Ngoma: Kanyanga n’urumogi ni umusemburo w’ibikorwa bibi
Mu nama y’umutekano mu karere ka Ngoma, yabaye kuwa kabiri tariki 19 Kanama 2014, abaturage batuye mu murenge wa Jarama basabwe kwirinda ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi kuko ari byo ntandaro y’ibikorwa bibi muri ako karere.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu karere ka Ngoma, Supt. Alex Fata yabwiye abari mu nama kwirinda kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga n’ibindi kuko aribyo bibashora mu gukora ibindi byaha nk’urugomo, ubujura ndetse no gusambanya abana.
Supt. Alex Fata yahamagariye buri wese kwitabira gukora irondo no gutangira amakuru ku gihe, ndetse yibukije abaturage ko bagomba kwirinda ibikorwa byose bibangamira uburenganzira bw’abana nko kubakubita no kubabuza kwiga.
Ababyeyi n’abarezi babwiwe ko bakwiye kwigisha abana babo ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge, bakabereka ko bishobora kubashora mu busambanyi, bityo ingaruka ikaba iyo gucikiriza amashuri, gutwara inda z’indaro no gushaka abagabo imburagihe.
Urubyiruko kandi ngo rugomba kwigishwa gushishoza ntirugwe mu mutego w’ubucuruzi bw’abantu, aho barushukisha imirimo myiza hanze y’igihugu.
Supt. Alex Fata yasabye abaturage kwima amatwi ibihuha ahubwo bakitabira imirimo yabo ya buri munsi y’iterambere.
Sylvere Ngarambe ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngoma, yasabye abaturage kubana mu mahoro kandi bakirinda kwikemurira impaka n’amakimbirane bagiranye, igihe zavutse bakitabaza inzego zibishinzwe.
Abaturage ngo bakwiye kubahiriza gahunda za leta zirimo umuganda, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza no gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.
Ku ruhande rw’abaturage, biyemeje gukumira no kurwanya icyo aricyo cyose cyatuma mu gace batuyemo haboneka umutekeno muke.
RNP
UM– USEKE.RW
0 Comment
DUCIYE IBIYOBWABWENGE TWABA TUBONYE UMUTEKANO? NJYE MBONA GUCA IBIYOBWABWENGE IMPAMVU YA MBERE ARI IY’UBUZIMA ATARI IY’UMUTEKANO KUKO ABAKORA AMABI HARIMO N’ABATAZI UKO IBYO BIYOBYABWENGE BISA. KERA UMUNTU YIREGURAGA NGO NI INZOGA ZABINKORESHEJE BAKAMUREKA KANDI ARI WE WABIKOZE, EREGA N’UBUNDI UMUNTU ASINDANA IKIMURIRMO
Comments are closed.