Digiqole ad

Nateye umukobwa inda nta mikoro none byanyobeye

Bavandimwe batanga inama k’umuseke.com, mfite ikibazo kinkomeranye none ndashaka kubasaba inama ngo mumbwire icyo nakora.

Ndi umusore w’imyaka 25, ndi kwiga muri kaminuza imwe yo mu Rwanda, umuryango wacu ugendera ku mahame ya gikirisitu.

Mu rugo turi abana batanu, abahungu batatu n’abakobwa babiri, mu minsi yashize murumuna wanjye yateye umukobwa inda, biba ngombwa ko hapangwa ubukwe bw’ikubagahu none muri uku kwezi ababyeyi bacu bashakishaije epfo na ruguru bashakisha ubushobozi bwo kumukorera ubukwe kuko murumuna wanjye nawe ari umunyeshuri nta bushobozi namba afite.

Muri ibyo byose mbabwize ukuri mu rugo nta mafranga namba bafite yo kuzakorera ubukwe murumuna wanjye, gusa batumiye inshuti n’abavandimwe ngo badufashe bishoboka, niko kumutegurira buri kimwe cyose kuva ku ikote azambara kugeza ku nkwano azakwa umukobwa yateye inda.

Ikibazo si icyo kuko kiri mu nzira gikemuka, igikomeye ni uko nanjye mfite umukobwa dukundana hashize imyaka irenga itandatu, mu minsi ishize twaguye mu cyaha turaryamana none nanjye aherutse kumbwira ngo namuteye inda, ubu atwite inda y’amezi abiri n’igice.

Ndababwiza ukuri umutima wanjye uraremereye, no kwandika kuko mbikunda nicyo numva mbashije niyo mpamvu ntekereje nti uwakwandika k’umuseke.com sinaburaho yenda abampa inama za kigabo.

Nabuze aho nahera ababyeyi ngo nanjye ndashaka gukoresha ubukwe kubera ubukene ubukwe bwa murumuna wanjye mbona buza kubasigira kuko butaranaba, ikindi kandi ntabwo ababyeyi banjye banyemerera kuko banyita umusazi, bakansaba ko nabukora nibura hashize igihe.

Ku giti cyanjye nta mikoro mfite kandi n’umukobwa ntayo, twese turi mu ishuri kandi nta kazi na kaduha ifaranga rimwe dufite.

None ndi kwibaza ibibazo byinshi; ese nzahera he mbimenyesha mu rugo?, nkore iki ko nta bushobozi mfite ndetse n’umukobwa w’inshuti akaba ntabwo?

Ese ababyeyi ababyeyi banjye bari mu bya murumuna wanjye iyo nkuru ninyibagezaho bizacura iki?

Ese bavandimwe niyaranje ndebe aho nacyura umukobwa bazumve ngo turibanira?

Bavandimwe ndasumbirijwe, uko bucya bukira mbona iminsi yiruka ku buryo budasanzwe, ngira ntya nkabona burije ako kanya bukaba buracyeye.

Ndabasabye nibura nimumfashe uwo mutwaro.

Murakoze.

0 Comment

  • Ariko se iyo mutirinze inda ntimwirinda na sida ? shaka aho umujyana mwimenye umva ko niwanyu basanzwe bakwita umusazi ubwo haribibazo .

    • Reka kubashinyagurira nawe byakubaho.Inama nakugira nuko wamureka akabyarira iwabo ubukwe mukazabutegura mwitonze.Umukobwa we byamugora kubyakira ariko nabe intwari abyemere kandi ntazatinye kugaragaza se w’umwana.Gukuramo inda bibi kandi nawe mu musore we ntuzamuhemukire.Uhite unambwira icyo ubitekerezaho kuri uru rubuga.

  • Ubwo uri kubyibuka ukuntu kuri urya munsi mwari mwishimye none uri kuyacekwa!
    Nari ngiye kukubwira ngo mugende mwibanire ariko nibutse ko wavuze ku kibazo cy’ ubukene haba kuri wowe na famille yawe ndetse n’ iy’ umukobwa, ese ubundi gushyingirwa mu Rwanda ni itegeko?

    Watanze info zose abasanzwe bakuzi baramenya nyiri iyi nkuru, niba utabeshye. Abasore bose bakwigireho, niba munaniwe kwifata mujye mukoresha agakingirizo. Usenge Imana n’ubwo wayicumuyeho ibyo bibazo niyo yabibonera igisubizo.

  • Yewe ndumva usumbirijwe koko! gusa njyewe nakugira inama ko niba koko uwo mukobwa azi icyo kibazo cya murumuna wawe mwakicara hasi mukabyigaho mubwizanya ukuri kuri mungo zanyu, niba uwo mukobwa agukunda akaba yagufasha gukora ubukwe byaba byiza, niba kandi nawe ntako yimereye mwahitamo kwibanira mutiriwe mwiha amenyo y,abasetsi! niba mukundana by,ukuri. ariko ntago waciye inka amabere gusa urugo rwanyu ndumva rutorohewe ubyitwaremo kigabo rero!

  • Inama ya kigabo nuko niba uwo mu Beby umwemera koko wowe mucikane ufite amaboko ushobora kubaho nabi umwaka umwe ubundi ubuzima ukabumenyera. kdi uwomwana w’umukobwa afite ibibazo biruta ibyawe ntuzamutererane.niba wiga kaminuza urakuze imifuka ntiyakunanira.

  • umva shahu inama nkugiriye uwo mukobwa nashake aho yapfunda imitwe nawe ushake aho wapfunda imitwe jye numbona nzagutera inkunga yaho kuba ucumbitse noneho iwanyu singombwa mwige mwembi amaherezo azaza nyuma ntiwibeshe ngumugire inama yo kuyikuramo faux (when obstacle comes stop crying start trying)

    • thx bro uwo mugani niwo pe niba ibibazo byaje bitureba ntawundi twakitaraza turekeraho kurira ahubwo tugerageze kubikemura bikuzuzanya nuyu( try to fail don’t fail to try)

    • Ni cyo kimwe na Intore ntiganya ishaka ibisubizo.

  • niba waramushimye ubwire ababyeyi usa nk’uwikinira udasobanuye cyane ikibazo, ubabaze niba utakorera ubukwe rimwe na petit frere kubera amikoro.Byanze waterura ariko ntuzamuhemukire n’ubwo mwakosheje; n’abandi bazakwigireho!

  • Sha ihangane,uraremerewe cyane,ariko ntukuke umutima isi ntiyakurangiriyeho,musabe Imana imbabazi muri ino minsi,hanyuma muyisabe kubatabara irababona,kandi niba nta kintu kiyumviro kibi waba wagize iragusubiza.Humura kandi komera umwaka utaha nkiyi tariki ibi bizaba bimeze nka kera habayeho humura izere Jésus ,arakubabarira kandi anabahe ubushobozi.Rindira wumve icyo umwuka wera akubwira

  • mon cher kwimariya ni kimwe , hanyuma ubuzima nyuma yo kwimariaya ni ikindi.

    Ikiri kuntera impungenge ni ukuntu ndi kubona wowe ikibazo ufite ari ukwimariya gusa , ndabona la vie apres la marriage ntacyo bukubwiye , mu gihe nyamara numvise ari wowe , ari la typette wawe mwese muhagaze nabi financiellement , ibyo bikantera kwibaza uko mwazabaho nyuma ya marriage.
    INAMA: Muvandimwe na mbere yo gutekereza kukuntu mwabana , cyane cyane ko bishoboka rwoc kdi kuri budget nto cyane , banza urebe uburyo mwazabaho nyuma mu rugo rwanyu du point de vue ubushobozi bwo gutunga urugo et en plus nyuma y amezi make hakazaho n umwana kdi uzi ibyo umwana akenera byose.
    Ku ruhande rwanjye nusanga ibyo wabasha kubi supportinga (uretse ko numva bitoroshye selon infos waduhaye) , then mwajya ku murenge wowe la typette wawe , nubushobozi bwaboneka mukajya ds l eglise , wasanga byazakugora ukaba uretse , uwo mukobwa si we wa mbere waba abyariye iwabo ukazamurongora ubushobozi bwabonetse.

  • none se nyine ko wayimeuteye igutwaye iki? hariyo uhetse?

    • sha uzapfa nabi ntabyawe kbsa

  • Humura ibyo nibintu byoroshye cyane uwo mukobwa ntabwo yari insina ngo azaveho igitoki yagombaga gutwita mu gihe mutirinze, none mube hafi:
    uwo mukobwa nabibwire iwabo niba bafite ubushobozi bamufashe kandi muzajyane iwabo bakumenye kugirango ibigambo bigabanuke, nibakandi washobora kubona aho mwikinga wabikora ubundi ubukwe mwazakora nuburenze naho ubundi kuva mwaracumuye ntibizakubuze gusenga Imana yawe dore ko iyo muguye mu mutego nkuwo mwumva mwarahemutse nabantu babavuga mugacika kumana tunga umugore sha umugure n’ubyara bize twe tumaze iyaka cumi ntaniravamo, none nawe urimo uribajisha ubusa umugabo nufata responsabilities sha tunga umwana na nyina kdi muzaterimbere ndakurahiye.

  • Ntibyoroshye ariko ubikore: uko byamera kose ababyeyi bawe bazanabimenya. Nk’umuntu w’umugabo rero, nta wakugira inama yo guta ishuri ugahunga uwo mukobwa. Ahubwo, jya kubibwira ababyeyi bakugire inama isumbya izacu kukunyura. Ushobora guhabwa umunani wawe ukawukuramo inkwano, kuvanwa mu ishuri se… Ikizaba uzagifate uko.

  • Inama nakugira:
    1. Kuba warasambanye wibagirwe ubukwe kuko iyo ubushaka ntiwagasambanye nuwo muzabana akaramata.
    2. Bwira umukobwa muje ahantu mu cyaro mwashobora kuba ubundi ukore ubuyedemaso mube ho uzaba wiga. Urambabarira gukoresha amagambo aremereye, Ubusambanyi ni bubi cyane cyane ku muntu muzabana ese uba urambiwe n’iki??? Mugende mukore mariage civil gusa ibyo gusaba no kwihanga munzu y’Imana muzabikora nyuma.
    3. Musenge cyane iwanyu mufite Dayimoni w”ubusambanyi ukomeye.
    4. Niba uwo mukobwa adatinya guseba abyare umwana iwabo umufashe igihe muzabonera ubushobozi muzabane.

    Iyi nkuru ibere abandi isomo

  • Nshuti uri mu bihe bitoroshye gusa ntakibazo kitagira igisubizo inama nakugira icyara uganire numukobwa icyihutirwa cyane si ubukwe ahubwo ni ukurera uwo mwana , njye icyo numva mwakora mushake uburyo mwabona aho mubana mwembi kuko ayo mwagakoresheje mu bukwe niyo yabatunga ndetse mukitegura neza umwana wanyu , nababyeyi bacu ubu nibwo bari ku regularise si mwe ba mbere mwaba mubanye muri ubwo buryo ikindi nti muzite ku byo abantu bavuga ubuzima ni ubwanyu mwembi ababyeyi bahorana impuhwe zabana babo bazabafasha muri bike bafite . ni mujya mu byo gukoresha ubukwe muzahura nikibazo gikomeye nyuma kuko mwembi ntimukora kandi uzitange cyane naho waba wiga ujye ubona amata yu mwana na pampers.ba umugabo

  • Ariko se abasore namwe murikirigita mugaseka. Ngo wateye umukobwa inda mwembi mutagira n’urwara rwo kwishima? Abantu mwiga Universite se bashobora gute gukora nkibyo?Ese urashaka kutubwira ko ababyeyi batigeze babahana ikintu nkicyo?Mwabaciye amazi ngo baba bari muyabasaza none ngo urashaka inama? Ninde wakugira iziruta izo ababyeyi bakugiriye? Any way, nturi uwambere cg uwanyuma, abubu niko mukora, none emera urwaje wokwandagaza uwo mwakundanye. Nimube abagabo mubane mutangiriye kuri zero, bizabagora ariko muzabaho ndetse mubashe kujya mugira abandi inama zo kwifata cg agakingirizo. Cyokora sinkubeshye ntawe ukwiriye gushinga urugo arukinisha kuko ruravuna. Urutangira utyo ugahita uzana uruhara imburagihe. Yego nyine ubu muriho mugana aho abazungu bageze kuko iwabo ntawe utwita atabiteganyije barabirenze.Birumvikana ko ugeze mumyaka myiza yo kumenya icyo gukora, ngaho ba kibamba utangire kwerekana ko wakwigira.

  • Nkuko mubikora nta nama mwagishije imiryango!fata icyemezo nkumugabo kuko nta muntu ufite amaboko ushobora kuburara cyane cyane iyo aziko ntahandi ategerereje amaronko(utari umusongarere)crge kdi ntiwaciye inka amabere kuko niba wumva warabikoze ubishaka n’igisubizo cyabyo urakibona!!

  • Ingaruka z’ubusambanyi n’izo nyine.Ihangane uwunywe

  • Umva mama, ihangane mujye ku Murenge mutere igikumwe, mubwire ababyeyi babihanganire, hanyuma umwe abe agumye iwabo n’undi iwabo, uwo mukobwa azabyarire iwabo nta kibazo, hanyuma muzabana ubushobozi bwabonetse, ariko muzirinde kongera guhubuka mutazaterana indi nda, gusa mubisabe ababyeyi kugirango mukomeze kwiga mubanze murangize. Ubutaha mujye mujye mukoresha agakingirizo n’ubundi icyaha muba mwakirangije, ariko ndagushimye kuko utatereranye mugenzi wawe. ahasigaye nimubisabe ababyeyi babihanganire murangize kwiga. Bibaho. Komera man

  • Mbega abahungu!aho gushaka akazi mwirirwa musambana?uyu muryango ko ugwije ibigoryi!ngo nta kazi mufite?umwanya wo kugashaka muba murya feeling!nimurusome nimwe mwarwishigishiye!

  • Niba uwo mukobwa umukunda, mubiganireho mukore icyo mwumva kibashobokeye.
    1) Kubana ubungubu niba mubona mutabishobora kubera ubushobozi buke mubireke.
    2) Wowe kuko ugomba kuba umugabo ukirengera ibyo wakoze, ukaba ukunda uwo mukobwa udashaka kumuhemukira, wamubwira ko mwujya gusezerana ku murenge kugira ngo utazamureka noneho akazabyara ukamufasha uko ushoboye mukarera umwana kugeza igihe muzabona ubushobozi mukajya mu rugo rwanyu.
    Ubwo nibwo buryo bwo kwitwara muri iki kibazo.

  • Mugende mumenyesha ababyeyi Banyu, bishoboka mubukorere rimwe buciriritse rwose. Hanyuma mwembi mutangire mushake akazi ukabona mbere abe ahagaritse kwiga undi abanze arangize. mushake uko mubaho. Naho ubundi bwo, ntazatererane uwo mwana, kandi ubukene bubaho igihe gito ubundi bagakunda. Ushaka arashobora. kura amaboko mu mifuka ushyire ubwenge ku gihe maze utangire ushakishe.

  • Ariko abana b’iki gihe murarwaye ??? Kuki mwirirwa mu busambanyi gusaaa aho gutekereza ibyiza byabagirira akamaro ??? Ubanza hari uwababwiye ko kitakiri icyahaaaa ! Imana ikubabarireee ! Harimo n’ubugoryi !!!! Iyo ubona ababyeyi birya bakimara wowe ukajya mu mumunezero w’amajwe nta soni wumva ufite ??? Utegeye isoni cyakora none uratakaaaaaaaaaa !!!!!!

  • biryoha nabiiiiii ariko genda wegere nya mukobwa nti mugabanye nagato urukundo rwanyu

  • Muvandimwe urakomerewe ariko ntutekereze ko gukora ubukwe udafite ubushobozi ari ikintu cyoroshye, ibuka ko nyuma y’ubukwe urugo rwanyu hari byinshi ruzakenera njye rero inama naguha, egera umukobwa mubiganire umwereke ko mutajya kubaka urugo ntacyo mushingiyeho birashoboka ko uwo mukobwa yabyara ubukwe mukazaba mubukora nyuma mumaze kwiga gusa wowe mu bushobozi bwawe bucye ufite ntuzigere umutererana uzamube hafi uko ubishoboye naho ikindi kandi gerageza gutuza si wowe wa mbere si nawe wa nyuma bibayeho usenge Imana niyo byose.

  • Brother,mbabajwe cyane nabantu bakuvugiraho nkaho gusambana aricyo cyaha babona cyonyine,nkaho nanone bo ari abere 100%.Nibyo waguye mucyaha,ubu urasaba Inama,mbona udafte icyo yakunganira,yakwicecekera aho kugusonga,nakeneye kumenya umwakawamashuri wowe nuwo mukobwa mugezemo ariko numva wamwereka ibibazo ufite iwanyu,akihangana akabyarira iwabo cyane ko namakosa muyasangiye ukamuha garantie ifatika ko mukiri kumwe,mugakomeza kwiga kugeza murangije mukazabona kubana.Iwabo wumukobwa uzabereke ko urinshuti ye ahubwo ko harikibazo cyamikoro no kubanza kwiga,numuhemukira kdi,Imana izabikubaza

  • ubundi se iwanyu ko numva bagowe: nibo bari kuzagutungira urugo umunsi washatse?cg uri bamwe bibwira ko nibarangiza kwiga bazahita babona akazi ubuzima bugakomeza.reba hirya no hino abashomeri baminuje bahari ubundi wibaze.
    none rero ntukiri umwana:kwiga ba ubihagaritse ushake imibereho yewe nubukarani uzabukore.
    bwira iwanyu ibyabaye ariko ubabwire ko utabatezeho ko bagukorera ubukwe. ubabwire ko uzi uburemere bwibyo wakoze kandi ko utabasaba ibyo uzi badafite.ubasabe baguherekeze iwabo wuwo mukobwa mujyeyo babamenye be kumva ko uwo mukobwa agiye kwandagara.muzabasobanurira uko bimeze iwanyu ni abantu bazabyumba.nibatabyumba kandi muzabifate uko bije.icyo ngusaba nuko utaba nkuwo murumuna wawe kuko nudmva ategereje ko na nyuma yubukwe iwanyu bazajya bateka bakamushyira.wowe rero icara hamwe ukorere urugo rwawe niba ushaka kurwubaka.iwanyu nibakika ibyo bindi bazongera bguherekeze mujye gukwa uwo mukobwa mukore ubukwe buciriritse ariko nawe wagize icyo utanga.kuba warakosheje sicyo kibazo uko ushaka kubyitwaramo nyuma nibyo bikomeye.
    ikigoye ni ugutunga urugo nyuma yubukwe:ganira nuwo mukoba mubipange.ababyeyi muzabasabe ubufasha budasaba amafaranga nko gusigayo umwana mwagiye gushaka ikimutunga.hama hamwe utekereze neza wirengere ingaruka zibyo wakoze.ntushake kurushya iwanyu ngo bagukorere ubukwe banagutunge kandi utari ikimuga.

  • ihangane muvandiwe!
    inama Mudogo akugiriye niyo.gerageza uyikurikize.

  • Ingaruka za bene ibyo ni uguhangayika. ariko umuti ni uko wihana ubusambanyi ukagarukira imana ikindi ukabwira umukobwa ko adakwiye gukuramo inda hanyuma yazamara kubyara ukamufasha ibishoboka ibidashoboka akihangana kuko mwese mwafatanyije amakosa. icyakora niba adafite 18ans witegure igifungo..

  • ariko ndumva iwanyu muri abarashi uwo muyishyizemo mumubikabo ikibondo ntakundi nyine niba ukunda umugore wawe murongore koco ubundi mupagase mwembe kuko mwakuze mugiye kwitwa ababyeyiiii

  • Ibi ni ibibazo mba ndoga …Dore inama yanjye. Ntutererane uwo mukobwa kuko mu minsi mike nuwo atwite bose bajyana kwa nyamutezi, kuko ibiri kwiruka mu mutwe we buriya ni byinshi. Wowe kandi ikomeze nkumugabo umukomeze umube hafi , usabe umuryango wawe kuguherekeza wimenyekanishe kwa sobukwe ufate irembo. Ikindi va hasi ushake udufr ukore agashinga kakuzanira udufr( shaka inkoko 50 zitera amagi niba nta mafr uyaguze banki) . Ubundi ibyo kuryamaaaaa ube ubyibagiwe wige , ukore , uzigame , nanabyara utarabona ubushobozi ntacyo hagati aho uzasabe ko mwaba muri kumwe mu gihe mwitegura ubukwe. S’ibyo harikindi ushaka? Ntumutererane, urabyumvise?

  • umva sha reka nkugire inama: uko wakunda uwo mukobwa kose byirengagize ubu nta mikino kandi kera iyo byakomeraga n’abatwa barasoraga!!!! sasa bwira umukobwa yihangane kuko uri sa kintu. natabyumva umwihanganire ariko musobanurire ko ntako wimereye. gusa umubwire ko umukunda kandi ko uzamufasha kurera umwana!!!! mutere igipindi nk’icyo wamuteye ajya kuguha ibintu… (ariko abakobwa mwe muvakurahe umugani wa padiri)…umutere igipindi kabisa nk’icya semuhanuka…. nushaka umugurire kamwe pourvu ko yemera… upfukame umwereke urukundo… umubwire ko you are unable to marry her as for now. ariko umwizeze ko ugiye kurangiza ugahita uba umuntu w hatari ugahita umukiza…. sawa inama nuko ureka gushaka kano kanya ukabanza ukabona ubuzima aho bwerekeza ukazaba ushaka nyuma soit ushatse uwo cg undi uzakunda nyuma (nawe nutamutera inda). ariko gushaka ubu, negative kabisa

  • unva wangu gutwita ntabwo ari egal gukora ubukwe ahubwo mureke abyare yihangane bamutuke abe iciro ryimigani nawe umube hafi cyane birushijeho noneho niba ntanaho afite ho kubyarira niba iwabo wumukobwa batabikozw uhamushakire noneho namara kubyara mwitonde mushake aakazi mukore ubukwe bwiza ari care zibe nyinshi kugirango umukobwa ataba choc

  • Bibaho. Kuko nturuwambere cg uwanyuma!inama naguha niyi!niba ukunda umukobwa inda akaba ariyawe kora utya!mwese nibyabagwiriye!egera umukobwa umenye neza niba inda ariyawe wegere umwe mubabyeyi bawe wisangaho noneho umubwire uko ikibazo kimeze mukorere ubukwe na murumuna wawe kuko ibikoze ubukwe bumwe byakora nabubiri mufatanye mweSe imiryango yanyu icuti nabavandimwe bazabafasha ubundi icyo muzaryejo imana niyo ikizi!ibyejo kndi bibara abejo!ikindi ba hafi yuwiteka abafashe!ibyuwumvako bikomeye azabyoroshya kdi ntushobora kuba umugabo utahuye nibibazo!

  • ihangane muvandi senga cyane imana ntijya idutererana ikibazo waba urimo cyose n’uburemere bwacyo ubwaribwo bwose”God will make a way when it seems to be no way just beleive in him”

  • wigira ikibazo niba uwo wateye inda niba mukundana mwegere mujye inama hanyuma muce iyubusamo ibindi bizazanyuma kuko harimpamvu imana yabikoze bishoboka kuba ariyo ntangiriro y’umugisha wawe mwemere mubane yenda mushake icumbi

  • umva nshuti uwo mukobwa niba waramuteye inda koko uka ubizineza ko,agukunda ntaho aguhisha nawe gerageza uko ushoboye kose nku mugabo nibiba nangobwa ujye munzu yikode ntawuzaguseka kuko siwowe wenyine bibayeho humura kd muzabaho neza buriya igihe cyizagera mukoreshe ubukwe kd bwiza natwe tuzabasengera

  • ko numva umuryango wanyu utera ntibagarure, murarenze kabsa murumuna wawe nawe! hasigaye undi umwe ndibaza nawe ari mukwezi gutaha, bizagenda gute? akora ibishoboka nkumugabo bitewe nuko ubona baby kd nakunaniza uzamureke c’est tous.

  • Ni ukuri buri gihe ndajya gutanga inama nkasanga urugo rwazintanze. Gusa icyo nakongeraho ni ukubwira n’abandi bose ngo dukizwe neza twe kuvanga amasaka n’amasakaramento kuko ukijijwe ntiyifuza gusambana mbere ya Mariage.Ubundi mukurikize inama Urugo rwabagiriye. Imana ibarinde kandi ntimuzatinde kwiyunga n’Imana kuko uko utinze mu cyaha ni nako ugenda ugiha agaciro kurusha iby’Imana.

  • ubundi se niki kikwemeza ko iyo nda ari iyawe muvandi?cyakora niba ufite gihamya mucyure tuzagufasha kubibatunga,mais bizaterwa nuko mwatubaniye mbere yuko icyi kibazo kibabaho.

  • gutera inda ntibivuga gukora ubukwe wowe gusa umube hafi uko ushoboye ariko ndumva kubana ari ugutera ibabazo mubindi

  • Ihangane ikibazo cyawe kiri muri bimwe mubikomeye ark ugomba gushaka aho waba ugiye hamwe n’uwo mukobwa wowe ugomba kwishakamo imbaraga ugakora ukabasha gutunga abantu 2 kandi aho guta umutwe urusheho gusenga pe kandi Imana izagufasha pe

  • Ababyeyi bibabwire, n’umukobwa abwire abe ko mugiye k’umurenge ubundi umukobwa akabyarira iwabo ukamufasha uko ushoboye murera umwana mukazabana ubushobozi bwabonetse

Comments are closed.

en_USEnglish