Digiqole ad

Ndacyakunda cyane umukobwa twigeze gukundana kandi mfite umugore

Nitwa Patrick mfite imyaka 34 y’ amavuko, maze igihe kitari kinini cyane nkoze ubukwe n’ umugore wanjye dufitanye umwana w’ imyaka 5 y’ amavuko. Tubanye neza nta kibazo na kimwe kigaragara dufitanye, ariko ubu, hari ikimbangamiye cyane kubera urukundo nigeze kugirana n’ umukobwa igihe nari nkiri umusore. Uwo mukobwa yitwa  Anita, hashize imyaka igera ku 10.

Muri icyo gihe twabanye ntitwigeze na rimwe dusohokana. Umunsi umwe nigeze kumuhishurira urukundo mufitiye mbinyujije mu nyandiko, ntiyigeze ansubiza. Nyuma nibwo naje kumenya ko nawe yankundaga bihebuje, kuko yaje kubibwira inshuti yacu twari duhuriyeho, agira ati:”nakunze Patrick kugeza ubwo numvaga ngiye gusara.

Anita yaje kwimuka aho twari dutuye duhita  tuburana sinakurikirana naho yimukiye tuba tuburanye gutyo ntangira ubundi buzima nza kugira ibyago ntera umugore tubana inda badutegeka gukora ubukwe  kandi ntaramukundaga.

Ndahamya ko nakoze ikosa rikomeye ryo kudaha agaciro urukundo rwa mbere no kuba ubu ntari kumwe n’ umuntu nakunze bwa mbere, nkaba mbanye n’ uwo ntagombaga kubana nawe n’ ubwo we atabizi, njye numva narakoze ubuswa.

Mfite ubushake buhebuje bwo kumubwira  ko nkimukunda cyane, n’ ubwo bwose aho twongeye guhurira muri iyi minsi, yambwiye ko  uyu mwaka ashobora kuzakora ubukwe n’ undi musore, ariko atazishima narimwe mu rugo kubera tutabanye.

Nimumfashe mungire inama kuko ibintu birandenze.

Murakoze cyane.

0 Comment

  • Uraho muvandimwe wanjye.

    ikibitera n uko utigeze urarana nawe niyompamvu ukimutekereza.ibyongibyo bigomba kuba isomo no kubandi bantu bose bakinisha gukundana ntabwo byoroha kubyivanamo iyo utararanye n uwo mwakundanaga. none rero ihangane muvandimwe kereka akwemereye mukararana n ibwo byagushiramo.kandi nawe ntiyakora iryo kosa kuko bishobora kumutera kugukunda akaba yakwivanamo uwo bagiye kurushingana.inama rero nakugira n imwe kandi idafite iyakabiri:

    n ujya urarana n umugore wawe jya wishyiramo ko uryamanye n uwo anita bizageraho bikuvemo.
    urakoze ngaho ihangane

  • byihorere icyibazo ufite ninkicyanjye njyeho ndunva giye ngusara kubera uwo twabanje ngukundana yenda ibitecyerezo banguha nanjye naboneraho icyakora kwiyahura biranguma nunva nabikora aho kunjyirango nkomeze shiriremo.

  • Rurihose.com

    • sinsobanukiye iyo comment yawe?

  • Rurihose. com

  • umva mugabo reka umukobwa akore ubukwe wowe wageze murwawe ufite umugore mubyaranye none ibyo bizakuvamo kuko nanjye umusore nakunze kandi twabyaranye yashatse uwo batakundanye ariko byamvuyemo ambwira ko atamukunda mubwira ko uwo ariwe IMANA YAMUGENEYEnyurwa nuwo mubanye

    • Imana iguhe umugisha kuko wamwohereje aho agomba kujya, humura nawe uzabona ugukunda akubahire uko uri.Uri imfura rwose.

  • Ntasoni ufite gahunda yo gusenya urwawe n’urw’urwundi mwana koko. Iyo ngeso usabe Imana yo yakuremye kandi igukunda kunyurwa n’uwo muri kumwe. Kandi ni uko hari utabizi; IMANA IRAKUZI NAWE.

  • Niko muvandi ubwo koko urumva ibyo atari ibyo wishyiramo?niba umugore wawe mubanye neza kuki ushobora kurarikira undi?urashaka kwisenyera kdi uwo mukobwa agiye kwiyubakira gushaka ni ugushobora bifate nkibitariho Imana izagufasha.

  • Yewe mugabo we singucira urubanza ariko ndabona ukabije,kandi mbabajwe n’umugore muri kumwe. Maze ujye wishyira mu mwanya we wibaze niba abiukoreye wakwishima. Ese ubundi gukunda niki ko aribyo twihangishaho. Umuntu ntakunda rimwe nibyo babeshya,umuntu ashoora gukda abantu benshi kndi kenshi rwose,nta muntu kamara uaho. Impamvu wumva ahari iyo uza kubana nuwo Anita uba uenzerewe kurusha uu nuko nyine mutabanyeho ngo urebe ingufu n’intege nke ze,wowe wamugize igitangaza kandi sibyo,hari nubwo wari kuba urira ayo kwkarika.

    Gusa ikiruta byose nakubwira nukoiyo wafashe icyemezo cy kurushinga ugomba kucyubahiriza,circonstances zabiherekeje izo ario zose uri umugabo ufite urugo rwubahe rero cyane ko uwo mufasha muri kumwe ntacibi agukorera. Ubundi se niba utamukunda wamutereye iki inda? Uziko musetsa. Gumana icyo ufite ibyo urimo babyita kujarajara no guheheta sigaho rero!!!!

    • ufite vision cyane, ndavuga ko ufite ubushishozi.

  • Sha ndumiwe!!nange uwo twakundanye siwe twashakanye,byamviriyemo gutana n’iyo ngegera twashakanye kuko yahoraga ancyurira uwa mbere!powa mugabo biri henshi

  • Ariko sha! umugore wawe mubanye neza, yarakubyariye, aritonda, none ngo ngwiki!?!?!?wasazeee!cyangwa!!! icyo wita urukundo rwa mbere ni iki? cyangwa urahaze sha!!! nuko nanjye ndi married mba nkubwiye ukanyihera uwo mugore w’umutima ufite ushaka guhemukira! ariko sinabikora kuko nanjye uwanjye mufata nk’inka imwe!!! ubona nibura iyo uba uvuga ko uwo ufite yananiranye!! none ngo aritonda ugashaka kumuta!! yabababababa! sigaho sigaho uwo mureke nawe ashake uwo Imana yamugeneye!! nawe shikama ushake iterambere ry’urugo rwawe, kandi ntuzajye uterayo ndabazi abagabo!! nujya guterayo jya wu=ibaza abaye ari umugore wawe uri gutera ku wundi mugabo uko wakumva umerewe! sigaho ndaguhannye!! wa kibwa we!!sigaho kubabaza umufasha wawe utazabona ishyano !!nta cyiza kiba mu gusenya!! ubwo rero umaze kugwa ivutu none ngo ngwiki sha!!!!

  • Bibaho ariko ugerageze kubyikuramo kuko ushobora kubura intama n,ibyuma.

  • Urabaza ubusa wijarajara bana nuwo mwasezeranye ureke gutesha igihe Anita kandi utazigera umugira umugore wawe.

  • ubwo ni uburaya.wagumanye numugore wawe

  • uhaze iki ra??? Ntabwo ari ngombwa kubana n’uwo wakunze cyane, bibaye ni amahirwe n’umugisha, ariko bitabaye nabwo, shikama.
    Ikintu cyose kibaho kiba gifite impamvu nibura 2: inziza n’iyangombwa( la bonne et la vraie, officielle ou officieuse). Hari impamvu uwo mutabanye, hari n’impamvu ubana n’uwo.
    Iyo uzi urayizi, iyo utazi yitegereze. Hari n’ubwo uwo washidukiye mutari gushobokana, Imana ikamukura mu nzira yawe, igashyiramo uwo muri kumwe. Hari n’ubwo wasanga ari Shitani yaguteje uwo mubana ikakubuza uwo wundi.
    Sohoza inshingano zawe, ushyire umutima hamwe, kandi urebe ibyiza mufite cg biri muri uwo mubana, ubihe agaciro ubyishimire, Nyagasani azakuba hafi.
    You will never feel happy until you try (to be happy with yourself).

  • Wemera Imana se? Niba wemera Imana, UMUGORE WAWE NI UWO MURI KUMWE. MUFITANYE N’ UMWANA. WARASAMBANYE NYINE. IMANA IKUBABARIRE. ARIKO NUBU URI MU BUSAMBANYI KUKO URI KWIFUZA UNDI. BAREBYE NABI WANAGAMBIRIRA NABI HARIMO NO KWICA UWO MURI KUMWE KUGIRA NGO UBANE N’ UWO MUTARI KUMWE. INYONI IMWE WAFASHE IRUTA EBYIRI ZIKIRI MU GIHURU. SABA IMANA IGUHE GUKUNDA UWO UFITE. UWO UDAFITE AZABEHO UBUNDI BUZIMA. WABONA UWO MURI KUMWE AGUKUNDA URURUTA URWA ANITA (NTABWO WAMUGANIRIJE).

  • Sinzi n’impanvu musaba inama nk’izi. Ubundi ibyo abandi bavuga, niba umutima wawe atariko ubyunva , ntacyo byakumarira. icyo nakubwira nuko ikibazo ufite , ugisangiye na benshi. Nkubwiye ibya njye , wasanga ibyawe byoroshye cyane. Urazi kubana n’umugore utishimira? n’akaga gakomeye. Ujye ubibwira Imana gusa, naho abantu ntabwo aribo bazaguha umuti.

  • icyo navuga iryo ni irari niba umugore wawe agukunda mbona muba mukwiye kugumana kuko ushobora gukururwa n’uburanga bw’umuntu akagirango ni urukundo kdi ari irari burya urukundo nibintu byinshi iyo bigeze kukubaka byo biba ikitonderwa. ndi umusore ariko kugira inchuti ituje nkuko uvuga umugore wawe ubu biragumye. komera kdi uhagarare kucyemezo cyambere kuko mbona umugore udafite inenge idasazwe wese ashobora kuba mwiza abonye umukunda akamwitaho. kuko iyo umugore yumva yizeye gutoneshwa nibwo yiyitaho ugusanga abaye mwiza kuruta uko wari umuzi kdi bikomeza kwiyongera uko urushaho kumukunda.ariko iyo abuze affection ahita asaza imburagihe.

  • Yewe ugisha inama , umva nkwibwirire rero bibaho ku basore benshi wenda niko baremye ntumbaze umukobwa wese aho muhuriye mwarakundanye mutarakundanye akakubwire ko ari hafi gushyingirwa wibaza impamvu atabaye uwawe wa mugani ariko ntibiguteshe inzira,ngo ni uko noneho uwo nawe yabikubwiye ibyiza rero mwirinde amoshya nk abantu b abagabo murakoze

  • UMVA NIBA UMUKUNDA JYE NUMVA BOSE WABARONGORA .

  • Dore Patrick ikibazo abantu nkawe mufite, ni uko mugisha inama nyamara ntimubwize ukuri abo mushakaho izo nama.

    Icya mbere uratubwira ngo umugore wawe MUBANYE NEZA NTA KIBAZO NA KIMWE KIGARAGARA MUGIRANA.
    Nyamara hepfo ukatubwira ngo wagize IBYAGO umutera inda, hanyuma BABATEGEKA gukora ubukwe kandi UTARAMUKUNDAGA.
    Uti nakoze ikoza ryo kutabana n’URUKUNDO rwawe rwa mbere, ukaba ubana n’uwo UTAGOMBAGA kubana nawe.
    Icyo mbona ni uko urimo kutubeshya kuko amagambo yawe aravuguruzanya, kandi burya uwo ugisha inama ntumubeshya kuko bituma akugira inama zitajyanye n’ikibazo nyakuri ufite.
    Cyangwa se wowe ubwawe ntuzi neza uko uhagaze mu rugo rwawe (you are cinfused) cyangwa se wubakiye ku kinyoma (umugore wawe aragukunda ariko wowe ntumukunda ukabimuhisha).
    Ariko reka ibyo byose mbyirengagiza ngerageze kuguha inama n’ubwo nta kuri guhagije kwawe mfite:
    Warashatse kandi gushaka si ugukina, ni engagement. Niba umugore wawe ari muzima(ni nako bigaragara ahubwo ikibazo kiri kuri wowe) nta mpamvu n’imwe yo kwisenyera. Sigaho guhemukira abantu benshi aribo Umugore wawe; umukobwa wifitiye gahunda yo gushinga urugo rwe muri uyu mwaka; noneho by’akarusho umwana wawe ushaka gushyira mu kaga. Ibyo byose ubiteranije ni wowe uzaba wihemukiye kuko uzagirana ibibazo n’umugore wawe wa mbere, n’umugore wawe wa kabiri n’umwana wibyari, ndetse na sosiyete muri rusange. Ikizakurikiraho ni uko uziyanga wowe ubwawe!
    Sigaho rero, ibigarwa uriya mukobwa.
    Urakoze kumva izi mpanuro.

  • Kunda umugore wawe kuko niwe Imana yakugeneye kdi wibuke amagambo wamubwiye musezerana.

  • Patrick witesha agaciro indahiro wagiriye kw’ibendera ry’igihugu cyacu, kdi wibuke neza niba warageze mu rusengero waba ushaka gusuzugura iyaturemye reka umururumba udafite aho ushingiye witwazako wabanye nuwo utakundaga, wajyaga kumutera inda kuki utagiye mu migina? bana nuwo mwasezeranye utazavaho ujya kwangiza Anita kdi yifitiye uwamukunze.

  • Patrick bana nuwo mwasezeranye wibuke indahiro wagiriye ibendera ry’igihugu nindahiro wagiriye mu rusengero ureke Anita nawe yishakire

  • Nge icyo nakubwira cyo niba nuwo mubanye mumaranye imyaka 5.. wasanga Anitha muramutse mubanye ntana mezi 3 mwamarana….. Hagarara hamwe wiyubakire urugo kuko iby’Abakobwa no kubankunda nibyabagabo bose…. nanyuma y’Anitha wakunda undi….

  • bibaho nanjye nakunze umukobwa none baramurongoye ariko yanze kumvamo mfata icyemezo cyo kutazongera gukunda ukundi cg gushaka. nzashaka uwo tubyarana njye muha indezo .

    • ibyo uvuze bebe nibyo kandi bibaho nanjye byambayeho ndazinukwa neza neza ariko humura bigeraho bikagaruka ukabona umukunzi nanjye umuhungu yarampemukiye kumvamo birangora ariko nta mvura idahita!! courage

  • Sha uri umuswa urashaka kwisenyera… Hindukira urebe uburanga bw’uwo mwana wawe w’umuhungu, hanyuma unitegereze nyina wamubyaye. Tekereza ku ngufu zose washyize mu rugo rwawe kugeza aya magingo

  • Nukuri ibyo uvuze bibaho kuri benshi,ariko nkuko hari uwabikubwiye,burya abagabo bagira irari ntibakunda.Buriya muryamanye wahita utangira kumuzinukwa buhoro buhoro. KAndi biri muri kamere muntu gukunda icyo utarabona.Kandi nkubwije ukuri buriya ukunda uriya muri kumwe ariko ntubizi kuko nawe agukunda. Icyabikwereka nuko nkubu agutanze akakubwira ko ashaka kwigendera kuko yumva atakigukunze; wamupfukamira ngo ntagire aho ajya kandi akwangiye waba umusazi.Forca niko zubakwa sha!Shyiramo akandi kana mwese mutuze mwubake urugo burya na so ntiyakunze nyoko gusa.Ese ubundi mubanye bwo wahora umwereka urukundo ra! Wamwana wabyaye mbere se wamushyirahe ko yabatera ibibazo? Ese waba warigeze wumva nyoko ukubyara akuratira ko so amukunda? Niba ukibafite uzabegere bazaguhanura utuze uharanire guteza urwawe imbere aho gutekereza kurusenya ngo ehe ufite abo wigeze gukunda.Wagize Immana ufite Umwana abe ariwe ukunda maze nyina umukundire ko amukurerera neza kuruta undi muntu wese kw’isi.

    • mbega ibibazo biri mungo ziki gihe wee!!! ubuse koko kuki wemeye kurongora uwo utakundaga none ukaba ugiye kumwica ubuzima bwe bwose!!! njye mbuze icyo nkubwira pe!! icyakora urakomerewe kubana ni umuntu udakunda ni akaga pe!!! sinakubwira ngo shinyiriza kuko harubwo bizakunanira ukabaho nta munezero !! ifatire umwanzuro nkumuntu wumugabo kuko burya ngo umusonga wundi ntukubuza gusinzira!! ikibazo unafite gikomeye ni uko na Anita akubwirako akigukunda iyaba nibura akwanga byari koroha!!! senga cyane Urakuramo igisubizo nyacyo kdi niba wizera IMANA koko irasubiza kdi igasubiriza igihe!!! courage Imana ikube hafi

      • sha mbwira nkabantu tutarashaka ishusho biduha?

  • ihangane iyo amazi yarenze nkombe ntuba ukibasha kuyatangira. gusa tua wubake nurwo rudasenyuka, ahubwo ugire inama barumuna bawe, naba shiki bawe uko bazifata mugihe cyo gukunda. kugirango batazagira retard nkiyo.

  • Nawe ntabwo wigeze umukunda ubwo se kuki amaze kwimuka utashakishije amakuru ye? yari yagiye se inyuma y’igihugu? kandi n’iyo yahajya umukunda uba waramukurikiranye ukamenya amakuru ye
    ubwo rero ntiyari uwawe gumana n’uwo nibyo IMANA yashimye.

  • Uri kwibihiriza ubuzima gusa, ubu se nange ko nkunda Benz ya ML kandi nkaba ntunze Carina, nzarinde mpfana agahnda ngo ni uko ntabonye benz? rwose ntwara carina yange nishimye nakunze benz ariko mbasha kwigurira carina, tuza unyurwe numugore wawe, icyo nakumenyesha ni uko iyo ari imyuka mibi yubuhehesi, kandi iganisha mukugusenyera urugo, ryoherwa nubuzima urimo naho ubundi uzanyagwa zihere

  • reka ubuhehesi bwo mubitekerezo,ubaha Imana,kunda umugore wawe numbwana wawe reka kwitesha agaciro,Anitha nawe ye kugushuka,ubusekoko uzimwabana amez angahe?reka va mubibi sanga Yesu.

  • Ubwo umaze guhaga ibirayi yagutekeye utangiye kumuhararuka.uritonde komeza icyo ufite.. ninde wakubwiye ko uwo muri kumwe atari uwawe. abashakaga ko mubana bose ntimwabana kd nabo washakaga nawe ntimwabana bose. kunda nyina w’abana wa mudabanzi we!!

  • uwakairi se mwakundanye uwambere wamwanze? icyo nakubwira nuko urukundo rwawe ruhuzagurika nudatuza ngo ufatingamba zoguhiduka uzashiduka abo bose wabarambiwe ahubwo wacudikanye nabandi urumvako amaherezo yawe atari meza niba ushaka kubaka. ariko uwambere niwemugore wawe nyakuri.

  • ngo waje kugira utera umukobwa utera inda babategeka kubana? sha iryo rari ryawe reba icyo warikoraho, biragoye kuvuga byinshi, ahubwo bisankaho we Imana yamukurinze kuko wari kuba umaze kumuzanira abana benshi ukura hanze muri iryo rari ryawe, kuko nokuba warateye uwo mukobwa inda urumva ari ibyago wagize, mbega umwana ukomoka mubyago urumva muzahuza ibitekerezo ko n`abana barubonye, ariyo mpamvu umuntu ayoberwa aho yavomye umwaku? wamenye ko ubu wabaye umugabo kandi ko wafashe umwanzuro? nicyo kingenzi kandi ubyumve naho ibyo urukundo rwo siwowe uruyobora ntabwo arirwo rukuyobora. ba Umugabo wihangayikisha mama w`umwana wawe.

  • umva ndumiwe,ufite ikibazo gikomeye ihangane mbese isezerano warihanye n uruhinja narwo rwari munda,nanjye kubera ubupfubyi nashatse ngirango mbone icumbi ibyo ntibijya bitinda ,kuko ubu byaranze ndasenya ariko ubu mbasha kuryirihira ndi mama wa bana babiri ,pore sana ndugu yangu senga nyagasani agufashe guhitamo,isi irababaza kandi ntihazagire ukubeshya oya ntakaramata mu muriro gusa uzatekereze neza ,niba uwo muriro ubamo ushobora kuwota nubishobora ni byiza cyanee,niba bidashoboka tekereza ubundi buzima nku MUGABO gusa wihitiremo ntihazagire uguhitiramo courrage

    • Nsomwe inama zose, ariko iyawe irafatika kdi nta Bwana burimo! Nta marangamutima arimo.

      Mugabo, uzihitiremo. Gusa, Sinaguhitiramo gushaka umugore wakabiri, kuko, imibare mfite (statistcian) yerekana ko abahiriwe numugore wa 2, ni abo zereye gusa!

      Courage!

  • uraho muvandimwe

    mwana komeza kwihanagongana kubyakubayeho ariko nakubwira ngo komeza uwo imana yaguhahaye uwo mugore ufite nago ari accident ahubwo imana yamuguhaye ibona komuzubaka mugatunganirwa ndakwinginze kunda uwo imana yaguhaye nuzamubabaze kuburyo nabana banyu bazajababona mukundana mugemusenga imana muyizere izababashisha kuko izi impamvuyi byo uhuranabyo mwisi sawa ariko areka uwomugore urukundo kugirango mwubake

  • Iryo ni irari ufite. Ngo wagize ibyago utera inda? wafashwe ku ngufu se? Ngo ntimwigeze musohoka! ngo wamenye ko agukunda agutumyeho! donc ntimwigeze mubwirana ko mukundana! ngo arimuka! yimukiye USA? aha ndavuga yimukiye kure kungana iki? Ibyo byikuremo kuko ntumva ukuntu wasarira umuntu mwigeze kukanyuzaho.Reka reka kunda umugore wawe, ndumva ibyo bindi ari sentiments za bana bo muri primaire.

    • @Nina umbaye kure mba ngukoze mu ntoki. Nonese nyine yagiye kumutera inda byaciye he bamufashe kungufu? Ariko abasore muransetsa rwose!!!! ubwo uramurambiwe none utangiye kuvuga ngo ntiwamukunze, gabanya ubucucu wana, wagiye kuryamana nawe se utamubwira ko umukunda? cyangwa wari waguze ku biro(indaya)?

  • Patri icyo nakubwira ni kimwe Anita ni ex-friend umugore wawe ni nyina wumwana wawe icyatumye icyo gihe bipfa nuko ntamugisha byari bifite. Icyanze urareka ntugahatirize kuko ushobora kuzicuza. Gumana umugore wawe bibaho kuba wari warigeze gukunda. ubwo ko wowe ari umwe jye nkaba narigeze gukundana na batatu ubwo nibagaruka nge mpora nsenya? Reka past ukomezanye na present. reta y’U Rwanda yemera umugore n’Imana nuko. Ikuremo irari rikurimo

  • kukise uwo mukobwa wawe agenda atakubwiye niba yaragukundaga?kukise atagushubije akabiheza kumutima?gumana nuwo murikumwe kuko iyo wanga kumutwara hari ibindi wari gukora (kumufasha.)

  • umva reka guhuzaguriika umugore wawe ni nyina wumwana kd ba ariwe ukunda kk niwe ugufitiye akamaro kuba warakunze uriya wambere mukaba mutarabanye ntago nyine yari uwawe uwawe nuwo mubana gusa mukunde kd cyane kk nawe aragukunda so thx.

  • please Patrick ngusabe ugabanye iryo rari ryawe urwo si urukundo kuko uko ubivuga ntimwigeze mwemeranya ko mukundana ahubwo byari ibyiyumvo bya buri muntu muri mwe nonese ko wabimumenyesheje kuki atagusubije kiriya gihe wasanga mwongeye guhura abona umeze neza akabona noneho ko wabasha kumutunga ariko mwagiye mureka guhemukira igihugu cyanyu umenye ko izingiro ryumutuzo mugihugu ari umuryango none ubonye uwo wigeze kwiyumvamo ngo ugiye gusenya urwawe waretse guhemukira icyo kibondo washyize kwisi kitabigusabye! wakunze uwo imana yakugeneye kandi ko ntacyo umuveba mubyo wiyandikiye hano please please ngusabe nkomeje reka uwo mukobwa arongorwe nuwo imana yamugeneye kuko si uwawe
    niba ufite umutimanama wite kubyo nkubwiye si no uzihemukira uhemukire icyo kibondo, uhemukire igihugu nuwo wari usanzwe agusegura rwose mureke gukinisha ingo

  • Abantu baratangaza cyane. Ariko ni ukubera iki mureka ngo ikibi ngo kibayobore. Wa mugabo we sinzi ukwemera kwawe ariko nk’uko benshi bakubwiye ndabona nta kuri gutomoye kuri kubyo wavuze. Ariko ntitaye kukuri cg ukutari ukuri, nshingiye gusa ko warongoye kdi mukaba mwaribarutse n’umwana ukwiriye gutekereza cne uko wateza urugo rwawe imbere kdi ugasaba cne Imana, inama nziza zo gukunda umugore wawe mwabyaranye. Ubu se uwo mugore wawe mwabyaranye aramutse amenye ko umutima wawe ujagaraye uutyo urumva waba utamukomerekeje cne? Ese uwo mwana waturaho ibigambo nk’ibyo uvuga ujya utekereza ko ari uwawe ko ugomba kumutekerereza neza kdi ukamwaturaho ibyiza , umugisha wa ki byeyi kuri we.

    Nk’ubwije ukuri rero ibyo ubiterwa n’ikibi, irari rikurimo ahubwo bireke uhinduke. Iyo umuntu yiswe umugabo aba yahinduye statut kdi agomba kwitwarararika kuko nubwo uba warongoye ntabwo bikuraho ko ushobora kureba ukifuza kdi abagore n’abakobwa bari muri uru Rwanda rwacu ni hatari bakugusha hasi urebye nabi kdi ukazahora muri regrets zidashira, ahubwo ukwiriye kwirinda cne ibishuko ibyari byose, njye mbona n’uwo mukobwa ashobora kukubera igishuko kuko uramwifuza kdi ubiterwa n’irari rikurimo wowe ubwawe.

    Abenshi bagiye bakundana na benshi mbere yuko bubaka ingo ariko bose siko babanye nabo. Rero muvandimwe , va mubidatunganye urebe igitunganye kdi fata ingamba zose zishobora gutuma udahura n’uwo mukobwa dore ko nawe nta cyo yigeze agufasha kdi mwese murakururwa n’irari ahubwo uwo mukobwa we ni uwo kwitonderwa kuko ntabwo byumvikana ukuntu yaba yitegura kurushinga ngo abe agikururuka ku mugabo batandukanye ufite umugore n’umwana.

    Mwirinde rero ataguseyera urugo rwawe. Ikindi wa mugabo we iheshe agaciro kdi wiyubahe wubahe Imana n’igihugu cyawe mureke kujya mu kinisha ubusugire bw’urugo n’umuryango muba mwarubatse.
    Thx

  • witinde inama bakugira inyishi sinziza nawe uge usenga imana niyo yabigukuramo naho kurarana nawe bya gutera ibindi bibazo

  • witondere inama ugirwa kuko inyishizakuroha uge usenga inama izabigukuramo naho ibyo kurarana na we byagutera ibibazo byishi

  • Ndashimira abantu bose bakugiriye inama nziza abakugiriye mbi nabo sibo ni umwanzi ubakoresha bihoreree. Niko ko uvuga ko ubanye n’umugore neza ikindi ushaka niki? sha ubwo rero wumvise agiye gushaka irari rirakwica ubwo uraje umuteshe umutwe ngo uracyamukunda ubundi muryamane umutere inda ubukwe bupfe cga ajye kugereka inda kumugabo utari nyirayo atangire abyare abana badahuje ba se! ese ubundi wowe wishimiye kubyara abana badahuje ba nyina? nibakura bazabikugayira ubuzima bwabo bwose. senga utsinde ibyo bishuko satani arashaka kukwambura icyubahiro wari ufite murugo rwawe ugatangira kubaho ntamahoro ufite. Yesu agusange. mba hanze ariko ukeneye inama ziruseho tanga email nakwandilkiraho.

  • ahubwo uri indaya kabuhariwe,reka guhemukira umugore wawe n’umwana,shaka icyabateza imbere ureke kwiruka inyuma y’ibiguruka,urabona uwo afite itoto ukibwira ko uwo wateye inda we atariko yari ameze?sigaho ahubwo uwo wibwira ko mwakundanaga icyo ashaka ni ifaranga,nawe ni ikirara nkawe,reka gushurashura

  • Itonde batarusenya wangu, muminota mike cyane . kdi wararwubatse mugihe kinini.

  • Muminota mike cyane , barusenya nureba gato

  • ASYI! PFA

  • sigaho kwibabariza umugoere wawe n’umwana wawe ibyo ni ubuhehesi

  • WA MUREZIWE UBONA UTATANGIYE GUTA UBWENGE
    KARE KOSE WAJYAGA GUTERA INDA UTAZIKO UWO AHALI ESE KO ATARIWE WAYITEYE BYARAKUNANIYE NONE UGIZE AMAHIRWE UBONYE UMWANA UTANGIYE KURENGWA UZA GIRA AMAHIRWE UWO MUDAMU WAWE NTABIMENYE NAWE YAHITA YIBUKA ABO YABENZE ITONDE UTIKURA AMATA MUKANWA MAN

  • Usomye kuri iyi link wenda byagufasha kwirinda ibibazo:

    http://www.jw.org/rw/ibitabo/amagazeti/g201310/ubucuti-budasanzwe/

  • Bibaho ariko ntabwo ari byiza gusenya nubwo waba ubana n’umugore udakunda ugomba kumuha agaciro bitewe n’uburyo yakubyariye kuko kuba witwa Papa niwe ubikesha kandi sinibwirako Umugore wawe atagukunda Rekana na ANITA nawe ntiyagukundaga kuko ayo aza kuba agukunda we ntiyari kugenda atagusezeye cg se ngo abure kukumenyesha aho aba Murakoze.

  • Uyo mugabo ndumva afite ikibazo nkicyanjye nanjye.Mfite umuhungu twakundanye nkiri umukobwa ariko nubu ntabwo numva aramvamo,kubera twakundanye igihe kinini cyane imyaka 7ans.Tuzagutandukana kubera impamvu ya famille yiwe bahise bamuha cousine we.Kandi ubu ntabwo aba ino aba mumahanga.Impamvu rero ituma mukunda yampaga affection cyane kurusha umugabo nashatse.shobora kumara na 2 ans meme 3 ans tutaryamana nku mugore n’umugabo kandi namubaza kuri yo sujet ukabona adashaka kubwira ikibazo afite kandi turarana ku gitanda dufitanye umwana umwe arakuze afite 15ans ariko njyewe nuko nanga kubabaza umwana wanjye numva namuta.ariko guhahira urugo arabikora turafatanya ariko icyo kibazo cyarananiranye ukuntu twakiganiraho.kandi ntabwo aca inyuma ariko cyewe uyo mugabo ndamukunda cyan iyo mubonye nyine agize icyo ambaza ndamuha kurabe numva nkimukunze.none nakora iki ntawundi muntu tubyumva kimwe kiretse uyo mugabo twakundanye kera.Kandi ndumva nshaka kubireka bikananira ndanasenga ngo Imana ibifashemo bikanga nkashiduka nabikoze.mungire inama yicyo nakora ubanza uyu mugabo yarampaye umuti kuko mbona atari mormal ntabwo mbamushakaho amafaranga kuko nanjye ndayakorera mbashaka gusa tube turi kumwe numvabinezeza.

Comments are closed.

en_USEnglish