Digiqole ad

Ndanenga imyitwarire idahwitse ya mabuja

Muraho abasomyi b’uru rubuga.

Njye mpisemo kwandika akababaro kanjye hano ariko ahanini ni ibaruwa numva nakandikiye umuyobozi wanjye.

Nyanditse hano kuko nziko cyera cyangwa vuba azayisoma, natanayisoma kandi hari abandi ba boss benshi bameze nkawe bayisoma bakwiye kwikosora. Njye nibura agahinda karashira kuko ngiye kubabwira ikibazo cyanjye kandi mfite ikizere ko ashobora kubibona.

Si ngombwa ko mvuga amazina yanjye cyangwa aye, umuseke namwe nizeye ko mutayashyiraho kuko ari kuri iyi e mail.

Ndi umusore w’ingaragu, narangije Kaminuza mu myaka ine ishize, mfite akazi, umukoresha wanjye ni umugore ibyaye kabiri wubatse kandi nubaha cyane.

Hashize umwaka urebye umwe atangiye kunenyereka ko anyitayeho, nabanje kugirango ni urukundo rwa kibyeyi kuko nakomeje kumufata nka mama cyangwa undi mubyeyi wese ukwiye icyubahiro mu Rwanda.

Hashize amaze agera kuri ane, atangiye kunaniza cyane. Nakomeje kwishimira ko nabonaga ankunda, akambaza nib anta kibazo mfite, kenshi yabona agashahara katinze akampa udufaranga two kumfasha n’ibindi bikorwa byiza yagendaga ankorera.

Narabishimye ariko maze kubona ko atari ubumuntu gusa ahubwo yari amfiteho umugambi.

Mabuja amaze kubona ntacyo nibwira mu mezi ane ashize yansabye ko dusohokana hanze y’umujyi dukoreramo hano mu Rwanda. Nta kindi yari agamije uretse ko turyamana.

Naranze ariko ntakomeje cyane, akomeza kunshyiraho igitutu kugeza na magingo aya.

None mabuja ndagirango nkubaze;

Ese ubona byamarira iki guhinduka umugabo wawe?

Ese kuryamana nanjye ni izihe nyungu ubibonamo ku buzima bwawe?

Wambwiye kenshi ko ukunda ko ndi umusore witonda, kandi unyifuriza ibyiza, none ibyiza wanyifurizaga ni ukuryamana nawe?

Mu buzima bwawe umeze neza, ufite umuryango, ufite umugabo nabonye ugukunda, ufite abana bawe, akazi keza, inzu nziza mu mujyi, imodoka nziza, ntakintu wakwifuza ngo ntukibone.

Nonese kuki utifuza ko nanjye nagera ikirenge mu cyawe?

Ese ubona nzubaka nkagira icyo nimarira mu gihe nzaba ndi inshoreke yawe yo kukazi?

Ndababaye cyane, ndananiwe kandi n’ibigeragezo byawe. Ndakwinginze reka dukore akazi uhahire urugo rwawe nanjye nishakire ejo hanjye hazaza.

Ubu buzima bwo kwirirwa ungerageza, untumaho, umpa impano, unyandikira SMS z’urukundo ntabwo bukwiriye kuri wowe no kuri njye kuko uranduta cyane ntaho duhuriye, yaba mu myaka no mu buzima busanzwe.

Nkubwije ukuri ntabwo ngukunda, ntabwo njya nanakwifuza. Nkubaha nk’umubyeyi kandi nk’umukoresha, ntabwo nifuza na rimwe kuryamana nawe.

Umbabarire kuba iki kibazo mfite ngitangaje hano, ni uko ntakijyana k’Umuvunyi cyangwa mu rukiko kuko utigeze umpemukira, ariko uri guhemukira umutima wanjye n’ubwenge bwanjye, niyo mpamvu ntuye iki kibazo cyanjye hano aho n’abandi uri bubone uko bacyakira yenda ukaba wakikosora tugakomeza gukorana neza.

Niteguye kuganira nawe kuri iki kibazo kuko nagerageje kenshi kukwegera twenyine ngo tuganire nkubwire ko ntabishaka ahubwo wowe ukagirango ndaje ngo dusambane. Ndananiwe.

Mbikoze nabitekerejeho cyane, ntabwo mpubutse, mfite imyaka ubu hafi 30 ntabwo ngifata ibyemezo by’abana. Nanditse hano nzi neza ko ushobora kuzabibona cyangwa ukabyumva, ndagirango kandi ndagusaba guhinduka, ukandekera ubuzima bwanjye bwo hanze y’akazi, kandi ukanareka no kuba wabigerageza no ku wundi.

Ndumva ibyo bihagije kandi binduhuye.

0 Comment

  • ese uwo mukoresha wawe arubatse afite umugabo babana cg ntawe

    • Niko Claudi,
      Waba warashubije wasomye cg nti wasomye?
      Uyu musore ntacyo atasobanuye pe, ongera usome ndetse umugire inama niba hariyo ufite ureke kumubza ubusa kandi ntacho atasobanuye.
      Ariko umbabarire sinshatse ku kuningura.

  • Nshuti ihangane,kandi niyo yakwirukanisha iyo watinye gusuza,izaguha akandi.Tuza kuko Imana ijyakukurema ntawe yagishije inama.

    Wa mu maman we,ntekereza ko uramutse wishyize mumwa wuyu musore ushaka kwicira ubuzima,warukwiriye gupfukama ugasaba Imana imbabazi kuko wa rahemutse cyaneeee.Ubaye intwari nawe wazimusaba kuko waramuhungabanyije bihagije.Urangije utesha agaciro icyubahiri cyubumama.Ntekereza ko ujya gusha utafashwe kungufu ibyaribyobyose,warakunze reka nawe azakunde,sibyo?

  • Sha ihangane ukomere ntuzareke icyemezo wihaye kdi nzinezako nakwirukana kukazi uzabona akandi keza mubuzima umuntu ahura nibiragezo kdi akagira ukubyihanganira humura wihangayika, kdi burya imana iteza ikibazo ishaka gukemura ibindi byinshi.

  • Mbega Wowe, Sha Burya Koko Imboga Zibona Abana!!

  • MBEGA UMUSORE UBESHYA. Umugore wakwiyemeje ntiwapfa kumucika ariko niba warashoboye kwihagaragaho uri Intwali pe! Abagore b’iki gihe ntibakinishwa. Niba ntacyo murakorana koko atari ugushaka kumva abantu, sezera ako kazi ushake akandi aho kwica ubuzima bwawe hejuru y’uwo mugore.

  • Njye ndabona iyi nkuru ari impimbano. Biragaragara muri paragraphes za mbere. Gusa ibyo iyi nkuru ivuga bibaho ( ba sugamami) kandi bigira ingaruka zitari nziza (uwabigerageza wese azabona ko wari umutego wa satani). Kugirango usobanukirwe iby’iyi myitwarire, uzasome ibyerekeye King Salomon. Uzasobanukirwa n’imikorere y’uriya mudayimoni. Uramutse ubisengeye ushikamye, uriya mu mama yaguha amahoro, ntiwanamenya uko byagenze. Iriya ni dayimoni kandi itera bantu b’ingeri zose (ba bosss, ba ngofero, abato, abakuru, abakecuru, abasaza,inkumi, abasore). Kandi ntuseke uriya mu mama, kuko nawe bishobora kukubaho (byahindura isura. Urugera, ushobora kwisanga ufiti irari umuntu mutakagombye kugira aho muhurira, bikakuyobera). Icyangombwa nukumenya ko watewe n’umwanzi,ugasaba imbaraga (za Yesu) zikagukiza iryo rari (uwo mudayimoni). ibi nkubwiye,ushatse ubyemere cyangwa ubihakane, ariko nzi neza ko ariko bimeze.

  • ihangane gusa uwihangana akageza imperuka niwe uzanesha. wamweretse ko utamwifuza yanga kumva no kubona, wowe senga kandi ukomere ku cyemezo cyawe. nimudakorana akakwirukana/akakwirukanisha Imana izaguha ahandi hayihesha icyubahiro.

  • NIBA ATARI INKURU MPIMBANO , IMANA yonyine izakwirindire gusa ntibyoroshye gucika suger mamy yakwibasiye

Comments are closed.

en_USEnglish