Digiqole ad

Natanye n’umugore wanjye ariko ndashaka kongera kurongora. Nshake umukobwa cg umugore?

Nakunze kubona mutanga inama kubibazo bitandukanye none nanjye ni mungire inama. Ndi umugabo, natandukanye n’umugore imbere y’amategeko mu mwaka wa 2010.

Twari dufitanye abana batatu. Narabasigaranye bariga neza nta kibazo bafite. Ndabakunda nabo barankunda, ariko murumva ko bakiri bato. Umukuru ubu afite imyaka 12 naho umuto afite imyaka 5.

Mbana na mushiki wanjye niwe umfasha kubarera neza. Ndifuza gushaka undi mugore ariko mfite ikibazo nshaka ko mungira inama.

1. Nshobora gushaka umukobwa, ikibazo mfite ni uko byatuma mbyara abana benshi maze bigatuma mbaha uburere budakwiye kubera ubwinshi bwabo. Kandi na none sinizeye ko azankundira abana, kandi ndamutse menye ko atabakunda byazana umwuka mubi hagati yanjye nawe.

2. Nshobora gushaka umugore ufite abana. Aha naho ni ikibazo kuko burya ababyeyi ntibarera kimwe. Hari igihe abana bananirwa kumvikana mugiye baba batari mu kigero kimwe, cyangwa se abana bummwe ntibishimire umubyeyi utarababyaye.  Na none nabo baba ari umutwaro kuko baba babaye abana benshi. Kandi na none uwo mugore nawe yabyara, bigatuma dukomeza kugira abana benshi.

3. Sinshobora kongera kubana n’umugore twatandukanye kubera ko yashatse undi mugabo. Iyo rero ntekereje ibyo, numva nakomeza kuba njyenyine, ariko nabyo birankomereye kuko numva ngomba kugira uwo tubana.

N.B: E-mail yanjye ntumuyitange.

Mungire inama z’icyo nakora?
Murakarama.

60 Comments

  • Muvandimwe Rero Njye Ndumva Ibyiza Arugushaka Umukobwa Ugukunda Akanagukundira Abana Niba Wamubona,kukibazo Cyo Kuba Mwabyara Abandi Bana Bakaba Benshi,Muzabiganire Ho Mukorereshe Methodes Preservatifs Kd Bizakunda

    • Non Problem

    • None wowe witwa Gilbert urumva uwo mukobwa nizo préservatifs zitavaho urumva we yakwemere kubaho nta mwana n’umwe abyaye ngo nuko mugabo afite abandi?ibo byaba ari ukwikunda,kandi ntanuwo azabona uzamwemerera kutabyara cyangwa kutabyara nibura babiri,kereka nashaka umukobwa ukuze bihagije utakibyaye ariko arebye nabi nawe yamuzanira umwaga aho. Ikibazo ahubwo nuko numva alternatives zose yazanze ngo ntashaka kubyara beshi. Iyo reo agumana nuwo mugore wa mbere kuko butagishoboka rero kandi akaba atagishaka no kubyara kandi akaba ashaka uwo babana,njye ndumva namugira inama zo gushaka undi mugabo akemera akaba umu homosexuel ku ngufu none yagira ate?

      • koko!!!homosexuel? wowe se uri we? ibyo ni amahano,iyo nama yawe ni mbi ndanayigaye!!!

  • Nshuti ikiza kandi kiruta byose nuko wakomeza ukabaho utyo kuko urbyaro wararubonye ahasigaye umenyekomukase wumwana atangana nyina cyane nyina wabo akiriho ntabwo rwose uwo uzashaka wese azaba neza nabana bawe nkuko ubishaka. rero ndumva ikiza wareka kwikunda ugakunda abana bawe maze ukabarera bamara gukura bamaze kujya nibura muri secondaire bose ukabona ukaba washaka undi mugore kuko icyo gihe bizaba bifite uruhengekero naho ubu rwose wajya ushaka ukuntu wigenza ariko ntushakire undi mugore muri abo cyane ko atari nabake.

  • Umugore mwari mwarasezeranye bwa mbere mwemeranyijwe kubana iteka mu byiza no mu byago, mukazatandukanywa n’urupfu gusa. Ayo masezerano muyagirana Imana yari ibahagaze hagati. Imana yababereye Umugabo. None byaranze. Ubutane ni ikintu gikwiye igihe hari gukorwa ibintu bibi nk’urugomo, ubusambanyi, ubuhemu, kutita ku nshingano n’ibindi… Boss wanjye rero inama ashaka zarushaho gufatika umuntu amenye icyamutanyije n’uwa mbere. Ese ni ku makosa yawe cyangwa ni aye? Ese niba ari ayawe warihannye ku buryo n’undi mutazasenya? Ese ko wamaze gutana nta hantu ujya ujya kuzimiriza ibicuro iyo umutsi wareza? Nta n’umuntu ujya uzana wenda iwawe? Niba ahari ni umukobwa cyangwa ni umumama? Izo Details umuntu agize icyo azimenyaho nibwo inama ifatika, ariko nanone ukavugisha ukuri.

    • Ndasubiza mido,
      Kugirango abashakanye batandukane,baba bahemukiranye. Kuba umugore yaremeye gusigira umugabo abana be maze agahita ashaka undi mugabo, birumvikana ko amakosa ari kuruhande rw’umugore. Umuntu usiga abana be maze agahita ashaka undi mugabo koko?

  • Ariko se nkwibarize? Gushaka umugore ni itegeko? Nutabikora uzahanwa n’irihe tegeko? Njye mbona uzi ubwenge wabanza ugatuza, naho guhita umusimbuza undi, ushobora gusanga ntaho wavuye nta naho wagiye. Itonde rero nibijya bigukomerana ugure ku kg kandi wibuke kwikingira.

  • Uzashake uwabaye umugore, ariko utabonetse wese,uwapfakaye wenda kandi akaba atari yarigeze abyarana n’umugabo, wenda bitewe n’uko ari ingumba. Abo barahari,kandi bakunze kuvamo abagore beza cyane, bizagusaba gukora iperereza gusa. Ahasigaye good luck.

  • icyatumye utandukana nu wambere se ntikizatuma utanduka nu wa 2? inama nakugira nuko washaka umugore watandukanye nawe, kuko uwo muhuje ibibazo nimyumvire,ntuzashake umwana muto wumukobwa kuko numuruho waba umushyizeho wokurera abo bana,nukujya mubibazo byawe byatumye utandukana,ikindi kandi ngo ntushaka kubyara,ubwo urumva we waba umubujije kwibyarira kubera inyungu zawe,murakoze

  • Nitwa emilie bitakugoye wampamagara kuriyi nb 0728001887,njyewe sinshobora kubyara kubera impamvu ntavuze hano, kd nkundabanape!plz umpamagare.

    • Emilie,
      Kuba utabyara kubera impamvu uzi nta ribi. Gusa nanone uriya mugabo akeneye uzamukunda nabe bose.

    • emilie,kuba utabyara nawe ntiwakunda abana,kandi akeneye uzamukundira abana

  • Nabonye aha kuri uru rubuga muzi gutanga za solutions z’ibibazo.Njye ndabasaba ko mwampuza n’umugore cyangwa umukobwa utabyara,cyokora wize usobanukiwe ko ibyo bibaho….cyokora akaba ari mwiza ku ishusho,anagira umutima mwiza atanafite bya birwara bya biri koloniki.Kuko njye mfite umwana kandi mukuru ,nta n’undi nshaka kubyara,uwo numva ahagije,ariko ndifuza gukunda umuntu(w’igitsina gore) tukaba twanabana nta bana bandi dutegereje.Icyo kibazo cyanjye kirakomeye….aramutse afite ibintu cyangwa ntabigire njye ntacyo bintwaye ,kuko mfite ibihagije, abonetse yanyandikira kuri e-mail yanjye:[email protected]

    • e-mail yanjye nayanditse nabi ni :
      [email protected]

    • uzaze njye nkwihera ku xxx ubundi abo bagore ushaka ubareke niba ugishaka umbwire.
      bonne chance

      • Ndebera nk’uyu!!! Ni uko nyine nawe yihishe, ariko urabona ko abafite intego mbi nabo bahari, kandi bazaza mu buryo butandukanye.

      • Urakoze cyane.Yego nacyo ndagishaka kuri wa mugani wawe,ariko sicyo cyonyine nshaka hari n’ibindi nshaka…..gusa e-mail yanjye wayibonye tuzavugane.Buriya dushobora kugera kuri point.

    • Sinababwiye ko bahari? Reba Emilie uri hano hasi. Bajya bavamo abagore beza cyane. Ariko mwitonde hano hari nababa bavuga gutya babeshya kugira bibonere abagabo gusa. Ibyiza ni uko waca ku bantu muziranye bakakurangira. Naho hano ku rubuga ushobora kuzahahurira n’imbwa y’iruka ari ho honyine urambirije kurambagiriza.

  • birababaje ko umugore wawe yashatse undi mugabo ! inama nakugira rero ntuzasaza uri wenyine byaba ari ikibazo kuri wowe bityo rero witinya gushaka umukobwa ugukunda cyangwa umugore ugukunda ufite umwana umwe cyangwa babiri, gusa mubanze muganire neza maze muzabyarane undi umwe gusa ntabwo abana bazaba babaye benshi bikabije ! urumva ushatse umugore ufite umwana umwe mukabyarana undi umwe hamwe n’abawe batatu baba babaye batanu nta kundi wabigenza kuko byanze bikunze nuzana utabyara ntazagukundira abana ufite ugomba kubyarana nawe undi mwana ! kandi nabwo nushaka utabyara ntazagukundira abana bizatuma ugirana nawe ibibazo bikomeye kugeza nubwo mushogora kuzatandukana ! bityo rero shyira mu mutwe wawe ko ugomba gushaka undi yaba umukobwa yaba umugore ariko mukazabyarana umwana umwe ! abagore ntibagikunda kubyara abana benshi uzabona uwemera ko mubyara umwana umwe gusa ! courage kandi Imana igufashe kuko kuba wowe utarashaka undi mugore uri umugabo muzima !

  • Mugabo ,
    Njyewe ndunva icyambere ukeneye kiruta ibindi n’Imana, kuko umuvumo wakugenzeho ugatuma usenya ura cyahari ugomba kwegera Imana ikabanza ikakubera byose ukayiha vora y’ubuzima bwawe umutima,abana bawe,urugo rwawe ikakugira inama ikaba ariyo ugisha inama kuko twese hano dufite imitekerereze itandukanye kandi nawe ufite uko utekereza kandi urugo n’ishuri rihoraho ritarangira nta formure rugira ariko twese n’Imana itwubakiye itabaye yo twasenya kuko ibisenya ingo birahari cyane kandi bya mafuti kubwi yo mpanvu birashoboka cyane ko warongora ukagira urugo rwiza,ariko ushobora nokongera ugasenya niyo mpanvu ngusabye ibi ubyiteho
    1.- Senga Imana uyegere cyane uyigire inshuti uyigishe inama.
    2.Abantu barahindutse cyaneee kureba mu mutima w’umuntu biragora cyane iyo ugitereta umuntu mutarabana ntu mu menya ku buryo ku menya umugore mwiza ukunda abana ubafata nkabe mu tarabana ntiwabimenya, umukobwa ashobora kubakunda pe kimwe nuko atabakunda wowe ntiwabireba ngo ubumenye mutarabana.
    3.Umugore utaragize amahirwe yo kubyara inshuro nyinshi abaafite umutima utishimye ku buryo gukunda umwana atabyaye biragorana ku bera ibikomere aba afite muriwe.
    4.Umugore watandukanye afite abana ashobora kuba muzima agakunda abana ariko ariko abana nabo bashobora ku munaniza ntibamwishimire bakavugako akunda abe cyane bo ko atabakunda kandi nawe ashobora kukwangira abana.
    5.Ujya wunva famille zirangwamo amarozi n’udwango rukabije cyane bituruka kudahuza ababyeyi muhuriye kuri papa gusa cyangwa kuri Mama gusa nyina wundi abishya inkonda( nimbanawucuritse mu mbabarire ) niko mukinyarwanda bavuga.
    6.Ushobora gukina na bana bawe, kuganira nabo nkuko warusanzwe uganira nabo utarazana undi mugore, umugore akarakara akabifata nabi nkaho arikosa wakoze ntibimushimishe uziko abana bawe n’umugore wawe wa2 basankaho arabacyeba kuko bose baba bagukunda bifuza ko ubegera. iyo wegereye abana cyane umugore arababara, wakegera umugore cyane abana barafuha bagatangira ku mwanga ngo uriya mugore ataraza papa yaradukundaga

    NB : Nshingiye kuri byobyose niyo mpanvu ngusabye kwegera Uwiteka akakuyobora kuko ufite umubiri kandi ukeneye ibyishimo byu muryango ( papa,maman,abana )n’usenga Imana izakubera igisubizo iguhe umugore mwiza ututse ku Mana ntangaruka zo kwicuza uzagira Mugabo urakoze njye ndubatse mfite umugabo 1 n’abana 5 bonne chane.

  • inama ya kabiri nakugira, fata abana bawe ubashyire kwa mushiki wawe cyangwa kwa mama wawe ube hafi yabo, ubahahire ubasure hafi buri munsi, noneho ushake undi mugore wubake urugo rushya bundi bushya, kuko ugomba kumva ko abana bawe batatu ari abawe wowe gusa ku giti cyawe, ntiwishyiremo cyane ko hari umugore uzagukundira abana kuko atababyaye ! c’est humain, nta mugore ugukundira abana nk’uwababyaye ! kuko icyo yabakorera kibi cyose wakumva ko ari uko atari nyina ! baca umugani ngo umwana w’undi abishya inkonda ! iyo ikibazo kidaturutse ku mugore hari ubwo gituruka ku bana wowe mugabo ukababara cyane ! niba ufite umuntu wagufasha abo bana bawe ubamuhe wubake urugo gusa ubabe hafi ! cyangwa se ihangane gato uwo muto w’imyaka itanu abanze agire imyaka icumi ubone gushaka undi mugore ! umbabarire iyi nama isimbuye iyo nari ntanze mbere ! merci

    • Ibyo kuba yihanganye abana bagakuramo ndabishyigikiye, ariko ibyo kujya kureresha abana ntabwo aribyo. Ese uwo Mushiki we, we ntazashaka umugabo, Ese uwo mugabo we azishimira kurera abana be hamwe n’aba muramu we. Ibyo ni ukwivanaho responsabilites ukayishyira k’uwinda ngo wowe wiryohererze n’undi mugore. Uzanageraho n’abo bana wareresheje ubibagirwe. Igisubizo aho kiri ni uko uwo mugabo agomba kurenga inyungu ze bwite ahubwo akita ku nyungu z’abana cyane kuruta ize. Hanyuma ubwo abana bazaba bakura azaba afata n’icyerekezo cy’uburyo yashaka umugore kandi abana ntibahababarire! Ariko kugeza ubu abana baracyari bato cyane (umwana w’imyaka 5 kumushakiraho undi mugore utari nyina si byiza kuko uwo mugore azaza ashishikajwe no kwibyarira abe bana apana kurera abo asanze). Birasaba kubyitondera no kwihangana!

  • NIBA ATARI IBIHIMBANO, NDUMVA UYU MUGABO AHUBWO YITONDA, KUBA YARATANYE N’UMUGORE AKABA AGITEGEREJE KANDI UWARI UMUGORE WE YARAMAZE KWISHAKIRA UNDI. NONE RERO MUGABO REKA NKUBWIRE: BANZA UGANIRE NUMWANA WAWE MUKURU WUMVE IBITEKEREZO BYE USA N’USHAKA KUMWUMVA. HANYUMA MBERE YO KURONGORA UWO UZAHITAMWO UZABANZE UJYE UMUSOHOKANA UMUHUZA NABO BANA UREBE UKO ABANA BAMUREBA BUHORO BUHORO UZAGENDA UBYIBONERA WOWE UBWAWE GUSA NTUZASHAKE UMUGORE UFITE ABANA KUKO BYABA ARI IBIBAZO WIKURURIYE. UZAMARE NKIMYAKA IBIRI UFIYANSA MAZE UBANZE UMUREBE KANDI UMUBWIRE KO NIBA YUMVA ATAZIYUMVAMWO ABANA RWOSE AKUBWIZE UKURI IKINDI KANDI NUKO UTAGOMBA KWIKUNDA NGO UMUBUZE NAWE KUBYARA AHUBWO MWABYUMVIKANAHO NAWE AKABYARA NKABANDI BABIRI KUGIRANGO AGIRE UMUNEZERO UHAGIJE. NTA MUNTU WANEZERWA ATABYAYE KUKO ABANA BARASHIMISHA KANDI NAWE WATUBWIYE KO UKUNDA ABAWE. UBWO RERO BANZA UBYIGEHO NEZA NIBA — USENGA UZASHAKIRE MUBAKOBWA BUBAHA IMMANA KUKO HARIMWO ABATINYA ICYAHA USHOBORA GUTOMBORAMWO UMUZIMA. KANDI JYEWE NDAMUFITE NAGUTUNGIRA AGATOKI UKIREBERA KANDI YAGUKUNDIRA ABANA PE. JYEWE NDI UMUMAMA KANDI BURYA TWEBWE ABADAMU TUJYA TUMENYA KURANGA GUSA NUKO NANJYE MBA NTAZI IMICO YAWE UGASANGA NABA NDOSHYE UMWANA W’ABANDI.

    • Aza gushake kuyi number. thx

      • Iyi he number se? Yishyire ho. plz

  • Sasa nshuti , nkugire inama Jyewe nashatse ubwa kabili , sha gushaka kabili birakaba kubanzi bawe
    Mperuka kunezerwa ntarashaka uyu mugore turi kumwe , abana banjye kugirango babone umwambaro ni affaire kandi rwose financially meze neza , sha ubyihorere

  • umugabo yarampemukiye jyewe mvuze ibyange sinabasha kubi summarizinga kuko byose numva ntacyo nasiga kubwibyo jyewe nta mugabo wundi nkeneye, narazinutswe pe. Ubwo atanyishe nkaba ntangiye kugarura ubumuntu nzajyanira aho umwana umwe dufitanye nta kibazo azanyera. Ngaho wowe ihangane kandi Imana igushyigikire niba gutandukana kwanyu hari uruhare wabigizemo kandi mbere yo gushaka undi uzabanze nawe wisubireho ugire ibyo uhindura ejo utazahora mu gushaka no gutandukana. Niba ikibazo ari umugore utarashobotse humura Imana izagushumbusha.

    • Mpa number yawe nguhamagare disi. Sha unteye agahinda. Ihangane nta mvura idahita.

  • Umva wa mugabo we!

    Njye nasomye Title gusa. Niba waratanye n’umugore wawe wambere. Ntuzongere gushaka ubwo byarakunaniye.

    • Ubwo se iyo nama umuhaye urumva ikwiye, gutandukana n’uwo mwashakanye se bivuze kunanirwa kubaka.

  • Mugabo we niba uri serieux jye mfite abana3 sinkeneye kongera kubyara!ariko ndashaka umugabo nakunda nawe akankunda tugahozanya,tukubahana,akanyiyumvamo nanjye nkamwiyumvamo.Niba wumva bitakugoye shyiraho no yawe ubundi dupange amasaziro yacu na future y’abana bacu. Urakoze

    • Inzobere,

      nyoherereza e-mail yawe cyangwa se phone yawe.

  • Ariko se ko mona mugiye kumaa nka 4ans mutandukanye,nkaba ndeba watubwiyeko umwana muto afite ans ubwo maman wabo ayasize umwana unntawa
    Umva rero ba wihanganyeabana baabnze bigire hejuru gato,hari abageze mu gihe kibi cy’ubugimbi uwo mukmenya uko urushako ruzagenda ,urugero nuko watandukanye na maman wabo kandi mujya kubana ntiwari ubyiteze.

    Cyakora inama njye nakugira nuko ibyo gushaka usanzwe afte abana byo wibyibagirwa kuko byateza intugunda kandi nubundi abana bakyongera. Wafuma ushaka umukobwa wakwemera kubyara umwe gusa yakabya abakaba babriri nibura abo bana baba bahuje niura umubyeyi umwe,kandi n’uwo mugore waba ushatse yajya agirira ko abana bawe ari bakuru b’uwe. Ubundi ikiruta byose nkubyihorera,ndabona nubundi wikundira abana bawe komerezaho ,ariko nibiba ngombwa k ushaka uzazane usenga kandi utaraira abana nawe abyare umwe nakabya babiri ariko ujye ukoresha uko ushoboye ube hafi yabo utahe kare umenye niba bariye,bafite ibyo kwambara ,niba nta bindi bibazo bafite,wite kuruwo mugor uzaba ushatse no ku bana be mbese kuburyo nta shyari ubazanaho kandi ubane neza nawe byatuma murugo habaho umunezero ntihagire urwango. Byagusaba kandi kuba clear depuis le debut haba ku bana bose haba no kuri mukase. Abagabo benshi bashaka bwa kabiri bbakgira ntibindeba bagataha batinze batontoma kandi bazi neza ko murugo harimo abana batagira nyina

  • Gakuru Jean Paul ndagushimiye ibyo umvugurujeho kuko nabwo abana ntibarerwa na mushiki w’uyu mugabo ngo babyishimire reka rero duhurire ko yihangana ategereze abana nibura bakure umuto agire nka 10 ans, maze abone gushaka undi mugore

  • Phone yanjye ni 0722503247 unyohererezeho email yawe ariko niba uri serieux

    • why are you giving the phone which is never online ?

  • inama nakugira muvandimwe shaka umudamu udateganya kubyara niyo mwananirana ntacyo azaba ahombye nawe nta gihombo uzaba ufite naho ukubwira ngo ubeho udashatse undi mugore arakubeshya kereka wiyemeje kujya gushaka abo uhonga . ikindi usabe Imana ibigufashemo . nabonye harushaka ko mwisungana kandi udateganya kubyara waganira nawe mukareba ko hari icyo mwageraho .

  • Nanjye natanye n,umugabo ampemukiye cyane none rero numva kuba njyenyine bitanyoroheye.Mfite abana babiri 12ans na 4ans.None numva ntakeneye abandi bana ahubwo nkeneye affection.Adresse [email protected]

  • biragoye kuguha inama.

  • iyo uza kuvuga imyaka ufite ubu byari gufasha gakeya ariko ntacyo.
    ndabona washaka umugore wapfakaye yarabanye neza nuwo yabuze(mbese uziko urukundo rubaho),afite abana batarenze 2 adakeneye abandi kandi ukareba umugore utagira zagala.uzitonde urambagize neza ubaririze hafi gushiramo umwuka ubundi nawe wirebere ukurikije uko muzabana urambagiza.
    -nushaka umugore watandukanye uzarebe neza ufite urukundo nawe arukeneye ariko umenye neza ko adafite uburakari byibyamubayeho akaba yakunaniza yumva yihimura ku bagabo.
    -ikibazo cyo gushaka umukobwa ni uko nawe azaba ashaka abana be byibuza 2 cg 3. baba babaye benshi kandi noneho ntiwamubuza kuko aba afite impungenge ko nubwo yakund abawe akabarera neza hari ubwo nyina yabatwara.
    ariko kandi umukobwa bitewe nimyaka ye ashobora kunanirwa kubana nabana usanganywe.imyaka bafite si mike ku buryo batananiza umuntu.
    tekereza neza icyo ukeneye ubundi ubone gushaka.sinemeranywa nabakubwira kuguma mu bwigunge cg se kuba watangira kujya hirya no hino kandi bias nkaho utabyigeze.
    nubishyira imbere y Imana uzasubizwa kuko mu bisanzwe nta formule ihari.

  • inama nakugira ni ugushaka uriya mudamu wakoherereje email mukisungana

  • SALUT NTIWIBESHYE KU NKUMI UTAZASHIDUKA WAGEZE INDERA,umva rero nkuragurire utazibeshya ujya kuwundi mupfumu ugusaba cash kandi njye ari ubuntu ,ntuzibeshye ku mupfakazi shaka uwo umugabo yari yarahagije,nkuko nawe wahagijwe nimuhura muhuze amaganya na gahinda maze muhozanye ,abana kubyara,umubare nabonye ugenwa ni MANA yo mwijuru ,ese upfakaye L’homme propose et DIEU DISPOSE numva mwakundana mukabana nyuma mukazabyara umwana umwe,kandi wanga kubyara ukaruhira rubanda reba abo ugaburira utabyaye.

    • Mukecuru urakoze, inama zawe zifite ishingiro kandi zirumvikana.Ndemeranya nawe ko uwahangayikishijwe numugabo bahozanya nta kabuza. Ariko nanone hari icyo mwibagirwa cy’ingenzi. Bagomba no kugira imyumvire ihuye. umunyamugi numunyacyaro ntibyajyana kabone nubwo baba barahangayitse bose. Uzu gusoma nutazi gusoma nabo ntibyahura. so imyumvire cyangwa se ubujijuke bwaburi wese nabyo bigomba kwitabwa ho.

  • Emilie,ni Latifa mbonye number zawe mpita nkumenya,sha pole sana.wamugabo we inama yanjye n’iyi niba ushaka kurongora njyewe uyumukobwa ndamuzi neza twiganye imyaka 3 yose,ndahamya nezako ataruko yagumiwe ahubwo afite impamvu mbona atavuze hano,njyewe ubikubwira ndakuze bihagije Emilie twiganye ndi umumaman,uzamuhamagare numukobwa utuje cyane!gusa ndibaza kki abantu bitonda bageragezwa?Ndababaye cyane.then kuba wenyine biragoye cyaneko umugore wawe yahise akwishongoraho agahita ashaka ahubwo urintwari cyane!So icyifuzo cyawe Imana ikube hafi igufashe guhitamo gusa njye nguhitiyemo Emilie.

    • ariko ubwo mwigaga he wowe nuyu mukobwa ngo wowe uri umu maman? Ubwo se wize iki,ko ndeba wanditse uhubuka utaranga abantu gusa,byari ngombwa ngo umurondore? Ubujiji gusa!

  • Pole sana.
    Ngwino ube umurokore muri Adepr, tuzagusengera ubone umugore ukijijwe uzakumara irungu iteka ryose

  • Mugabo rero, komera kandi ihangane. Nasomye inkuru yawe n’ibyo bakugiriyemo inama byose. Hagiye harimo inama nziza waheraho. N’ubwo harimo n’izindi, ariko nk’iza Bibi, Erne na Search nabonye zaba nziza. Gusa icyo nakongeraho ni uko umenya ko icyo gikorwa utangiye cg uri gutekereza kitoroshye. Njye numva washakira ku mukobwa gusa ariko ubyara, ukaba umurangiwe n’umuntu wizeye, nawe nyuma ukisuzumira kandi ugasenga cyane, mukaba mwabyara nk’abandi bana 2 kuko nawe ni umuntu. Impamvu mvuga ibi: nuzana ufite abana cg umwana, uzaba ugiye mu bibazo by’abana by’ubwoko bubiri bibyara n’ibindi byinshi, ntuzamenya niba koko imvugo ariyo ngiro azisanga mu bawe asanze cg nabo bazamwibonamo; aramutse hari abo afite nabyo wakwibaza nk’ibyo ku rundi ruhande. Wagirango hari abantu Imana yaremye bagomba guhura n’ibigeragezo ibi n’ibi. Njye ukubwira nanyuze nko muri ibyo byawe, ariko njye yanyiyeretse kare amategeko antanya nawe tugifite umwana umwe. Ibaze umuntu wavaga iyo yagiye akaza ambwira ati kanaka (w’umugabo) afite igitsina giteye gutya n’ibindi, kandi ubwo turi mu cyumba tuganira. Ariko umubonye mu bandi Mana we, ugasanga ni umumarayika, amagambo nk’ayo atasohoka mu namwa ke (yiyoberanya). Izi nizo ngo z’ubu rero, ngo zo muburinganire. Mugenzi, naje gushaka undi, ari umukobwa ariko natangiye kubona agira ikibazo kuri uwo mwana ancyurira indezo ngo nzajya mutangaho kandi, yewe nta n’iyo ndatangira gutanga kuko hari ibitarakemuka mu mategeko (njye kuko yari akiri muto, amategeko yasanze agomba kugumana na nyina). Ubwo nawe aba yinjije umwana mwene wabo muri kaminuza ngo wo kurihira, yewe atanakubwira aho ayo mafaranga azajya ava kuko twabanye urebye nta mushahara asigaza kuko aba muri credits ndetse nanjye kongera kwiyubaka byangabanyirije ubushobozi bigaragara. Ariko wamubwira uti ese uwo mwana iyo uba uretse akazatangira kwiga nka nyuma y’umwaka cyangwa ibiri, ubushobozi bwiyongereye, ati ntibibaho. Kandi tujya kubana ntacyo namuhishe, ibibazo nahuye nabyo byose twarabiganiriye, bimwe akanabyibonera, anyereka ko rwose nta kibazo cy’umwana ashobora kugira ntiwareba! Izi ngero zanjye nta kindi nzikubwiriye uretse kukwereka ko iyo nzira urimo itoroshye, bafite akarimi keza mugenzi, ni hatari! Abenshi baba bafite imibare bari kubara, iyo amaze kuhagera birahinduka ukumirwa! Gusa, bariho bake bazima. Gerageza rero kandi amahirwe masa. Ikindi, ujye unasenga, njye ahari igituma bitagenda neza ni uko ntajya nasenga cyane.

    • Ndasubiza Komera, sha ihangane, kmera. Gusa ugomba gukunda uwo mwana wawe byimaze yo, byaba ngombwa ukamufatira ama assurences hakiri kare kuko mbona uwo wa kabiri washatse nta kigenda. Burasa nibyo Rwanyonga avuga. Pole sana.

      • Reka ntugire ikabazo, muvandimwe. Ubu namaze guca akenge ho gake. N’uwo wambere yamfatiranye ubujiji bukabije (byaranshanze rero sinkwirarireho) kuburyo nagiye nkananuka ngasira mpima ibiro 52, nari mfite mbere ibiro muri za mirongo itandatu hejuro Ubu nongeye kwisubiza, ndi muri 70. Urugo ni ishuri mugenzi rikaze, sinarinzi ko umuntu mwasezeranye imbere y’Imana n’abantu yagukora nk’ibyambayeho! Uriya mwana we ndizera nkiriho ntakibazo azagira aho azaba ari hose. Ntabwo umwana nibyariye yaba mayibobo kandi ntaburara, ntibibaho pe, umutima wanjye ntiwabinyemerera.

  • Ikindi ntari nkubwiye, ni uko ibyo kujya ngo kugura cg iby’aba homosexuel, si ibintu bikwiriye umuntu wiyubaha, ni mbuze uko ngira, ni iby’abo babivuze (ariko ntitubarenganye ni ibitekerezo byabo). Nongere nkwibwirire: ugombye kwitondera icyo gikorwa werekezamo.

  • SALUT mfite ubwoba mubyuko washaka inkumi,ingero nyinshi za bashatse inkumi,na basore usanga badasabana na bana kandi utankundiye abana wabireka nkumva kuvanga ingabo nubwo mwaba muretse kubyara abandi ari byiza kuko ntawucyurira undi abana.

  • SALUT mfite ikibazo mukinsubize cyane abagabo mwubatse ingo,cyangwa mwigeze abagore,kuki abagabo bo muriki gihe badashaka guhaha kwambika abana ku byara,kuriha mutuelle ,kugura ibitenge bya bagore ,mbese inshingano zu rugo ni kibazo depenses ntuzibabwire,mbese gusohora amafaranga yubaka urugo rwe ni kibazo,iyo ufite umushahara nawo aba awushaka,kuki abagabo basigaye bikunda cyane bitarabagaho,mu kabali barayatanga rimwe na rimwe no mubagore na bakobwa bo kugasozi,iyo akurambagije uri umugore cyangwa umukobwa ahita akubaza umushahara wawe bite none se nitwikunda ko umugore wubu nawe aba afite imibare bizagenda gute?mureke tubivugeho ndikanga buri wese avuga utabyara undi utabyara,kandi wowe uje kurera abana be ese uwo uzazana wamuhaye izo condition zo kutabyara kandi ahembwa ,atanafite umwana numwe ,urizera ko azazana umushahara we ngo ufashe abana ntawe urimo tekereza neza ,azibuka ko umwana akeneye imbuto oyaaa azaba aricyo bita calculatrice cyangwa calculateur nabyo tubivugeho merci

    • Mukecuru, uri umuntu w’umugabo nako w’umugore uzi ubwenge tu. Gusa abagabo bose siko bameze.Gusa abagabo nkabariya babaho kandi ni benshi. Urugero njye sinshobora na rimwe kwishimisha igihe nzi neza ko abana banjye batameze neza. No. Kandi hari abagabo benshi responsables bameze gutyo, bazima pe.
      Abo ni babandi uzasanga batera imbere kuko bamenye icyo gukora, ugasanga we n’umugore we badahishanya umutungo, mbese ugasanga basangiye ubuzima. Ntibisaba kujya gusengera ahantu runaka nubwo nabyo bifasha, gusa bisaba kugira ubwenge no kureba kure. Umugabo wese usahura urugo rwe akarujyanira abpo bagore cyangwa se abakobwa bo kugasozi nta bwenge agira. Ariko na none hari abagore batuma abagabo babo babahunga, ugasanga nibo bikururiye ibibazo. Gusa umuntu wese ugira uruhare mu gusenya urugo rwe ni injiji, uwangira Imana namurimbura. Gusa numbwo mvuze ibi nanjye umugore yarananiye twaranatandukanye, yansigiye abana yangara wenyine, bamuciye pension alimentaire ya 50milles ku kwezi narayamuhariye ngo ejo ntayazira da. Mumfashe gusenga nzatange uburere bukwiye, nzarere igihugu, mbese abo bana bazavemo inyangamugayo.
      Mukecuru, urakoze nanone kubw’ibitekerezo byawe bitumye nandika. Merci.

  • Mukecuru, wowe uzigishe umugabo wawe gusenga, muzajye mujyana gusengera mu materaniro.
    Uzamubwire mube abarokore nibiba ngombwa, bizatuma ava ku nzoga kuko inzoga nazo zikoreha amabi abagabo cg abagore!
    Ahasigaye uzareba ko urugo rwanyu rutazaba intangarugero muri gahunda zose nimukurikiza izo nama.
    Kuganira no kwihanganirana nabyo ni ingenzi!

  • Ubuzima bwose ni ihurizo pe nawe se gushaka umugore cyangwa umugabo n’ikibazo,kumugira n’ibibazo, kutamugira n’ibibazo,Dufate ko muri iyi si turimo ubuzima bwose burimo ibibazo. Ariko muvandimwe nanjye ndubatse ndumva uburyo kubaho utagira uwo musangira ubuzima biragoye pe. Gusa guhitamo yaba umukobwa, cyangwa umugore wabyaye n’ undi uwo ari we wese icya mbere n’ uko umukunda nawe akagukunda mukibwirana uko muri ntawubeshya undi,mwese mukabona ko mukeneranye,kandi mukagerageza kuganira kungaruka umwe wese yaba atinya zamugeraho bitewe n’uko yabanye n’ uwo wahisemo,kuko uzaba uzi neza ko uwo uzazana wese azaba Atari nyina w’ abana. Gusa tekereza kuzana abana b’ undi mugabo mu rugo mu byukuri ntacyo abana bazaba bapfana ariko uzanye umukobwa abana bazaba basangiye amaraso ya se ku buryo byagabanya amakimbirane hagati y’ abana. Uko byamera kose ntihabura ingaruka kuko abana ufite ubu ni abkuru bagiye kugera ighe cyo guhanagna n’ ababyeyi, Ibyo bikaba byavamo kwitana ba mwana hagati y’ abana na muka se.Uzaganire n’ abana wumve icyo babitekerezaho,gusa batangiye nka secondaire byaba ari byiza kurushaho, kandi ugakomeza kubitaho nk’ abatari kumwe na nyina niyo bagira icyo bapfa na muka se bakaba bazi ko ubitaho uko ubishobye ubzima bwakomeza. Naho ubundi. Nta muntu mubi ubaho atagira icyiza na kimwe, kandi nta mwiza ubaho atagira ikibi yakora.Ibyo tubyiimenyeho ubuzima bwakoroha. Mugire amahoro

    • Izi nama zawe ndazishimye pe.

  • mwiriwe ihangane najye byambayeho maze 6ans.none najye numva nkeneye uwo kubana nawe duhuje ibibazo tukarushinga rugakomera.niba hari undi muzi mwandangira kuko uyu ndakeka yarafashwe.murakoze

  • rero njye ndumva nakubwira icyambere kwibana ntibishoboka tuge tubwizanya ukuri ahubwo shaka umugore ufite umwana umwe namwe mubyare umwe hanyuma uzamukundire umwana umuhe agaciro nawe azagukundira abana kdi ibibintu byose ntuzabimuhishe uzabimibwize ukuri amenye ibyo ukunda nicyo umwifuzaho abimenye mbere yumve niba azabishobora kdi uzashake utari munsi 35ans naho nidashaka ushobora gupfa nabo ufite utabareze

  • BENEDATA NA MWE BASHIKI BANGE TURUBATSE NI BYIZA NI IMANA IKUNDA INGO ARIKO IBIBERAMO NI ISHURI UMUNTU YIGAMO ATAZARISOZA KERETSE URUPFU RWONYINE NONE URETSE KUBA MU MANA YONYINE IKAJYA IKUGIRA INAMA NAHO IBINDI BYOSE TUVUGA NTA WUSHAKA NK’UNDI KANDI USHAKA UWO WUMVA WATWARA UKO USHAKA NTAWE WABONA MWIHANGANE ABAGERAGEZWA KUKO NIMWE MUZANESHA KU IHEREZO.

Comments are closed.

en_USEnglish