Digiqole ad

Ngoma: Abatura mu mujyi wa Ngoma barasabwa kutubaka mu kajagari

Muri 2025 abatuye akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba bazaba birikubye inshuro icyenda abatuye uyu mujyi muri iki gihe. Ubuyobozi bw’aka karere byasabye abatuye umujyi wa Ngoma kunoza imiturire ijyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi mu rwego rwo kwirinda kwangiza ubutaka kuko ngo abaturage bakomeje kubaka mu buryo bw’akajagari kandi ibi bikaba bishobora gutera ingaruka zo kubura kw’amasambu mu myaka izaza.

Ifoto igaragaza amwe mu mazu azubakwa hakurikijwe Igishushanyombonera cy'umujyi wa Ngoma
Ifoto igaragaza amwe mu mazu azubakwa hakurikijwe Igishushanyombonera cy’umujyi wa Ngoma

Ni mu gihe kandi Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority) na cyo gitangaza ko harimo gukorwa ibishushanyombonera by’imijyi mu rwego rwo kuzigama ubutaka kuko usanga muri iki gihe abatuye mu mijyi batuye mu buryo bw’akajagari.

Nk’uko bigaragara ku gishushanyombonera cy’umujyi w’akarere ka Ngoma abifuza kubaka bazajya bubaka inzu za kijyambere ndetse n’imiturirwa gusa, kandi abahatuye bazaba bashobora kugerwaho n’ibikorwaremezo birimo amazi, amashyanyarazi, amavuriro ndetse n’imihanda ku buryo bworoshye.

Protais Mpayimana umukozi muri Rwanda Housing Authority aragira ati “Mu myaka iri imbere tuzaba dufite umubare ukubye kabiri uw’abaturage dufite ubu, ubwo rero murumva ko tudafatiranye hakiri kare twazabura aho dutuza abaturage bacu.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice arasaba abatuye b’aka karere kuba abambere mu kubyaza umusaruro ubutaka bwo muri aka karere bakora ibikorwa bitandukanye by’amajyambere.

Aragira ati “Turagira ngo abantu ba Ngoma bumve ko ari bo ba mbere bakwiriye kungukira ku mahirwe ahari n’ubwo n’abandi bemerewe kuza gukorera hano, ariko biba bibabaje guhabwa akazi n’undi muntu kandi ibikorwa bye abyubaka yarabigusangishije iwawe. Mukore cyane!”

Nambaje akomeza atangaza ko muri aka karere hari amahirwe menshi yafasha abacuruzi kwagura ibikorwa byabo dore ko ngo aka karere kari mu marembo y’umupaka wa Rusumo uhuza igihugu cya Tanzania n’u Rwanda ahanyura hafi 60% y’ibicuruzwa byinjira mu gihugu.

Umubare w’abaza gutura mu mujyi wa Ngoma ukomeje kugenda wiyongera, ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2012 hagaragaye ko uyu mujyi utuwe n’abagera ku bihumbi 34. Bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2025 uyu mujyi uzaba utuwe n’abasaga ibihumbi 200.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish