Digiqole ad

Nepal, Malawi, Ethiopia n’u Rwanda ibihugu bya mbere mu kwita ku buzima bw’imyororokere

i Geneve mubusuwisi hatangarijwe ko biriya bihugu aribyo biza imbere y’ibindi ku isi mu kwita ku buzima bw’imyororokere ku babituye mu 2012.

Nepal, Ethiopia, Rwanda na Malawi nibyo bihugu byitwaye neza muri kiriya gice cy'Ubuzima mu 2012/photoshopped flags
Nepal, Ethiopia, Rwanda na Malawi nibyo bihugu byitwaye neza muri kiriya gice cy'Ubuzima mu 2012/photoshopped flags

Honourable Joy Phumaphi Ministre w’Ubuzima muri Botswana niwe washyikirije ibihembo abahagarariye ziriya Leta mu gushimira iterambere mu kuringaniza imbyaro, no gutanga servisi nziza kandi kuri benshi zerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere ku baturage b’ibyo bihugu.

Biriya bihugu bine birimo n’u Rwanda byashimiwe guhanga udushya mu gukemura ibibazo by’ubwiyongere bw’abaturage n’ibindi bibazo biba mu miryango bifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere.

Iki gihembo cyatanzwe cyitwa “Resolve Award” cyatangijwe na Honourable Mary Robinson wabaye president wa republika ya Ireland, yari agamije ko hajya hashimirwa ibihugu byagaragaje imbaraga muri gahunda zo kuringaniza imbyaro no kwita ku buzima bw’imyororokere.

Ku nshuro ya mbere iki gihembo kikaba cyatanzwe tariki 22 Gicurasi i Geneva, Switzerland ahateraniye inama rusange y’umuryango mpuzamahanga w’ubuzima ku Isi, OMS.

Biriya bihugu bine byabaye ibya mbere ku Isi byatoranyijwe nyuma yo kubihitamo mu bindi byari byagiye bitangwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, impuguke zabajijwe n’abaturage b’ibihugu uko babona servisi bahabwa mu byerekeranye no kuringaniza imbyaro n’ubuzima bw’imyororokere.

Mu kwakira ibi bihembo, abahagarariye ibihugu byabo bakaba bavuze ko ibyagezweho byatewe na politiki nziza y’ubuzima leta z’ibihugu byabo zifite.

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo havuzwe ko u Rwanda rwakoze akazi gakomeye mu kwita ku buzima bw’umugore n’umwana kurusha ibindi bihugu byose byo mu karere ruherereyemo.

u Rwanda ngo rwakubye inshuro enye umubare w’abakoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro  kuva ku 10% mu 2005 kugeza kuri 45% mu 2010, u Rwanda kandi ngo rwagabanyije ku buryo butangaje imfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara kuva kuri 750 ku 100  000 kugeza kuri 50 ku 100 000.

Muri iyi mihango, Malawi, Ethiopia, Rwanda Nepal ndetse naYemen byatangajwe ko ibindi bihugu by’Isi bigomba kubifatiraho urugero muri gahunda zabyo zo kuringaniza imbyaro no kwita ku buzima bw’imyororokere.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish