Ngoma: Urujijo ku kishe umusore w’imyaka 26 w'Umurundi
Ngoma-Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 08 Nzeri, umusore w’imyaka 26 witwa MBONYIMANA Fidel yitabye Imana, afite n’ibikomere bibiri ku mubiri we, mu Mudugudu wa Kabimba, Akagari ka Karama, mu Karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba; Inzego zishinzwe ubugenzacyaha ziravuga ko ashobora kuba yishwe ariko ubuyobozi bw’ibanze bwo bukavuga ko yazize impanuka kuko yari yaraye asinze cyane. Hagati aho abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bamaze gutabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri station ya Police ya Kibungo.
MBONYIMANA ushobora kuba yari afite ubwene gihugu bw’u Burundi kuko yakoreshaga irangamuntu y’u Burundi, yabaga mu Rwanda nta mpapuro z’inzira (Passport) agira, yari umukozi murugo rw’uwitwa NIZEYIMANA Faustin.
Abaturage bavuga ko yaba yakoze impanuka yasinze kuko ngo ku mugoroba wo cyumweru ubwo yari avuye kuragira inka yageze murugo arazikama, ahumuje ahita ajya mu kabari.
Umugore wa Nyirurugo ni MUKAMBABAJENDE Selaphine, akaba ari umuganga kubitaro bya Kibungo ari naho nyakwigendera yabaga, avuga ko basanze uyu musore yapfuye ariko mu by’ukuri atamenya icyamwishe kuko yari yaraye ku kazi.
Yagize ati “Navuye ku kazi mugitondo nsanga umuntu ameze nabi barimo kumuha amata ngo barebe ko yahembuka gusa asaba ko bamuryamisha ako kanya ahita ashiramo umwuka. Yari yakomeretse mu mutwe no ku kananwa.”
NKERABAHIZI Cyprien, umuyobozi w’Akagari ka Karama we ahakana ko MBONYIMANA yaba yishwe, akemeza ko urupfu rwe rufitanye isano n’ubusinzi kuko ngo yari yanyoye inzoga nyinshi, dore ko ngo yananywaga inzoga zitandukanye azivangavanga.
Yagize ati “Ntabwo yishwe yari yanywe inzoga nyinshi agiye guhaguruka yikubita hasi agwira intebe arakomereka abo basangiraga bahita bamushyira mu maboko bamujyana murugo baramuryamisha mu gitondo twumva ngo yapfuye.”
Kugeza ubu ubuyobozi buhangayikishijwe no kumenya impamvu nyayo yapfuye, ariko hari n’ikibazo cy’uko yapfuye ari umunyamahanga.
NKERABAHIZI ati “Ndasaba abaturage b’Akagari ka Karama kujya bashakira ibyangombwa abo bacumbikiye mu gihe ari abanyamahanga nk’aba kuko iyo batabibashakiye nibo bigaruka mu gihe habaye ikibazo nk’iki.”
Ababonye uyu musore bavuga yavangaga inzoga ya Primus na Turbo, ari nayo mpamvu zamuganje cyane agasinda.
Umurambo wa MBONYIMANA Fidel ubu uri mu bitaro bikuru bya Kibungo, aho bakurikirana ngo barebe icyaba cyamwishe.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW