Ni we wo kubiryozwa?? Icyo umufana avuga…..
Amavubi yatumye abakunzi b’umupira bongera kugaragaza akabaro kabo, cyane muri iyi minsi aho ikipe ngenzi yayo y’igihugu y’amagare iri kubica bigacika muri Tour du Rwanda. Ikigezweho ubu ni ugusezerera umutoza Johnny McKinistry wari umaze amezi arindwi gusa mu kazi. Ariko bamwe baranibaza niba ari we wenyine waryozwa umusaruro mucye w’Amavubi.
Uruhare rwe rurumvikana muri uyu musaruro mucye, umutoza yasimbuye Stephen Constantine yari yagerageje cyane Amavubi yayagejeje ku mwanya mwiza u Rwanda rutigeze rubaho wa FIFA, kandi yaranatsinze imikino ibiri Libya yatwandagaje ejo bundi.
Uyu musore McKinstry akiza yahuye na critique yo kuba akiri muto, ntahandi yatoje ikipe y’igihugu uretse aho yayifashe by’agateganyo, nta mateka afatika afite n’ubumenyi ku mupira wa Africa ugereranyije n’uwo yari aje gusimbura.
Umusaruro we wahaye ishingiro ibyo yanenzwe ndetse rwose umuntu yagira ati “ntawamurenganya kandi ntawugaya impundu z’urushishi atarebye uko rungana.” Ikibazo ahubwo nkibona aha:
Abagiye kumwirukana nabo bakurikireho kuko nibo bamuzanye kandi ibyo byose barabirebaga ndetse n’ibyabaye mbere Stephen Constantine agenda barabizi.
Abayobozi b’umupira w’amaguru wacu n’abayobozi babareberera muri Minisiteri ibishinzwe BOSE nabo bakwiye guhita begura/beguzwa nibamara gusezerera Johnny McKinstry kuko njyewe Amavubi ndayakurikirana umunsi ku munsi ariko ikibazo si uyu mwana wo muri Irlande, ikibazo kiri hariya i Remera mu biro.
Ejo bundi mwumvise ibyo Umufaransa Rayon Sports yirukanye yasize avuze, ati “umutoza bagiye kuzana bamwatse commission ya 4 000Euro” ku mushahara bazamuha. Ese abazana abatoza b’Amavubi babireba ko nta bushobozi bafite bo kuri iyi ngingo ni shyashya, Bwana afande Badege wa CID wabaducukumburiye ko utababuramo inkumbi njye mbizi neza??
Ni gute igihugu giha akazi umutoza utaratoje ikindi gihugu? Ni gute igihugu giha akazi umutoza ungana n’abakinnyi ngo ni uko afite ibipapuro? Cg bagendeye kuri ya ndirimbo ya AmaG the Black ngo “Ayo mashuri mudusaba twarayarangije, nimuduhe akazi nubwo nta burambe dufite”? niba ariyo bagendeyeho nibabitubwire tubimenye nabyo.
Nanzura rero Amavubi ikibazo cyayo si uyu mutoza bagiye kwirukana, Amavubi ikibazo cyayo kiri hariya mu biro bikoreramo MINISPOC n’ahakorera FERWAFA i Remera, niho hari ikibazo.
Abatoza beza baraza bakaducika, abatoza beza dufite imbere mu gihugu ntibabahe agaciro ngo ni ‘Abaloko’ (local coaches) wagira ngo kuba Umuloko ni icyaha. Umenya babyitiranya no kuba umurooko (infungwa) hehehehhe.
Ngaho ayanjye yari ayo ku Amavubi yacu. Abayobozi bakuru nibadukize abayobozi b’umupira badashoboye kandi babakoreho iperereza na maguye babamo zimenyekane. Nabo bakurikire McKinstry nagenda.
Umufana w’Amavubi
5 Comments
Erega si umutoza baka ruswa gusa kuko n’abakinnyi barayitanga kugirango babaselectione, niyo mpamvu mubonamo n’abakinnyi badashoboye. Muzarebe abakinnyi bakuru babizi ariko banga ayo mafuti yo muri Ferwafa ntibabahamagara. ariko na Emely gardien wa Police FC nicyo yazize.
De gaule rwose nareke kwanduranya ashakire ahandi.
Wa mucuranzi ntakitwa BYUMVUHORE asigaye yitwo BIREBUHORE wa mugabo we! Ngo akabikora kabizi karya imboga karitse!
Wamugani ubwo buyobozi baburebe neza ko atariho bipfira byose!!!!ubundi tubone gutera amabuye umutoza.ubuse nibwo babonyeko adashoboye?bamuzanye batabibona?plz plz plz
inkoko itera uko innyo yayo ingana ubwo nibwo bushobozi degori afite mwimugora
Arikose ikibazo nibaza,kuki amateka yumutoza bayamenya aruko yatsinzwe?bagiye bayamenya mbereyuko bamuzana?ntekereza ko niba bamayor basinya imihigo ,nabayobozi ba ferwafa bakwiye kujya bategura imihigo yabo hanyuma bakayesa ,tukareba niba bakwiriye ku gusoma kunzoga y’Abahizi!
Rwose si byiza kuvangira muzehee wacu ,kuriwe yifuzako burirwego rwose rwakagombye kwesa imihigo,maze igihugu cyacu ntikibe nka yansina ngufi.
please matunda iko mbere!mwihangane tubanze duteze igihugu cyacu imbere,hanyuma tuzasorome kumbuto z’umugisha.ubwo abafite amatwi nibumve.
Comments are closed.