Ngororero: Abaturage bicaye ku karere bishyuza amafranga bakoreye umwaka wose
*Rwiyemzamirimo abaturage bakoreye ngo ntaboneka abaturage barasaba Akarere kubishyura
*Rwiyemezamirimo yatangarije Umuseke ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe nuko nta mafaranga Akarere kamuhaye.
Ku gicamunsi cy’uyu wa gagatu nibwo abaturage barenga 50 bari ku biro by’Akarere ka Ngororero bashaka ko Akarere kabishyura amafaranga bakoreye mu gihe cy’umwaka wose, basabye Ubuyobozi bw’Akarere ko bwakurikiranira rwiyemezamirimo wabambuye.
Hashize umwaka urenga aba baturage batabona amafaranga bakoreye , kandi ngo amasezerano bagiranye na rwiyemezamirimo witwa Aimable Nzizera yavugaga ko nibarangiza imirimo bazahawa amafaranga yabo yose.
Gusa ngo baje gutungurwa bumvise ko uyu rwiyemezamirimo yahise yisubirira i Kigali atabishyuye cyangwa se ngo abahe igihe azabishyurira ahubwo bahamagara akanga kwitaba.
Swaleh Nsengiyumva, mu izina ry’abagenzi be, atangaza ko uyu rwiyemzamirimo yahawe n’Akarere ka Ngororero imirimo yo kubaka isoko rya Birembo, ahakorerwa imirimo y’ubukorikori bita mu Agakiriro, n’ikigo nderabuzima cya Kageyo. Mu ikorwa ry’imirimo, Akarere ngo kagendaga kamwishyura ariko we ntabahembe ngo akababwira ko nta mafaranga yari yabona kugeza n’uyu munsi umwaka urashize.
Aba baturage bavuga ko uyu rwiyemezamirimo yabahemukiye kuko bitanze bakamukorera ariko we ntabahe ibyo yabagomba mu gihe ngo bamenye ko hari amafaranga amwe n’amwe yishyurwaga.
Bavuga ko yabateje ubukene no kujya mu myeenda ndetse n’ibindi bihombo bigendanye no kubura amafaranga bari bategereje kandi bakoreye.
Emmanuel Mazimpaka, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko bagiye kwandikira banki bayisaba ko ibaha uburenganzira bwo gukura kuri konti y’Akarere amafaranga arenga miliyoni enye kuko ari zo afitiye abaturage maze bakishyura abaturage nyuma bakazaha rwiyemezamirimo asigaye.
Uyu muyobozi akavuga ko gufatiira aya mafaranga rwiyemezamirimo abereyemo abaturage byemewe kandi ko nta tegeko ribihana.
Yagize ati:«Aya makosa ntazongera kubaho, kuko tuzajya dusuzuma umwenda abereyemo abaturage tubone kumuha asigaye aba baturage bagiye kwishyurwa vuba aha»
Rwiyemzamirimo Aimable Nzizera wakoresheje aba baturage we avuga ko nta makosa afite kuko gutinda kubishyura byatewe n’uko Akarere nta mafaranga kari gafite muri icyo gihe cyose, ko nta handi yari gukura amafaranga yishyura aba baturage, gusa akavuga ko bavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu akamubwira noneho ko amafaranga yabonetse ari nabyo asaba ko bayaheraho bishyura abaturage yakoresheje.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko miliyoni enye zirenga z’amafaranga y’u Rwanda ari zo Nzizera Aimable yemera, ariko ko bagiye gusuzuma impapuro abaturage bafite kugirango barebe niba koko ari ayo yonyine ababereyemo kubera ko bose batabonekera rimwe ngo bavuge ayo abafitiye.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ngororero
12 Comments
Byarinze kumara umwaka wose Akarere kibaza iki? ndibaza impamvu Abaturage bagomba kubanza kwigaragambya kugira ngo Abo bayobozi ari bwo bibuka gusuzuma ikibazo bafite!!
Ahubwo Minaloc izafate umwanya imanuke izinduwe no kureba ibibazo bya ba Rwiyemzamirimo birinrwa bambura abaturage, ndetse inabaze uturere impamvu barya ba rwiyemzamirimo ryswa nabo bakambura abturage babakoreye erega aho niho ruzingiye.
Abo ba rwiyemezamirimo bose baba bari mumuryango kandi burya banatangayo icyacumi. Ntacyo mwabakoraho.
Hirya no hino mu Gihugu,uzahasanga aka KARENGANE GAKORERWA ABATURAGE , aho bakora ariko ntibishyurwe, banishyurwa bikaba hashize imyaka n’imyaka barashakuje barahogoye.Rwiyemezamirimo n’Ubuyobozi babatererana bitana bamwana ,ngo ntago arijyewe undi nawe ngo najye sijye, ariko ikigaragara baba babiziranyeho mu nyungu runaka! Igisubizo ni kimwe hose mu Gihugu ni ” TUGIYE KUBYIGAHO ,BARAYABONA BITARENZE….” Turasaba Rwanda Parliament ; Transparency Rwanda; UMUVUNYI gukemura burundu iki cyorezo , Ese iyi niyo MIYOBORERE MYIZA DUHARANIRA? Ese ubu nibwo BUTORE duhora turirimba cg twigisha Abaturage?!
Aka karengane niko kazatuma abaturage bose bahagurukira icyarimwe bakamagana aka karengane kabagirirwa. Dore aho nibereye burya inzara nikintu kibi cyane.
UZEGERE BAMWE MU BAHOZE ARI ABAKOZI B’AMAKOMINI N’AMWE KUGEZA MU 2000.AMAFARANGA BAKOREYE HAGATI YA 1995 NA 2000 HASHIZE IMYAKA 15 BISHYUZA UTURERE TWASIMBUYE AYO MAKOMINI NDETSE NA MINECOFIN NTA NUBU AMASO YAHEZE MU KIRERE.
Ni imiyoborere myiza da!!!!!!!!!!!!
Uzabibaze Profeseri Shyaka!!
Ababaturage Baragoye Kubona Bakorantibahwembwe Birababaje Akarere Nigatabare Ahobaturutse Nikure Cyane
Bahite babaha namakarita bahite bahindura itegekonshinga kugirango bitazongera kubazindura.
Amafaranga Rwiyemezamirimo aba yatsindiye ayagabanira hagati na procurement ku busabe bwa Gitifu w’akarere bose baba babiziranyeho. Niyo mpamvu Rwiyemzamirimo abura ubwinyagamburiro agafata ku y’abaturage kubera ko azi ko ntacyo bazamutwara bamurega he se ko uwo bagombye kugera ko ari we uba wayariye?
Gilbert ibyuvuga nanjye mbyambayeho.Kandi mbere yo gutsindira iryo soko ugamoba kuba waratanze akantu, iyo batinze kukwishyura rero uduke ubonye uduha banki ubundi abaturage bakazaza nyuma iyo leta ikwambuye rero urumva ko ntakundi wabigenza.
Comments are closed.