Ngororero: Umushinga wa USAID Ejo Heza wazamuye umubare w’ababasha kwizigamira
Mu muhango wo guha impamyabumenyi, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Hindiro, mu karere ka Ngororero, bitabiriye gahunda yo kwizigama, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel yatangaje ko 60% by’abaturage bazi kwizigamira nyuma y’aho abenshi bahawe amahugurwa n’umushinga wa USAID Ejo Heza.
Iyi gahunda yateguwe n’umushinga USAID Ejo Heza, igamije gushishikariza abaturage kubitsa no kwizigama bibumbira mu matsinda kugira ngo birinde gusesagura umutungo w’urugo, ari na byo bikurura amakimbirane ya hato na hato mu miryango.
John Ames, Umuyobozi mukuru wa USAID Ejo Heza, yavuze ko kuva aho uyu mushinga utangiriye, bafashe igihe kinini bigisha abaturage batari bazi kwizigamira, babereka akamaro bibafitiye n’uburyo baramutse bibumbiye mu matsinda bajya basaba inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki bakazibona bitagoranye, akavuga ko abakurikije izi nyigisho bose batangiye gutera imbere.
Yagize ati “Muri aka karere abaturage bari ku ijanisha rya 23% bigishijwe n’uyu mushinga, murabona ko umusaruro bitanze umaze gufasha abaturage batari bake, kndi turizeza leta y’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’aka karere ko ari gahunda ikomeza.”
Uwajeneza Donatha, Umwe mu baturage bigishijwe kwizigama, avuga ko amafaranga make bakoreraga we n’uwo bashakanye, bayanweraga inzoga yose ntibasigaze n’igiceri asagura, ariko kuva aho baherewe amahugurwa n’uyu mushinga ngo buri wese abasha kwizigamira ibihumbi 12 bya buri kwezi, kandi ngo bafite gahunda yo kuyabika kugira ngo azabafashe kurihirira abana babo muri kaminuza.
Yagize ati: “Abo turi kumwe mu matsinda, twatangiye kugurirana amatungo magufi, hari n’ibindi bikorwa byo gukora amandazi duhuriyeho tuhakura amafaranga menshi.”
Mazimpaka Emmanuel, Umuyobozi mu karere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko umuco wo kwizigama ari cyo cyerekezo leta y’uRwanda ishyize imbere, kuko igamije kurwanya ubukene, gufasha abaturage gucunga duke bafite, no kubatoza gukorana n’ibigo by’imari ndetse n’amabanki.
Yakomeje avuga ko ashimira uyu mushinga wa USAID Ejo Heza uko ufatanya n’izindi nzego mu kwigisha abaturage kwirinda gusesagura ahubwo bakihangira imirimo ibyara inyungu.
Abaturage 60 bibumbiye mu matsinda ni bo bahawe impamyabumenyi, aba bakaba barakurikiranye amasomo mu gihe cy’ibyumweru 16. Iki cyiciro kikazakurikirwa n’abandi baturage batari bamenya kwizigama. Uyu mushinga wa USAID mu Rwanda, ukorera mu turere umunani ari two Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Karongi, Ngororero na Rutsiro.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ngororero.