Digiqole ad

Ni inde wari wambaye neza mu bitaramo bibiri bya PGGSS 7 biheruka?

 Ni inde wari wambaye neza mu bitaramo bibiri bya PGGSS 7 biheruka?

Dream Boys i Huye bari babizi ko ari iwabo wa Mukura bambara ‘Jaune Noir’

Mu bitaramo bibiri bya Primus  Guma Guma Super Star VII byabereye mu karere ka Huye na Gicumbi, abahanzi ntibaza kuririmba gusa ahubwo no kugaragara neza imbere y’abo baririmbira biba bifite icyo bivuze. Buri wese aba yakoze ku mwambaro akeka ko uhebuje ubwiza.

Uko umuntu agaragara kandi yitwara kuri stage nabyo hari andi manota bimuhesha mu irushanwa.

Ku myambarira muri iri rushanwa abahanzi bari kugaragara cyane bambaye amabara y’umutuku cyangwa umukara.

Buri muhanzi arasimburanya  akora uko ashoboye mu kwambara ngo aberwe.

Muri aba 10 bari guhatana hari n’abagaragaye bambaye imyambaro ikorerwa mu Rwanda, abandi Bambara ikorerwa mu mahanga bagura cyangwa bakodesha mu maguriro y’imyenda.

Umuseke watoranyije amafoto abiri kuri buri muhanzi y’uko yari yambaye mu bitaramo bibiri biheruka.

Active i Gicumbi
Active i Gicumbi
Active group i Huye
Active group i Huye
Bull Dogg i Gicumbi yari yambaye atyo
Bull Dogg i Gicumbi yari yambaye atyo
I Huye ho yari yambaye ijaketi y'ikoboyi
I Huye ho yari yambaye ijaketi y’ikoboyi
Christopher mu gitaramo cy'i Huye yari yambaye ikoboyi zicitse bigezweho n'agapira kamwegereye
Christopher mu gitaramo cy’i Huye yari yambaye ikoboyi zicitse bigezweho n’agapira kamwegereye
I Gicumbi yari yambaye isuti
I Gicumbi yari yambaye isuti
Danny Nanone i Huye yari yambaye nk'umuStar wa Rock
Danny Nanone i Huye yari yambaye nk’umuStar wa Rock
I Gicumbu yari yambaye ikoti rirerire ryo kwifubika
I Gicumbu yari yambaye ikoti rirerire ryo kwifubika
Davis D mu gitaramo cy'i Huye
Davis D mu gitaramo cy’i Huye
Davis mu gitaramo cy'i Gicumbi yari yahinduye 'style'
Davis mu gitaramo cy’i Gicumbi yari yahinduye ‘style’
Dream Boys i Huye bari babizi ko ari iwabo wa Mukura bambara 'Jaune Noir'
Dream Boys i Huye bari babizi ko ari iwabo wa Mukura bambara ‘Jaune Noir’
i Gicumbi bari bambaye imideri iteye ityo y'umukara n'umweru
i Gicumbi bari bambaye imideri iteye ityo y’umukara n’umweru
Mico The Best i Huye yari yambaye Casual
Mico The Best i Huye yari yambaye Casual
i Gicumbi yambara nk'umuStar muri muzika
i Gicumbi yambara nk’umuStar muri muzika
Paccy i Huye yari yambaye ipantalo n'ikoti bya 'camouflage', umupira wera n'isheni nini mu ijosi
Paccy i Huye yari yambaye ipantalo n’ikoti bya ‘camouflage’, umupira wera n’isheni nini mu ijosi
I Gicumbi yabaye nk'ubyoroshya
I Gicumbi yabaye nk’ubyoroshya
Social Mula mu mwambaro udoze Kinyafrica i Huye
Social Mula mu mwambaro udoze Kinyafrica i Huye
I Giumbi naho yakomeje kwambara imyamabaro ikorerwa mu Rwanda ya kinyafrica
I Giumbi naho yakomeje kwambara imyamabaro ikorerwa mu Rwanda ya kinyafrica
Queen Cha kuri stade ya Kaminuza i Huye
Queen Cha kuri stade ya Kaminuza i Huye
i Gicumbi yambaye ikabutura imuhambiriye n'agakoti
i Gicumbi yambaye ikabutura imuhambiriye n’agakoti

Muri bo ni inde nande wabonye ko yariyambaye neza?

Photos © Evode Mugunga & Innocent Ishimwe/Umuseke

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nta n’umwe wambaye neza rwose no kuberwa uretse ko byabatakaye!! ni bagerageze kwambara nk’aba star kuko kwambara neza ntanubwo bisaba ibihenze bisaba kuba uzi ibikubereye kdi bikurura Public

Comments are closed.

en_USEnglish