Digiqole ad

Nibyo koko DUFITE 6éme SENS. Iyo turangaye ubwonko niyo bwifashisha

 Nibyo koko DUFITE 6éme SENS. Iyo turangaye ubwonko niyo bwifashisha

Ubushakashatsi bakorewe ku bantu 59 b’ibyiciro bitandukanye bwerekanye ko hari indi sens inyuma yo kumvisha ugutwi, kumvisha ururimi, kureba, gufata no guhumurirwa

Iyo turangaye hari ibitubaho bikarenga ibyo twibwira byari kubaho,  tumenyereye ibyumvo (sense) bitanu umuntu akoresha cyane mu buzima bwe;  gufata, kureba, guhumurirwa, kumva, kumvisha ururimi. Ariko hari icyumvo cya gatandatu abashakashatsi University of Houston bamaze kwemeza ko ibaho.

Ubushakashatsi bakorewe ku bantu 59 b'ibyiciro bitandukanye bwerekanye ko hari indi sens inyuma yo kumvisha ugutwi, kumvisha ururimi, kureba, gufata no guhumurirwa
Ubushakashatsi bakorewe ku bantu 59 b’ibyiciro bitandukanye bwerekanye ko hari indi sens inyuma yo kumvisha ugutwi, kumvisha ururimi, kureba, gufata no guhumurirwa

Abashakashatsi kuri  ‘6éme sens’ bitegereje ibiba mu gihe umuntu utwaye imodoka arangaye, agize igishyika, atekereje ibibazo bikomeye cyangwa afashe telephone akandika message atwaye imodoka. Ubusanzwe byose byateza impanuka, ariko ibi byago ntibingana kuri buri kimwe.

Abashakashatsi bo muri Texas A&M Transportation Institute na University of Houston bafashe abantu 59 ntacyo bakurikije mu guhitamo babakoreraho igerageza.

Ibyo babonye ni uko ubwonko bwatsa (activate) agace kitwa ACC  bagereranya na ‘error mode’ kagenewe kugabanya ibyago umuntu yahura nabyo mu gihe arangaye.

Aba bantu 59 bagiye basabwa gutwara imodoka ahantu hamwe buri wese inshuro enye, rimwe ameze neza bisanzwe yitaye ku gutwara imodoka, ubundi atwaye ariko akabazwa ibibazo bikomeye cyane, ubundi atwaye ariko ahugiye ku kibazo gikora cyane ku mbamutima ze, ubundi atwaye agatangira kwandika message kuri telephone.

Biriya bice bitatu byo hagati ku utwara; ahugiye ku kintu gikomeye, afite imbamutima nyinshi (emotional) na atwaye yandika message- abashakashatsi basanze hari uburyo amapine y’imodoka aba agenda nabi ariko agenzuwe ukabona nta kidasanzwe.

Uku kugenda nabi ariko kugenzuwe gusobanurwa n’uko amapine agenda ata umurongo wayo gato akongera akagaruka, mu gihe gusa umuntu ari kwandika message atwaye imodoka.

Ariko ku batwaye bafite imbamutima nyinshi cyangwa batekereza cyane ikibazo gikomeye (badahari) kwa kugenzura amapine bikorwa neza cyane bikurikije amategeko yo kugenda mu muhanda.

Ioannis Pavlidis wo muri kaminuza ya Houston ati “Igisobanuro gishoboka cy’ibi bintu ni uburyo bukorwa n’igice cy’ubwonko Kitwa ‘Anterior Cingulate Cortex (ACC), iyi irikoresha (automatically) igakora akazi ko gukosora amakosa mu gihe mu bwonko hari ibibazo.

Uyu avuga ko muri icyo gihe nubwo umuntu ubwe aba arangaye iki gice cye gishobora gukora ibyo we yibaza ko atakabaye ari gukora.

Iki gihe ngo amaboko, amaguru  n’amaso by’utwaye imodoka bigira ubundi bushobozi bikakira amabwiriza bihabwa n’aka gace k’ubwonko bityo umuntu agakomeza gutwara imodoka neza nubwo yaba ahuze.

Ibi ariko ngo ntabwo bikorwa neza neza nk’iyo utwaye ari kwandika message kuri telephone, ubushobozi bwa ACC buba buri hasi ugereranyije na kuriya kuntu kundi umuntu ashobora kurangara atwaye.

Uriya mushakashatsi avuga ko usibye gutwara imodoka hari ibinti bintu byinshi umuntu acamo cyangwa akora nyuma agasa n’ubona ko rwose atari we ubwo wabikoze kuko byasaga n’ibimurenze cyangwa yari ahugiye mu bindi ariko agakora neza na biriya.

Pavlidis ati “Icyumvo cya gatandatu nicyo gituma umuntu akomeza kwirinda mu gihe ubundi ari mu kaga.Ikintu gituma kwandika ubutumwa utwaye byo biteje ibyago cyane ni uko byo biteza akajagari mu cyumvo cya gatandatu.”

Icyumvo cya gatandatu ngo nicyo gituma nk’umushoferi ashobora kubasha gutwara ariko hari n’ibindi tuntu akora cyangwa atekereza ku bikomeye ubundi byagahise bimuteza ibyago ako kanya.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibi ntabwoa aribyo, ubu bushakashatsi burapfuye rwose cg se bwakozwe nabi. Ntabwo iriya adjustment (cg se take over) ubwonko bukora mu gihe ibindi bice byari bisanzwe bikora akazi bihugiye ku kindi kintu; ntabwo wayita ko ari 6 ieme sens…Ubu ni ubuyobe bw’uyu mushakashatsi.

  • SHA NANGE IBYO MBICIYE AMAZI RWOSE IYO NTAGO ARI 6’EME SENSE!!! AHUBWOSE BURIYA SENSE ITUMA UMUNTU WARI MUBITOTSI AKANGUKA NIYIHE BURIYA NAYO NI SENSE CG? IKINDI NABAZAGA HARIGIHE KIGERA NKUMVA MURI JYEWE IBINTU NDIMO KUBONA AKOKANYA CYANGWA STUATION IHARI AKO KANYA AHONDI NKUMVA YIGEZE KUBAHO MUGIHE CYA KERA MWANSOBANURIRA IBYO BINTU

Comments are closed.

en_USEnglish