Digiqole ad

Ngoma: Abaturage bari kwiyubakira ibiro by’imidugudu 35 igize umurenge wabo

 Ngoma: Abaturage bari kwiyubakira ibiro by’imidugudu 35 igize umurenge wabo

Abaturage bo mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma bafatanyije n’ubuyobozi bwabo barimo kwiyubakira ibiro by’imidugudu 35 igize uyu umurenge wabo, ndetse hari n’ibyamaze kuzura.

Umudugudu wa Icocorero nawo uri mu midugudu ifite ibiro ikoreramo.
Umudugudu wa Icocorero nawo uri mu midugudu ifite ibiro ikoreramo.

Ibi biro by’umudugudu bizajya bikorerwamo n’umuyobozi w’umudugudu n’abagize Komite y’umudugudu bose.

Aba baturage bavuga ko kuba abayobozi b’imidugudu bari basanzwe bakorera mu ngo zabo byatumaga batabona serivisi uko babyifuza, bityo ko babonye byakemurwa no kubaka ibiro ba Mudugudu bazajya bakoreramo.

Ngo hari igihe ujyana ikibazo ku mukuru w’umudugudu wagera iwe ugasanga afite nk’abashyitsi cyangwa ari kumeza ukabona ko bibangamye.

Uwitwa Nakagoragoje Gertulde ati “Ibi biro by’umudugudu ni ikintu cyadufashije, ubu ni ho tumusanga. Ubundi wageraga iwe ugasanga afite nk’abashyitsi, ubundi ukamubura ugasanga birabangamye.”

Undi witwa Mukamusoni Sylvia avuga ko ubu biri kuborohera kubona umuyobozi w’umudugudu kuko bafite aho bamusanga hazwi, kandi na bo bibatera ishema kuba barakoze igikorwa nk’iki.

Ati “Ubu aho dusanga umukuru w’umudugudu turahazi n’umunsi wo gukemura ibibazo tuba tuwuzi, byakemuye akavuyo kari kariho mbere aho wanageraga iwe ugasanga arimo kurya ukaba wanamutesha apeti.”

Mukecuru Nakagoragoje ngo ntazongera kuruha ajya gushaka abayobozi mungo zabo.
Mukecuru Nakagoragoje ngo ntazongera kuruha ajya gushaka abayobozi mungo zabo.

Bamwe mu bakuru b’imidugudu twasanze mu biro byabo, bavuga ko kuba bakorera mu biro byaborohereje ngo kuko ubundi bahuraga n’imbogamizi zitandukanye mu gihe bakoreraga mu rugo.

Mukabuza Gilbert uyobora umudugudu wa Akinteko ati “Byaradufashije ku buryo bukomeye, ubundi twakoraga nk’inama ukabona guhurira mu rugo birabangamye ariko ubu dufite aho duhurira nta kibazo dufite.”

Dusengumuremyi Jean Bosco uyobora umudugudu wa Urukoki yatubwiye ko hari ubwo umuturage yazanaga nk’agakayi ke ko mu isibo kukabika bikagorana.

Ati “Hari ubwo wakarambikaga ahantu umwana akaza akakamenaho amazi cyangwa akagatwara akagaca ariko ubu badusanga mu biro nta kibazo.”

Mugirwanake Charles uyobora uyu murenge wa Mugesera avuga ko kuba abayobozi b’imidugudu bafite ibiro bakoreramo bizajya bituma batanga Serivise inoze kurusha uko byari bimeze.

Ati “Abayobozi bose b’imidugudu twumvikanye ko bashyiraho iminsi n’amasaha azwi abaturage bashobora kubaboneraho, ibi bikazatuma abaturage bahabwa Serivise neza nk’uko babyifuza.”

Imirimo yo kubaka izi nyubako ikorwa n’abaturage mu mbaraga zabo bwite gusa hari aho biba ngombwa bagatanga amafaranga yo kugura ibikoresho bikenerwa mu bwubatsi ariko ngo nta muturage utanga amafaranga arenze magana atanu.

Kuri ibi biro by’umudugdu kandi hari n’aho usanga barashyizeho icyumba cy’ubuhunikiro bw’imyaka bw’umudugudu.

Bahunitse ibigori n'ibishyimbo
Bahunitse ibigori n’ibishyimbo
Bimwe bifite ibyumba bibiri birimo n'ubuhunikiro bw'imyaka.
Bimwe bifite ibyumba bibiri birimo n’ubuhunikiro bw’imyaka.
Hari n'abubakishije amatafari ahiye.
Hari n’abubakishije amatafari ahiye.
Mugirwanake Charles uyobora umurenge wa Mugesera aremeza ko ubu ku mudugudu hagiye kurushaho gutangirwa Serivise inoze.
Mugirwanake Charles uyobora umurenge wa Mugesera aremeza ko ubu ku mudugudu hagiye kurushaho gutangirwa Serivise inoze.
Mukabuza Gilbert uyobora umudugudu we ahamya ko ubu bakira abaturage neza.
Mukabuza Gilbert uyobora umudugudu we ahamya ko ubu bakira abaturage neza.
Mukamusoni Sylvia we avuga ko hari igihe wajyaga kwa Mudugudu ugasanga barimo kurya bikamwicira Apeti.
Mukamusoni Sylvia we avuga ko hari igihe wajyaga kwa Mudugudu ugasanga barimo kurya bikamwicira Apeti.
Muri Mugesera abaturage biyubakiye ibiryo by'abakuru b'imidugudu.
Muri Mugesera abaturage biyubakiye ibiryo by’abakuru b’imidugudu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iyi myandikire nayo n”ikibazo pe ” ngo abaturage biyubakiye IBIRYO by’abayobozi b’imidugudu “

  • Ibiro washyize kumutwe w inkuru biteye isoni mukiswe iterambere uwo muyobozi uzabikoreramo nadapfa amaso ashobora kuzahera umwuka niba azajya yirirwa mubiro birajya gusa nubwiherero rwose

Comments are closed.

en_USEnglish