Digiqole ad

Ngire nte ko numva nakwiyahura?

Mbere gato y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba, Data na Mama baratandukanye. Mama ashaka undi mugabo, Data nawe ashaka undi mugore. Bombi bari Abatusti bahigwaga bukware kuko imiryango yacu yari izwi ko ikomoka ku batware b’Abatutsi ba kera.

Kuva icyo gihe Mama na Data sinzi mu by’ukuri niba bariho cyangwa barapfuye. Gusa nkeka ko bapfuye ariko nkabura ikibihamya.

Iyo ndi muri Kwasiteri, za modoka zitwara abantu benshi  hari igihe binzamo nkumva ko wenda nabona umwe mu babyeyi banjye wenda we akamenya, ni nayo mpamvu nkunda kuganiriza abantu twicaranye cyane cyane abakuru.

Rwose ndabinginze mumbwire icyo nakora, ibi mbimaranye igihe kinini cyane ku buryo bingoye gukomeza kubaho ntazi icyo nakora. Nyamuneka Basomyi b’Umuseke nimungire inama. Ndabinginze!

Umusomyi
UM– USEKE.RW
Photo/internet

0 Comment

  • ok, sha ihangane, gusa ujye uganiriza abantu benshi ibyakubayeho bizagenda bishira, kandi niwumva ibyaba ndi uzumva ibyawe byoroheje. imana ikurinde

    • Ihangane .Iyo ni reaction normale ku muntu utarashoboye kumenya aho abe baguye .Ubundi amahoro na yo makeya aboneka ariko uwawe umurengejeho agataka na ho umujyanye Gisozi.
      Geregeza kubiganiraho n’abandi hari abajyanama mu bijyanyue n’imitekerereze bagufasha .Jya wirinda kwigunga nubwo bitabura ,uje ushakisha impamvu zatuma uba aho abandi bari mu gihe bikuje mu mutwe .

  • Uzajye ugerageza kenshi kujya aho bari batuye (bamaze gutandukana)uganire n’abantu baho bakuru,wumve ko hari agakuru kabo wamenya.

  • Iki kibazo kirakomeye gusa nakugira inama yo gushaka umukozi w,Imana wizewe ukamuganiriza niba wemera ko Imana ishobora byose, yazagushoboza kwiyakira ndetse ukabasha gukomeza ubuzima nubwo bitoroshye nshuti, niba bishoboka uzashake GITWAZA umukozi w,Imana umubwire icyifuzo cyawe musenga ndizera ko Imana izagufasha kandi akababaro kawe ndakumva cyane.

  • Niba uzi amazina yabo se ubwo ushobora kubinyuza Kuri Radio Rwanda ushobora kubaboba Cg Kuri Facebook naho ukagerageza . Nkwifurije amahirwe.

  • uzagerageze ushake psychologues bazabigufashamo kuko iryo ni ihungabana ryazakuviramo ibindi. tera iyo ntambwe

  • uzagerageze ushakumujyanama w ubuzima bwomumutwe agufashe kuko nange niko narimeze kandi narakize rwose.

    • Nawe komera.

  • Sha ihangane kuko ibyakubayeho no kubandi nikobimeze ugomba kugira ukwihangana nibyo byaguhesha agaciro.

  • Niba uzi amazina yabo uzatange itangazo kuri radio.Niba utayazi nawe ubwawe watanga amazina yawe kumaradio na TV ndetse ukavuga naho mwari mutuye mbere y,uko batandukana.Ikindi gishoboka ni ukujya aho mwari mutuye mbere yo gutandukana kwabo ukabaza abantu bari bahatuye mbere ukumva ko ntawabamenya.Njye ndumva iki kibazo cyawe ushobora kuba unagiterwa no gutinya abantu!!Ntugatinye?

  • NDUMVA IBYIZA WAKWEGERA ABATUYE AHO MWARI MUTUYE KUKO BYANZE BIKUNZE HARI AMAKURU YABATANZWEHO MURI GACACA.IKINDI NI UG– USENGA CYANE NYAGASANI AKABIGUFASHAMO.URUZI BYIBURA NIYO WIHANGANA UKABA WATUBWIYE AMAZINA YABO N’AHO BARI BATUYE.WASANGA NA BO BIBAZA NK’IBYO UBIBAZAHO NIBA BAKIRIHO.GIRA AMAHORO NSHUTI!

  • nukuri birakomeye, kd wihangane Imana irakuzi, kugeza ubu nange njya nibaza ko Papa yapfuye cg ari muzima, nukuri biragoye kubyakira ariko birashoboka, hamwe ni Mana.

  • uzabaririze ahantu mwari mutuye barabazi bazaguha amakuru.iteze imbere va muribyo

  • umva muvandimwe ibyo nanjye byajyaga bimbaho ndetse cyane nkumvaku isaha nisaha nzabona abo nabuze arko naje kumenya ko ari ihungabana ryanabinteraga mbega nahoraga mfite icyizere cyuko bariho arko nyine naje kumenya impamvu ubwo rero muvandimwe uzashake abashinzwe ihungabana.

  • Uzajye ujya ahari iwanyu mu gihe cyo kwibuka,unabaze abantu mwari muturanye. Uzanatange amatangazo kuri za radiyo zitandukanye no mu binyamakuru nk’imvaho.

  • ngwino muri AVEGA Agahozo, ubaze uwitwa Francoise MUREKATETE, azagufasha ibisigaye,

  • N’aho utuye hari abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe (pschologues)b’AVEGA muri buri Karere begere bakugire inama. Humura uzabaho neza muvandi komera.

  • Uraho muvandi! Ihangane ariko inama nakugira ni iyo kureba buryo ki ushobora no gutanga amatangazo haba ku maradiyo cg se ku bindi bitangaza makuru ubarangisha! Baramutse babaye bariho nizera ko wazagera igihe ukababona! Imana ibigufashemo!

  • umva nshuti dore ubuhamya hari umwana wabuze mu ntambara ari muto atazi amazina ye, atazi aho yavutse noneho atoragurwa numugiraneza aramurera amuhimba amazina mbese arongera aba mushya ku isi. ndashaka kuvugako iyo wizeye IMANA byose birashoboka yari umuhungu noneho aho yabaga hari umwana bangana bakajya birirwa bazenguruka kigali yose ngo barebe uwo basa ariko kobwo gusenga kuwo mugiraneza agirango Imana yigaragarize uwo mwana ubwohari hashize imyaka icumi bashakisha nibwo yaje kubonana n’umwe mubo
    bava indimwe nawe yarayobewe irengero ryuwo mwana wasigaye. nuko ava kuri yamahimbano yamazina asubirana iryo IWABO BAMWISE byabayeho si umugani umwana yabonye umuryangowe none nawe komeza usenge usaba imana ko yakwigaragariza umbwire nabandi baguhe inkunga yo kugusengera kandi ukomeze wihangane uzatsinda urwo rugamba ntukice intege ba umusirikare kurugamba.

  • ubuse kuva abantu bakugira inama n’ukuvuga ko utakirasoma ibyo bakubwiye ngo nibura ubasubize????kandi niba wumva ali wowe wa mbere bibayeho ,ukumva ko nta yandi mahitamo njye nagufasha kugushakira umugozi ukiyahura,,,,

  • Nshuti yanjye mbere na mbere reka nkwifurizze amahoro y”imana ishobora byose ijya ihindura imibabaro yacu umunezero kandi komera , naho ibisigaye ugerageze gushaka abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe hanyuma uzashake uburyo wagera aho mwari mutuye ababyeyi bawe bataratandukana kandi ndizera ko uzamenya amakuru nyayo naho ubundi gutekereza kwiyahura ni satani ushaka kukuriganya imigisha yawe hano kw’isi .Humura nshuti yanjye YESU arakuzi kandi aragukunda nubishobora uzampamagare kuri iyi number tuganire 0788598798 . Komera

  • Ihangane muvandimwe w,amateka,erega abenshi ubona barokotse Genocide igihe nkicyo bagiciyemo,nyemerera kwibarize mbere yo kugira inama ntanga:waba waramenye ko abo bashanye nabo bahigwaga mu gihe cya genocide?Ese ntabwo waba waramenye aho bari barashatse ndavuga icyerecyezo?Ihangane.

  • uzajye ukunda kugera awo mwari mutuye ubaze amakuru yabo wenda wirimwe uzayamenya neza. Komeza wihangane.

    • IYO UVUGA NAMAZINA YABO.

  • Genda rwose ahubwo iyo mpaba nkagufasha (wenda waba uduhimye)

  • Nibyo rwose ibibazo ufite birakomeye cyane. Nyamara ariko ntibyatuma wiyahura kuko Muntu abereyeho guhangana n’iyi si itagira impuhwe. Numva rero wari ukwiye kumenya ko umutungo ufite iruta iyindi ari ubuzima, kandi ko ubuzima buruta kure urupfu.Bubungabunge rero wiharanira igihombo. Muri make rero numva wari ukwiye gushaka uko wagira umuryango (urugo, umugore n’abana)kuko biguhiriye (uretseko hari n’ubwo byaguhuhura) byagufasha cyane. Ikindi kandi n’abajyanama b’ihungabana, abanyamasengesho n’inshuti nziza bazakugabanyiriza uwo mutwaro. Komeza utwaze muvandimwe, ca ukubiri n’ibyiyumvo by’urupfu, Nyagasani Yezu abane nawe mu buzima. Komera nshuti.

  • Muvandimwe, birakomeye gusa komera kuko kwiyahura waba usohoje umugambi w’umwanzi. Ihangane Imana izagukorera ibikomeye!ariko niba hari andi makuru waba wabona nkaho mwari mutuye mbere yuko ababyeyi batandukana,niba hari umuntu numwe waba uzi
    mwari muturanye niyo yaba umwana cg se niba wamenya amazina bakwitaga cg aga surnom (akazina kakabyiniriro) byafasha abatanga ibitekerezo kuduha amakuru aruseho. ntukihugireho ukomeze usenge kandi uganirize kenshi inshuti zawe. Murakoze basomyi!

Comments are closed.

en_USEnglish