Digiqole ad

‘N’ejo hari igihe wabona nguhaye invitation’ – Riderman

 ‘N’ejo hari igihe wabona nguhaye invitation’ – Riderman

Riderman yemeje ko Agasaro ari we ushobora kumubera umugore

Riderman umuhanzi w’injyana ya Hip Hop bwa mbere yemereye itangazamakuru ko yatandukanye na Asna bamaranye igihe kinini bakundana. Anavuga ko bishoboka cyane ko yabana na Agasaro Farid Nadia, ndetse ko ‘n’ejo ashobora gutumira abantu mu bukwe bwe’.

Riderman yemeje ko Agasaro ari we ushobora kumubera umugore
Riderman yemeje ko Agasaro ari we ushobora kumubera umugore

Riderman yabanje guhakana ko yatandukanye na Asna. Ubu yasobanuye ko ari igihe kitari cyageze cyo kubihamya kuko ngo yabanje guha amahirwe ko bashobora no gusubira.

Yemera ko ubu hashize igihe kitari gito batandukanye gusa ko bombi batifuje kubitangaza mu itangazamakuru.

Mu byumweru bibiri bishize Umuseke wabajije Riderman iby’uko we n’uwitwa Agasaro Nadia bari mu rukundo, uyu atwite inda ye ndetse bari gutegura ubukwe, ariko uyu muhanzi arabihakana.

Muri iyi week end Riderman yemeje ko akundana na Agasaro Farid Nadia wabaye Miss Mount Kenya 2015.

Gusa abajijwe kucyo kumutera inda yagize ati “(inda) hari uwayimupimye? Nda nda afite. Biramutse bibayeho ubwo byazaba byabayeho nyuma.”

Riderman w’imyaka 29 yemeje ko bishoboka cyane ko Agasaro ari we uzamubera umugore.

Ati “N’ejo hari igihe wabona nguhaye invitation nti tegura agakoti musaza utakaremo.”

Ilas Jalas
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Arijye nafata kano kana kaka nkareka kamwe yahoranye karashamadutse kariya.
    Ibyi mitima bimenywa n’Imana yo ireba hose jye ndoresha amaso gusa sindora ibiri muri roho.
    Gushaka erega nu rusimbi rwaguhira ukimwenyuza ,byapfa ukimenya !!!

  • du n’importe quoi! iki kirara c kizamumarana kabiri kwari ukwibera mu businzi

  • igo ko ubwo rider man ntatubeshya kweri????????????????????

  • ni byiza ko umuntu yirinda kuvuga iryo atazamira ngo abantu bagibagirwe, Rider avuga ngo Asna niwe uzambera umugore none the same words on Miss MKU!!!!!!!!!!! urukundo rw’uyu munsi rutazageza ejo n’ejo bundi rurutwa n’urutarabayeho,ikcyari kuba cyiza nuko yavuga ko batandukanye akaba ari kumwe nundi akarekera aho.niko mbyumva

  • Rider utandukana n’umugore uguguna igufa ugacyura urimira bunguri. Nta mahirwe nguhaye hamwe nuwo Agasaro kuko uretse abigiza nkana ntaruta Asna habe namba rwose kandi niko bimeze, uwa mbere aba ari uwa mbere kandi Asna niwe wakuvunguriye ku rukundo niwe warukuzanyemo none nibyo mwituranye Imana niyo izi icyabatandukanyije ariko wari kubanza ugatekereza kabiri ukabona gufata umwanzuro. Uzaba ubireba.

  • Gaelle

    Ubwiwe niki se ko Riderman atatekereje ako 2 uvuga ???
    Ubwiwe niki se ko ari Asna wamuzanyemo urukundo ???

    Ese ubundi niki kibabwira yuko Asna we atagiye kugwa ku mugabo muzima urenze Riderman ???

    Please ntimukivange mu byemezo byabandi. Ikijyenzi nuko bombi birinda gukora ibitemewe ni tegeko cg umuco ubundi nababwira iki kuko ibiri imbere bimenywa nuwiteka.

    Ex: natanye nu mukobwa nemeraga sana ndababara biteye kabiri ngwa kwihogoza risa nka bike risoje kamiza Havard ryi nzobe kubiiii amatako agera iriya aforomye nkayiremye unyumvira ubu ndatunze ndabyaye ndatunganiwe peee
    Injiji yantaye yo yabuze ligne umugabo yasanze yamubyayeho 1 aba aramutaye

  • rongora sha rider

  • Agasaro simuzi asna nawe simuzi ariko Riderman ni igisumizi cy’inyanga mugayo niba baratandukanye se ikibazo kirihe ubwo uwo niwe Imana yamugeneye kandi baraberanye pe si ibanga asnah nawe najye mbere ubuzima bukomeze. Imana ibahe umugisha bibanire kbs uwo mukobwa asa nuwitonda Gatsinzi nafatirreho peee

  • rubanda mwabaye mute. ninde wababeshyeko urugo rwubakwa namagambo yarubanda. rider rongora umwana rata

    • UMENYA GUTE KO UMUNTU YITONDA MWAGIYE MUGABANYA COMMENTAIRE NYINSHI!!
      IMYAKA UMUNANI KWELI UMUNTU AKINISHA URUKUNDO RWUNDI
      ABANTU BAJJYE BABA SERIEUX BAMENYE IMANA

  • uwo mukobwa jye ndamuzi aritonda pee!!na Asna simuzi ariko buriya Imana boseee izabanezeza kuko uwawe ntaho ajya a a

  • Rider ni faux kabisa

  • amahitamo nayawe musore courage

  • Riderman abaye umwana isi numuzunguruko urahubutse waribuzategereze ukarebakoko ukwiye buriya urahubutse sana

Comments are closed.

en_USEnglish