Digiqole ad

Ni Ikirenga irakomeje! Abafatabuguzi ba Airtel bakomeje gutsinda!

 Ni Ikirenga irakomeje! Abafatabuguzi ba Airtel bakomeje gutsinda!

Dusabe Ndayambaje Jacques umufatabuguzi wa 27 watsindiye amafaranga muri Ni Ikirengaaaaaaaa

Kigali, Rwanda. Mutarama, 2016 – Dusabendayambaje Jacques niwe mufatabuguzi wa Airtel Rwanda uheruka gutsindira amafaranga 980,500 FRW mu gusubiza neza ibyo abazwa muri Promotion ya Ni Ikirenga ikomeje.

Dusabe Ndayambaje Jacques umufatabuguzi wa 27 watsindiye amafaranga muri Ni Ikirengaaaaaaaa
Dusabe Ndayambaje Jacques umufatabuguzi wa 27 watsindiye amafaranga muri Ni Ikirengaaaaaaaa

Jacques yabaye uwa 27 utsinze muri Ni Ikirengaaaa aho Airtel Rwanda ikomeje guha amahirwe abafatabuguzi bayo yo gutsindira ,500,000 FRW ku munsi.

Jacques yavuze ko ashimira cyane Airtel Rwanda kandi anejejwe no gutsindira ariya mafaranga muri Ni Ikirengaaaa. Avuga ko azayatangizamo business ikamufasha kwiteza imbere.

Ikiganiro gisobanura birambuye ibya Promotion ya Ni Ikirengaaaaa gica kuri TV One kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu kuva saa moya z’ijoro kigasubiramo saa moya z’igitondo buri munsi.

Muri Ni Ikirengaaa, abakiliya ba Airtel babona 300% y’ubwasisi (promotion) kandi bakaba bafite amahirwe yo gutsindira amafaranga agera kuri miliyoni n’igice buri munsi.

Akarusho n’uko uwatsinze mu gihe k’Icyumweru, yemererwa kujya kuruhukira kuri Serena Hotel i Rubavu aturutse i Kigali mu ndege ari kumwe n’umwe mu nshuti ye cyangwa umukunzi we.

Iyo agezeyo na kajugujugu ahabwa serivise zo mu rwego rw’abanyacyubahiro bo hejuru agahabwa 100 000Rwf yo guhaha ndetse yataha agataha mu modoka y’akataraboneka.

Uko Airtel ni Ikirengaaaa ikora:

• Buri munsi Airtel-Rwanda yoherereza abakiliya bayo ubutumwa bugufi bubureka ibyo bagomba kurushanwamo ndetse n’uburyo babikora.
• Umukiliya utsinze abona ubutumwa bugufi bwemeza ko yatsindiye ubwasisi bwa 300%.
• Ubu butumwa kandi bubereka ko bamerewe kujya mu bafite amahirwe yo gutsindira ariya mafaranga buri munsi.
• Nyuma yo kwemezwa ko yatsinze, umukiliya ahita abona ubutumwa bumwereka icyo yatsindiye uwo munsi.
• Nomero: 0731000000 nizo zonyine zohererezwaho ubutumwa bubwira abakiliya uko ibintu byifashe.

************

en_USEnglish