Ndikumana Bodo wa AS Kigali yarakize nyuma y’impanuka ikomeye
Bodo Ndikumana rutahizamu wa As Kigali yarakize neza nyuma y’impantuka ikomeye ya moto yagize kuwa 15 Werurwe, ubu aravuga ko yiteguye gutangira imyitozo vuba.
Bodo Ndikumana aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yavuze ko ashimira Imana yamuvanye ahakomeye. Uyu musore yamaze iminsi ibiri muri Coma.
Ati “ubu ndi muzima narakize neza nta rugingo mbabara cyangwa rufite ikibazo na kimwe, niteguye gutangira imyitozo.”
Bodo wahoze akinira ikipe ya Mukura mbere ya AS Kigali, amasezerano ye muri AS Kigali ararangirana n’uyu mwaka.
Ati “ Ntegereje ko tuzongera tukumvikana kandi bidakunze ubwo nazashaka indi njyamo.”
Bodo ashimira cyane abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ye bakomeje kumuba hafi mu gihe yari arembye.
Bodo yakoze impanuka atwawe na moto ubwo yariho asanga abakinnyi bagenzi be mu mwiherero bitegura gukina umukino bakinnye na Al Ahly Shandi yo muri Sudani. Umukino ubanza wari kubera i Kigali, wo n’uwo kwishyura ntiyayikinnye. Iyi kipe AS Kigali yanabashije kuyisezerera.
Rutahizamu Ndikumana Bodo ni umuvandimwe wa dikumana Magnifique wakiniye Rayon Sports n’Amavubi.
Photos/P Nkurunziza
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Imana Niyo gushimwa yamukijije.
Comments are closed.