Kigali:Niba ibiciro bya Tax-metters bidahindutse abatwara Taxi Voiture ngo barakareka
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ku modoka ntoya (Tax voiture),baratangaza ko ikiguzi cy’urugendo kuri kilometer imwe niba kidahindutse akazi bahitamo kukareka.
Ni nyuma y’uko aba ba Taximen bagiye gutangira gukoresha utumashine twerekana ikiguzi cy’urugendo (Tax Metters) bitewe n’ibirometero umugenzi yakoze.
Nubwo hariho ibiciro bagombaga gukurikiza, habagaho kumvikana hagati y’umugenzi n’umushoferi. Uburyo bushya bwo gukoresha Tax Metters ntakumvikana n’umugenzi bibaho, kuko uko imodoka igenda yerekana ibirometero ari nako yerekana amafaranga ari bwishyurwe.
Amafaranga 347 kuri kilometer niyo agenwa n’Ikigo Ngenzuramikorere k’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).
Iki giciro kibarwa kuri buri kilometero, abashoferi bavuga ko ari gito cyane kuburyo kigumyeho mugihe utu tumashine tuzaba twatangiye gukoreshwa, bahitamo kureka gukora cyangwa bakazikoresha bazikuyeho amarange aranga Taxi voiture.
Ndahimana Augustin, umwe mu bashoferei batwara abagenzi avuga ko bishimiye ko batazongera kujya mu biciro n’umugenzi kuko bizaba bigaragara.
Gusa Ndahimana kimwe na bagenzi be bemeza ko ibiciro RURA yashyizeho batashobora kubikoreraho. Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa agira ati:″Leta itagize uburyo yahinduramo ibiciro ntacyo byatumarira. Nawe geranya n’igiciro cya essence wumve.Nta nyungu twabona. Ahubwo abantu benshi twava muri taxi,irange tukarikuraho ″.
Abashoferi baganira n’UM– USEKE.COM, bagaragaza ko hari ibintu bimwe na bimwe byirengagijwe mu gushyiraho igiciro. Benshi bahuriza ku misoro inyuranye bishyura. Amafaranga bishyura aho bahagarika imodoka kimwe n’ayo bishyura mu bigo bimwe na bimwe bajyanamo abagenzi. Ayo bagura essense hamwe n’ibindi bikoresho bigize imodoka. Bityo bakifuza ko ikiguzi kitajya munsi y’amafaranga 600 kuri kilometer.
Umushoferi witwa Hitimana yagize ati:″ibi biradufasha kuko n’ubwo umugenzi yaguhagarika mu nzira, akamashine kaba kabara. Ariko ni hahandi tugiye munsi y’amafaranga 600 twahomba″.
Emmanuel Katabarwa,umuyobozi ushizwe kugenzura serivise z’ubwikorezi muri RURA, avuga ko ubu buryo ari ubwo gufasha abagenzi cyane cyane abanyamahanga batazi uko ibiciro biteye, ngo badahendwa mugihe cyo kumvikana ibiciro.
Katabarwa ati:″hazavaho icyo umuntu usanga avuga ngo′bampenze,banciye amafaranga menshi′. Tutirengagije ko hari n’ababyuririraho bagaca amafaranga menshi, cyane cyane abanyamahanga″.
Aka kamashine kagura 170.000frw. Mu kubara ibirometero kakaba gahera kuri bitanu. Kugeza kuri uyu wa kane tariki 12 Mata nibura Taxis voiture 125, zimaze gushyirwamo utu tumashine, aho biteganijwe ko tuzatangira gukoreshwa ku mugaragaro tariki ya 01 Gicurasi uyu mwaka.
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM
0 Comment
Rura nibyigeho kuko igiciro cyaba kigeye hasi.ubwose kuva nybgg uza mumujyi ko nta km3 zihari baguca munsi yi 1000?
RURA turayishimira,abashoferi batwigirizagaho nkana mubiciro ariko iyo systeme nisawa,kandi icyo giciro mwatanze nicyo abazivumbura bazarorere,ntago bari hejuru yitegeko hazakora abandi.
Njye ndi umuguzi ariko aba kora taxi voiture bajya baca amafranga menshi gusa nanone 347Rwf/Km yaba ari macye cyane gusa 450Rwf/Km byaba ari byiza cyane kuko ntanumwe waba ahenzwe!!
Nanjye ndabona nka 450 Frw/Km yaba ari muli norme kuko aba taxi man batwigirizagaho nkana bagahenda cyane, tugiye mu mibare usanga nka Essence ari nka 200 Frw/KM ubwo mbaze ko taxi ishobora kugenda itwaye umugenzi ikagaruka kuli parking yayo nta mugenzi igaruye ariko imugaruye yaba ari 100 Frw/km, Umusoro ku nyungu ni 480 Frw ku munsi,Assurance ni nka 400 Frw ku munsi,Parking, Contrôle technique, Autorisation de transport,Entretien, Salaire Chauffeur byose tukabiharira nka 150 Frw/Km, noneho na nyiri modoka tukamuha 100 Frw kuli 1 Km kandi ndizera ko kugira compteurs bizabafasha kubona aba clients benshi kuko ibiciro byabo byari bikabije bigatuma n’abantu benshi batazigenderamo.
None se wowe wiyise PAZ, ntiwasomye ko kabara gahereye kuri 5km?
Sha ibi ndabikunze kabisa! ni bibe itegeko maze tujye dutega taxi voiture bataduhenze.
Abashoferi kandi nibabone ko nibihenduka kandi bisobanutse abagenzi bazaba benshi bityo akazi kiyongere n inyungu yabo yiyongere kuko ubu abagenda muri tazi voiture ari bake , noneho abashoferi bagashaka kungukira kubuke bwabo babahenda.
Ubundi icyo bakwiriye gukora bitewe nuko amafranga aba taximen bavuga ko ari makeya
bashyiraho za zone, iburayi niko bigenda
bakavuga ko nko munsi yibirometro runaka (nka 5 km ) umuclient yishyura nka 500 frw hanyuma nyuma ya 5 km akagabanuka per km nka 300 frw niko ahandi bigenda.
ubindi khakabaho nigiciro cyan ninjoro na kumanywa gitandiukanye.
Ubwose ko bavuga ko gahera kuri 5 km nonese munsi yazo bigenda gute?Nukuvuag ko utajya munsi ya 1735?
Ibi bizatuma abatwara taxi babona abkiriya benshi bityro amafaranga yo ku munsi yiyongere. Ntibakwiye kwihebe kuko washoboraga kujya mu mugi uvuye kimironko ukabura uwo ugarura ariko ubu bazajya baboneka.
Bravo RURA
Mbega byiza, ntabwo mwumva ukuntu banyiri amamamodoka aribo bagiye kuhungukira, nonese niba wahaga umushoferi Taxi ngo akuverse yatangaga hafi 40.000/week, nukuvuga ko inyungu nini hafi 70% yabaga iye gusa.
icya 2, tuvugishije ukuri ninde utinubiraga igiciro kitari fixe hano muri MVK.
icya 3. akabashoferi batari professionaire mukazi kashobotse, wambwira ute ukuntu 10% gusa ya taxi zikorera muri MVK arizo ziteye amarangi aziranga? izindi ziba imisoro gusa! , ibi nibyo bituma iyo zigiye ahantu zitwaye umclient zigaruka vide kuko ntushobora kuyihagarika nta cyapa ifite.
Ndashimira RURA ikoranabuhanga izanye, buriya nizeye ko yabanje kubyiga hamwe na z’associtation za TAXI,
jye ntacyo bimbwiye kuko i wacu tugenda n’ibitogotogo bikoze mu biti rumva rerro twe nta bwo RURA ituzi.
Simbifuriza guhomba ariko ibi birashimishije: ese ubundi ibiciro (bihanitse ukurikije ahandi) babishyiragaho bashingiye kuki???? Kandi iyo hajemo kumvikana nta tarif fixe izwi, bigaragaza ko harimo urujijo rwatuma umuntu akekamo “ubujura”… mbabazwa no kumva abantu bava hanze bakemanga ibiciro ku mataxi y’i Kigali!cyakora courage dukomeze twiyubake twiyubakira umurongo mwiza wo kunyuzamo ubuzima bwacu!!!
nibyiza cyane mujye mushyiramo abantu benshi babishyure nimwige gukora bussines abatabishoboye muzicara ababishoboye babikore nibyo byiza kabisa.numukozi wo murugo azajya agenda muri taxi voiture.
Kubwanjye ndabona babyigaho bihagije kuburyo
umushoferi yazajya akora akabasha kugura essance , kwishura imisoro,autorisation de transport,assurance,control ndetse nigihe imodoka yagize ikibazo akabasha kuyikoresha
noneho kurundi ruhande numugenzi ntabangamirwe mubiciro cg bakomeze babareke bajye bumvikana na abagenzi ! uciye menshi bamureke bashake undi kuko iyo witegereje bose usanga badaca amwe !murakoze.
Comments are closed.