Digiqole ad

Ngoma: Bizihirije Kwibohoza 25 kuri Stade bemerewe na P.Kagame ikiri kubakwa

 Ngoma: Bizihirije Kwibohoza 25 kuri Stade bemerewe na P.Kagame ikiri kubakwa

Mu kiganiro Nambaje Aphrodise yahaye umuseke yavuze ko nk’akarere ka Ngoma batashye ibikorwa byinshi ariko cyane cyane ko bahisemo kwizihiriza ibiriro byo kwibohoza ku nshuro ya 25 kuri stade iri kubakwa bemerewe na Perezida Kagame ubwo yarimo kwiyamamaza muri 2017. Hakinwe umukino yahuje ikipe ya Kibungo n’iyo mu murenge wa Remera.

Mayor Nambaje niwe wafunguye umukino wahuje ikipe ya Kibungo n’iya Remera

Umukino warangiye ikipe y’Umurenge wa Kibungo itsinze iy’Umurenge wa Remera 2-0.

Mayor Nambaje Aphrodise yemeza ko Stade ya Ngoma nta kintu kinini itandukaniyeho n’izindi zikomeye mu Rwanda kandi ngo kuba yarubatswe kubera isezerano rya Perezida wa Repubulika muri 2017 nta kabuza ko ikomeye.

Yavuze ko Akarere icyo kakoze ari ugushaka ikibanza no gutunganya ahantu hagombaga kubakwa iyo stade.

Ubu ngo imaze kuzura ku kigero cya 70%, ibisigaye bitaranozwa ni bike.

Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 15.

Mayor Nambaje yemeza ko iriya stade niyuzura izaba ifite agaciro kari hagati ya miliyari Frw 9 na miliyari Frw 10.

Rwiyemezamirimo uri kuyubaka ngo yahawe igihe kitarenze uyu mwaka ikaba ayujuje .

Kuri uyu wa Kane, Taliki 04, Nyakanga, 2019 muri Ngoma kandi habayeho igikorwa cyo kuremera abahoze mu ngabo z’u Rwanda bamugariye ku rugamba bo mu murenge wa Kibungo bahabwa inka.

Ibi bikorwa byo gutaha Stade byitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’umutekano harimo Col David Murenzi uhagarariye ingabo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera na Lt Col David Musirikare uyobora Inkeragutabara na Senior Superintendent Marie Grace Ndwanyi wari uharariye RCS.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Mufulyuke Fred yabwiye Umuseke ko Intara ayobora yashyize imbaraga mu kubaka stade  kugira ngo abaturage bakore sports.

Ashima ko mu gihe kitarambiranye Intara y’Iburasirazuba izaba ifite stade eshatu zubatse neza. Izo ni iya Ngoma, iya Bugesera n’iya Nyagatare.

Mayor Nambaje na Col Murenzi basuhuza abakinnyi
Ingabo zaje kwifatanya n’abatuye Ngoma mu gutaha iriya stade
Stade irabura ibikorwa bike ngo yuzure

 

Mu Karere ka Bugesera naho batashye Stade ifite agaciro ka miliyari Frw 9.

Yubatswe mu murenge wa Nyamata.  Niyuzura izajya yakira abantu 3.500 bicaye neza. Ubu imaze kuzura ku gipimo cya 76%.

Bishimiye ko igihe cyo gufungura iyi stade cyahujwe no kwibuka ukwibohora kw’Abanyarwanda
Mayor wa Bugesera Richard Mutabazi, Umukuru w’ingabo mu mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba Major Gen MubarakhMuganga na Guverineri Mufulkye Fred
Abayobozi bareba umukino wahuje amakipe mu rwego rwo kuyifungura

Jean Paul NKUNDINEZA

UMUSEKE.RW

en_USEnglish