Digiqole ad

Nasson yizeye ko aza mu bahanzi 10 muri PGGSS III

Umuhanzi Nasson, yatangarije Umuseke.com ko yumva afite ikizere cyinshi ko aza kuba ari mu bahanzi 10 bazajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star igice cya gatatu, baza kumenyekana muri iyi week end.

Naason
Naason

Uyu musore, ikizere afite ngo aragishingira ku kuba ngo yarakoze indirimbo zikamamara cyane.

Ati “ Indirimbo nka “Amatsiko”, “Inkuru ibabaje”, “Nyigisha”, “ab’Isi”, “Undwaza umutima” ndetse n’ Agasembuye, ni indirimbo zariye hit cyane, zimpa ikizere cyinshi cyo kujya muri iri rushanwa.”

Akomeza avuga ko ngo atangazwa no kubana hari abahanzi bajya muri Guma Guma batarigeze barenga Kigali, mu gihe we ngo nta ntara n’imwe mu Rwanda ataratumirwamo ngo ajye kuririmba.

Tumubajije ngo agire icyo avuga ku marushanwa ya Salax Awards yagize ati “ nta kintu kinini nayavugaho, ariko ntabwo wambwira ukuntu indirimbo Agasembuye itagiye mu ndirimbo z’umwaka na hit muzi yariye n’ubu ikiriho. Sinzi ibyo bakurikiza muri nominations, ariko ku bwanjye ntabwo nabitindaho.”

Imani Rabbin
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nyamara aka gasore karabizi, indirimbo zako koko ndumva zarariye Hit kbs
    Agasembuye wamugani kabura mu ndirimbo z’umwaka gate, n’ukuntu kaboneka cyane mu tubari
    ahantu hose ni agasembuye, ariko muri Salax wapi.
    Sha humura muri Guma Guma bagomba kugashyiramo kuko waragatsatse kandi nako niko baba bamamaza
    Nibatagashyiramo nibo bazaba bahomba

  • Nonese utekerezako wakora ubundi ugaceceka abantu ntibakwibagirwe? gukura n’uguhozaho!

  • Ihangane sha Naason wakuyeho ntabwo muri 11 urimo, uzaze nkwihanganishe nubona akanya

  • uyu muhanzi kuba batamushyiramo ntibanacurange indirimbo ze jye mbyibazaho cyane. nyuma na ba Meddy na the Ben aribo bahanzi navuga bazima twagize ni uyu musore ukurikiraho kuko bigaragara ko akora icyo azi. gusa birambabaza kuba iteka ntamubona. nta n ubwo nkunze kumenya izina rye gusa iyo ugize amahirwe yo kubona indirimbo ze ubona neza ko arusha bariya bandi bapacapaca

Comments are closed.

en_USEnglish