Digiqole ad

Ni koko Kagame ni inshuti yanjye… n’abagore bacu baritiranwa – Magufuli

 Ni koko Kagame ni inshuti yanjye… n’abagore bacu baritiranwa – Magufuli

*Magufuli yavuze bimwe mubyo yigiye kuri Paul Kagame
*Avuga n’ibyo Tanzania yakwigira ku Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Magufuli wa Tanzania yagarutse ku bushake buhari hagati y’abayobozi bombi mu kubaka ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bishingiye ku bumwe bw’abaturage b’ibihugu byombi. Maze atebya, avuga ko abajya bavuga ngo Kagame ni inshuti ye, rwose batibeshya ari ukuri, ndetse ko n’abagore babo bitiranwa (Janeth Magufuli na Jeannette Kagame).

Perezida John Pombe Magufuli na Madame we Janeth Magufuli bakira Perezida Kagame ku kibuga cy'indege ageze muri Dar es Salaam kuri uyu wa gatanu
Perezida John Pombe Magufuli na Madame we Janeth Magufuli bakira Perezida Kagame ku kibuga cy’indege ageze muri Dar es Salaam kuri uyu wa gatanu

Perezida Magufuli yavuze ko mu ngengi y’imari ya Tanzania y’uyu mwaka 40% yayo bayigeneye ibikorwa by’iterambere, ati “Twateganyije tiriyari imwe, ayo agera kuri miliyoni 460$, yo gutangira kubaka inzira shya ya gari ya moshi iva Dar Salaam igana Kigali iciye Isaka na Musongati  na Mwanza bigafatiraho n’ahandi.

Nyakubahwa Kagame yashyigikiye rwose uwo mushinga ndetse ubu abahanga batangiye kureba ishyirwa mu bikorwa ryawo n’ibikenewe.

Ikindi nidutangira kubaha hano abandi nabo bazatangirira i Kigali baza, abandi baturuke hagati. Mfite ikizere ko uyu mushinga tuzawurangiza, kandi nituwutangira rwose abafatanyibikorwa bazaza,  ndetse reka tubabwire ko nahoze nganira na mugenzi wanjye tuvuga ko rwose Abashinwa bo babishaka kuza kudufasha.”

 

Perezida Kagame ngo yamwunguye umushinga w’indege

Avuga kubyo kuzamura ubukungu yarebeye ku Rwanda Perezida John Pombe Magufuli yavuze ko hari ubumenyi yungutse kuri Perezida Kagame.

Ati “Nshuti zacu banyamakuru, nahawe ubundi bwenge na Perezida mugenzi wanjye uri aha ku buryo bwiza bwo kubona indege, yohereje umuyobozi wa RwandAir aza hano agira ibyo aduhugura turamwumva, none ndangira ngo mbabwire ko ibintu nibigenda neza mbere y’uko ukwezi kwa cyenda kurangira tuzaba twabonye indege ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Bombardier Q400.

Ubwo bwenge nabwunguwe n’inshuti yanjye umuvandimwe wanjye (Kagame). Duhereye aho tuzakomeza tugere no ku bindi.”

Perezida Magufuli yavuze kandi ko yamenye ko mu Rwanda hari uburyo bumwe bukoresha mu gukusanya imisoro mu gihugu hose, ibi ngo nabyo bagomba kubyigira ku Rwanda.

Ati “Hano iwacu buri wese akusanya imisoro, buri wese afite uburyo bwe bwo gukusanya imisoro. Ujya hariya ugasanga babigenza batya, wajya hariya ugasanga nabo babigenza batya, ariko iwabo inzira yo gukusanya imisoro barayigenzura ni imwe. Bituma bagira byinshi bageraho.

Natwe dufite abakozi beza rwose ariko bashobora kujya ku bavandimwe babo hariya mu Rwanda bakagira ibyo babigisha.”

Magufuli yagaragaje ko ibihugu byombi bifite byinshi byo gukora bikagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.

Ati “Nka nyuma yo gufungura umupaka umwe w’ibihugu byombi wa Rusumo ibyinjira bivuye mu bihatambuka byikubye hejuru y’inshuro ijana mu kwezi kumwe gusa… kumwe gusa.

Ibyo rero bizateza imbere ibihugu byacu nibyo abaturage b’ibihugu byacu bifuza, none rero Nyakubahwa Perezida ndagushimira cyane kuri ibyo.

Abandi baravuga ngo njyewe nawe turi inshuti cyane…nibyo ni ukuri rwose… ndetse n’abagore bacu baritiranwa.

Tukomeze twubake ubumwe bw’ibihugu byacu tugamije guteza imbere abaturage ba Tanzania n’ab’u Rwanda .”

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Niba koko Magufuli yavuze ibi biragaragara ko arumuturage.Uwamukopa ziriya se hanyuma tukajya kurangurizindi? Bitihisen Sosiyete zacu nizo zizayimugulira.Aho ndumva ari sawa.Ibyimisoro nibyo, kuko iyo leta ikennye niko yiga amayeri yogukama abaturage kurushaho.Nizereko Magufuli nabona anaturage be batangiye gusuhuka azamenya impamvu.

    • Reka kuvuga ubusutwa Merisiyani
      Ibyo babyita kubura icyo uvuga ku byiza ukabihengekera ku bibi sha!

      Songa mbele Rwanda
      Wenye wivu wajinyonge

    • Muraho mwese,
      Merisiyani ko mbona usa nutishimiye ko tugira inyungu bite byawe? Ubwenge Imana iba yahaye abayobozi bacu tubwungukiyemo ntacyo bitwaye kandi jya umenya ko abasuhuka bose si imisoro ahubwo habamo nababa ariko babishaka kubera kwanga gukora no gufatanya n’abandi.
      Shitsa umutima hamwe niba uri umunyarwanda ukore kuko uburyo burahari kandi ibyiza ni byinshi cyane kuruta uko waba ubitekereza. Ariko niba udashoboye gukora no gukorana n’abandi urasuhuka kuko mu Rwanda turi mubihe byo gukora no kwiteza imbere tukareba ko twaziba icyuho cy’umwanya twataye n’uwo twateshejwe n’ibihe bibi twaciyemo.
      Njye nishimiye umubano mwiza cyane w’uRwanda na Tanzaniya kandi abenegihugu ku mpande zombi bazabyungukiramo.
      IMANA Ibarinde mwese muri kuri uru rubuga.

    • Muvandimwe Merisiyani, ni uburenganzira bwawe gutanga igitekerezo
      ariko nibwira ko amategeko ataguha ububasha bwo gutuka perezida, mu kinyarwanda kenshi dukoresha izina umuturage nka: umuswa, udasobanukiwe, wasigaye inyuma mu bigezweho, aha ukosore, ikindi igihugu cyacu ntigikennye ahubwo kireshya uko kireshya kdi kwigira imbere kwacyo ni wowe najye tuzabigiramo uruhare, leta ntikama abaturage ahubwo nuko abantu mumateka batigeze bishimira umusoro niba ujya usoma uzasome kuva kera muri za 17…ntanahamwe umusoro wishimiwe.
      Ubufatanye ni ngombwa ntawabirwanya natwe hari ibyo tubigiraho sibyo Merisiyani?

  • N’ubundi uzi ubwenge abana nabashobotse abadashobotse ukabareka, kuko ntacyiza uba ubatezeho uretse itesha mutwe no guca abandi integer gusa. Stay blessed you both.

  • Ariko merisiyani wowe utekereza ko ariwowe urusha magufuri ubwenge abatanzaniya Bose bamutoye bahumye
    Icyavuga nukuri kwishyirahamwe ningenzi niwawe gusa uzareke guhuza numugore urebeko harahugera nkanswe gushaka ubushuti na 10.000.000 zirenga zabanyarwanda

  • Yego, nibyo, mukomeze mudushakire umubano. None se byose ni abazungu bagomba kubidukorera. Abakurikiye mu bucuruzi budasora nibo bavuga ubusa nka ba MERISIYANI. Umusoro na YESU arawemera kandi watangiranye ni isi ikiremwa. Ntaho utazawusanga, mu bihugu bikize ni ibikennye. Aho bitandukanira ni uko ibihugu bimwe byamenye gukurikirana neza umusoro kuburyo ababaca mu rihumye ari mbarwa, igihe ibindi bihugu kubera impamvu zitandukanye gusoresha bizanamo amaranga mutima, ruswa, ubujiji, ikoranabuhanga rikiri hasi n’ibindi. MERISIYANI RERO umenye ko n’uhungira Zambia, Mozambique , n’ahindi , amaherezo nibahumuka bazagusoresha n’ayo mw’ihembe.

  • Keep it up our excellencies. We are ready to support you!!! We shall never let you down

  • Keep it up our excellencies. We are ready to
    support you!!! We shall never let you down

  • icyambwira Nkurunziza icyo aba atekereza abamumushye baramuhemukiye rwose ashatse yikubite agashyi

  • Ikibazo azirinde gushyigikiea Fdlr ubundi Muzehe nawe amwigireho kudasohoka cyane mu gihugu aho byaba ari sawa!

    • Ngo ageze Ethiopiya ubu.

  • Ibi byo ndabishima. Ahari umwuka mubi hakajya ubwumvikane nubuvandimwe. Ibyo kubana nabaturanyi neza ndabishimira H.E.P.Kagame. iyaba abandi bayobozi bose bo mu Rwanda baharaniraga inyungu rusange nka we nta muturage wakagize ikibazo. Ubundi abandi bashakaga kwirata ngo barayobora bashaka kutugeza kuki adaharanira. Agenda yabo iri hidden ntacyo imaze.

  • Nta muryango ubura ikigoryi natwe hano dufite @Melisiyani!! Ese utekereza ko Kagame yari anyanwe no guteka imitwe hariya hirya? Ufite ubwenge no gutekereza cyane kurusha Magufuli n’abanya Tanzania bamutoye? Abantu nkamwe n’ukujya tubafata ukwanyu ntitubateho umwanya, turakomezanya n’abakomeza. Congz to both prezos, muzabe urufatiro rwa Etats Unis d’Afrique muremere abana bacu amateka. Turi kumwe!

    • Ariko muratogota weeeee!

  • Kagame na Magufuri ni ukuri ndabakunda….

  • Nkurunziza mureke azabaho uko uhoraho ashaka

  • Harya mu matora ashize ya perezida wa Tanzaniya u Rwanda rwari rushyigikiye nde? Magufuri Kubera amaze gutorwa abaye inshuti ya Kagamé?Ngaho se nagarure ba banyarwanda birukanwe muri Tanzanie. Ntibihagije ko abagore babo bitiranywa ko Ubucuti bwa leta zombi bushingira ku bintu bidafatika. C’est de l’opportunisme politique!!!

  • Muvandimwe merisiyana ubwenge buraraburwa magufuri yavugusheje ukuri icyampa magufuri agahabwa ubwenge ni IMANA nkubwa Solomon biragoye kuyobora abantu wibuke ibyo bakoreye muhamari kadafi wa RIBIA

Comments are closed.

en_USEnglish