Digiqole ad

Ndagisha Inama “Uburyo umugabo asesagura umutungo bigiye kunsenyera”

 Ndagisha Inama “Uburyo umugabo asesagura umutungo bigiye kunsenyera”

Muraho aba nyamakuru b’Umuseke? Mbanje kubashimira ku bwo umurimo mwiza mukora wo kudufasha gutambutsa ibibazo byacu tukagirwa inama n’abantu batandukanye.

Nitwa Nadia (Singombwa kuritangaza), mbandikiye ngira ngo inkuru yanjye muyitambutse kuko ndaremerewe pe, nkeneye inama z’abakunzi b’Umuseke cyane cyane abubatse ingo bandusha uburambe.

Ikibazo cyanjye giteye gutya:

Nashakanye n’umugabo dukundana pe, ntitwari abakire ariko na none ntitwari dukennye kuko iwacu hinjiraga 300 000 frw ku kwezi. Ndetse tugira umugisha turabyara, ubu dufite umwana 1 kuko tumaze imyaka 7 tubana.

Umugabo wanjye rero ni imfubyi akaba afite abana abereye se wabo bagera kuri batanu agomba kwitaho umunsi ku munsi.

Aba bana naremeye baza kuba mu rugo iwacu mbitaho uko nshoboye mu bushobozi bwacu buke twari dufite urumva kuba uri umugeni ugahera ku bana 5 ubarera ko bitoroshye, mbakunze nta kibazo dufitanye.

Abana barize Secondaire aritwe tubamenyera buri kimwe cyose, ubu bamwe bageze muri Universities kandi za Prive nitwe tubishyurira byose pe, ibyo ntacyo bintwaye kuko ni inshingano niyemeje yo kubitaho kandi kuva twabana kuko rwose njye nshima Imana ko mu muryango mvukamo ntawe wo gufasha ku buryo byantera ikibazo ngo mfasha bene wabo b’umugabo gusa.

Ariko ikibazo ni iki ngira ngo mungireho inama y’uko nakwitwara kuko njye ndumva bimaze kundenga pe.

Nyuma y’imyaka yose tumaze tubana, umugabo wanjye ashaka ko tutongera kubyara ngo tuzabyara ari uko twamaze kugwiza ibizatunga umwana dufite (saving) kandi ntacyo akora mu kumuzigamira.

Ubu twinjiza Frw 1 000 000 buri kwezi, aho kunyereka umurongo yafashe mu kuzigamira umwana ahubwo byaje kurenga ibyo gufasha ba bana bigera no gufasha ba nyirasenge na ba se wabo, ubu mbona ashaka gufasha buri wese wo mu muryango wabo.

Mbese ugasanga arimo kubihamagarira ubwe ababaza ibyo bakeneye twaba tumaze nko kubika Frw 2 000 000 agahita yose ayafata akayabagabanya ngo nibanjye gushaka ibyo bakora, hashira umwaka bakongera bakagaruka bamubwira ibibazo bahuye nabyo akongera agafata ayo twari tumaze kugira akayabihera.

Ntabwo ari ba bantu b’abakene bo gufashwa pe, kuko bose ubona bafite ingo zo mu giturage ariko badakennye.

Nta yindi ngeso mbi umugabo wanjye afite pe, ariko ikibazo tutumvikanaho ni uburyo amafaranga yinjira mu rugo akoreshwa.

Ntiyifuza ko hari icyo twabiganiraho. Iyo ntangiye kubimubazaho havuka amahane, akambwira ko umuryango we umurutira kure umugore n’umwana ko ari inshingano ze kubafasha.

Nkamubwira nti nibyo, ariko reka turebe uburyo buboneye tubikoramo ntabyumve. Mbese we icyo ashyize imbere ni bene wabo gusa. Nkibaza nti ese nkore iki?

Mureke umutungo w’urugo akomeze awufate uko ashaka? Nivumbure se na bariya bana twafashaga mbihorere? (Nkumva umutima ntabwo ubinyemerera ko nabareka kubafasha), ko n’ibyo twabafashishaga arimo kubitagaguza?

Nzagumana umwana umwe se kubera ko atateganyirijwe kandi dufite ubushobozi? Nshake iyanjye ‘account’ (konti) ntangire mbikeho cyangwa ntangire gukora business zanjye ku giti cyanjye nteganyiriza abana banjye?

Nshake bene wacu se nanjye mbinjize mo bafashwe nk’abandi? Mbese se ntabwo mbona icyo gukora pe, ndeke urugo rwanjye rusenyuke? Ko kwihangana numva bigenda binanira? Kuko bigeze aho nta kiganiro numva nakorana na we, numva maze kumuhurwa kubera ibyo tutumvikanaho.

Savings avuga tugomba kugira z’umwana ntazo kuko umunsi ku munsi aba ashaka icyatuma amafaranga asohoka mu rugo.

Ubona ko atajya atekereza ejo hazaza h’umuryango we, ahubwo iyo tuganira aba ambwira ngo kanaka, cyangwa kanaka muri bene wabo ngo buriya azakomeza kumera kuriya, ntiwakumva na rimwe avuga ngo umwana ejo azabaho gute, …

Munyumve neza bavandimwe, kubafasha ntacyo bintwaye pe, ariko njye mbona ari ugufasha natwe tutifashije kuko nubwo twinjiza ayo mafaranga yose nababwiye nta nzu, nta sambu, tugira, nta kintu na kimwe dufite uretse akazi twese dufite ejo cyangwa ejo bundi kahagarara tukabura epfo na ruguru kuko ni contrat twese dukoreraho.

Murakoze ku inama zanyu bavandimwe.

 

UM– USEKE.RW

58 Comments

  • nimusabe credit mugure inzu, ihite iba ingwate ubundi mujye mwishyura credit abone ko nta mafa mufite. ariko gusenya siwo muti niba ntakindi kibazo, urakoze gusa abo bana mureke barangize kwiga rwose ntimubahemukire.

    rwose mwereeke ko credit ari ngombwa, bityo ntazafata amaf ngo ayatere inyoni kandi bank irimo kumwishyuza.

    • @ juru, umenye ko ari abagabo badakunda credit, madam wihangane ariko urebe inyungu z’abana bawe, u saving ku giti cyawe

  • Nadia principe imwe nange nabwiwe nkaza gusanga ariyo nuko” UMUGABO UTAGAGUZA UMUHOZA MUMYENDA” Muguyaguye mufate credit ubundi ikibazo cyawe kizahita gikemuka.

    • AHO NTIMWUMVA?! NI AKUMIRO BAGENZI…

  • Ihangane nshuti koko birakomeye ariko, nanone niwita kumafranga urasenya urugo rwawe, kandi ubure n’umugisha uva mugutanga. Umugabo wawe biragaragara ko akunda umuryangowe cyane kandi akunda gufasha.birashoboka ko yaba afite ibikomere by”amateka noneho wamubuza bigatuma ahubwo nawe akwanga ntumubuze ahubwo mushyigikire haru umugisha uva mugutanga. Inama n’uko wamugusha neza, ndetse nawe ukamufasha mugufasha umuryangowe. . Nubikoraneza kandi ukabikora wishyimye Imana data izaguha umugisha,igukomereze urugo, ndetse inaguhe nibyo utanga n’IBYO UZIGAMA (SAVINGS) naho nukomeza urasenya pee. erega ibintu ntiburuta abantu cyane cyane umuryangowawe. icyo nzi nuko numweraka ko ukunda umuryangowe ndetse uhangayikishijwe nawo uzaba umushoboye nikindi uzamubwira nyumayaho azacyemera. thx

    • aha uramubeshye sha,nakomeza kuyatagaguza ngo arafasha benewabo se yangako babyara,imbyaro nizimushiramo abobene wabo bazaza kumubera abana,ese abo benewabo nabo ababuza kubyara ra?cb barabyara we akaba ariwe ubarerera kdi yanze kubyara.Njye inama nakugira fata umushahara wawe uwuzigame kuyindi compte nanabimenya uzamubwire uti njye ndi kuzigama ngo nzabyare undi mwana sinzahera kuri uyu gusa nabyanga ubwo azaceho asange uwomuryango we umubere umugore. Umugabo ni umwana wundi ubimenye,igihe rero ari kukwima uburenganzira bwokwibyarira abawe ubwo se,harya ngo aragukunda?uyumunsi yitwa umugabo wawe,ejo yakwitwa uwabandi,ca ubwenge rero wige uko wakwizigamira ukibeshaho nigihe yaba atakitwa umugabo wawe,

    • gukunda umuryango kurusha umwana wabyaye n’umugore washatse akakubyarira imfura nabyo si urukundo rwose

  • Iyo ukorera kuri contract Banki iguha credit ikurikije amezi wasinyiye, ayo mafaranga rero aba ari make cyane ntiyagura inzu. Iyo nta ngwate ufite nabwo nta credit uhabwa. So, nta credit igaragara mwahabwa ahubwo nimurebe uburyo mwajya mutanga amafaranga muri societe d’assurance like soras, sonarwa, corar, radiant…. mwese mutangemo na 400 milles francs buri kwezi kandi ntimukayijyanire mu ntoki ahubwo azajye akatwa a la source, noneho nimujya guhembwa musange kuri compte mwahembwe make, kubera ko hariya adashobora kuya retira, bizajya bituma ahora abona mufite ibibazo by’amafaranga noneho abure ayo atanga, nanatanga atange duke. Kandi jya wishyira mu mutuzo ntugahore wafuretse cyangwa ngo ubuze bene wabo w’umugabo amahwemo.

    • ahubwo njye namugira inama yo gukora umushinga ayo banki yabaha yose y’inguzanyo bakanjya bayishyura buhoro buhoro ariko umushinga ugatangira ku buryo umugabo aba involved, akamenya uko amafr ayasaranganya

  • Hi Nadia,
    Mu muco munyafrica biragora kubika frws kubera imiryango migari mu ndimi zamahanga extended families. Kandi guteganya cg kwizigama ndetse numwana cg abana bakazigamirwa nanone mumuco biragora nibake bazigamira ejo hazaza, kandi amafaranga burya uko yangana kose wazigamaho haramutse hari ubushake yewe ntibyabuza no gufasha abandi bavandimwe. Nkaba ntajya kure yabatanze inama mbere.

    Bwira umugabo mugure inzu, cg ikibanza mutangire kubaka muzaba mwanafashe inguzanyo mutangire kugira ibikorwa munishyura amadeni, ibyo ntibizabuza ko umwana yashyirwa mu ishuli, hakavuga nundi cg nabandi kandi namwe ubuzima bugakomeza, muramutse mugiye muriyo mishinga bizatuma muhora mukeneye amafaranga bitume yiga gusaranganya.

    Gerageza izo nama nizicamo neza tumenyeshe thru umuseke nibyanga ongera witabaze umuseke kurubuga ariko indi myanzuro ube uretse kuyifata.

    Nahubutaha kandi wicika intege rwose.

  • Ishyuhuhu!!! saba gatanya ,utandukane n’uwo musesaguzi maze urebe ko aribwo uzaba ukemuye icyo kibazo wumva cyakumennye umutwe……
    Muranyumvira koko?????ariko mbere ya byose ukwiye kumenya ko inzira nziza mu gukemura ibyo bibazo byawe itazabonekera mu gusenya .Njye nakugira inama yo kugwa neza, ukajya inama n’umugabo wawe ,kandi azakumva kuko uko gusesagura uvuga ntago ari indwara,bishobora kurangira rwose ntuzongere no kubyibuka ukundi.Ahubwo ubwo umuhoza ku nkeke ngo mubyare abana. ariko se uwo mufite we ntago ari umwana, mwarekeye uwo!!! abagore b’abanyafurika we,n’ibyara ryanyu!!!!! Bill Gates ko ari we mukire ku isi ,ntafite umwana umwe,ubu se mumurusha gukira ;cyangwa ukeka ko ari uko yabuze urubyaro????. cyokora ni utumva inama abantu bari kukugira (zo kumvikana ,ntusenye urugo rwawe), “uzafate ingoma wime” none twakugira dute????

    • Iyi nama yawe umugiriye ntabwo yuzuye pe.

      • @reka , iriya yawe wamugiriye ukeka ko yo yuzuye…..bazake amafaranga banki batabanje kumvikana kugitera ibyo byose,uzarebe ko batayashwaniramo ,byose bikaba isupu…..ikibazo cyabariya ntago ari imishinga,cyangwa gusesagura,ipfundo ry’ikibazo riri mu kutumva ibintu kimwe kwabo bombi. Nibabanze bakemure icyo kumvikana hagati yabo bombi. inama namugiriye rero iruzuye,kuko ntushobora kujya “kuvoma amazi” udafite “ikivomesho” cyangwa ngo “ujye ku rugendo” udafite “itike”. Buriya urazi ikibuze mu rugo rwa bariya ,yewe “REKA” we , ni icyo bita “rationale “(mu cyongereza) mu rugo rwabo,kandi nibumvikana mbere na mbere n’imishinga bazayikora. urumva ntiwajya kubaka inzu ngo uhere ku gasongero.

      • @reka, yuzuze.

    • utekerezako se uwo muherwe yakijijwe nokubyara umwana umwe? erega uraje umubaze nicyatuye abyara uwo umwe?njye nsetswa n,abantu bigira insirimu bitanabakwiriye?ejo wowe ndumva uzigana abazungu ukanga nokubyara da! mbere yokwigana abandi uzabanze uenye neza iisazire yabo batabyara.ese ko inama nziza ari izo kubyara abo dushoboye kurera uvugako uyu mugabo amubyaye ataba amushoboye cg nukubanza kwiyibagiza inshingano z,urugo rwe bwambere akajya kuzabandi.Njye mpamyako uyumugabo afite ikibazo,mubuzia iyo uzana imbere abandi mbere y,uwo mwashakanye nabo wikuriye munda,sinumva impuhwe uba ugiye kurutisha abandi umugore wawe cg se umugabo wawe n,umwana wawe iyo ziba zituruka? sha ahubwo nubwo uvuga ngo aragukunda mumuryango we nihagira ukwijundika akamusaba kukwirukana urumvako utazandinda mu ikorosi,ca uwenge va kumwana wa rubanda uzigamire uwo wikuriye munda.

      • NA NJYE NTABWO NEMERANYA NA GATO N’ABANTU BAVUGA KO KUBYARA BENSHI BITERA UBUKENE. INGERO ZIRAHARI, Rubangura, etc, etc.

      • ariko rwose wamugani harabantu bigira abasirimu bitabakwiriye uranyumvira uriya uvuga ngo kuki yumva yabyara undi mwana?? ikibazo se nukubyara cg numugabo udashobotse?? nigute wavugano umugore mwazereranye kubana akaramata. mubyarana umwana!! warangiza ngo ntakurutira umuryango uvukamo?? njyewe ndumva atamukunda rwose kuko amurutisha abo hanze nkaho ariwe yakagombye kubanza kwitaho. Inama namujyira nuko Nadia salaire ye yayibika kuburyo umugabo ububasha noneho ikazamufasha nyuma we numwana.

    • @pundit ntabyawe,lol twese se tuzabe nka bill gates wawe tubyare umwe? hejuru y iki? ko umuntu abyara abo ashaka kandi Imana yamuhereye umugisha,ngo abanyafurica we nyine turi bo kandi dutewe ishema nabyo,ndetse tugomba kororoka tukuzuza isi icyambere ni ukubyara abo dushoboye kurera, umwana ni umugisha w Uwiteka,utaravuka uri umwe ngo wumve uko bibabaza ntawe ugira wita umuvandimwe, mama rata shyiraho compte yawe ndetse unabimubwire imbona nkubone ,umubwire n impamvu yabyo,nta soni ngo wowe n umwana wawe kandi we ngo abarutisha umuryango we,hanyuma ninde muryango we urenze mwebwe? ijambo ry Imana riravuga ngo udakunda umugore we nkuko yikunda nawe aba yiyanga,nimwe muryango we wambere, niba atariko abibona uwo ntarukundo afite nawe ubwe afite ikibazo mu mutwe,kuko nakomeza gusesagura uzisanga mwabuze nayo gukodesha mwisange inyuma y umuryango,kandi watangara cyane muri uwo muryango we ntanumwe ushaka kubacumbikira. wowe rero ntampamvu yo kurebera umuntu akora amakosa nkayo,kuko nicyo gituma mwuzuzanya aho umwe ananiwe undi akahaseruka kugirango hirindwe ingaruka mbi zakurikiraho muramutse mwese mujyendeye mu murongo umwe kandi mubi, fungura compte yawe ushyireho umushahara wawe, ubundi kandi mubare ibijyenda kuri abo bana bose n uwanyu n ibyo mukoresha murugo byose buri umubwireko buri wese muri mwe agomba gutanga 50% ( ibi ntibyari bikwiye ariko nubimubwira azabonako uri serious ntabindi abe yanagaruka yisubireho kuko azaba yumva ko uko byagenda kose agomba gutanga 50% bityo uwo muryango we azajya abaha akwiriye (simbona ni impamvu yo guha abantu buri kanya,njye ndaguha ariko nkareba icyo wagezeho ukoresheje icyo nguhaye,iyo uri wawundi ukunda kugaruka uti mpa nayamaze ndagukatira,kuko ibyo ni ukurya imitsi y abantu,niba twese dufite amaboko ni kuki nakoresha ayanjye ukarindira ko nkugaburira kandi nawe wakoresha ayawe,umuntu nkuwo umuha rimwe kabiri,ukaba wamushakira igishoro ushoboye agatangira agashinga uko kangana kose mukaba mubyaranye abo akiteza imbere apana kurya imitsi y abandi kandi ntacyo abuze,kuba mucyaro ntibivuga gufashwa kuko hari n abakurusha ubukire yo da.rero niba yanga ko mubiganira wowe umugezeho umwanzuro wawe ko ugomba kugira compte yawe kand buri umwe muri mwe agatanga50% by ibikoreshwa murugo ushyizemo nibyo by abana bose,ibi biruta gusenya kandi niyumva bimunaniye agasaba gatanya uzamureke ajyende rwose njye kabisa sinshyigikira abantu bashaka kunyunyuza abandi,ubwose afite bubasha ki bwo kukubuza kubyara uwo ushoboye kurera? cyereka wenda udakora ibyo nabyumva kuko yaba ari amafaranga ye ariko nawe urinjiza,ndumva uwo adatekereza kandi nimubwirako wafashe uwo mwanzuro azabona ko uri serious, yigira gutyo kuko abona akubwira uti ndiyo afande reka nkwihorere nawe akikomereza ariko nushabuka ukamubwira uyu mwanzuro kandi koko ukawufata ntuterwe ubwoba n abakubwira ngo ibyo byagusenyera kuko ahubwo akomeje gutyo byazaguta hanze utagira aho wikinga imvura, ubuzima busaba gushabuka ukajyana n ujyenda ,yaashaka gusigara agasigara,apana ibyo ba mama bavugaga ngo niko zubakwa bakanyunyuzwa nkuko bati turi bandabyemeye,oya rwose rwana ku buzima bw urugo kuko uwo mugabo bamwirukanye kukazi ninde wamucumbikira se atari wowe? niyo mpamvu ugomba kugira compte yawe ntunabimuhishe rwose kandi ushakishe nuburyo wakora na business bikwinjirize niyo nzu wanayubaka niba we ubona ntagitekerezo,njye mama niwe wubatse amazu twabagamo kandi tubana na data kuko mama yari ashabutse akarwanira urugo gutyo kandi wenda data amafaranga ye yayajyanye munzoga,cg bakamuvana kukazi ibaze rero iyo mama aterera agati muryinyo twari kwisanga isi iduseka,ariko ntitwegeze twandavura kuko mama yari umubyeyi utekereza cyane kandi w intwari.

  • None se uwo mugabo wawe niwe ugena italiki ugomba gusamiraho inda ? Jya umenya gukoresha umutwe wawe uko bikwiye madam.

  • Madame urababaye peee , gusa icyo nikibazo kibaho kandi ngereranyije nibindi bibazo abantu bahura nabyo mu rushako icyo kiroroshye , dore inama icya mbere irinde kurakara no kubabara kuko nurakara uzafata icyemezo uhubutse uzicuze nyuma , nabonye bakugiriye inama zitandukanye ariko ikibazo nibajije nuko nizo nama bakugiriye ibyo bakubwiye wabwira umugabo wawe ushobora kubimubwira akabyanga , usibye ko nge ntashyigikira ideni rya bank kuko nubundi hari igihe mwazahura nibibazo bituma kwishyura bibananira bank yo ikabakenesha mu buryo ndengakamere sinibaza rero ko byo hari icyo byakungura mu gutera imbere mu rushako rwawe , inama nakugira wowe washaka uko u savinga ku ma frws yawe ukorera noneho aye ajye ariha inzu abagaburire arihe ni amashuri y’abana nibiba ngombwa ugashaka uburyo umubeshya ukagira nayo umukuraho urugero ukaba washaka indwara umubeshya warwaye itwara frws menshi noneho yayaguha ukayashyira iruhande ukayabika ukayongeranya na yawe ukazajya ukomeza ushaka ibyo umubeshya ukagira frws umukuraho ukayashyira iruhande , nguhaye urugero rwo kumubeshya ku rwaye indwara itwara frws menshi , ubwo nawe wazajya ushaka ibindi ugenda umubeshya kandi udafite ibindi umubeshya watubwira email yawe tugazajya dukomeza gufatikanya gushaka ibyo uzajya umubeshya ukayamukuraho , naho rwose ibya credit nge sinabikugiraho inama kuko nubundi probabilite nini nuko nta nyungu wabivanamo ushobora kubivanamo igihombo sinziko ujya ureba ingaruka zikunda kuba kubafashe ama credit , nureba television uzajya ureba ibyamunara byabagurishirizwa na bank bihora bihita . naho ku frws yawe ukorera nabwo washaka ibyo umubeshya urugero ukamubeshya nkumushinga ugenda uyashyiramo nawe ariko ntube umwana yashaka gukurikirana uwo mushinga ukazashaka preuve zazajya zigufasha kubimwemeza byose , utabishoboye watubwira tukazajya dufatikanya gushaka ibyo wamubwira bimwemeza , naho gusenya nshuti yange ntuzabikinishe nikintu kibi bajya bavuga ngo wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri aho ni kumugore no kubagabo nuko . kuko icyo sikibazo kugeza ubu cyagutanya numugabo kuko utabashije guhangana nicyo kibazo sinziko wagerwaho ni gikomeye mu rushako ngo ubashe ku gitsinda kuko hari ibibazo biba bikomeye bijya biboneka mu bashakanye gusa inama ya nyuma nakugira nukwiragiza Imana ukayisaba ko yamuvanamo gusesagura ikabaha amahoro mu rugo rwanyu , ariko ugasaba Imana ntusabe yezu kuko Imana yaremye yezu ku bushobozi bwayo nta se agira , irema adamu nta se nta nyina . irema eva nta se nta nyina imukomeye kumugabo iyo niyo MANA yo gusaba no gutakambira ikagusohora muri ibyo bibazo amahoro , naho uwakubwiye ngo mureke akomeze afashe bizana umugisha , mukuri sinemeranya nibisobanuro yatanze ngo fasha abandi maze wowe utegereze umugisha gusa wowe ntiwizigamire , ahubwo icyo mukora mu bushobozi bwanyu nyuma yo kuba mwizigamiye mureba icyo mwagenera abakene . ariko sugufasha abakene ngo wiyibagirwe nyuma uzasigare usabiriza , iyo myumvire siyo , ibyo kubyara byo niba mudafite inzu mukaba nta nikindi mufite uramenye ube ugumanye uwo mwana umwe ntuzabe nk’abantu benshi babyara abana benshi ubukene bwabarembya bakajya gusabiriza izo nizo nama nkugiriye nshuti kandi wihangane ndabyumva urakomerewe ariko nyuma y’ibikomeye haza umunezero kandi mubyo ukora byose ujye ushaka uburyo ugwisha neza umugabo wawe bizagufasha kubigeraho kuko abagabo iyo abadamu batugwishije neza burya hari uburyo tworohamo usibye ko nge ungwishije neza mbona uri mu mafuti kuko niringira Imana cyaneee impa imbaraga zo kutagwa muri uwo mutego .

    • Uri ikigoryi sana ! Uravuga ko gusenya atari byiza, warangiza ukamugira inama zo kubeshya umugabo we bigeze kuri urwo rwego ndetse ukiyemeza no kuzajya utanga ubufasha mu kubeshya !

      Ibi se byo ntibyatuma abantu bandukana ? Ikintu cyose gituma uwo mwashakanye agutera icyizere kiba kiganisha kugusenya urwo rugo.

      Uyu mugore nabyare undi mwana, nabonye hari n’undi wabimugiriyemo inama.

    • Wowe wiyita Gasana, uvuga ko wiringira Imana cyane warangiza ukagira umuntu inama yo kubeshya uwo bashakanye, urumva juri mukuri koko? Inama n’imwe. Cyabugufi ugandukire umugabo wawe umwereke ko umwubashye kandi umukunda atari uburyarya. Ibyo uzamusaba byose wicishije bugufi uzabigeraho. Ntawanga icyubahiro gerageza urebe. Ikiri hejuru yabyose jyusenga Imana uyereke ikibazo ufite izabikora kuko ni “Iyo kwizerwa kd yitwa Imana ishobora byose”

  • Ihangane mama.
    Inama nakugira numvise ko nta kibanza, nta nzu mufite kandi nabonye muhembwa amafaranga menshi. Ese mufite joint account kuburyo mwese iyo muhembwe salaire ijya kuri compte imwe? Ese wowe nta right ufite kuri account kuburyo amafaranga asohoka nawe wabisinyiye? Ese niba akoresha ATM ntabwo ari wowe uyibika?
    Nakugira inama ko mwafata avance sur salaire mukagura ikibanza mukayishyura yarangira ugafata indi mukagwatirisha cya kibanza noneho bakabaha credit igaragara mugatangira mukubaka.
    Nimutangira kujya muri credt muzatangira kubaho ku mibare nimutangira kubaka bibe ibindi bindi. Wemera ko n’abo bantu baza mu rugo baza kubera ko babona aho kuryama heza, bari burye neza? Iyo impinduka ije mu rugo ntumenya aho bagiye bityo namwe muroroherwa.
    Kandi nubikora umugabo wawe niwe uzagushimira akubwira ko warebye kure atangiye kubona result.
    Abagabo benshi ntacyo biba bibabwiye kandi urabizi ko abagore batekerereza familles zabo kandi bakunda securite ariyo mpamvu batajya bahwema gutekereza icyateza urugo rwabo imbere.
    Courage rero.

  • oya ntukivumbure yewe ntukamwereke ko bikubabaza gufasha benewabo kdi mwe ntacyo mufite,ahubwo gerageza mufate avance ya salaire kabone niyo wayifata wenyine ugure ikibanza nyuma nawe aye azajya ayatungisha urugo umubwire naduke musigaranye mudushyirisheho fondation ko hari icyo namenye
    kubaka si amahane ahubwo ni uburyarya

  • yewe ihangane shenjye! Inama naguha nugusenga cyane kuko umugabo wawe afite ibikomere bya genocide.Burya ingaruka za genocide ziri ukwinshi,niyo rero niyo.Aho kumwivunmburaho,ahubwo murwaze kuko rwose ni umurwayi.Buhoro buhoro azagenda akira.Gusa bifata igihe kitari gito kandi hari strategie zikoreshwa mugukiza iyo ndwara.

    1 Hari kumuha amahoro,ntumwereke ko ubabazwa n’ibyo akora.
    2 Kumuganiriza no kumwitaho cyane.
    3 gufata responsabilite z’urugo bucece utamubwiye ukagira ibyemezo wifatira nko gukora savings nkeya z’umwana wanyu……………..

    Asigaye rero ibindi bizashira uko iminsi igenda ishira.

  • sinabura gushima abantu bose bafashe umwanya wo kugira inama uyu mudamu mu bwubahane no mu kinyabupfura sinabura no kugaya bake bagaragaza uburere buke batukana mu kunenga ibitekerezo bya bagenzi babo nabagira inama yo kwisubiraho , si non ubuzima bwo kuri iyi isi bwazabagora , icyo nifuza kugaragaza nuko kubaka bisaba kugira ubugenge bwinshi , hari uwavuze ko nuburyarya hari igihe ubukoresha nange rwose nemeranya nawe , yewe hari uwavuze ko no kubeshya wabikoresha nemeranya nawe , yewe nukuri kurakoreshwa ni nako kubanza gusa iyo ukuri ubona kudahabwa ijambo wifashisha ziriya nzira ,izo nzira zindi ubugenge, uburyarya ndetse no kubeshya gusa ikingenzi nukubikoresha utagambiriye kugirira nabi uwo mwashakanye ahubwo ugambiriye ibyiza byafasha wowe n’umuryango wawe harimo nuwo mugabo . naho ibyo kubyara hari abadamu babikoresha nk’iturufu ariko rwose nge sinabishuka umuntu, kubyara abana benshi mutarashinga imizi mu buzima cyaneee ko hari igihe ubabyara uziko uzifatira umugabo , ubukene bwaza akabona kubatunga bimunaniye akabatana abana , ni barya bagore mukunda kubona mu mihanda basabiriza , sinzi niba warabanye n’abantu batandukanye bagiye bagerwaho nubukene bukomeye barabyaye abana benshi kubarera bikagorana bikaba zimwe mu mpamvu zatumye abo bashakanye batandukana akenshi umugabo abona kubarera bimunaniye agatangira kwiyenza ku mugore kugeza amutanye abo bana noneho umugore agahura n’akaga ko kurera abo bana wenyine , ikindi iyo urebye ibihugu by’abazungu usanga babyara abana bake kandi ari ibihugu byishoboye suko ari ibigoryi ahubwo nukubyara umwana yifuza kumuteganyiriza ngo wenda azabeho neza . nizo nama nkugiriye wowe niba warakoresheje ukuri ukabona ukuri kwawe kukuzanira ibibazo ifashishe izindi nzira zose byaba ubugenge,byaba uburyarya,byaba no kubeshya ariko ugambiriye ikiza ku rubyaro rwawe no ku mugabo wawe ,naho uvuga ko kubeshya bitakoreshwa sinzi niba mu buzima bwe bwose ibyo akora avuga ukuri kose 100 ku 100 , urugero ubu ubanye numugabo akakubaza ngo waryamanye n’abagabo bangahe tutarabana wamubwira ngo naryamanye n’abagabo 70 ariko koko wenda bygenze cg wamubeshya , ukuri kose siko kuvugwa kandi burya Imana niyo izi amabanga y’ibiri mu mitima y’abantu twe wakwandika aha ukatubeshya ariko ureba mu mutima wawe we ntiwamubeshya . Madamu nkwifurije koroherwa muri ibyo bibazo .

  • Muraho, Muvandimwe ihangane muribyo bibazo urimo.

    Inama nakugira niyi:

    – Gerageza wowew ugye ubika kumafaranga nubwo byaba 20,000 burikwezi cyangwa use be avance kumushahara ugure ikibanza nka muyumbo, gasogi nahandi cyaboneka nko kuri 2-3million
    – Nubona bishoboka tangira umeneshe amabuye, umucanga ndetse wishyure sima
    -Hanyuma umubwire uti Mugabo wange ngwino nkwereke, Dore ikibanza naguze ngaya amabuye numucanga none rekadukomerezeho tuzamure inzu tuve mubukode. Umukorere n’imibare yayo mwajya mukoresha kukwezi mukubaka ndetse umwereke nayo mwajya mufashisha umuryango we igihe aringobwa.
    uzabona ahindutse akunve kandi mugere kure kure.

    Imana igufashe pee

  • mama, ihangane cyane bibaho.
    ariko icyo nakubwira ni satani wabateje inyatsi, kutagira icyo mugeraho. satani rero aca muzira nyinshi. ariko inama nakugira;
    1. Nugusenga Imana igakuraho iyo nyatsi mukagira icyo mugeraho muka nubaka inzu yokubamo Nibindi.
    2. Nugusaba Imana ikaguha ubwenge byuburyo wamwegera ukamugira inama.nkuko Ijambo ry’Imana riravuga nubura ubwenge zakureka.
    3. Wowe usenge Imana wogereho kwihangana, Nubugwaneza murugo mugihe gikwiriye imana ibikuraho mube mumahoro

  • iyi nama ndayikunze rwose, uriya mudamu arababaye kandi urabona ko binjiza amaf nubwo atari menshi cyane ariko ntacyo atwaye hano iwacu mu Rwanda. kora kuburyo musaba credit mwubake. kandi nawe ufungure aga compte bloque ujye ushyiraho na duke, ntiwamenya dore bucyana ayandi.

    courage

    • Niba kandi usha ka kubyara uzamutungure ubare kandi wibuke ko buriya byuryo bw’imyaka itanu niba aribwo ukoresha ntugomba kurangiza imyaka yose kuko iyo uyirangije hari abo bihita bitera ubugumba .gira ubwenge mada kandi wubake mubwenge wubahe umugabo usenge Imana izakungura ibyo ukora byo ukora .NAWE KANDI MUGIHE UBONA KO ARI NGOMBWA WAFASHA YABA URUHANDE RW’UMUGABO CYANGWA IWANYU KUKO GUTANGA BIZANA IMIGISHA ARIKO UTAMWIGANYE NKAHO ARI AGAHIMANO .IMANA IBGUFASHEMO DORE NO WAMPAMAGARAHO 0782270630 ndaguha ubuhamya bwanjye.

  • Tuza.ndabona njyewe watubeshye.Ndumva buriya dusesenguye neza wasanga ikibazo atari aho kiri.

    Kuba akubwira ko umuryango we umurutira umugore n,umwana urumva ntacyo bisobanuye?

    Biragaragara neza ko uwo mugabo yari asanzwe na kera kose yiberaho ubuzima bworoshye atuje, yibaniraga n’abo bana yishyurira nk,umuntu w,imfubyi,bamumaraga irungu.
    Uba rero uraje uteyemo. ntabwo watubwiye n,uburyo wajemo. wasanga waramupangiye akibona mubana atabiteguye.

    Tekereza neza,biragaragara ko umugabo wawe wamurembeje,n,abo bana utubwira yishurira ntubakunda,ni ukubura uko ugira.

    ikimenyimenyi ni uko watubwiye ko bageze muri kaminuza kandi igihe gishize mubana ni gito.

    Aho kumufasha kubaho atuje waje umwongerera ibibazo.

  • Uraho Nadi.Ihangane ukomere shikama ibyo kwahukana bivemo.Abagabo benshi bameze gutyo ntakujya inama n’abo bashakanye uburyo bakoresha umutungo w’urugo ugasanga ahubwo umugore yamubaza akamutuka ,akamwita amazina gishegabo n’andi meshi .ndakugira inama :
    1.Senga Imana uyereke imigambi yawe kandi usabire ab’umuryango
    2.Reka umugabo akore icyo ashaka ibyoa akora byose umere nkaho utabibona
    3.Rangiza ufashe abomurera niba ntacyo bakubangamiyeho naho ubundi urugo rugirwa n’umugabo umugore n’abana abandi baza niabo gutera umuvurungano
    4.Fungura compte y’umwana umubere umwishingizi ujye ushyiraho amafaranga ubonye yose aje utatekerezag n’umugabo atazi +ayusaguye uhaha,ayo usaguye murugendo,.Umugore kubika amafaranga biroroshye cyane iyo umugabo afite iyo ndwara niko umugenza .ariko hari igihe iyo abimenye abifata nabi ariko ni byiza mushobora kuva ku kazi yayandi akabafasha .Inama nkugira nuramuka ubitangiye ntuzabihingutse ko uyafite igihe cyose azaba atarahinduka niba atagukumira kugura imyenda ushobora no gufata 100,000 ukagura umwenda wamake andi ukayashyiraho nyuma y’umwaka waba ugize miriyoni nyishi bitewe n’uburyo uyabonye ariko mu bwenge kandi uticishije ab’urugo inzara n’ubishaka uzambaze nzaguha uko mbikora nkagoboka umuryango iyo mbona bikenewe cyane ariko uyamwereka hari ikintu kihutirwa naho uubundi nayo ahita yatanga nkakwakundi erega ntiboroshye

  • Umva madame wagiriwe inama nyinshi nawenurashungura hamwe no gusenga Imana Ikuyobore
    1. Sinshyigikiye uwakubwiye kuzigama rwihushwa ngo ugajya ubeshya ibyo nta mugisha urimo ntiwamara kabiri batakuvumbuye. Tekereza guhora mu macenga yo kubeshya
    2. Ndatekereza ko ikibazo aruko uwo mugabo wawe yigira igikange ukaba utinya ko mubiganira kubera amahane ye. Ntibyumvikana ukuntu akurutisha bene wabo wowe numwana mwbyaranye! Uwo mwaba se koko nuwo mwabyaranye cg hari uwamwongoreye ko atari uwe!!??
    3. Mu mategeko yu rwanda biremewe ko wamurega kubera gusesagura umutungo wanyu. Nubona akomeje kukunanira uzamurege bamwake ubushobozi.gufasha benewabo birumvikana ariko biza nyuma yubwumvikane bwanyu ndetse no kuzigama. Gusesagura kumugabo cg umugorr byerekana ko ari incapable hanyuma bagashyiraho umufasha we aka gera ukutungo
    4. Abakubwiye ko wajya uzigama umushahara wawe nabyo nukubitekerezaho neza. Kuko ndumva bitakoroha. Ashobora kubyanga cg akaguhima ntiyongere kugira icyo ahaha murugo.cg yishyura nubundi ugasanga ni wowe ubikoze.
    5. Shaka umwanya umwicaze umubwire ko ukeneye ko mu savinga ko nta rugo rubaho rudafitr na busa yejo hazaza kdi ihyo ni uburenganzira bwawe. Hama mufate amafrw make byibura mwajya musavinga buri kwezi kuko ntimwinjiza make.urugero wenda 200 000 kukwezi. Mukire bidget yuko amafrw azajya akoreshwa ayishuli, guhaha, gufasha,…kuburyo ibitari muri bidget bitunguranye byabo bene wabo igihr bitabonetse babimenya bakareka kumenyera kuvoma ikigega kdi umwana mwabyaye atazigamiye! Ni akamenyero kabi pe. Ibyo nibyanga uzakurikize ibyo navuze kuri point ya 3. Narangiza njwihangabisha ukomere kdi usenge cyane

  • Komera mama kubaka si imikino, gusa nakugira inama yo kubanza kwisuzuma ukareba neza ipfundo ry`ikibazo?
    Hanyuma mugafata umwanya mukabiganiraho, naho gusavinga cg gushaka icyateza urugo rwanyu imbere ndumva atabyanga none se nk`umuntu w`umugabo abona avenir y`urugo rwanyu ari iyihe?
    wagiriwe inama nyinshi, ariko iyo nemeranywa nayo kandi mbona yagufasha n`iya ik.
    nubikurikiza bizabafasha.
    Courage

  • Madamu rero niba ibyo watubwiye ari ukuri, nyemerera nkubwire ibi bikurikira:abagabo benshi ntibabwizwa amagambo menshi n’urutoto rwa buri kanya(guhora uvuga) burya bumvishwa nimico myiza igeretseho ibikorwa! niba yikundira umuryango we mufashe kuwukunda kuko nukunda ibyo akunda nawe azakumva. ikindi kandi niba ukorera umushahara menyereza umugabo kwinjiza kuri compte y’urugo amafr make ,ufate avance sur salaire uyishyire mu bikorwa bitewe nuko ingana,urugero ;ikibanza ,agasalon de coiffure, mini alimentation n’ibindi byateza umuryango imbere.niba ari menshi kandi ntutinye kugura inzu bipfa kuba biri kunyungu z’umuryango naho kaba gato.burya iyo utangije igikorwa bwana akabona gifatika aragifinansa.naho igihe cyose azabona ibifaranga byuzuye compte azakora ikimuri ku mutima kuko ni umutware w’umuryango.komera kandi wige kujya ubaza Imana mbere y’itangazamakuru kuko irasubiza.

    • ariko njye hari icyo ntumva iyo mukomeza kuvuga ko yikundira umuryango we umuryango uruta umugore n’umwana yabyaye ni uwuhe? niba adakunda umwana yabyaye nabo bandi ntabakunda ni ingeso yo gutagaguza

  • ndi nadia nafata ayanjye nkayazigama kuruhande ubundi nkabyara undi mwana byakomera tugatandukana.

  • Mada ikibazo cyawe kirumvikana pee kandi gifite nishingiro. Gusa nkuko nabandi babikubwiye uzafashe umugabo wawe mugire inama yuko mwabona inzu maze muyishyure buhorobuhoro. Gusenya byo ntuzanabitekereze kuko umugabo wawe afite urukundo rwumuryango rwaramusagutse kandi sibibi. nawe rero ugire ubwenge niba ushaka umwana niwowe utwita siwe ako nakabazo koroshye nuyisama atabizi ntazihakana umwana kandi nubyara azbonako noneho ibitwara amafaranga no murugo rwe byagwiriye yifate. Natwe dufite abakene benshi mumiryango kandi turabakunda ariko turagereranya ntitwabaha ngo twibagirwe nabo turiho turabyara. ndagushimye kandi kuko wihanganye komeza wihangane ushake igisubizo kirambye murizi nama.

  • Madam ntiwahukane kubera amafaranga, kandi ntukurikize inama zabakubwira kwaka credit. Ni uburenganzira bwawe kugira ijambo ukuntu amafaranga akoreshwa. Mwereke ikibazo uko giteye maze umusabe gukora LIST yabagomba gufashwa.
    urugero: amafaranga iyo abitswe(savings) ubika uvuga ngo aya ni ay’ibibazo byihutirwa, aya n’ayumwana, aya n’aya projets muba mupanga nibindi… byaba ngombwa mugatandukanya nizo accounts za savings…
    So niba akunda gufasha bene wabo si ikibazo, ikibazo ni uko akoresha savings zose ariko mugiye mutandukanya accounts za savings mu mutwe we hajyamo account ajyamo gukuramo ajya gufasha….
    Nibyanga ufata account imwe ya savings ukayigira (mukabiganiraho) ACCOUNT BLOCKE hanyuma ikagenda yunguka buhoro buhoro… Birakorwa naza BK. Sawa ibihe byiza.

  • umva madam ndumva mudahuje inyungu kuko umwemerera ko afasha cyane uimuryango we wo hirya kurusha uko afashe umuryango wanyue mwashinganye. NIba wikoreabasha gufungura compte yawe ukabona icyo ubikaho bikore ariko ureke mukomeze mufashe nabo bene wabo uko bisanzwe. nubona havuyemo ayo mwagura inzu cg ikibanza umubwire urebe ko azanga ko mubigura iyo nzu cg ikibanza, noneho nazana amatatizo icyo gihe uzamenya icyo wakora abakubwira kubyara sinumva ko aricyo wamutegeraho ngo azahinduka, kandi witegereze urebe ko nta mpamvu yindi yaba adashaka ko mutunga ibyo muhuriyeho mwembi, ubwo yahangayikishwa nahazaza ha bene wabo atareba ahe numuryango we direct ukumva hari gahunda agufitiye</

  • M uraho,Mama ihangane kuri icyo kigeragezo ari ko icyo nzi cyo ni uko Imana ariyo murengezi wacu .wowe fata umwanya uhagije wo gusenga ndetse ubishyiremo n’umugabo mujye mugira umwanya wo gusenga murebe no ku itorero iryo ari ryose musengeramo atari ya yandi y’inzaduka yo guhaza irari ryacu,noneho hajya habayo gahunda zo kwigisha soit ingo cg abitegura

    kurushinga nabyo bizabafasha gukemura ibibazo byanyu.Naho rero umwana umwe we simbyemeye kuko ntimukennye byo kubyara umwe shaka uko waba ubyaye undi wa kabiri ibndi mwazabipanga mumaze kubona aho muba.N.B:NTAGO IMYAKA ISUBIRA INYUMA NIMUTABYARA VUBA
    ,MUZASIGA IMPINJA MUZISIGIRE NDE?

  • Ndagushimira ko wihanganye ukarera bariya bana bose uko ari batanu ari ko ukwiye kubyara undi umwe noneho ukaba uretse ukareba aho bigana kuko ndabona uwa mbere akuze pe .kdi byose ubikorane kwihangana kuko ibyo wa koze ni byinshi kwihanganira famille ze gutyo.Imana ibane nawe muri byosekdi ibhe no kujya inama ,ujye wirinda kumubwira nabi .

  • inama banza wumvikane numugabo wawe nimumara kugeza kuri account 2000000 umwumvishe kugura inzu mufate credit muzayishura kandi bidateje ikibazo, nokubyara ninzenzi kora ibishoboka mubyare undi mwana.

  • ICYO KIROROSHYE. KO ABAGORE ARI MWE MUGENA IBYO KUBYARA. UZABYARE UWA2, ASHIDUKE UFITE INDA.NZTAZAYIGUKUZAMO KANDI AZAMURERA.

  • Mugushe neza mushake crédit mugure inzu cg ikibanza mutangire mwubake. ntazajya gutagaguza amafr umufundi ari kumwaka ciment….

  • Muraho.dukeneye kumenya niba inama twagiryr mugenzi wacu hari icyo ziri kumara. murakoze.

  • IHANGANE MAMA KNDI NTIWUMVE KO IBYO ARI IBIGERAGEZO KUKO BIZASHIRA WOWE ICO USABWA GUKORA N UKWEGERA UMUGABO WAWE IBYO UVUGA NGO BYO KUMUHURWA UBYIBAGIRWE HANYUMA UMWEREKE URUKUNDO RWE NDETSE N’UMURYANGO WE HANYUMA MUGE MUGANIRA MWUMVIKANE NDETSE MUNAGISHANYE INAMA UZAHITA USANGA BYOSE BISHOBOKA KD NAWE AZAGENDA AHINDUKA BITEWE NIMBUTO NZIZA WAMWEREYE

    URAKOZE KUMVIRA INAMA NKUGIRIYE KD WIHANGANE

  • Njye sinari nubaka ariko ndakwinginze ntihagire umuntu numwe uha email yawe cg na telefone. Gusenga byo ugomba kubikora nka mutima w’urugo(ukurikije ukwemera kwawe ukwariko kose upfa kuba wizera IMANA umuremwi wa byose) ndetse imana yonyine niyo izagufasha guhitamo inama nziza muri izi zose.

    Mugore mwiza njye ibyo biramutse bimbayeho nafunguza compte ikaba ariyo izajya inyuraho umushahara, umwishingizi akaba umwana wanjye, ubundi nkajya ngenera umugabo ayo muha nkurikije ibyo dukenera murugo nkamwongerera kuyo afite.

    Ikindi mufite ubushobozi bwo kurera abana byibuze 3, kdi niwowe uboneza urubyaro , wowe mubyarire uwa 2, nabyo biraba impamvu wamwereka umusaba kudasesagura.
    gusa ikiruta byose banza ugerageze ibiganiro, noneho uzafata umwanzuro umubwira ko yanze ko muwufatira hamwe ugahitamo kuwufata wenyine.

  • Madame amahoro y’Imana! njyewe ndabona bigoye cyane gufata umwanzuro ku nama zingana gutya, ningira amahirwe ukabona iyi SMS yanjye, ndakwisabira ikintu kimwe, nkwemereye umusanzu uteye gutya, ukeneye abantu bakuru mwicarana bakagutega amatwi ku bintu bitandukanye ukababaza ibibazo bakakubaza ibibazo, bakakugira inama mwaganiriye birambuye. Ikindi nanjye ndi umugabo ndubatse sindi mukuru cyane mfite umwana umwe ariko sindi n’umwana, maze igihe kingana n’imyaka ibiri mpugurwa muburyo buri spirtuel na sociale n’ubu ndakomeje kugeza ku myaka 4 bityo ubonye wabishobora wowe uzampamagare tuganire kandi nizeye ko hanwe na Nyagasani tuzabona umwanzuro uboneye, ikindi nkwiseguyeho ntuzagirengo ndi babana baderanja, oyape 0787700388, ntuye muri gasabo, ikindi nakongeraho uzasome izi nama zose ariko ntuzafate umwanzuro uhubutse kuko wazicuza imyaka myinshi pe! ahasigaye uzagire umwaka mushya muhire wa 2016. urakoze!

  • Mana we! Nonese ko mperuka ibyo umuntu akora byose ari ukugirango ateze imbere umuryango we ariko cyane kugirango abana be bazabeho neza! uwo mugabo afite ikibazo kitoroshye kereka niba atemera ko uwo mwana ari uwe! Naho ubundi ubanze urebe niba ntaruhare ufite nusanga hari icyo wakosora ugikosore niba ntacyo wiyegereze Imana cyane kuko niyo itanga amahoro Nyuma urebe izo nama zose bakugiriye uhitemo ishoboka kuko nawe urakuze. gusa ntuzahubuke uzitonde! naho gusenya byo wazabyicuza nyuma.

  • madam, senga,wisuzume urebe ko ntacyo wowe wakosora ngo ye mere ko muganira kuri icyo kibazo nusanga ntacyo wishinja uzarebe muri izo nama bakugiriye urebe ishoboka nawe urakuze. gusa gusenya byo ubigendere kure utazicuza.

  • gufata credit siwo muti! ubwose aramutse akubwiye ngo uzajya uyishyura wenyine nubundi agakomeza agakora ibyo yakoraga noneho ntiwasara, jye ndayifite ariko nyishyura jyenyine ntashobora no kumpa igikoroto k’ifaranga, simbasha kwigurira umwenda ngo numwana mwiteho uko bikwiye, jye icyo nakubwira tuza usenge kuko kwihangana gutera kunesha! gusa imenye

  • Inama iruta izindi ni ugusenga Imana irumva kdi natwe turagufasha ingo zubu satani yarazihagurukiye

  • Umva rwose Madam gufasha si bibi ariko ntugomba kuba mu nzu yikode mwinjiza amafaranga angana atyo ubwose mupfuye cg mubuze akazi umwana wanyu yazabaho ate?buriya se urizerako bariya mufasha bazamwitaho?wapi wowe menya ubwenge uzigamire umwana wawe ayumugabo umureke ayasesagure uko ashaka niba adashaka kukumva,niba bishoboka ushake credity’inzu yo kubamo.Wikwishinga umuryango ibibazo byo mu miryango ntibishira.Ibi uzabikorane ubushishozi n’ubwenge nibiba ngombwa witabaze inshuti magara y’umugabo umusobanurire ikibazo n’impungenge ufite abagire inama mwembi,nakomeza kwanga ubikore kuyo uhembwa ubundi umwihorere,ntazatinda kubona ko yibeshye.Murakoze.

  • umva mama, fata ikemezo nkumuntu mukuru! naho ibyo bakubwira ngo uzicare mubiganire nyeka ko wagiye kwandika usaba inama mwaraganiriye ariko byararaniranye, nge icyo mbona ibyarire niba ushaka kubyara kuko ibyo atungisha bene wabo ntiyabura ibyo atungisha umwana we! ikindi ugomba kumubwira ko utari umwana we uri umugorewe mufite uburenganzira bungana mugufata ibyemezo kumutungo winjira murugo, naho abagabo benshi iyo babonye umugore atabangamiwe nibyo bakora babigira umuco ukazashiduka mutanye kukintu mwagakemuye kare!!!

    • Sha ihangane bibaho natwe byaraturenze, byigeze kumbaho ariko namwigiye umutwe mushyira mu bibina byinshi iyo afashe duhita tuyashyira kuri konti y’abana , kukotwe inzu turayifite n’imodoka pe, wowe rero kubera nta nzu mufite mubwire asabe credit agure inzu , najya ahebwa bank izajya ikuramo ayayo ubundi asigaye yishyurire abo bana,kandi nawe umenye ubwenge ujye mu bibina nufata ushyire kuri konti y’abana , gira vuba rero. gusa gutunga konti umugabo atazi si byiza birasenya , jya mu bibina bizagufasha Nshuti kandi ukomere abagabo bakunda famille zabo cyane. yingwe nawe wifitiye akazi. njye byambayeho ntarabona akazi umugabo akorera mu ma 700,000 ntabe yampa nitike yo kujya kudepoza nibyo guteka nabifataga muri quartier akishyura ku kwezi, akiyishyurira kandi ntabe yayampa. sha narababaye , ariko Imana yansubirije igihe. Tuza ukurikize inama nguhaye , inzu niyo ya mbere. courage ma cherie

  • Nanjye rero uwo mugabo ashobora kuba ari mwenewacu. Yego gutanga biruta guhabwa, ariko nta n,umwe ushobora kumara ubukene bw abantu kuba abihamagarira rero ababaza niba ntacyo bakeneye Nino ipfundo ryikibazo riri mushoboye kumvikana rero kugihe cyo gufasha nonese hari uwnga inyongera nubwo yaba ntacyo akeneye mufite umushinga rero mufitiye umwenda byagabanya gusesa.umwenda wo kwiyubakira inzu rero mukareka gukodesha ikaba ariyo nzira.

  • Ihangane kabisa ingo z’iki gihe zose naho zishingiye, wowe reba ukuntu ufunguriza compte umwana wawe utabwiye umugabo, noneho ujye ushyiraho amafaranga runaka, ariko utaretse no kuyashyira kuri ya yindi musanzwe mukoresha mwembi; ikindi na none nabona wakora ni uko iyo compte mwayigira compte bloc ku buryo nta muntu wemerewe kuyibikuzaho amafaranga ari wowe n’umugabo wawe

Comments are closed.

en_USEnglish