Digiqole ad

Ndamukunda ariko umenya arwaye kubeshya

Muraho neza, njye nifuje kubandikira ngo mbabwire ikibazo mfite muri ‘relationship’ n’umuhungu kuko nabanje kubikinisha ariko maze kubona ko ashobora kuba arwaye kandi njyewe ndamukunda cyane.

Njyewe ndi umukobwa ugeze igihe cyo gushaka, umuhungu dukundana nawe ntabwo ari umwana. Agitangira kuntereta hashize nka 2 ans yanyerekaga ko ashoboye cyane, agatira imodoka, akanjyana ahantu hahenze, akanganiriza inkuru z’ukuntu aziranye n’abantu bakomeye kandi avugana nabo kenshi n’ibindi gutyo.

Au contraire ni umusore ukora akazi gaciriritse gusa yenda kamuhemba neza kuko bimutunze. Nakomeje kubifata ko ari byabindi by’umusore utiraririye utarangora inkumi, njyenda mbona ko bimwe na bimwe aba ambeshya, ariko sinabifata nk’ibintu bikomeye.

Mu mezi nk’ane ashize natangiye kubona ibintu bikomeye kuri we, yajyaga ambwira ko afite cinq millions kuri compte ye muri BK abikiye ubukwe bwacu. Ngiye kubona mbona abasore babiri bagenzi be baje kunsaba ko namubingingira akabishyura ibihumbi magana atanu abarimo.

Numvise binkozeho kuko ubu turi aba Fiancees, namusabye gukora kuri ayo yabitse ngo yishyure ambwira ko azabikora bucyeye.

Haciye iminsi micye numva ngo yagonze imodoka y’abandi, ibi ntiyabimbwira bari kumwishyuza ngo ayikoreshe. Yakundaga kuvanaho telephone akabanza akabimbwira ngo ni akazi kenshi kumbi naje kumenya ko yabaga yihisha aba bamushakaga.

Ubwo ariko niko twabonanaga akambwira ibitangaza agiye kugeraho, ubukwe bw’igitangaza tuzakora, ukuntu agiye kugura imodoka ya BMW ngo hari inshuti ye izayimwoherereza ivuye Chine mbese ibintu by’inzoziiiiiii

Muri iyo minsi ariko nkakomeza ahubwo kumva amakuru y’abantu bamugurije amafaranga akabambura, y’abantu yagiye ajyana mu kabari kubagurira ntiyishyure akabacika n’andi mafuti menshi yagiye antungura mu gihe cy’amezi ane gusa.

Narihanganye ariko nza kumusaba ko duhura noneho mfite information zose. Mubwira byose nari maze kumenya kuri we by’amanyanga ashingiye ahanini ku kubeshya no kwiyemera. Ariko umusore aho nanjye yarambeshye nanirwa kumwivana imbere.

Anyumvisha ko bose ari abamubeshyera kubera ko ari umuntu uziranye n’abantu benshi kandi ufite amahirwe menshi, sha arambeshye pe, arambeshya cyane nkabibona ariko nkananirwa kwihangana ubundi nkumva nibyo, kandi nkumva ndamukunze cyane.

Ibintu byakomeje kumbera ikibazo nkibaza ese uyu muntu ko mukunda akaba afite iyi ngeso ikomeye yo kubeshya nzabigenza nte?

Naje kwicarana nawe ndamwerurira mubwira ko maze kubona ibye byose ko ari ukubeshya, ubwo sinababwiye utundi tubeshyo duto duto twa ndaje….ntaze, twa ndi aha ndi Serana kandi ari nk’i Gikondo, ndi KCT muri 3D kandi ari aho acumbitse, n’utundi twinshi twinshi yagiye ankora two kumbeshya bikambabaza ariko nkihangana.

Umukobwa umwe w’inshuti yanjye yambwiye ko ngo ari uko abagabo bamera, niwe musore wa mbere nari nkundanye nawe. Kubyemera ko ariko bose bamera hari ubwo numva koko ari byo iyo hari nk’undi mugabo cg umuhungu uw’ariwe wese umbeshye.

Ariko ubu icyo maze kubona ni uko we ashobora kuba akabije, kandi ndamukunda pe, maze igihe ngerageza ku mesura hagati y’urukundo n’ingeso kureka kimwe intege zikaba nke nkabura icyo gukora.

Ndabinginze ngo mumfashe mungire inama z’uko nabyitwaramo.

 

Kuri UM– USEKE, mbasabye kudatangaza amazina na adresse mail yanjye kuko ndumva atari ngombwa ubu. Ndumva nizeye kubona inama zihagije mu bitekerezo abandi basomyi batanga. Murakoze

51 Comments

  • Urakoze kwizera ko abasoma umuseke bakugira inama. jye nk’umubyeyi niba koko umukunda udashingiye kuri izo miliyoni akubeshya ko afite n’ibindi; ahubwo ni igihe cyo kumwegera ukamugira inama ukareba niba warokora ubugingo bwe kuko azapfa nabi. Nawe ariko agerageze asohoke uko ari!!! Niyanga kumva ntazanga no kubona.

    • reka nkubwire wa mukobwa we,nuramuka udafashe icyemezo uzasara ugeze mu rugo kandi uzatungurwa, uwo musore ntabwo uramumenya, ushobora gusanga ari umuteka mutwe kuko iyo umuntu agukunda akwishishaho bugufi kandi akemera uko ari, jye mfite ubuhamya nabanye n’umusore nk’uwo ariko kugeza ubu twaratandukanye kandi twese turi abasore. mureke utazasara kandi ukicuza nyuma.

      • Abafaransa baravuga ngo toute véritée ne pas bonne a dire

        • ahubwo urabe Atari wowe watumye afata iyo myenda ngo urashaka care none se ntiyatiraga imodoka agusohokanye yanywaga amazi se si essence aho mwicaraga siwe wishyuraga yewe mupime amzi mupime nifu maze murebe ko ubugari bwavamo ahubwo nimba mushaka kwubaka ingo nziza mukiranuke muri byose

  • Imbeba yacukuye umwobo ngo yihishe ipusi,umwobo uba mugufi ishyiramo umutwe gusa ikibuno n’amaguru bisigara hanze,indi mbeba ibi bonye irayibaza iti, Urimo?ya yindi iti ndimo ntarimo.Nawe ndumva uri murukundo utarurimo kwanza ukwiye kuruvamo kubeshya n’umuzi w’ibibi byose bibaho.

  • sha wowe 5 million na BMW nibyo wishakira tuu. ko ubona ko akubeshya se ikindi niki utegereje?

  • Reka nkubaze unsubize?? aho uwo muhungu ntago yitwa “ERIC”? cyokora mbabajwe n’uko ngo umukobwa w’incuti yawe  yakubwiye ko abagabo bose ngo ari uko bamera ,ko bose ngo bameze nk’uwo wawe!!!! very sorry ! uwo nawe yarakubeshye………umva inama njye nshaka kukugira ” ubwo umukunda kumureka ntago aribyo byiza; ahubwo icyo wakora  wowe ujye ugerageza kumubwiza ukuri, kandi ntugatinye kumubwira ko ibinyoma bye byose ubibona kandi ko ubizi byose. Niba afite mo akantu ko kuzaba umugabo azagira isoni yisubireho areke kujya abeshya, atangirire kutabeshya wowe ubwawe ndetse no kutabeshya abandi bose…nyabuna wenda wabona umurokoye akava muri izo ngeso mbi…. mbese ntuzi ko handitswe ngo: “Ikibi ntikikatuneshe, ahubwo tunesheshe ikibi ikiza!!! nawe mukize ukoresheje  kumubwiza ukuri.Uzamubwire kandi ajye asoma ijambo ry’IMANA kuko ritwigisha ko kubeshya ari ingeso mbi z’icyaha kiganisha ku rupfu.

  • iriya ngeso ni mbi cyane, kuba nawe watwemereye ko uzi ko abeshya ni sawa , ni umubeshyi rero utumva ko azabicikaho, ntuzagwe mu ruzi urwita ikiziba

  • Umva mukobwa mwiza,icyo mbona cyo ni uko nawe umubeshya.Ubundi ngo umuntu aguhisha ko akubeshye nawe ukamuhisha ko ubizi.Uzamukatire uwo nta cyo yazavamo,yazaguteza ibibazo gusa ,ukabona ibyanyu barabiteje, cyangwa bakamufunga kubera amadeni ,ugasigara wimyiza imoso.

  • umugane wimbeba wusome neza bawukwandikiye ubundi ukomeze ukore ibyo wumva bikubereye uri mukuru.

  • Njye inama nakugira niba koko ibyo uvuga ari ukuri abeshya bigeze aho wamureka ugashaka undi. Njye nzi umugabo umeze nk’uwo musore umugore we yamusanze nyuma yo kumwizeza ko ari umuntu ukomeye none ubuzima uwo mugore abayemo buteye agahinda. Kandi n’ubwo ari umugabo ntiyaretse kubeshya bivanze no kwirarira ku byo adatunze bitanabaho.
    Shishoza hato utazavuga ngo iyo menya.

  • Ariko hagakwiye no kwibaza impamvu yirarira kubutunzi suko wend abona nuwo bakundana aribwo ashyize imbere ko amubwije ukuri ashobora kumuta??

  • maze gusoma iyi nkuru ngiye gusubiza nsanga mugenzi wacu yabivuze.wa mukobwa we uyu muhungu akubeshya kuko nawe ubuzima akubwira mwabamo nibwo wifuza.ubwo ushaka za BMW nayo mamiriyari nduzi ko ari amamiriyari.niba se umukunda wamukundiye ubwo bukene bwe ibindi ukabivamo?wese ukeka ko nta museke asoma?nubu arakubonye.uwo nuwo mwisohokanira gusa nyamara mwitonze mwabana kuko nawe ntiwamumenye gutyo gusa.wowese wamubwiwe nande?ibaze wisubize.

  • gukena siingeso atigaragaza nkumuntu wifashije ntakibazo ariko biterwa nawe uko wigaragaje abakobwa benshi bakunda ibintu ntibakunda umuntu abahungu nabo bagashakisha uburyo birarira kunkumi niba umukunda mubwire areke kukwirariraho akubwire uko ahagaze umubwire uti reka kwibeshyera uko utari uti duhere hasi uti ibindi tuzabigeraho niba udakunda ibintu uzabigenze utyo naho niba nawe ukunda ubutunzi uzakuraho

  • umuhungu yaragukunze ark kubeshya abiterwa nibyo wowe wifuza kubamo ya bona atabifite akakubeshya ark ntamuhungu wabeshyumukobwa adashingiye kubyumukobwa yifuza mukundirukwameze nizo bmw ushaka zaza arinyinshi zikarenga nizo wifuzaga ark tuza kuko nawe numuntu yifuzakubaho neza mubuzimabwe ark mwese ibyifuzo byanyu muzabigezwaho nogukora no gusenga so courage ntucikintege.

  • yooooh yewe mukobwa ngewe ngiye kukugira inama itari agakecuru:ibyo urimo urishuka simvuze ibyonkora ariko uzanyarukire kurukiko uzahasanga abantu benshi baje muri divorce uganiriye na burumwe usanga bafite ibibazo bituma batandukana n’abagabo babo ariko ngo nubundi mbere bafiancanya byari bihari gusa bakibwirako bizahinduka bamaze kubana nyamara bagera mumago ahubwo hakiyongeraho n’ibyo utaruzi,ngewe ndumusore iyo ndeba divorce ziza hano ubwoba buranyica nkananirwa gufata ikemezo ngo ndongore kandi mfite amafaranga rwose mukobwa mwiza aho kugirango wirohe muruzi ngo nurukundo shishoza kuko aho kwicuza wakwibana.ihangane rwose ndetse wita umwanya wawe ukomeza kumukunda uzabona abandi bafite umutima mwiza wokubaka utari uwo kwirarira imodoka n’iyiraha siyo rugo nyamuneka nimutekereza urugo muge mubanza musenge imana kuko urugo ni ijuru rito iyo uruburiye mo umunezero namahoro nogupfa upfa utizeye kuzagera mw’ijuru.ngewe sinkijijwe ariko nemera imana ko ishobora byose kandi igakora byose gara urusengero rero kandi usenge byukuri bitaribyabindi byabikigihe.imana izagufasha ngaho bye ibihebyiza kandi imana niguha uwo yaguteguriye uzagire urugo ruhire.

  • Ngo afite 5 millions? ngo BMW!! Mama weeeee! uwo ahubwo mugendere kure, nkubwize ukuri iyo ari umusore muzima ufite icyerecyezo nurukundo ruzima ntabwo apfa kuvuga situation de compte ye cyangwa imishinga ateganya nonese murahuye ahuraguye ibigambo ati mfite million 5! (ibyo nibyifuzo yifuza kandi adafitiye ubushobozi akabona agahitamo kubyiyitirira) nonese yazikubwiye biturutse kuki, ngo ndi muri serena nahandi ntazi!!! yari yahakujyana se? jye ndumva wabanza ugasubiza amaso inyuma mugitangira uko mwahuye aho mwatangiriye ubushuti kuko niwowe ufite ukuri muri byose, hanyuma wibaze aho byaturutse kugirango akubwire izo 5m na BMW, kuko ndumva mutahura ako kanya ngo mupange ubukwe! kereka nawe niba uri “rukubitabizanye” ese wamukundiye ko afite imodoka? ko numvise mumaze igihe wari wamusura iwe ngo urebe ko afite ubwo bushobozi bwa BMW ese ubundi niyo wowe ushaka? erega ureba umuntu mugihagararo ukamumenya iyo urumuntu urisoninga, kandi sometimes ujye umu challenginga nakwiyemeraho ube uri tayari navuga ati BMW uti jye sinyikunda kuko numva ihenze, ariko ugirango umukuremo ibyo kwiyemera, kuko ndabona wowe waramuhaye umwanya wo kumwumva ukamubikira ibanga ryibinyoma bye! yakubwira ibyo bitangaza agiye gukora ukabimira bunguri byose kandi uzi neza ko akubeshya! nonese urumva utaramworoye! uti ndabibona ko ambeshya kandi uti wenda abambwiye baramubeshyera ahubwo nawe reba neza utaba wibeshya! shishoza neza intangiriro yanyu niba waragiye kubera iyo modoka yabandi yagonze! ubwo wisubize kandi niba ari just love gerageza kumubwiza ukuri reka kumurebana impuhwe zidafite aho zishingiye ngo nkabibona ko abeshya ariko ndamukunda!! niba umukunda ntampuhwe zo kumubikira ibinyoma bye mubwize ukuri ko uzi ibye byose kandi ntakirarire ku bandi no kurya amadeni wenda wasanga avuga ko ari wowe ubimutera nonese abo bashuti be baje kukwishyuza nkaho ayafata mwari kumwe ntacyo waba waribajije?! wenda yababwiye ko ariwowe ayasabira! akazimya 4n ngo akazi kenshi kandi aramaden ariko uti ndamukunda kandi ntumubwira ko wamuvumbuye! mwicaze umubwire ariko hatarimo yamaso yawe umurebesha ngo uramukunda jyenda nkumutabazi! umutabare umukosore hose wumva ko hari ikitagenda kugirango atazishushanya kubandi kandi uzabishimirwa kandi ukumire ingaruka byazakugiraho nyuma mumaze kubana. imana ibigufashemo

  • Uyu musore nda muzi kandi nawe ndakuzi !!! ariko sinarinzi ko ibyanyu byagera mu bitangaza makuru birababaje cyanee kdi cyane wowe ubwawe imvugo yawe yogukunda cash umusore utakwirarira ntiyakugeza mu rugo,,, niba nkubeshyeye wandike unyomoze gusa ikibaje kurushaho uyu musore namubujije kukwiyereka uko atari aratsembera ngo arashaka kukwemeza none naha bigeze icyo mbona nuko mwembe mubeshyana ibyo wanditse ngo uramukunda cyane urabeshya Peter wo muri bible uribuka uko yabwiye Yezu ndetse incuro zirenze izo wowe wavuze……. bakubwiye ko afungiye kuri station ya police azira 300 000 ntiwahakandagira.. banza wikuremo gukunda ibintu hanyuma wibuke ko icyo la femme veut Dieu aussi le veut ariko ndavuga umugore muzima w’umutima. ngaho rero komeza ugishe inama nzaba ndeba ibyanyu .

  • Mukobwa mwiza niba ubona ko akubeshya mureke kuko umuntu ubeshya ashobora gutuma urwara umutima. fata icyemezo kuko uri responsable w’ubuzima bwawe.

  • aha ndumva ari danger!!! uretseko ukoze analyse neza wasanga nawe utoroshye rwose uri umu materialiste akaba aribyo bituma umukunzi wawe akubeshya za BMW amamiliyoni nibindi…

  • Icyo njye mbona ni uko nawe utamukunda ahubwo ufite ibyo umukundira.Uvuze ko ariwe wakunze bwa mbere, wasanze rero we abifitemo experience aragucapa uraryoherwa mbega umera nk’usaze kuburyo amafuti ye yose urayabona ariko kubera uburyo akuryohereza bikakurenga wananiwe kumwivanamo kandi ubona amafuti.Fata icyemezo rero cg uzabage wifashe kandi humura n’abandi basore bakuryohereza nkawe cg bakanamurusha.Ibi ntiwabivuzeho ariko nibyo byihishe inyuma y’urwo rukundo umukunda.Buriya arakunyaza ukaririmba ukagira ngo niwe wenyine uzi ako gacabari

  • rwose birababaje ariko niba atari we ukubeshya ni wowe umubeshya, gusa ibimenyesho byose byerekana ingeso ze warazibonye.
    ahasigaye nahawe

  • warapfuye wanga kuvaho ninde wakubeshye ko amafaranga nimodoka byubaka?uwo muhungu amenye ubwenge

  • ndabona nawe urumucanzi ntarukundo ufite ahubwo ubabajwe nuko atakigusohokana kandi aribyo warumenyereye waruziko mugiyekubana uhite waka gatanya wibonere zamillion nono uramanjiriwe abakobwa nkamwe nicyo cyabashobora guhura nabasore nkabo ahubwo INAMA nakugira wihane utazarimbuka naho ikibazo cyumugabo kwaYESU barahari reka irari ryawe

    • Ubwo wowe umuhaye iyihe Nama?

  • Ariko uyu mukobwa ubanza afite ikibazo mu mutwe ! Nshimye umuntu ubazi mwembi . Ngo ukunda ibintu nawe akakwirariraho akubwira ko abifite . Ese imyaka 2 si myinshi ! Uzi aho aba, akora , aho avuka nabo bavukana . Aho asohokera n, abo agendana nabo ! Ubwo yakubeshya imyaka 2 yose ! Gukunda ibintu ni indwara mbi dore ngo imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y, ibuye ihakura inda y,akabati ! Icyo uzakurayo uzabage wifashe ! Ndabaza abakene bo ntibabana ndetse bakazanakirana . Ari nkange namureka nkishakira umukene umbwiza ukuri atanyiraririyeho . Cyokora Mwegere Imana yo mu ijuru yonyine niyo ishobora kubakiza izo kamere zanyu . Urugo rwiza niryo juru rya mbere umuntu abona . Iyo rupfuye byose biba bipfuye .

  • Ahubwo se ni gute ukunda umuntu utazi? Ko wumva byose akubeshya ibyo wamumundiye wasanze ari ibinyoma

  • Yebabawee!! ubwo ueo siwe twakundanaga badi? umva nakundanye numusore nkuwo neza!!!! akambwira ngo chr ubu ndi kuri saga plage njyiyeyo bintunguyr pe! ni abatipe dukorana turikumwe kandi ari mumujyi ati ndi munama serena ndi kumwe nabazungu njyiye kudilinga igiciro cyibyo nzaboherereza nyine nibindi byinshi gusa byose aba ari ukubeshya. muveho kuko nanjye nabonye utameze gutyo nakoze nubukwe nawe uwawe si uwo uvugaguzwa.

  • Mubuzima bw’urukundo habamo ibintu bibili cyangwa byinshi birenze ibyo. Firstly, ukuri; ushobora gukunda umuntu neza nuburyo bwose bashobora ugomba kumubwira ibyawe byose, uko uteye, ibyo ukunda nibyo wanga bitewe nuko umwizera cg numugambi waba umufitiye, ukamumenyesha ubuzima bwawe bwose kuva wavuka kugeza aho Ugeze. Secondly, ; Kubeshya; umuntu kandi ashobora kuba agukunda ari u kubera yuko uri mwiza, wifite, ex. Ufite money iguhagije, cyangwa kubera ko hari ibintu agushakaho only. Atari u kuvuga ngo hari numugambi agufitiye numwe, so akakugaragariza uburyo bwose agukunda kandi ari u Kubeshya ari ibyo agukeneyeho gusa.
    Note that.
    Mubyo amaze kukwereka umaze kumenya umugambi we kandi nurukundo agufitiye muri izi zombi, so Igisubizo kiri muri ibyo byose.

    NB: Hari undi muntu ukunda undi ariko kubera ubwoba ko ntacyo afite kandi nabwira mugenzi wiwe ko ari umukene azamwanga bigatuma amubeshya, niho usanga uwiba kugira ngo ashobore kugaragariza uumukunzi we ko atari umukene, so byose Biterwa na love aba agufitiye. Think about it yourself and found out about your relationship dear friend.
    Ndangize nkwifuriza amahirwe yo gusa ban ukira.

  • Mubuzima bw’urukundo habamo ibintu bibili cyangwa byinshi birenze ibyo. Firstly, ukuri; ushobora gukunda umuntu neza nuburyo bwose bashobora ugomba kumsubwira ibyawe byose, uko uteye, ibyo ukunda nibyo wanga bitewe nuko umwizera cg numugambi waba umufitiye, ukamumenyesha ubuzima bwawe bwose kuva wavuka kugeza aho Ugeze. Secondly, ; Kubeshya; umuntu kandi ashobora kuba agukunda ari u kubera yuko uri mwiza, wifite, ex. Ufite money iguhagije, cyangwa kubera ko hari ibintu agushakaho only. Atari u kuvuga ngo hari numugambi agufitiye numwe, so akakugaragariza uburyo bwose agukunda kandi ari u Kubeshya ari ibyo agukeneyeho gusa.
    Note that.
    Mubyo amaze kukwereka umaze kumenya umugambi we kandi nurukundo agufitiye muri izi zombi, so Igisubizo kiri muri ibyo byose.

    NB: Hari undi muntu ukunda undi ariko kubera ubwoba ko ntacyo afite kandi nabwira mugenzi wiwe ko ari umukene azamwanga bigatuma amubeshya, niho usanga uwiba kugira ngo ashobore kugaragariza uumukunzi we ko atari umukene, so byose Biterwa na love aba agufitiye. Think about it yourself and found out about your relationship dear friend.
    Ndangize nkwifuriza amahirwe yo gusa ban ukira.

  • nkugire inama, murukundo habamo ukuri nokwizerana ibintu sibyo bizana urukundo ahubwo ahari urukundo hari byose njyewe nsanze bombi babeshyanya nimba akubeshye wamwicaje ukamubwira ko ushaka urukondo udashaka ibintu kandi nyamara yahinduka, umweretse ko ushaka urukundo, ikindi umusore yumva ko kwiyemera ariko kwemerwa? ese abakene ntibakundana? mukobwa mwegere umukuremo kubeshya nokwiyemera hanyuma umwereke urukundo.

  • inama: kuriyisi yarureme ibyakubayeho bibaho murukundo rwabamwe na bamwe nti yigeze akubwirako azakujyana kumusenyi ahatagera abanzi, gusa uzamwicaze muganire umutege amatwi ntumukubite mukanwa umureke avuge arangize nawe umubwire ukuri kurukundo rwawe umubwire ko urukundo rutirarira, rudahutiraho, rudashaka ibyarwo kandi wongereho ko umukunda.

  • uwo mwihorere ni umwiyemezi nimukomezanya uzarira ayo kwarika!

  • Ingeso zibaho kandi umuntu arahinduka cg ntahinduke? Ukwiye kureba impamvu yahisemo kukubeshya kandi akaba atabicikaho, shyira imbere icyo wifuza mubuzima ikunde mbere yibindi byose ufate icyemezo gikwiye

  • umva mukobwa ngendeye kubyo micho ukuzi uvuga uteye ubwoba umusore uzakujyana azaba afite ibibazo kuko umukobwa ukunda ibntu ntiyubaka urugo bavuga ko urugo rugirwa n’umugore iyo rubuze umugore rurasenyuka ubwose nkawe urugo warugeza kurihe terambere sinarenganya umusore kuko yabitewe nawe none se ibyo so cg nyoko ataguhaye uzabikura mu maboko yarubanda gusa uteye ubwoba Inama naguha nkumuntu mukuru nundi wese uzakunda ntuzakunde ibintu kuko aharibintu hazana incyuro uhubwo shaka ibyawe bitabaye ibyo abazakwemeza nibeshi nshuti niwwe wokwifatira umwanzuro arko uwo kuko wa mumenye mureke utegereze undi ariko nawe wisubireho ukunde abantu aho gukunda ibintu bitabaye ibyo uzicyuza cyane Micho nawe ufite inshingano zo guhana uwo musore kuko utabikoze uzaba uri mubi nubwo bavuga ko umusore umuhana avayo nyumuhana ajyenda bikore abyange ariko wabikoze Murakoze ibtekerezo byiza.

  • Sha ihangane,ariko nawewisuzume urebe;none se niba yarakubwiye ko agiye kugura imodoka ukajya mu bicu,akabona ko wishimye;ubwo yagombaga kuguma kuguha moral.

  • Iyi nkuru irababaje ! umusore yakabije kwirarira, ariko umukobwa nawe yakabije kwishimira ibintu ! ese akoresheje ubukwe bwa miriyoni eshanu byarangira mukajya murara ubusa inyungu yaba irihe ? mu Rwanda barahindutse abakobwa ntibakigira urukundo ari benshi, birebera ahari ibintu gusa ! niyo mpamvu abasore benshi wumva bavuga ngo ntibazarongora ! nawo si umuti ariko abakobwa mutuma abasore bijujuta bakanazinukwa

  • Ni mujya gufasha umuntu muzajye mwirinda amarangamutima barakundanye umukobwa yagiye abona iyo ngeso nyo kubeshya kd yanditse ko yagiye amugira inama icyindi nuko yabonaga ko abeshya gusa agomba gufata ingamba akamureka niko mbitecyereza kk iyo ubeshya undi ubwawe ube wibeshye mbere kd ntaho wagera mugihe utazi aho uvuye naho ugeze ndetse naho ujya thx

  • ndashaka umuntu wumukobwa cg c umugore twankwibera inshuti bisanzwe apana ibyo kugorana ngo turakundana cyane gukundana byo kwishimisha gusa wts app yanjye ni 0785770343 ndashaka uri mumugi wa kigali njye ndi kicukiro l m 25 year old l m sengle

  • mwiriwe,oya oya rwose barakubeshya siko abahungu bose bateye

  • nkubwize ukuri uwo nta mugabo umurimo pe!umuntu ubeshya guto ni iki kiguha gihamay ko no kuba akubwira ko agukunda atakubeshya?Ese wowe urashaka iki?urashaka umugabo umeze ute?urifuza urugo rumeze gute?ni wowe rero ukwiye gutekereza icyo wakora niba uzabyihanganira ubuzima bwawe bwose nta mpamvu yo kubireka niba kandi utabishobora garukira aho!

  • Umva shuti inama iruta iyindi. Gukunda nibyiza, ariko ugukunda nta kujya ahantu hahenze cyane. Wowe mwegere umwigishe mubwizanye ukuri niba ushaka kubana nawe neza. Mwereke ko udakeneye ibihenze cyane ahubwo ukeneye urukundo rwe, umwereke amanyanga ye wa mumenyeho noneho nagusaba imbabazi. umusabe akugeze ku ba byeyi be ubarebe cg inshuti ze ( kuko ubanye inshuti ze wamenya inshuti yawe imeze ite?). Abakuru bavuga ngo: NYEREKA INSHUTI ZAWE NKUBWIRE UWURIWE. kandi umuntu arahinduka ushobora gusanga impamvu ya kubeshye arukukwirariraho gusa kandi ameze nabi mu bukungu, kandi akumva atakureka agahitamo kwirarira nyine bitewe n’uwowo mugani bakubwiye, ariko utagendanye n’igihe.

  • murake niba ushaka amahoro yo mutima utagereze urebe niba hagati yawe nawe ibyo ntaccyo boigutwaye ubundi ufate umwazuro muzima by .

  • Niba umukunda kandi ukaba ukunda ugusenga, bibwire Imana mu masengesho iraguha igisubizo cyihuse, gusa ubikure kumutima mugihe cyo gusenga. Bitaribyo uwo mu type yamaze kukwereka ingeso nahawe ho guhitamo. kdi niba mwararyamanye inshuro nyinshi nawe urunva kumureka ntibyoroshye.

  • Sha reka nkumbwire, ingeso yo kubeshya ni mbi cyane kandi akenshi usanga ari kamere uzi neza ko idakurwa na reka. Umuntu ukubeshya mutarabana umunsi mwabanye bizagenda bite? azajya akubwira ko agiye muri mission yibereye munsi y’urugo.

    Ubundi iyo abantu babana cg bari murugendo rwo kurushinga babwizanya ukuri kugirango atazatungurwa nikintu runaka kuburyo niyo ugiye umubwira uti ngiye aha gukora iki cg mfashe ideni iri niri, kuko mu muryango communication niyo shingiro yimibanire myiza.

    Ubundi ngo urukundo ni impumyi, nibyo koko, ariko wirinde kuzicuza ugeze yo wongere ufate umwanya wo kumutekerezaho neza urebe niba iyo ngeso uzayihanganira niba ntayindi umubonana nubona utayihanganira umusezereho bitabaye ibyo ufate igihe umusengere kuko Yezu ni umukiza ashobora kumukiza uko kubeshya akaba umunyakuri.

    Ikindi ni uko babagabo bose batabeshya, ahubwo iyo agukunda akubwira byose ntacyo asize inyuma ndetse akakugisha inama kenshi kuko aba akwizeye. Humura Yezu ni byose niba koko ariwe muzabana bimushyire mu biganza araguha igisubizo kikunyuze. Ibihe byiza

  • uwo muhungu banza urebe niba iyo ngeso ayifite kuva mumabyiruka ye, ni usanga ariko ameze nakubwira ngo ntashobora kuyireka, ikindi umuhungu ntabwo yemera uwo ariwe yiyemera muwundi muntu uhenze none nakubwira ngo uwo muntu uteye utyo nakugira inama yo kumureka kuko abonye mukennye ashobora kuguta kubera ko aba yumva atakwihanganira ubuzima bukomeye. rero ni ugufataicyemezo udahubutse niba umukunda koko ukaba umuzi ubwo icyo gihe iyaba cyose ntabwo byaba bigutunguye. ikindi nkubwira ngo urukundo rudahindaguritse rushikamye ruhabwa umugisha

  • Uwo musore arakubeshya mwikureho, ariko umaze kumubwiza ukuri ko udashobora gukundana n’umuntu ubeshya cyane.

  • Wa mukobwa kuba weruye ukabishyira hano nuko bigukomereye.aliko nkubwire reka uwo muhungu yigutesha igihe. Ahubwo wowe ugira Imana kuba warabimenye kare.ibaze iyo biza kuba mubana? Humura uzabona undi yes iyo wakunze umuntu biragora aliko with time time uzagenda ukira. Ntuzirohe mu muriro uwureba please.

  • yoooo,yewe igeso ipfa nyirayo yapfuye,ntutekereze ko byatinda agatungana,ahubwo wazarira ugahwerezwa n’agahinda.Mureke,n’abandi bazagukunda nawe ubakunde.Ibyo wabona mubyaranye byo byaba agahoma munwa,uti iyo mbimenya.Mureke impumyi izamugwaho.Uzi ko ibyo byo kwirarira birangira ntacyo mutunze kubera gukunda luxe.Mureke pe.

  • Yesu ashimwe bavandimwe. mukobwa mbabarira nkugire inama sijyankunda kwandika ndasoma. nanjye nkiga.ariko numvise ntakwiyumanganya nagira kubintu nkibyo kuko nkunda ukuri kuruta byose bibaho cyane nkakunda Imana

    uwo muntu ntaterambere yazakugezaho narito usibye kuziyahura cg ukababara ubiziraherezo .kdi abakubwiye gusenga simbagaya ariko umuntu asengera icyo atarabona Imana yarakubwiye ahubwo nubura ubwenge izaguta.ikindi ushaka niki?gupfa?yebabawe Bible ivuga ngo uzihanganire ubujiji bw’inshuti yawe ,nintege nkezayo.

    ariko ntuzihanganire ububi bwayo kdi abakubwirako abagabo batuzwe no kubeshya keretse nkabo cg abatazi Imana mbuze icyomvuga nicyo ndeka

    kdi kwikuramo umuntu biroroshye umubwiza ukuri ko wabizuyemo ntagisebo ntanicyaha waba ukoze

    .jye nabibwiye umukobwa maze kubonaho ibintu agirango nimikino, nkomeza kumuvugisha,nkamusura ariko bitandukanye ni mbyambere reka ndekere Imana iviga muboryo bwinshi niba ushaka izaza ntabyo uzabona wenda birashoboka ariko?

    Uwiteka abane nawe mwihangane iyo ngize ubwuzu,kuvumbuka kwibintu murige,cg mbabaye nshobora kwandika nabi

  • mwihorere tuu

Comments are closed.

en_USEnglish