“Ni ubwambere nicaranye na Perezida wa Repubulika…” Niyotwagira
Mu nama y’ikoranabuhanga ‘Smart Rwanda Days’, Umuseke waganiriye na Niyotwagira Jean, Umunyarwanda warangije kaminuza yihangira umurimo, ndetse akaba n’umwe mu basangije ibitekerezo bye abantu bari bitabiriye inama.
Niyotwagira yize ibijyanye na ITC mu Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu risigaye ari imwe muri Colleges zigize Kaminuza y’u Rwanda imwe (UR), akaba yararangije mu 2010.
Nyuma yo kurangiza ishuri, Niyotwagira yahise yihangira umurimo, arikorera mu bijyanye no gukora software (Computer programming).
Umuseke washatse kumenya, icyo Smart Rwanda yasigiye Niyotwagira nka rwiyemezamirimo muri ICT, avuga ko imusigiye gutekereza cyane ku iterambere ry’u Rwanda. “”
Yagize ati “Iyi nama insigiye ikibazo ngo ni nde uzahindura u Rwanda ? Insigiye kwibaza kuri gahunda yo guhanga umurimo mu Rwanda.”
Niyotwagira avuga ko mu Rwanda hari amahirwe menshi cyane ku bashoramari, cyane agakangurira Abanyarwanda kuyabyaza umusaruro. Avuga ko isura nziza u Rwanda rufite mu mahanga no kuba leta y’u Rwanda ifasha abashoramari, biha amahirwe menshi abashoramari.
Uyu musore wahanze akazi aho kugasaba, avuga ko ikintu cyambere yatangamo inama ari ukureba cyane ibyo u Rwanda rufite (mu ikoranabuhanga) bigakoreshwa neza aho gutekereza ku bintu bidahari.
Intego ya Niyoyita ngo “Ni uguhora atekereza ku bintu mu buryo bugari.”
Umuseke umubajije uburyo yakiriye inama, yagize ati “Ni ubwambere nicaranye na Perezida, ankora mu ntoki arambwira ati ‘wakoze neza’ (well done), byanshimishije cyane!”
Jean Niyotwagira yashinze ikompanyi yitwa Torque LTD ikora ibijyanye na software.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
5 Comments
uwakoze neza arashimwa kandi ni koko president wacu akunda abantu bazi guhanga udushya, nabandi bamwigireho maze nabo azabshimire
Mwana w’i Rwanda teta kandi utere imbere kuko ufite FPR iyobora igihugu neza itarobanura abanyarwanda ishingiye ku moko.Ushoboye wese yifitiye mu mutwe ariga akaminuza.
Ubwo wakoze mu ntoki za Perezida Kagame menya gusa ko wabonye umugisha ibyawe byabaye amahirwe masa.Uzibuke barumuna bawe biga ICT nabo uzabateze imbere.
Natere imbere ari ku ibere
Dumbuli ati Komereza aho uzagera kure n’utivumbura ukivumbika muri ICT
urumugabo cyane natwe aba IT barinyuma watweretse urugero rwiza kandi muzehe wacu ntituzamutererana guteza urwanda rwacu imbere.
Comments are closed.