Digiqole ad

Ni iki Bibiliya ivuga ku babana bahuje ibitsina?

Bibiliya itubwira neza ko kubonana kw’abahuje ibitsina ari icyaha. Bimwe mu byanditswe biri muri Bibiliya bitwereka neza ko ari ikizira ku Mana ko abahuje ibitsina babana nk’umugore n’umugabo

Nubwo Imana ibyanga urunuka, abagabo 2 bo muri Minneapolis, USA, Michael Cole Smith (uri ibumoso) na Jamil Smith Cole (ufatwa nk’umugabo we) basezeranye kwibanira. Byari muri 2009. Photo: Internet
Nubwo Imana ibyanga urunuka, abagabo 2 bo muri Minneapolis, USA, Michael Cole Smith (uri ibumoso) na Jamil Smith Cole (ufatwa nk’umugabo we) basezeranye kwibanira. Byari muri 2009. Photo: Internet

 

Imana yaremye umubago n’umugore, bafite imitere itandukanye kandi bafite ibitsina bitandukanye kugira ngo buzuze inshingano zabo nk’umugore n’umugabo. Bikwiye kumvikana neza ko ubusambanyi hagati y’abantu badahuje ibitsina, ni ukuvuga umugabo n’umugore ari icyaha.

Iyo biba ntacyo bitwaye ko abantu bashakana bahuje ibitsina, Imana ntiyari kurema umugabo n’umugore, yari kurema undi mugabo akamuzanira Adamu. Ariko Imana si uko yabikoze, ahubwo yamuremeye umugore kuko yateganije ko guhuza ibitsina biba gusa hagati y’abashakanye !

Aho bigaragara muri Bibiliya

Gusambana kw’abahuje ibitsina bigaragara mu Itangiriro 19 : 1-13 Muri iki gice tubona uburyo abagabo bo muri Sodomu bari bafite ingeso yo gusambana hagati yabo. Ndetse mu byatumwe Sodomu na Gomora harimburwa n’Imana, ni uko bakoraga ibyangwa n’Imana ku buryo bukabije kandi ntibite ku kwihana.

Igihe Abamalayika bari kwa Loti, dore uko byagenze: Itangiriro 19 :4 «Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bara bagota iyo nzu, abato n’abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo. 5. Bahamagara Loti bati «Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari hwe ? Basohore turyamane nabo»

Reka turebe ibindi byanditswe

Itangiriro 19:1-13;

Abalewi 18:22; 20:13

Abaroma 1:26-27;

Abakorinto 6:9

«Umugabo ntakagirane imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo kuko Imana yanga mwene ibyo.» Abalewi 18 :22

«Ntukaryamane n’itungo ryose cyangwa n’inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y’itungo ngo aryamane naryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye. Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga, igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo.» Abalewi 18 :23-24

Igihe umugabo ahuye n’umugore we, nta cyaha kiba kirimo, ariko iyo umuntu ahuye n’uwo batarashyingiranwa cyangwa agaca inyuma uwo bashyiringiranywe, ibyo aba ari ikizira ku Mana, kuko ari ukurenga ku itegeko rya 6 mu mategeko 10 y’Imana.

Umugabo azasiga se na nyina, ajye kubana n’umugore we bombi babe umubiri umwe ! Ntaho Imana yigeze ivuga ko umugabo azasiga se na nyina ngo ajye kubana n’undi mugabo.

Mu gitabo cy’Abaroma 1:26-27 hatwigisha ko kubana kw’abahuje ibitsina ari ingaruka zo kwanga Imana ndetse no kuyisuzugura. Iyo umuntu akomeje gukora ibyangwa n’Imana, akinangira kuyihindukirira no kwihana, hari aho bigera Imana ikamureka mu bwigomeke bwe. Nibwo abantu usanga bakora ibintu bibi cyane bamwe bakwita «Ndengakamere».

Mu gitabo cy’Abaroma 1:22 «Biyise abanyabwenge bahinduka abapfu… Umurongo wa 24 ugira uti “Nicyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakora ibiteye isoni bononane imibiri yabo…”

Umurongo wa 26 uti “Nicyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza aho ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe.”

Umurongo wa 27 wo ukagira uti “Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.

Umurongo wa 28 ugakomeza ugira uti “Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye.”

Ubuzima ni amahitamo ! Buri wese ahitamo icyo ashaka, Imana rimwe na rimwe igaceceka uri mu bikorwa bibi akibeshya ko ntacyo bitwaye. Nyamara Imana ibikora kugira ngo irebe ko ukora bene ibyo yihana.

Byongeyeho, Bibiliya igaragaza neza ko ibyo bikorwa bigira ingaruka mbi ku babikora.

Ku murongo wa 11 mu Itangiriro 19, abo bagabo bose barahumye, ndetse baza kurimbukira muri Sodomu. Umuntu ukomeza kwibwira ko ntacyo bitwaye, agakomeza kwinangira muri ibi bikorwa, ashobora kugera ku rwego rwo guhuma mu mwuka, ntiyongere kubona inzira y’ukuri, umutima we ukarushaho kwinangira maze akazarimbuka iteka ryose.

Umuti ni uwuhe?

1 Abakorinto 6:9 havuga heruye ko abahuza ibitsina bimwe “abakiranirwa” batazigera baragwa ubwami bw’Imana.

«Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana ? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana… » 1Abakorinto 6 :9

Niba Imana itihanganira ubusambanyi, birumvikana ko itashyigikira na busa gusambana kw’abahuje ibitsina!

Ibyari byo byose ntabwo Bibiliya igaragaza ko guhuza ibitsina bimwe ari icyaha gikomeye cyane kurusha ibindi. Icyaha cyose ni ikizira imbere y’Imana. Guhuza ibitsina bimwe ni kimwe muri byo byinshi byanditse mu gitabo cy’Abakorinto ba mbere 6:9-10 bizabuza umuntu kubona ubwami bw’Imana. Tugendeye kuri Bibiliya, imbabazi z’Imana zigera no kubakora icyo cyaha nk’uko zigera ku basambanyi, abaramya ibigirwamana ndetse n’ibindi byinshi bizira imbere y’Imana, ariko izo mbabazi ntakabuza zigera ku bemeye bose Yesu Kristu nk’umukiza (1 Abakorinto 6:11; 2Abakorinto 5:17; Abafilipi 4:13)

©Ubugingo.com
UM– USEKE.COM

en_USEnglish