Digiqole ad

Ndoli Jean Claude ku muryango yinjira muri Rayon sport

Nyuma yaho kuri uyu wa gatanu rayon sport iguze umukinnyi Fouad Ndayisenga avuye muri Kiyovu sport, amakuru agera k’umuseke.com n’uko na nyezamu wa apr fc Ndoli Jean claude yaba ari hafi gusinya amasezerano mu bururu n’umweru.

Ndoli Jean Claude/ photo aprfc.com

Ndoli Jean claude umwanya we uhoraho muri APR FC ukaba warahuye n’ibibazo kuva mukeba we akaba na muramu we Ndayishimiye Jean Luc bita Bakame yaza muri APR ava muri Atraco yasenyutse.

Ndoli ufite amasezerano ari kurangira muri APR akaba nawe yifuza aho yasubirana umwanya wo kubanza mw’izamu ntankomyi.
Ndoli akaba ashobora kuza kwemezwa nkumukinnyi mushya wa Rayon mu gihe kiri imbere.

Ndoli akaba yaratangiriye umupira mu gakipe k’abana i nyamirambo kitwa toup puissant victory nyuma aza kujya muri police fc ikibarizwa i rwamagana mu kiciro cya 2, aha ndoli yigaga i gahini, yaje kuva muri police 2006 ajya muri apr fc.

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

7 Comments

  • Uwo mutama tumuhaye ikaze.

  • ndoli arashaje ni ashake agakipe atoza!ubu koko rayon imutezemo uwuhe musaruro?

  • ndori tumuhaye karibu muri Rayon.

  • ashaje he se ko ari mwe mushaje ahubwo!Ndoli we karibu

  • Mwebwe muvuga ko Ndoli ashaje mubihera hehe icya mbere nuko azi icyo gukora ubu mwe tubahaye ikaze mwatumarira iki? turabazi mushobora kuba muri abafana b’igikona mukaba mubabajwe nuko ashaka kwigendera

    NB nimwitonde di.

  • MUREKE ASAZE NGO AGAKONO GAKUZE KARYOSHYA IMBOGA

  • Abavuga ngo arashaje barusha ubwenge abamuhisemo? nimureke badukorere ikipe ubundi twibagirwe ibihe bibi twahuye nabyo

Comments are closed.

en_USEnglish