Digiqole ad

“Ndashaka guhiga Sina Gérard” – Akimana

Ni umukobwa w’imyaka 23 atuye mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo akaba yiga ibijyanye no gutunganya imitobe mu mbuto nk’inanasi na marakuja mu Ishuri ryigisha Ubumenyingiro i Gacuriro (Gacuriro Vocational Training Center). Avuga ko intego ye ari ukuzamenyekana akanarusha Sina Gerard uzwi cyane muri ibi byo gutunganya imitobe.

Uyu ni Akimana na bagenzi be bakora umutobe mu nanasi
Akimana (ubanza) na bagenzi be bakora umutobe mu nanasi

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru w’Umuseke wasuye iri ishuri, avuga ko ibyo yiga amaze kubimenya neza yumva igihe kigeze ngo ajye kubikoresha.

Akimana avuga ko akimara kurangiza kwiga amashuri yisumbuye muri BCM atabonye amahirwe yo kwiga kaminuza, aza kubona umushinga witwa A.G.I ukorera muri Migeprof ashaka abana b’abakobwa bafite ibibazo byo mu buzima awujyamo.

Uyu mushinga ni wo umurihira amasomo y’ubumenyingiro ajyanye no kubyaza imitobe mu mbuto zera mu Rwanda nk’inanasi na marakuja, akaba avuga ko ubu amaze kumenya byinshi kandi ngo bigiye kumugirira akamaro.

Yagize ati “Duteganya ko niturangiza kwiga tuzashinga koperative ikora ibyo twiga, ibi ngibi bizangirira akamaro cyane.”

Abajijwe aho yumva ibi bizamugeza, ati “Jyewe ku giti cyanjye, numva mu misni iri imbere nzaba narabaye rwiyemezamirimo, ndashaka guhiga Sina Gérard kuko ni we numva twese tuzi, nzaba narageze ahantu hakomeye.”

Ku bijyanye n’inama urubyiruko rugomba gukura mu kwihangira umurimo no kwiga ubumenyingiro, Akimana avuga ko urubyiruko hari amahirwe rutagomba gupfusha ubusa.

Yagize ati “Bagomba kwitabira kwiga ubumenyingiro, ubumenyi nk’ubu ni amahirwe akomeye, kuko iyo ubusohokanye mu ishuri ikiba gisigaye ni ugutangira gusa. Natwe ubu nicyo gisigaye tukajya hamwe tugatangira tukagera kure.”

Akimana Angelique ufite icyizere cy'ubuzima
Akimana Angelique ufite icyizere cy’ubuzima
Uwo mwana w'umukobwa yiga guteka aragerageza gushyira inyama mu isafuriya
Uwo mwana w’umukobwa yiga guteka, aha ari gushyira inyama mu isafuriya
Bariga guteka neza, ejo h'u Rwanda hari icyizere
Bariga guteka neza, ngo ejo h’u Rwanda hari icyizere
Bizeye kubona akazi bakirangiza kwiga
Bizeye kwikorera bakirangiza kwiga
Aha baratunganya ibijyana n'inyama batetse
Aha baratunganya ibijyana n’inyama batetse ndetse banakora salade

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nimukomereze aho BAKOBWA BACU kandi muhumure IMANA izabagirira neza, kandi ibyifuzo byanyu BIRI IMBERE Y’ISHOBORABYOSE, gusa muzabikore MUKIRANUKA mukunda IMANA muri izo gahunda zanyu.

    Ikindi kandi uko mufatanya mwiza, muzajye munabikora MUKUNDANA nibwo imigambi yanyu IMANA izayiha imigisha, nimukomere kandi mukomeze n’abandi. MWIKOMEZE MUBE ABAGABO NYABAGABO. Almighty God Bless You.

  • Niba uri intwari wagiye guhiga abandi?ubwo nibwo butwari.

  • Ni byiza. Ariko mujye munareba uko isoko rimeze. Abakora akazi ko guteka ni benshi (restaurants, hotels, …), imitobe nabonye mu Rwanda yuzuye. None mwebwe muzakora akahe gashya ngo mutware isoko abari barifite? Ubwo nimubatwara isoko bagahomba, bige andi mayeri namwe bongere baribatware cyangwa murigabane, uzagira amahirwe agume kw´isoko. This is the real economy of small business. Rero mumenye isoko mushaka kujyaho uko riteye!
    Courage mutere imbere Rubyiruko!

  • Ni byiza ariko bajye biga no gukoresha uturinda ntoki kuko ntibirebeka neza kumunyamwuga (professional) uteka akoresha intoki. Bituma apetit igabanuka. Mugakosore mwa bakobwa mwe birarushaho kugaragara neza!!!!!

  • ni byiza kandi nanone kugira uwo utangaho urugero nio byiza, unahize Sina nawe byamunezeza kuko yaba abonye uwo areberaho nawe, uku niko batera imbere n’amatiku n’inzangano bigashira

  • Ugushaka ni ugushobora rata be kuguca intege, kandi bizakunda umuhige rwose, nawe yatangiriye kubusa.

  • UMUNTU MUZIZIMA WIFUZA GUHIGA ABANDI AKOZA INTOKI MURI KARIYA GAKEBE KITOMATE. ICYAKOZE AVANZE NAMARASO YIWE UMENYA HARICYAKWIYONGERAHO KURIYA BIGARAGARA NTAKUNTU ATAKOMEREKA NABABWIRIKI NIMUKOMEREZAHO.

  • bibuke uturinda ntoki. nukuri ndamwishimiye cyane uyu mwari mushiki wacu kuko iki nicyerekezo cyubuzima kandi gifite ikizire, abantu nkaba baba bakwiye gushyikirwa by’umwihariko, aho bacumbagira cg bagifite intege nke bakabasha gukomera, kandi abantunkaba bindashyikirwa bagakwiye gukora ingendo shuri mu rwego rwo gushishikariza abandi gutinyuka bagakora

  • Iri shuri umuntu yabona contact zabo gute?

Comments are closed.

en_USEnglish