi mike.Ibi bitero byose byitirirwa inyeshyamba za Boko Haram zigendera ku matwara akarishye y’idini ya Islam.

Iki gitero cyangije aho imodoka zihagarara ndetse kinangiza imodoka zari hafi y’aho cyabereye. Nta muntu urigamba iki gitero ariko mu minsi ishize umutwe w’inyeshyamba za Boko Haram zagiye zikora bene ibi bitero ku baturage b’abasivili.

Ku cyumweru umwana w’umukobwa w’imyaka umunani yiturikirjeho igisasu gihitana abantu batanu hanze y’isoko aho mu mujyi wa Potiskum.

Umutwe wa Boko Haram ugenzura igice kinini mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria, abantu basaga miliyoni 1,5 bahunze ingo zabo.

Uyu mutwe wa Boko Haram watangaje ko uzagerageza ibishoboka byose ukaburizamo amatora mu gihugu cya Nigeria, ateganyijwe kuba tariki ya 28 Werurwe 2015.

Gusa Boko Haram iri kotswa igitutu n’ingabo za Nigeria zifatanyije n’izavuye mu bihugu bituranye nka Chad, Niger, ndetse na Cameroon.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Biragaragara ko boko haram yamaze kuganza Nigeria. Uretse ko bitumvikana ukuntu ingabo z’ibihugu birenze 4 zikomeza gusuzugurwa n’umutwe w’abantu runaka. Gusa tujye turushaho kubona ko ibi biba biri my nyungu z’abazungu.ubu bariya bana b’abakobwa habamo nk’uwa Obama inkuru ya boko haramu ntiba ikibukwa. Ababuze ababo bihangane nta kindi byagenda

  • Ye cya gisonga cya miss kibe cyumviraho.Gishatse cyakwitonda kikagenda amatora arangiye. Umufaransa yaravuze ngo il n’est jamais tard.Cg agende ashimutwe abe umugore wa bokoharamu.Amahoro!

Comments are closed.

en_USEnglish