Digiqole ad

Ngendahimana yabonanye n’umuryango we nyuma y’imyaka 22 awushakisha

 Ngendahimana yabonanye n’umuryango we nyuma y’imyaka 22 awushakisha

*Yabuaranye n’ababyeyi be afite imyaka itatu gusa mu nzira bahunga bajya muri ‘Zaire’
*Ngo yisanze hafi y’umupaka wa Angola, atoragurwa n’umuryango unamuha amazina mashya
*Uyu munsi nibwo yabonanye n’umuryango we, byari amarira y’ibyishimo kubona se
*Hashize imyaka irenga 15 CICR imushakira umuryango we

Ngendahimana w’imyaka 25, yatandukanye n’ababyeyi be mu 1994 afite imyaka itatu gusa ubwo bahungiraga mu cyahoze ari Zaire (DRCongo ubu). Kuri uyu wa kabiri nibwo yongeye kubonana n’umuryango we nyuma y’imyaka 22, binyuze mu itangazo rya Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) yacishije kuri Radio Rwanda muri gahunda yo guhuza abatanye n’ababo mu bihe by’intambara.

Ngendahimana yabanje guhobera se yanga kumurekura
Ngendahimana yabanje guhobera se yanga kumurekura

Ngendahimana abonye se  Jean Biziyaremye yarize kubera ibyishimo. Ati “Nari nzi ko bose bashize, sinuyumvishagako nshobora kuba mfite umuryango.”  

Biziyaremye nawe umubyara yarize abonye umuhungu we ari umusore mukuru mu gihe amuheruka ari igitambambuga.

N’ikiniga cyinshi, Biziyaremye ati “Sinigeze nemera ko umwana wanjye yapfuye kuko buri gihe nahoraga nibwira ko nzabubona, none Imana iramungaruriye.”

Ngendahimana ngo yibukaga cyane mushiki we witwa Yamfashije yibukiraga kukabyiniriro ka “Kigufuri” kanamufashije cyane gukomeza gutekereza umuryango we.

Ababyeyi be hamwe n’abaturanyi batuye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera bishimiye cyane kubona uyu mwana, ndetse nawe yishimira kumenya aho akomoka atari azi kugeza ubu.

 

Yaciye mu buzima bugoye cyane

Ngendahimana yisanze muro Congo Kinshasa wenyine (Zaire) hafi y’umupaka wa Angola.

Yatoraguwe n’umuryango w’Abakongomani uramurera ndetse ngo unamuha izina rishya, bamwita Aboubacar Raymond Ntabanganyimana kuko atari akibuka amazina y’ababyeyi be.

Kuko yari umunyarwanda, Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge yaje kuhamukura imugarura mu Rwanda kugira ngo imufashe gushakisha umuryango we.

Nyuma y’igihe kitari gito umuryango we ushakishwa ukabura, uyu musore yaje kujyanwa kurerwa muri kimwe mu bigo by’imfubyi mu Rwanda, aho yavanywe ajyanwa mu muryango ngo umurere.

Ngendahimana avuga ko umuryango waje kumunanaira ndetse ahitamo kujya kuba mu muhanda, ubuzima yabayemo mu gihe kitari gito.

Ifoto ya Ngendahimana akiri muto ubwo CICR yatangiraga kumushakishiriza umuryango
Ifoto ya Ngendahimana akiri muto ubwo CICR yatangiraga kumushakishiriza umuryango

Gusa ngo guhora atekereza ko ari we wenyine usigaye mu muryango, dore ko atari azi naho akomoka, yavuye mu buzima bwo mu muhanda ahitamo kwishakira akazi atangira kwitunga.

Aba mu mujyi wa Kigali aho akora akazi ko gukora isuku ku manywa ndetse no kurara izamu nijoro kugira ngo abashe kwiteza imbere aharanira kubaho.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka Ngendahimana yegereye CICR ayisaba kumucishirizaho itangazo rirangisha ababyeyi be yenda ngo agerageze amahirwe ya nyuma.

Amahirwe yaje kumusekera, se umubyara ahita yandikira CICR ayimenyesha ko yumva uwo mwana ari uwe.

Mu gusobanura ukwiheba kwe, uyu musore ati “CICR yarambwiye ngo yabonye umubyeyi wanjye nanga kubyemera ndabihakana cyane kuko numvaga ko bidashoboka. Nari nzi ko ndamutse mpfuye umurysango wanjye waba uzimye burundu.”

Kubona umuryango we ngo ni impinduka zikomeye cyane mu buzima bwe kuko ngo arushijeho kugira ikizere, ishyaka n’urukundo byo kubaho.

Ati“Ubu mfite uwo nita papa, mbese nanjye mbaye umwana mu bandi kuko nabagaho naribuze ntazi icyo ndicyo, ntazi uwo ndiwe.”

Avuga ko yababaraga cyane iyo yumvaga inshuti ze cyangwa abaturanyi bahamagara ba se na banyina mu gihe we yabagaho ari nyakamwe atazi abe aho barengeye.

CICR n’ubu iracyahuza abanyarwanda, cyane cyane abana batandukanye n’ababo mu gihe cy’intambara.

Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba 20 000 bamaze guhuzwa n’ababo ariko hakaba hakiri abana bato basaga 150 ndetse n’abakuru barenga 110 bagishakisha imiryango yabo.

Kongera kubona umubyeyi we nyuma y'imyaka 22 byari bikomeye kuri bombi
Kongera kubona umubyeyi we nyuma y’imyaka 22 byari bikomeye kuri bombi
Umusaza abwira itangazamakuru uko yakiriye kongera kubona umwana we
Umusaza abwira itangazamakuru uko yakiriye kongera kubona umwana we
Ngendahimana avuga ko ubuzima bwe buhindutse bikomeye kuko agize iwabo
Ngendahimana avuga ko ubuzima bwe buhindutse bikomeye kuko agize iwabo
Mu byishimo n'amarira afatanye na se ku rutungu nyuma yo kongera kubonana
Mu byishimo n’amarira afatanye na se ku rutungu nyuma yo kongera kubonana
Ubuzima bwabo kuva none bwuje ibyishimo by'umwe kubona umubyeyi undi kubona umwana we nyuma y'igihe kinini cyo kwiheba
Ubuzima bwabo kuva none bwuje ibyishimo by’umwe kubona umubyeyi undi kubona umwana we nyuma y’igihe kinini cyo kwiheba

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Aha biragaragara kuyu musaza ntawamuciye inyuma kbs.Byiza cyane bihebuje.

  • yabwiwe niki aho avuka nizina rya se kandi mutubwirako yahunze ari muto atazi amazina ye ayase naho yari atuye mudufashe gusobanukirwa murakoze turabashimiye

    • Aliko wowe ntiwasomye ko yibukagaga Kigufuri mushiki we ariyo mpamvu yamenyekanye! Amatangazo yambere wenda umusaza ntiyigeze ayumva! Ese ko batatubwira nyina nabandi bavandimwe!

      • Ikindi kandi kariya gafoto nikom Se wamubyaye yabonye nuko avuga ko ari umwana we

  • Uyu munyamakuru se, ko atatumara amatsiko ! Ese nyine aracyabaho, hari bakuru be se, bashiki be? etc.

  • Kereka niba nibura barapimye ADN. Umwana w’imyaka 3 ntushobora kumubaza ngo mushiki wawe yitwande yenda papa cyangwa mama ashobora kumenya amazina yabo ariko utangije mushi wawe ntaba azi uwo ariwe (ntiyamenya amasano). Ikindi nuko abana bibagirwa ako kanya. uzarebe iyo uhinduye umukozi umurera nyuma y’icyumweru ntaba yibuka uwagiye. Imyaka 3 ni mike ntimutubeshye buriya nuko mutatubwite details hari ubundi buryo CICR iba yarakoresheje kuko baba bafite stategies nyinshi zibafasha kumenya uburyo bamenya inkomoko z’abana.Gusa bariya bo barasa cyane ntawashidikanya ko ari se.

    • Abo nibo bakwiye kwigishwa guhuza impande zishamiranye. Naho kuvuga ngo umwana aribagirwa ntibibaho kiretse ari ibyiza aho aribagirwa kuko n ibisanzwe nibyo akwiriye,ariko ikibi ntukagikorere umwana.

  • Aha murabona ingaruka z’intambara.Ibibazo biba bikwiriye kurangirira mu mishyikirano uretse ko hari abatayikozwa.

    • Mbese ubwo imishyikirano ushaka kuvuga ni iyihe ra?! Hagati yande na nde ubwo!? hari ibyo mugomba gusiba mu mitwe yanyu burunduuuu. Kandi mujye mumenya ko noneho ingufu zikubye inshuro nyinshi cyaneee

  • Birashimishije cyane ni ukuri. Uyu musore yarazutse rwose

  • Imana ishimwe cyane kumwana wabonanye nababyeyi mureke uwo NGO ni kamali urikurata ingufu harigihe ibyoyita bizamubera imyaku kko umwanzagucirakobo Imana ikagucira akanzu numunyarwanda ati kubaho kwimishi simpuhwe zagaca! ?

  • Mana WE! Genda ugira amaboko n’amabere pe! Ngukuriye ingofero!
    Gusa abarata imbaraga yego ni byiza ariko tujye tunibuka Ko nta biryoha bisangiwe nk’amagambo!

    Dore ubuhanuzi:

    U Burundi bubaye igihugu cy’ubwoko bumwe
    U Rwanda narwo rubaye igihugu cy’ubwoko bimwe!

    Nibyo mugambiriye ariko simbibemereye .

    Dore icyo Imana njye Uwiteka ,uhoraho n’andi mazina mukunze kunyura mbabaza mwe niremeye nta ruhare mubigizemo nkabarema ntabagishije inama nti”( mbarema natobye umukungugu ndawuponda ndawuvanga kdi uwo umukungugu wari uwo nakuye ku gasozi kamwe ndetse n’ahantu hamwe, none mwe mukaba mwivanguye, harya ubwo kunkora mu jisho kwanyu mwumva aribyo Koko? Muzungu,mwirabura,mwarabu,muhinde, kuki mwivangura Kweli ? Amatara y’uruhu mufite ni nk’amarangi musiga inzu zanyu zitandukanye iyo mumaze kuzubaka!

    Nimureke kunkora mu jisho .
    Èrega mwashinze ibyo mwita amatorero ngo muransenga nyamara mugambiriye kurya no kunyunyuza imitsi y’abo niremeye!

    Mwumvise nabi,mwumva nabi kuko nabatumye kubwiriza ubutumwa bwiza mufasha imfubyi n’abapfakazi, si nabatumye kujya kwiba,gusambana,gusambanya ndetse no kungayisha musuzugura uko nabaremye mbona bitabanyuze.

    Ntacyo nabimye kdi singambiriye kuzabima na kimwe mu gihe mukitwa abanjye niremeye, ariko niba mutangarukiye ,mbamenyesheje Ko agasuzuguro n’akanyaro byanyu bingeze ahaga akaba ari nayo mpamvu ngiye kuzana umukubuzo maze ngakubura umwanda mu mbuga!

    Ubusambanyi bwanyu ndenga kamere na ndenga myumvire ndabihaze ndaje mbambure ubwo bushobozi bubibatera!

    Igitsina gore aho kiva kikagera cyabaye ibagiro ndetse n’imva z’abaziranenge!
    Imyanya myibarukiro nayiremeye gukorerwamo imibonano-mpuzabitsina Gusa kdi ikaba aribyo bikora iyo mibonano Gusa, ariko iminwa, imyoyo, mu mabere , mu matwi ndetse n’ahantu hatabigenewe niho Muri gukorera ayo mahano. Buretse ndaje nyuzemo umweyo sha.

    Bayobozi n’amwe bategetsi , Ko muta izo mushoreye mujyanye iki? Nta terambere ry’igihugu ryakabaye riruta kdi rinasiga umuturage. Mwisubireho.

    Bayobozi n’amwe bategetsi , nimutange imirimo mwirinda ruswa y’igitsina kuko ariryo rilbukiro ryanyu,abanyu ndetse n’i byanyu! Ushoboye mumuhe akazi nta yandi marangamutima.

    Bayobozi n’amwe bategetsi , narabatungishije, ndabatungishije none murarengwa uko bwije n’uko bukeye! Ndabasabye nimugabanyirizeho abatabifite birirwa bayura mwe mumena cg mbanyuzemo umunyafu sha!

    Bayobozi n’amwe bategetsi, mugabanye ubusambanyi n’ubujura .

    Banyarwanda namwe barundi mwese ndabakunda Muri abanjye niremeye, ibiba byose ndabireba kdi ndabizi, Gusa muhumure ndi kumwe n’amwe nta gahora gahanze imbere yanjye! Keretse ntabishatse Gusa.

    Muharanire kongera kuba umuryango wanjye, nanjye nzaba Imana yanyu!

    Ubu butumwa bugenewe ikiremwa muntu cyose aho kiva kikagera.. nta by’idini , amatorero ndetse n’amazu mwitiriye izina ryanjye mumbeshya ! Abasilamu, abahamya ba Yehova,abakristo ndetse n’abandi mwese ntawe uhejwe kuri Ubu butumwa kuko mbabwira nk’Imana yanyu umuremyi Gusa.

    Ndi kumwe n’amwe Igihe cyose muzangarukira.

    Ubu butumwa mbubagejejeho mbinyujije ku wo naremye mwene muntu ariwe Nshimiyimana.

    Ubu butumwa mubusangize Bose kugirango hatazagira uwitwaza Ko atabwumvise.

Comments are closed.

en_USEnglish