Digiqole ad

Ngororero: 43 bazize imfu zidasanzwe mu gihe cy’amezi 3 ashize

Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Ngororero ygaragaje ko ibyaha bitandukanye byiganjemo amakimbirane yo mu miryango byavuyemo impfu z’abantu 43 mu gihembwe gishize muri aka Karere.

Iyi nama yari yahuje inzego z’umutekano zitandukanye zikorera mu Karere ka Ngororero n’ubuyobozi bw’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Ngororero, SSP Fred Simugaya, yatangaje ko uretse impamvu zavuzwe haruguru hari n’ibindi bikorwa bitera umutekano mucye muri aka Karere, birimo gupfa imitungo, kunywa ibiyobyabwenge n’ababyeyi batita ku burere bw’abana babo.

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhora bakora intonde z’ingo zigaragaramo amakimbirane ikagirwa inama hakiri kare. Bakamenyekanisha abanywa ibiyobyabwenge n’abigize indakoreka mu guhungabanya umutekano w’abaturage, bagashyirwa aho bakwigishirizwa.

Abayobozi b’imirenge bongeye gusabwa gutunganya amarondo agakorwa ku buryo bunoze ntibibe ibya nyirarureshwa cyangwa kurangiza umuhango.

Inzoga zituma abaturage bahorana isindwe bikabaviramo gukora ibikorwa by’urugomo n’ubunebwe, nazo ngo zigiye gupimwa harebwe niba zitarengeje ibipimo by’umusemburo (alcohol).

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Brig.  Gen. Eric Murokore yasabye inzego z’ibanze guhora zihumuriza abaturage bakirinda ikibarangaza nk’ibihuha, ahubwo bagakomeza gukorera igihugu no kucyitangira bihesha agaciro kandi baharanira kwigira.

Gedeon Ruboneza, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yabwiye abari bitabiriye iyi nama kandi ko icyo ataricyo kibazo gihangayikishije kandi gikwiye kwitabwaho gusa.

Kuko ngo n’imicungire ya za SACCO zo muri aka Karere igomba gusubirwamo kuko ngo kugeza ubu ari ko kabimburiye utundi mu kurangwa n’imicungire mibi ya za SACCO.

Source :Kigalitoday
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uretse na za Sacco zo muri Ngororero, naka Karere kayobowe nabi cyane,abayobozi ku rwego rw’Akarere bibereye muri business zabo bwite, hakiyongereho n’uburaya bashyize imbere. Ntibyoroshye muri Ngororero.

Comments are closed.

en_USEnglish