Ngoma: Abatunzwe n’ubworozi bw’ingurube barazivuga imyato
Ishyirahamwe DUHARANIRE KWIGIRA ryo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma ryahagurukiye korora indoheshabirayi, ubu ngo umusaruro aya matunga abaha urashimishije kandi ubabeshejeho neza n’imiryango yabo. Abarigize ubu ngo batangiye kwizigama no gukora indi mishinga ibaha inyungu. Abayobozi bavuga ko iri shyirahamwe ari intangarugero.
Mu mudugudu wa Kibimba Akagali ka Karama niho iri shyirahamwe rifite ikicaro, bahororeye ingurube 14 n’ibibwana ’yazo 19. Iki kiraro cyo ku kicaro kinase kuvamo ingurube zorojwe abanyamuryango bose 205, ishyirahamwe ubwaryo ryagurishije ingurube 39 amafaranga azivuyemo bayizigamira kuri Konti.
Abagize iri shyirahamwe biganjemo abagore, abasaza n’abakecuru n’abandi bahoze mu kiciro gihabwa inkunga y’ingoboka kubera ubukene. Ariko ubu abenshi ntibakiri mubyo guhabwa ubufasha kuko bishoboye biciye mu itsinda ryabo DUHARANIRE KWIGIRA.
Jeanne d’Arc Mukabarasingiza w’imyaka 69 ati “Amafaranga ya mbere nakuyemo nayaguze utubati tw’inzu yanjye yari ishaje nguramo n’akandi gatungo, ubu nta muntu singisabiriza”.
Mugenzi we witwa Kankindi w’ikigero cy’imyaka 60 nawe ati “Kagame yaratugoboste wadushyiriyeho VUP tukivaniramo ayo korora ingurube, ubu meze neza mbona icyo nshaka cyose kandi urabona ko nshaje”.
Uyu mushinga ntiwungukira aba banyirawo gusa kuko wanahaye akazi abantu babiri nabo batunze imiryango bahembwa buri kwezi.
Umukozi w’uyu mushinga witwa Annanias Hakizamungu ati “Hano barampemba buri kwezi, mfite abana biga i Zaza ubu mbasha kurihira ishuri, n’iyo ntarahembwa baranguriza.”
Ubu bworozi bakora nk’ishyirahamwe ngo babugezeho nyuma yo gutozwa kuzigama ducye bahabwaga mu mafaranga y’ingoboka.
Ubuyobozi bw’Umurenge w’icyaro wa Kazo buvuga ko iri tsinda ari urugero rwiza rw’uko abantu bashobora kwiteza imbere bahereye kuri bike bafite bakizigama bagakora imishinga mito ibateza imbere.
Francis Bushaija Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge ati “Usibye ubworozi bakora, banafite ikibina buri cyumweru barazigama uko bifite yaba ijana cyangwa magana abiri, iyo bashoje umwaka baragabana bagakuramo inyungu. Ibi ni ibintu bifasha na Leta kugabanya umubare w’abatishoboye”.
Uretse kuvamo inyama zigurwa amafaranga, ubworozi bw’ingurube bunatanga ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, abayikoresha bahamya ko usanga ari ifumbire nziza ku mirima.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW