Digiqole ad

Ni nde mugore wari kumwe na Akon agera i Kigali?

Akon azwi kuba yemera ibyo kugira abagore benshi (Polygamy), ubwo yageraga i Kigali mu rugendo agana i Goma muri Congo, yari kumwe n’umugore utaramenyekana neza, ntabwo yamwegeraga aho abona abantu bashaka gufotora. Urebye ku mafoto wabona ari Rachel Ritfield cyangwa Susan Owori. Bombi bawubanyeho n’iki cyamamare.

Susan Owori cyangwa Ritchie
Ni Susan Owori, Rachel Ritfield cyangwa ni undi??

Agera i Kigali uyu mugore bari kumwe ntabwo yamwegeraga, gusa aho byabaga ngombwa kuba bonyine nko mu modoka, muri ‘ascenseur’ babaga bari kumwe.

Ku mafoto uyu mugore aragaragara cyane nka Rachel Ritfield uyu babanye cyane mu 2007 ariko nyuma uyu mugore aza kumwanga ngo ntashaka ko amugira umugore wa kane.

Akon uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Sorry, Blame It On Me’, afite abana bazwi batandatu barimo kandi uwo yabyaranye n’umugandekazi Susan Owori yateye inda ubwo yajyaga kuharirimbira mu 2009.

Akon yemera ko umugabo akwiye gutunga abagore benshi (polygamy) mu gihe abishoboye, kuri uyu mugabo w’imyaka 41 ngo mu gihe America (igihugu cye) cyakwemera ‘Polygamy’ ngo byagabanya amakimbirane mu ngo.

Rachel Ritfeld batandukanye amushinja ko atamuha umwanya mu buzima bwe kuko ngo Akon akunda cyane guha umwanya ibijyanye n’imyemerere ye ndetse n’imico y’aho akomoka muri Senegal ubundi na muzika akora.

Ubwo batandukanaga Rachel Ritfeld yavuze ariko ko bazakomeza kuba inshuti. Buri wese aribaza niba ku ifoto ugaragara ataba ari Rachel Ritfeld waherekeje Akon mu rugendo yaje muri Congo Kinshasa.

Uyu mugore utarigeze agaragara neza umunyamakuru w’Umuseke wagerageje kubaza abari kumwe na Akon uyu mugore wari umuherekeje uwo ari we ariko bamubwira ko ari ibyo ari Akon ubwe wabyivugira.

Uyu mugore bari kumwe asa nanone na Susan Owori, umugandekazi babyaranye umwana ndetse Akon akaza kumwemera no kwemera indezo. Nta makuru afatika ya vuba aheruka kumenyekana kuri Susan Owori, kimwe n’uko nta bitangazamakuru biheruka kugaragaza muri iki gihe umugore wa Akon bagendana kenshi.

Abagore bamenyekanye ko bawubanyeho na Akon barimo; Rosina Bruck, Michaela Schaffrath, Susan Owori, Cassie Griffin, Rachel Ritfeld, Nicole Bahls na Omotola Jalade.

Umunyamakuru w'Umuseke ufotora yamubonye yinjira gusa mu modoka agiye kumufotora amwima amaso
Umunyamakuru w’Umuseke ufotora yamubonye yinjira gusa mu modoka agiye kumufotora amwima amaso
Niwe wabaga ari kumwe na Akon aha bonyine
Niwe wabaga ari kumwe na Akon aha bonyine
Muri 'ascenseur' hinjiragamo Akon, umurindira umutekano (uhagaze ibumoso) wahitaga aninjiza uyu mugore utaramenyekanye neza
Muri ‘ascenseur’ hinjiragamo Akon, umurindira umutekano (uhagaze ibumoso) wahitaga aninjiza uyu mugore utaramenyekanye neza

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nkund ukuntu mukurikirana amakuru. Ibi ntabandi babibonyr uretse mwebwe. Courage cyane ndabakunda muzagere.kure.

  • UBUNDI SE KUGIRA ABAGORE BENSHI NI ICYAHA ???? EREGA KUGIRA UMUGORE UMWE NI UBUKENE KUKO ABIFITE BABA BAFITE INSHOREKE NYINSHI BURYA RERO IBYIZA NI UKUGIRA ABAGORE BAWE UKABUBAHA UKABAHA AGACIRO. ESE JACOB ZUMA NTIMUBONA KO AFITE BATATU KANDI ABAGARAGAZA BOSE ABISHIMIYE ?

  • hey

  • Good job Plaisir!!!!!!

  • Paparazi mwataye umutwe!! None se iby’umugore bari kumwe kuba mutaramumenye bibababaza kuki!!!! Ubusutwa.com

Comments are closed.

en_USEnglish