Digiqole ad

Ni gute wabana neza n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA?

Igice cya 1: Kwakira ko wanduye

Nyuma yaho agakoko gatera SIDA kavumburiwe ahagana muri za 80 hagiye haba impinduka nyinshi ndetse n’ubumenyi butandukanye kuri aka gakoko, hari uburyo wabana n’aka gakoko kandi ubuzima bwawe bukaramba, kwakira ko wakanduye ni intambwe ya mbere.

Kwakira ko wanduye biragora ariko niryo zingiro zo kurambana ubwandu/photo internet
Kwakira ko wanduye biragora ariko niryo zingiro zo kurambana ubwandu/photo internet

Kubwirwa ko umubiri wawe ufite agakoko gatera SIDA ni inkuru mbi igora kwakira. Mu kubwirwa iyi nkuru hari imyifatire ishoboka: kugwa mu kantu, umujinya, guhakana ko atari wowe, guhunga iyo nkuru, cyangwa kubyakira. Icyi kiciro benshi bataripimisha baragitinya cyane.

Nubwo bimeze gutyo ariko ni ngombwa kumenya uko uhagaze. Birashoboka cyane kubana n’ubwandu igihe kirekire utaragaragara nk’umurwayi nk’umurwayi wa SIDA.

Kwipimisha ntibyakabaye itegeko, ahubwo buri wese agomba gusobanurirwa ibyiza byabyo. Gusa hari ibyiciro aba ari ngombwa; umubyeyi utwite agomba gupimwa basanga yaranduye  akongererwa amahirwe yo kubyara umwana muzima cyangwa se abagiye gushakana bagomba kwipimisha ngo hatagira uwanduza undi atabizi.

Umenye ko yanduye yabyitwaramo ate ako kanya

Ushobora guhitamo uwo wabibwira mukajya inama, gusa si itegeko ni icyemezo cyawe, ubikora iyo ushyize ku munzani ukabona ko byagufasha; kandi bikurinda kwigungana ya nkuru mbi. Ibi byahindura imyifatire yawe nk’agahinda, umujinya, umunabi, kwiheza, kutagira ikizere cy’ubuzima ukaba wahagarika imishinga urimo nk’amashuri, ubucuruzi, ndetse n’ibitekerezo byo kwiyahura ntibiba bigishobotse mu gihe wabiganiriyeho n’undi muntu.

Iki gice cyo kwakira inkuru yuko wanduye nicyo gice cy’ingenzi kuko nicyo gishobora kugena igihe uzabana n’ubu bwandu.

Mu gice cya kabiri tuzareba imirire iwkiye uwamaze kwandura Virus y’agakoko gatera uburwayi bwa SIDA kugeza ubu butarabonerwa umuti n’urukingo.

Source: le Guide de SIDA

Corneille killy Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mana urinde abatarandura kandi n’abanduye ubahe gukomeza kwihangana no kubyakira kandi ubagirire neza!

  • kumenya uko uhagaze bibe intego ya buri mu nyarwanda kuko imiti igabanya ubukana yarabonetse kd iyo uyifashe neza ubuzima burakomeza nkuko bisanzwe.

Comments are closed.

en_USEnglish