Digiqole ad

"Nifuzaga kuzaba umunyapolitiki" – Kitoko

Mu kiganiro kirambuye uyu muhanzi yagiranye n’umuseke.com avuga kuri bimwe mu bimwerekeyeho, yaje gutangaza ko akiri muto yifuzaga kuzaba umunyapolitiki.

Yifuzaga kuzaba umunyapolitiki
Yifuzaga kuzaba umunyapolitiki

Kitoko amazina ye ni Bibarwa Patrick, yavukiye muri DRCongo ahitwa i Kiziba tariki 12 Nzeri 1985, ni imfura mu muryango w’abana batatu. Kitoko ubu atuye i Kanombe, ababyeyi be baba mu mujyi wa Nyanza.

Yatangiriye amashuri abanza mu gihugu cy’Uburundi nyuma ayakomereza mu Rwanda i Remera na Kimisagara. Amashuri yisumbuye; ikiciro rusange yakize i Nyanza mu kigo cya ESPANYA aza kurangiriza i Cyangugu muri mu ishami ry’icungamutungo.

Yinjiye muri muzika atararangiza amashuri ye yisumbuye, aho ayarangirije yakomeje muzika hanyuma anatangira Kaminuza ya UNILAK ariko aba ahagaritse ubwo yari mu mwaka wa kabiri ngo yite kuri muzika ye, nubwo ngo ateganya kongera kugana ishuri vuba aha.

Uyu musore uvuga ko akunda siporo zo kwiruka no koga iyo atari muri muzika avuga ko aba akora business atashatse gutangaza.

Mu mibereho ye ngo yishimira ko ariwe Boss we, ati: “Mbyuka bitewe n’igihe naryamiye, akazi kanjye ntigahoraho kandi akenshi ndakipangira nijye boss wanjye

Akiri muto, Kitoko avuga ko yumvaga azaba umunyapolitiki kuko ngo yakundaga gukurikirana ibivugwa ku miyoborere n’ibindi biganisha kuri politiki, nyamara yaje kwisanga aririmba muri chorale mu nsengero maze impano ye izamuka ityo.

Mu bahanzi bo mu Rwanda avuga ko yemera kurusha abandi ati: “ Nkunda cyane Ben Rutabana, abandi ba hano buri wese mwemerera akazi akora. Hanze y’iwacu ho nkunda Rihanna na Brandy”.

Kimwe mu bitaramo mu Rwanda ngo byamunyuze kurusha ibindi, avuga ko nubwo Salax Award ya mbere yabereye i Huye yamunyuze ariko ikiza imbere y’ibindi ari Album launch yambere ya Riderman.

Kuri uyu musore w’imyaka 26 ‘Experience’ yumva afite kugeza ubu ngo ni uko iyo ukoze cyane ubaho, ati: “Nubwo bitaba byiza cyane ariko ubaho tu

Gukora cyane Kitoko mu bihe bye bya mbere muri muzika i Nyanza/photo Muzogeye P
Gukora cyane Kitoko mu bihe bye bya mbere muri muzika i Nyanza/photo Muzogeye P

Mu nzozi arota yifuza kuzamura muzika ye ikumvikana nibura ku mugabane wa Africa wose.

Umuseke.com: Ese ufite umukunzi?

Kitoko: Eeehhh!! Yego ndamufite (aseka)

Umuseke.com: watubwira amazina ye?

Kitoko: hahahhhh Sinyibuka pe! (mu kwanga kuyavuga)

Uyu musore yadutangarije ko mu buzima bwe igihe yumva atuje cyane ari igihe aba ari i Nyanza iwabo murugo n’umuryango we.

Uyu musore uvuga ko akunda ibara ry’umutuku, mu buzima bwe ngo yumva ateganya gushinga urugo rugakomera.

Mu butumwa yumva yatanga ku gihugu cye n’abanyarwanda muri rusange yagize ati: “ Nifuza ko abanyarwanda bashyira hamwe kurenza uko biri ubu

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • COURRAGE BRO,NDAGUKUNDA,NGUKUNDIRA KO NKUBONAMO UMUNYA AFRICA,IMANA NZAYISABA KUZAKUBONA AMASO KUMASO NUBWO NTAZI NIBA BYAKOROHA.umutima wakimuntu ntukakuvemo.

  • KITOKO,KOMEREZA AHO KUKO NIBA HARI ABANTU BANSHIMISHA UZAMO,KUGUKUNDA SI ICYAHA NTA N’ICYASHA BINTERA AHUBWO BINTERA ISHEMA, IKINDI NGUKUNDIYE N’UKO UKUNDA RUTABANA KDI NANGE MWEMERA.IMANA IGUHE UMUGISHA MU MUZIKI WAWE KDI NGUKUNDIRA KO WIYUBAHA UKANUBAHA

  • Ese amakuru twumvise ko KITOKO yaba akundana n’umukobwa wa president KAGAME niyo? hari icyo yabitubwiraho?

    • Ntabwo ari umukobwa wa president Kagame ahubwo ni uwo mu muryango wa hafi wa Jeanette Kagame, ndabizi neza. yanahabyaye numwana.

  • ESE KITOKO YARAGARUTSE YATUVANIYE IKI MURI SENEGAL NIZERE KO ATISHINZE KURYA CEBJENI GUSA HARI KA EXPERIANCE AKUYEYO TURASHAKA AMAFOTO ARIYO

  • Iyo n’impano Uwiteka yaguhaye nuyikoresha neza izagutunga kandi ugasiga n’amateka meza mu gihugu ndetse no muri Africa

  • plaisir we noneho dushyizeho akadomo pee iyi niyo bita inkuru ureke babandi bakora ibyo batazi. Ese mwana wafotoraga kuva kera kweli, hariya nigihe wateguraga ibitaramo muri coste nyanza koko bana. Komeza showbiz niyawe pee kuva ukiri muto. Kitoko abiwanyu i nyanza tukuri inyuma

  • NTACYO JYEWE MBONA NASHIMIRA KITOKO AHUBWO NAKATAZE MURI MUZIKA

  • Ijwi ryawe ricengera abantu mu misokoro.cyane iyo uririmba WOWE USA NA BIKIRA MARIA.
    ngukundira ko utiremereza nk’abandi bo hanze aha. komereza aho c’est genial

  • nukuvuga ngo ntakazi ugira, umuntu ubyuka bitewe n igihe yaryamiye?courage turagukunda arko kuba nta boss nabyo n ikibazo.ese niba nta boss nta na producer ugira?

  • KITOKO CAURAGE UBITE INDOTONZIZA KANDI NEZEREKO IMANA IZABIGUFASHAMO TUKURINYUMA DUKUNDA IBIHANGANOBYAWE OK IMANA IGUFASHE.

  • Uwo muhungu ndamukunda cyane imana ikomeze imuzamure kandi asubire mu ishuri kuko nta muhanzi utize.

  • ni iki kubigendanye nurukundo rwa KITOKO numukobwa wa peresida

  • MTOTO WA KIZIBA

  • Courage mana,twese tuti songa mbeleeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish