Digiqole ad

New York yaba igiye kuyoborwa n’umugore kandi w’umu ‘Lesibienne’

Christine Quinn ubu ari kwiyamamariza kuyobora umujyi uzwi cyane ku Isi wa New York, atsinze bwaba ari ubwa mbere uyu mujyi uyobowe n’umugore ariko kandi wiyemerera ko aryamana n’abagore bagenzi be.

Christine Quinn umugore wa mbere ushobora kuyobora umujyi ukomeye nka New York
Christine Quinn umugore wa mbere ushobora kuyobora umujyi ukomeye nka New York

Christine Quinn ubusanzwe ni umuvugizi w’inama y’ubuyobozi ya New York, arashaka gusimbura Michael Bloomberg umaze imyaka 12 ari Mayor wa New York.

Amatora azaba mu kwezi kwa 11 uyu mwaka, ariko we yatangiye kwiyamamaza avuga ko ashaka ko abatuye New York bazwi cyane ku izina rya Yankees bose baba mu kiciro kimwe cyo hagati (middle class) ubusumbane bukagabanuka.

Hari abandi bakandida berenga 10 bashaka uyu mwanaya bava mu mashyaka abiri rukumbi yo muri Amerika (democratic na Republican) ariko ntibaragaragara cyane mu kwiyamamaza nka madamu Quinn.

Uyu mugore kandi bisa naho ngo ashyigikiwe na Mayor Michael Bloomberg umusaza w’imyaka 71 akaba umuherwe ukomeye cyane ufite ibitangazamakuru byinshi bye.

Christine Quinn yashakanye na Kim Catullo umugore nkawe.

Quinn (iburyo) na mugenzi we ubwo bakoraga ubukwe
Quinn (iburyo) na mugenzi we Kim Catullo ubwo bakoraga ubukwe
yatangiye kwiyamamaza
yatangiye kwiyamamaza

AP

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • iyi si irashaje.Umuntu utyobora munzira nziza azayobora abandi ate?

  • yego mana ese bakoze n’ubukwe mbega isi? ntaho tugana pe nagerageze iwabo ni mundiri y’ibibi byose ntagitangaza

  • Ntagitangaza kirimo.Niba igihugu kiyoborwa n’umwicanyi, intara zikwiye kuyoborwa n’abandi banyamwanda(Pedophiles, lesbians homo,……). Democracy Oyeeeeeeeeeeeeee.

    • Ariko nkubu ubu urogotwa ibiki koko ngo ni abdul!uziko ukunda amatiku ubanza iwanyu ariyo bakubyariyemo!wagiye uvuga kunkuru yatanzwe ukareka ubugome bukwicayemo koko

      • akwiye kujyanwa i ndera, naho sinziko bagira icyo bamumarira.

        • Nyamara muramurenganya! Osama nubwo yari mubi yishwe nande? Kadafi se? etc,etc..none ngo!! ahaa..! mwikwirengagiza sha!

    • abdullah oye aba ba arine bashobora kuba ari bagenzi ba biriya bisare

      • Ubu wemeje ko abdullah avuze ukuri?? muri abacamanza bo murwego rudasanzwe pe!. ahaaa…..

  • Western civilisation is falling down slowly but surely. Abafana bayo bayiramire itararunduka. Ubundi abantu baba civilised bava mubunyamanswa bajya mu bumuntu, naho abazungu ndabona ibyabo bicuramye. Baramutora da.

  • NTAKIBAZO NJYE MBIBONAMO GUSA APFA KUBA ABIFITIYE UBUSHOBOZI

    • KOKO, niba ntakibazo ubibonamo nawe nuko ntabwo uri muzima. Umuntu yuzuye imyuka mibi yo kurimbuka ngo ntakibazo. Aba nabashaka guca inyokomuntu (kiremwamuntu) kw’isi mbese muri make iyo niyo debut de la fin de la civilisation humaine muri iyi si.
      Imana nitabare abayo, ibasarure,imperuka itarabagerahio.

  • Hahaaa!!amaherezo rwogamabondo ntizizasigara zizingiye mu ma pantalo gusa!yenda abatagira abagabo twazabyungukiramo!

  • Yewe! kumugani imboga mbi ntizishira munkono. ubwo kandi uwo muzimu nawe aradutse agiye kuyoba ngo nukuyobora!

  • ABAGORE BA NEW YORK RERO BAGUME HAMWE ABEREKE NIBA BIBESHYE BAKAMUTORA.NTAKAZAMUCIKA DORE KO AZABA AFITE AMATEGEKO MU NTOKI ZE.

  • Niba hari ikintu kintera iseseme ni Aba homosexuels. Ndabanga cyane, kuburyo mbaye president wa Republika nashyiraho itegeko ryo kubica, kuko mbafunze bajya babikotera muri gereza.

    • ukaba wisize amaraso y abantu ubundi ugasinzira!

      • ni abakobanyi sha aho kuzanira igihugu umuvumo k’il meurt. mort au pede et lesbienne

        • ubu se ari muri Afrika ari no muri Amerika nihe hari umuvumu? nihe amahano akunda? none wowe urashaka ko n’abandi bapfa?

          • kaka,uziko Imana igaburira abeza nababi ?niyo mpamvu USA iturusha ubutunzi arko twe tubarusha IMANA !

  • ubu se ibi bitwigishije iki nkabanyarwanda cg wowe wanditse iyi nkuru wari ufite indi gahunda ushaka kwibutsa abanyarwanda ko batanzwe please hari amakuru menshi meza y’abanyarwandakazi agenzweho dore ko turi no mu cyumweru cyahariwe umutegarugori kurusha ibi byo ntazi muba muzana ngo namajyambere!

  • Aha erega isi irashaje kandi ibyanditswe biri gusohora mu matwi yacu tunabyirebera
    gusa uzi ubwenge asenge kuko ibimenyetso by’iminsi ya nyuma biri kugaragara byose
    Mana yanjye ujye undinda bene ibi

  • Ni ubwo abakurambere bo kugihe cya ruth ariwe roti bakoraga ubwangi nkaburiya ntibigeraga babyigamba kandi UHORAHo yarabahannye none abashaka kubona uko bizabagendekerà mwifashishe coran irabaha igisubizo . Iratumbira ni ibindi birenze biriya bizaza

  • Imana ntizatume utsinda kuko wowe uri umukozi wa satan

  • Abdul; ufite ikibazo mumutwe; waba ukeneye concealer; kuko ntuzi icyo gutanga comment icyo aricyo; wumva ibyo ushaka kumva; bivuga ko ufite ibisazi bikwereka ibitandukanye nibyo usomye; hanyuma ugatanga comment zitandukanye kure ninkuru; wuzuye kandi imvugo y’uburozi, shitani yarakugendereye kandi ifite ingufu muri wowe ivuze cg usange abasenga bagufashe.

  • ndatangaye pe! Ari uwiyamamaza, ari abamashyigikiye, ari n’abashinjanya ubwicanyi bose bararangiye! Bose ndabona bari kwerekeza i Kuzimu! Mana dufashe abanyarwanda tutagwirwa n’ishyano nka ririya!

Comments are closed.

en_USEnglish