Ni inyungu yawe kubana n’Imana umunsi ku wundi
[Mt 15, 32]: Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe none ntibafite ibyo kurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira”.
Yesu yari amaze iminsi itatu yigisha abantu benshi akora ibitangaza! Amasaha 72 yose!
Burya rero abantu dukunze kurambirwa vuba, yewe n’amasaha abiri ku cyumweru ajya kurangira tureba ku isaha buri kanya!
Imana izakugenera ibijyanye n’igihe uyiha.
Kuri uyu musozi abahavuye umunsi wa mbere n’uwa kabiri ntibamenye ko Yesu agira imbabazi kandi ko agabura.
Wige gutindana na Yesu, erega n’intumwa ntizari zarakoze ‘university’ (zarize kaminuza), ariko na n’uyu munsi turiga gahoro gahoro ibyo banditse hashize imyaka 2000 irenga!
Ishuli bakoze ni rimwe gusa: Kubana na Yesu imyaka itatu yonyine.
Ni inyungu yawe kubana n’Imana umunsi ku wundi; ni igihombo kudaha umwanya Imana muri gahunda zawe.
Koresha neza igihe, icyahise ntikigaruka!
Past. Vincent de Paul NSENGIMANA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Imana iguhe umugisha pasteur! Kutwibutsa n’ibyigiciro gikomeye! Iyo message impaye ububyutse, ndagushimiye kandi nawe Imana ikwishimire.
Iyi nyigisho ni nziza irasobanutse
well said
Amen, dukunda ijambo ry’Imana isumba byose.Imana ibongerere umugisha kuri iryo jambo ryayo.
nukuri murakoze cyane kutwubaka umutima,ESE uwifuza ko mumufasha mu masengesho kugera Ku byifuzo yabigenza bite,Imana ibuzuzemo ibyishimo
Ibyo n’ukuli. musengere n’abasubiye inyuma baguye isari mu mutima, dukeneye guhemburwa na
YESU KRISTO wenyine kuko mbona muli ibi bihe tulimo nta mwana w’umuntu wabitushoborera. IMANA IBAGIRIRE NEZA.
Nibyizako twibukiranya tukamenya ineza y’Imana n’urukundo rwayo uwiteka niwe mwungeri wanjye umwizeye ntako rwanisoni kandi ntiyicwa nisari mbashimiye ibitekerezo byanyu bituganishya ku kumenya data watwese bituganisha kubugingo buhoraho uwiteka abagirireneza.
Igikenewe cyane murikigihe nuguha umwanya wawe christo kuruta ibindi bidutwaza igitugu.Imana iguhe umugisha amen
Comments are closed.