Digiqole ad

Nasanze umwana wanjye w’imyaka 17 ari gusambanira mu rugo

Muraho k’Umuseke,

Nitwa Beatrice, nifuje nanjye kubandikira cyane cyane ngisha inama ababyeyi bashobora kuba basura uru rubuga kugira ngo ngire ibitekerezo bitandukanye ku buryo narera umwana wanjye w’umuhungu uri kugenda akurana ingeso mbi zikomeye.

Umuhungu wanjye agize imyaka 17, murera na bashiki be babiri bakiri bato, se yitabye Imana mu myaka micye ishize kubera uburwayi.

Ngerageza kwita ku bana banjye cyane cyane mu biganiro, ariko uyu muhungu uko avuye ku ishuri azana ingeso nshya, byatangiye azana utuntu two kubeshya, nyuma atangira kujya yiba amafaranga macye akayaguramo utuntu tw’abana nyine yari agifite imyaka nka 13 gutyo, nyuma atangira kujya yanga gusenga rwose agahora ashaka kureba za filimi gutyo, atangira kujya akururana n’utundi dusore dutuye hafi yacu, bakambwira ko ngo bashobora kuba banywa n’urumogi ariko sindabibona byo.

Nakomeje kumwiyegereza tukaganira ariko ahubwo we nkabona aragenda anyiyima, yanga ko tuganira mbese ahinduka mbireba rwose, nkumva birambabaza cyane kandi aho ageze si umwana wo gucishaho akanyafu ni uwo kuganirizwa.

Muri ibi biruhuko barimo bashiki be bagiye kwa ba nyirasenge, we yanga kujyayo kuko kuva yagimbuka ntabwo agishaka kujya gusura bene wabo.

Gusigara mu rugo rero bimuha akanya ko gukora amafuti amwe n’amwe, rimwe ngasanga banyoye inzoga we n’abandi basore bakiri bato bagenzi be, akagerageza kubihisha ariko nkabimenya, tukabipfa cyane nkamwicaza nkamuganiriza ariko ejo ngasanga ntabuze ibindi bitari byiza yakoze.

Naje kugira ntya mu masaha ya saa munani n’igice nyarukira mu rugo kuzana icyangombwa nari nkeneye kukazi, ku muryango ku irembo hari hakinguye ndinjira ndaboneza mu nzu hose hakinguye, ariko ngeze muri salon ntangira kumva urusaku rw’umukobwa uri gusambana.

Nicara muri salon ngo mbanze numve neza ibyo ari byo numva rwose ni umwana w’umukobaw uri gusambana avuga nk’ubimenyereye cyane, nabanje gutekereza ko ari umukozi wacu w’umuhungu wigabije icyumba cy’umuhungu wanjye akaba ari kugisambaniramo, maze ngiye kureba mu cyumba cy’umukozi kiri hanze nsanga harafunguye ariko we rwose arasinziriye yashyizweyo.

Nahise nkubitwa n’inkuba, numva nkutse umutima, numva ngize umujinya udasanzwe kuko nari mbonye ko ari umuhungu wanjye. Natekereje icyo nkora muri ako kanya kiranyobera.

Naragarutse nicara muri salon nkomeza kumva iyo nduru y’umukobwa yamaze nk’iminota itanu nicaye aho, maze ubwoba buranyica mu by’ukuri kuko nari ntangiye no gutekereza ko nubwo yaba ari umuhungu wanjye navugaga nti umwana w’imyaka 17 ntiyasambana iyo minota yose.

Narihanganye ndareka ngo bave mu byabo, maze numvise batuje ninjira mu cyumba mbagwaho babaye nk’abasinzira. Bashidukiye hejuru umukobwa arirundarunda, afata utwenda twe asohoka yiruka, yari umwana w’umukobwa nawe duturanye mu muryango w’inshuti zo hafi aho.

Nasigaranye n’umuhungu wanjye mu by’ukuri namureba mu maso nkumva nanjye ubwoba buranyishe. Kuko ibyo nari nje mo byihutirwaga nafashe ibyangombwa ndagenda ariko mubwira ko nimugoroba nza kare tukaganira.

Ntashye nasanze yarakaye cyane, ndamuhamagara ngo tuganire araza ariko icyo mubwiye cyose ntansubize. Nyuma aza kumbwira ati ‘erega mama iyi niyo myaka ngezemo.!’

Nakomeje kumuganiriza mwumvisha ko imyaka agezemo koko ikomeye ariko idasobanuye imyaka yo gukora amafuti ashobora kumugira ho ingaruka zikomeye, mwereka ko nkubwo nasanze nta gakingirizo bari gukoresha ashobora kuba yanamuteye inda cg se nawe yanduye ibirwara bindi.

Uko iminsi igenda ishira ndakomeza kugenzura nkabona inama mugira ntabwo azikurikiza kuko ingeso nyinshi mbi ndabona akizishishikaye mo.

Ibi bintera impungenge cyane umutima wanjye ugahora uhangayitse unshinja ko ntari umurezi mwiza, kandi nyamara urundi ruhande narwo nkumva ntako mba ntagize.

Nandikiye Umuseke.com ngo utangaze iki kibazo mfite, nzi ko hashobora kuba hari ababyeyi basoma uru rubuga bafite experience nk’izi bashobora kungira inama y’uko nabyitwaramo muri ubu burezi butoroshye. Ndumva atari ngombwa ko mwatangaza Adresse yanjye

Murakoze cyane

69 Comments

  • Yewe mubyeyi ndabona ibintu bitoroshye, nanjye nasanze umwana w’umuhungu uba iwanjye (ni imfubyi ndera) ari gusambana n’umukobwa w’umukozi wanjye ndumirwa.

    Nagerageje kuganiriza uwo muhungu ariko ntiyanyumva pe, ku buryo ubu narumiwe sinzi icyo nakora ariko uretse gusenga Imana yo ubwayo ikaba ariyo ibahindura ku bwanjye ndabona nta kindi kuko uramuganiriza ejo ukangira ngo nta n’icyo mwigeze muvugana! yewe isi irashaje pe!

  • Umva Muvandimwe birakomeye Imana niyo ihanura kandi irahari musengere umushyire imbere y’imana ahasigaye umuhore iruhande uhanura nzi neza ko azihana akabireka. ubundi wumve inama za Leta umutware kumukorera circonsision(gusiramurwa) umwigishe ko umugore wese natekereza kumujya ho azajye yibaza ko atari muzima yirinde. ubundi baratubwira ngo unaniwe kwifata akoreshe agakingirizo ariko nako byagaragaye ko uba ushumuriye umuntu mu busambanyi butarekwa kuko abigira umwuga. ubwo rero naha amasengesho no kumwegera buri munsi.

  • Uyu musore wawe, reba club ya sport wamwandikishamo, ukurikije ibyo ubona akunda, agire coach umugira inama, ko ubuzima bwiza ariyo musingi wu umusportif mwiza. Cyangwa se urebe ikindi yakora cya murangaza ntabyibuke. Izi ngeso ubundi zikunze kugaragara ku mbura mukoro. Nawe se yiriwe mu rugo ntacyo akora, nuwo mukobwa nuko, igisigaye rero nukwinezeza mu iraha ry’umubiri, iryo raha rizakabyara ibihumye.
    ni ikibazo cy’ababyeyi muri rusange, abandi nabo bagire icyo bakivugaho.

    • Rwose uvuze ukuri. Babyeyi mushake kumenya icyo abana banyu bakunda kurusha uko mushaka ko bakunda ibyo mukunda. Nkubwo umenye ko akunda nka Sport like Basketball, wamwandikisha ahantu abandi basore bakinira maze ukajya umubaza uko byagenze uko entrainement zagenze, gahunda afite. Muri uko guhugira mu byo akunda kandi byiza bizamufasha kutarangara.

    • Mana weeee mbega Inkuru inteye ubwoba nange mfite barumuna bange bageze muri iyo myaka mbega Isi Satani ni umugome arashaka gu distroying faundation ahereye mubuto bwabana bato anyway iyi nama ni sawa .

  • Mme waramutse.
    icyo kibazo nicyo kirakomeye cyane cyane ko umurera wenyine. Ariko ikintu ugomba kumenya nuko koko nibyo nimyaka arimo yo kwishakisha yo “kugara” abana bose barabigira pe.. igisigaye nukumwicisha amayeri kugira ngo bitazamubyarira ibibi nyuma.amayiri mvuga sukumushuka shuka ndavuga kumwumvisha ko umwumva yewe niba hari umuntu w inshuti y umugabo kandi ubona yakumva amwegere amwereke uburyo yabyaza umusaruro ubugimbi bwe. Birimo gukora Sport kuko kriyo myaka ninabwo numubiri ugimbuka. Nibishoboka yewe mugihe kibiruhuko umushakira nibintu yakora we yiyumvamo ubugabo nkaho ariwe responsable w urugo. Wikomeza kumufata nkumwana. Niyumva iyo responsabilite nibwo uzamwunvishaka umugabo murugo hari urugero agomba guha bashikibe.
    Gerageza kumugaruza ibiganiro ariko kandi nama occupation atandukanye.

  • Ihangane mubyeyi kandi courage mubyo urimo bitoroshye…, nta muti uzwi ariko hari ibyi ngenzi ukwiye gukora nibuze bikazamura umusaruro w’uburezi bwiza ku bana bawe…, burya 7 karuta 3.

    – imukira ahantu heza uzagira abatunyi basobanutse; bizagufasha ko atabona abamushuka benshi nibuze.

    – Gumya umuganiriza wicika intege; azabona ko atatereranywe.

    – mushyire mubya sport: akuramo esprit nziza akaba na occupe kandi byiza.

    – nyuma ya byose wimufata nki mfingwa niba akunda umupira wigore rimwe mujyane kuri stade niba akunda koga rimwe mujyane kuri piscine gutyo gutyo

    – mufashe kugira icyo yigeza ho mu buzima witegereze umwuga akunda umufashe gutangira kwitegura kuzawukora bityo bityo azabona yuko ejo hazaza ari heza kandi akubahire ko uri umwe mubamufasha kubigera ho bitume akwiyumvamo nki ncuti kurusha ububyeyi azageza ubwo akwisanzura ho mukomezanye urugendo niyi gira hejuru agize za 23ans basi urwawe uzaba urusoje…..

    Iwacu biragoye ahandi bateye imbere bagira ababyigiye bakora izo encadrement !!!

  • Mbanje kubasuhuza basomyi b’Umuseke.com, igitekerezo naha uyu mubyeyi ni iki: Banza ugenzure neza urebe ko umwana wawe adakoresha ibiyobyabwenge, ujye no kw’ishuri rye ubaze imyifatire ye,, kuko uko ubivuga ni bimwe mu bimenyetso by’umwana ubikoresha, kuko buriya urumogi cga ibindi biyobyabwenge bigira ibimenyetso bigira etape zigera kuri 12, uko numva rero umuhungu wawe ageze kuri etape ya 8 aho asigaye asambana bikamara iminota nk’iyo wavuze ni kimwe mu bimenyetso nk,umwana wa 17 ans ntibisanzwe,yaragutinyutse cyane ahubwo uritonde kuko abimazemo igihe, ashobora kuba yaratangiye kubikoresha afite nka 12 ans, dore ibimenyetso bya buri etape,

    etape1. Gutinda gutaha iyo ari umwana wiga ataha
    ” ”2. Kugendera mu kigare cy’abana bamwe rimwe na rimwe ukagira igihe umubura kandi kw’isaha zimwe buri gihe.
    etape3; Kwirakaza utangiye kumubaza aho ari no gushaka kwigunga
    etape 4. Kwanga abavandimwe be nabo murugo no kubiyama niba afite icyumba cye ntashake kugira uwo abona akijyamo.
    etape 5. Gutangira kwanga kwiga no kwirwaza ngo atajya kw’ishuri yanajyayo ntajye mu ishuri cyangwa akirirwa azerera hafi aho.
    etape 6. Gusubira inyuma mu ishuri no kugira umwanda
    etape 7. kwanga kwiyuhagira no gusonza bituma arya byinshi birenze kabone niyo byaba bitaryoshye
    etape 8. Kwiba no gukorakora ( za telephone, n,ibindi bishobora gutwarika mu buryo bworoshye.
    etape 9. Gutangira kubona ko abantu bawe bakwanga ugatangira kujya wihisha abakuzi.
    etape 10.kwishora mu bindi biyobyabwenge n’ubusambanyi.
    etape 11.Gutangira kurwana no kwiyanga ukabona ko isi yose yagutereranye
    Iya nyuma 12. Kwiyahura cyangwa ukica umuntu ugafungwa no kuba ruharwa hose aho ugeze ukiba ibyo ubonye kugirango ubone ibyo ugura ibyo biyobyabwenge, waba ufite nk,inzu ukayigurisha,no kubona ko ibintu nta kamaro kabyo, muri make uba warangiye.

    UMUTI: Ndumva waragerageje kumuba hafi niwo muti wa mbere ariko banza urebe muri izo etape aho we ageze, mwereke ububi bw’ibiyobyabwenge, niba akunaniye muteze inshuti ze zitabikoresha nibamunanirwa mujyane mu kigo cya desintoxication kiri i Huye, cyangwa Kicukiro, cyangwa se umushakire ishuri rya internat ariko riri serious ubanze ugerageze ibyo ubundi uzampamagare kuri 0728530477. Ukomere.
    ,

  • Nawe ntabwo urishasha koko ese ubwo wamaze 5 minute muri salon utegera iki ko warumaze kumenyako muri chambre bahasambanira ? Icyowarugamije kugeraho n’iki ? Kuki utabinjiranye vuba nokurangiza batararangiza ibyo baribarimo? Nimba yaramuteye niyonda urumva utarabigizemo uruhare?? Ubanze nawe wisuzume ushobora kuba utarumubyeyi mwiza ,,

    • Musa !kuki abantu tubangukirwa n,ubushinjacyaha !wowe ntunatekereza ko yagize stress ikabije ivanzemo n,ubwoba bwinshi !!yibaza icyo agomba gukora !wimushinja ububyeyi buke oya kuko burya gufata icyemezo kihuse kuri situation igutunguye biva kuri personalite y,umuntu akenshi ataniha avukana
      niba uri umugabo wakwibaza icyo wakora cya 1 usanze umugore wawe ton frere arimo amusambanya wahera ku ki guhamagara police,gufata umuhini wica mwene nyoko ,kubafungirana ;kujya mu kabari kwiyahuza inzoga
      ngayo nguko wishinja umubyeyi nta ruhare abifitemo

  • @ MUSA ; nti byoroshye ibyo uvuga yari gukora.
    Umubyeyi en plus wu mudamu ntabwo yakira ibibi bimubayeho nkuko wowe Musa wabyakira !!!
    Hari hakenewe ko roho ye ibyakira surtout ko we yarasanzwe anemerewe nibyo umwana yakoraga hariya ni juru ryari rimugwiriye.

    Mufashe kubona igisubizo ahubwo.

  • Nibyo birababaje, ariko sinzi niba hari uwo
    Wagishije inama yo kwandika iyi inkuru. Kuko
    Gufata umwana wawe ukamuvuga gutya. Kandi yarakwemereye mukaganira. Akakumvisha ko ari imyaka wowe ukananirwa Kumwumvisha ububi bwiyo myaka.ugahitamo ku mwandika. Uri umubyeyi gito pe.

    • gito gute ko ababaye aho kumwumva uramwita gito. iyo amenya aho ubarizwa aba yarakubwiye ukamugira inama atiriwe yandika. pls mujye mwubaha ibyo umuntu abajije

  • wasanga nawe nyuma y’uko umugabo wawe apfa warishoye mu buraya ukajya ubikora yumva, cyangwa ugakururana n’abandi bagabo areba! so isuzume nawe urebe. gusa iyo umugabo avuye mu rugo niko bigenda. imyugariro iba yasenyutse. so nugusenga Imana gusa

  • @ WAMBA ; iyo ngingo uvuze ho nibyo birashoboka uyu mubyeyi yisuzume niba atajya akururukana na bagabo umuhungu we akabimenya bishobora kuba imwe mu ntandaro !!!!

  • Uwo muhungu wawe mujyane I Wawa baramugorora azagaruka yarikubise agashyi.

  • Amahoro nshuti z’umuseke, nawe mubyeyi watugejejeho iyi nkuru, ingorane watugejejeho na gahinda ufite birababaje pe kandi biravuna cyane ku mu byeyi w’umugore, buri gihe iyo hari ikibaye ku mwana wawe aho bavuga ngo amabere yikora atonsa, agahinda ku mu byeyi ku mwana we kagira buri gihe uburemere budasanzwe, ku buryo ushobora kubikurizamo uburwayi utigeze ugira. Gusa uhagarare kigabo ntuzahe umwana amahirwe yo kugusuzugura ngo nuko se atakiriho, abana bangirikira ahantu henshi hatandukanye mu ngo mu miryango, mu baturanyi hose, igihari nu kumwereka ko hari umunsi nawe azitwa papa runaka wibaze ubona image nkiyo yibyo urimo gukora uyu munsi,. ikindi iyo mico ikunze kuba mu babyeyi bamwe ngo umwana ari kumwe nabandi bagenzi be inshuti ze bitagira igaruriro guha abana icyo gihe kidafututse babyeyi muzi ko kenshi mutakiba no mu ngo amasaha yawe mu rugo aba azwi, mperutse kuganira na bamwe mu bana bari muri bording school iri hantu mu cyaro heza nta nubwo ifite abanyeshuli benshi ku buryo watekereza ko ari ishuli ryananirwa kugenzura abanyeshuli rishinzwe,

    iryo shuli ni mixte (abakobwa n’abahungu) ariko naratangaye aho bambwiraga ngo wa mu mama we umwana wawe nakura ntuzamujyane muri internant ngo habamo ibibi ngo uretse n’urumogi rucururizwa hafi yaho twigira, uba uryamye ukumva umuntu arinjiye muri doro washaka kubaza ngo n’undi mwana nkamwe. ubwo ugahita umenya ko Mr aje kureba Miss wibeshye ukagira icyo uvuga, bakurangirizamo. turagana hehe? mbere wajyanaga umwana muri internant ukaba byibuze uvuga uti aha uko biri. yatangiye kwiyumvamo ubugabo mwereke neza ubugabo nyabwo ubwo, aribwo naho butandukanira n’ububwa. ni byiza no kujya mutoza abana ko ibyo bakora ari ku nyungu zabo bwite kuko iyo babona ababyeyi bahangayitse yumva ko ibyo akora ari some fevers.

  • ihangane Mubyeyi si wowe wenyine ufite icyo kibazo dore inama zanjye:

    1.Kumuba hafi no kumukurikirana mu bikorwa bye utamuhahamura
    2.Siporo n’ingenzi ariko nayo ureb aijyanye na talents z’umwana ukamushakira encadreur niba ufite ubushobozi
    3.Kujyana n’abana bawe bose murusengero
    4.niba bishoboka wimukire muri quartier zirimo akajagari gake
    5.Kumenya groupe umwana agendana nayo no gushaka kumenya imiryango y’abana bincuti ze
    6.Kwikinga asiramurwa , anapimishwa kwa Muganga chek up nibura buri mezi 06 niba bishoboka ,bagapima ubuzima bwe , ibipimo bya doses z’ibiyibyabwenge, VIH SIDA nizindi ariko n’abashiki be badasigaye
    7.Niba nawe haruko ujya witwara , dore ko Nta n’umugabo ufite ugahindura imyifatire…
    8.ugomba kwihagararaho , urugo rwawe ntiryvogerwe, kuko ubundi ntamuntu wapfa kwinjira murugo rw’umuntu uri serous ngo atinyuke no kurira igitanda cye ngo ahakorere amabi, ataruko hasanzwe havogerwa….

  • Muraho neza bakunzi b’umuseke n’abanyamakuru bawo? Kenshi nsura uri rubuga ariko iyi nkuru itumye ngira icyo mvuga . uyu mwana ari mu kigero kibi kandi atashoye gutsinda ariko ikosa rikomeye umubyeyi yakoze ni ukubyandika mu kinyamakuru , yabyishe byose n’inama yahaga umwana bizamugora. Aha rero ndasaba umwana ngo ababarire nyina cyane nzi ko iyi nkuru n’ ibi twandika byose uyu mwana aza no gutanga nyina kubisoma, amubabarire ni nyina icyo yifuza ni ejo he heza. Umwana ndamwisabira kongera agatekereza Ku buzima be we ariganisha he? Ese asanga ariho heza yihitiramo? Mama we asabe imbabazi umwana yahubutse umwenda wanduye ufurirwa mu gikari uyu muryango witabaze inshuti cyane abo mu kigero cy’uyu mwana beza bamuganirize bamuhe ubuhamya ubundi basenge

  • Uri kwi foto hejuru iba ariwe BEATRICE nyina wuwo mwana ukora amahano c fort possible kwabica kuyu nyina.

    Abanze yiyigeho ko nta jyeso mbi akora umwana arora.

  • Uri kwi foto hejuru iba ariwe BEATRICE nyina wuwo mwana ukora amahano c fort possible kwabica kuyu nyina.

    Abanze yiyigeho ko nta jyeso mbi akora umwana arora.

  • Ndumva ntakosa uyu mu Mama yakoze kutubwira ibimuremereye.
    Iyo ataza kutubwira ibya mubaye kumuhungu we, ntabwo izi nama abantu batanze ziba zibonetse. Hari abantu benshi bafite abana bari mukigero cy’uwo muhungu kandi bungutse byinshi bijyanye n’uko bazajya barera abana babo neze.

    Jye nda shimira uyu Mudamu kuko atugejejeho ibibazo yahuye nabyo kandi sinshidikanya hari Inama akuyemo mu batanze ibitekerezo.

    Ariko ndasaba ko ubuyobozi bw’Umuseke bwajya bugerageza kutagaragaza amazina y’uwanditse inkuru nk’izi.
    “Names and any addresses describing a person requesting for an advise must remain confidential”

  • we yakoze iki se muri iriya myaka

  • Mada, kubera iki urimo kwivuna. Ninde wakubwiye ko umubyeyi w’umugore atanga uburere ? Iyo urugo ruvuyemo umugabo niko bimera…ikimenyimenyi, nta mugabo wakwemera ko basambanira mu nzu ye even a single minute ! Kwicara muri salon umuhungu wawe akanihisha ako karara nawe uteze amatwi, ndetse wenda nawe ugatangira no gushyukwa ni ikimenyetso cy’uko udashoboye gutanga uburere…wenda guhihibikanira abana bawe ntibicwe n’inzara wabishora ariko uburere, ndakurahiye pe !

    Birantangaje kuba comments ziri hano zose zigaragaramo guhuzagurika…bamwe ngo ni ukubitura Imana ukabisengera, abandi ngo ni sport, abandi ngo ….Hari ikosa ababyeyi murimo gukora mutabizi, iryo kosa rishingiye ku bintu 2. icya mbere ni ukwibwira ko amashuri atanga uburere, umwana wawe yajya mu secondaire ukibwira ngo buriya azakurayo uburere. Wapi !. Icya kabiri ni ibyo abafite inyungu z’abatera-nkunga barimo kwigisha ngo “… umwana umutwara gahoro, ukamuganiriza, mukaba inshuti, akakubwira byose nawe ukamugira inama…” This simply formula can’t work, it has never worked !

    Reka mbabwire ikintu mutari uzi: Human nature is not like that, ibi ni ibinyoma mwigishijwe dore hashize igihe, kandi biracyakomeza, ni philosophy yaturutse mu bihugu by’iburayi maze NGO zirayikwirakwiza, ziyisiga abanyepolitiki, nabo kubera gushaka imfashanyo bayisamira hejuru barayitwisgisha, ariko murebe aho igejeje society yabo ndetse n’iyacu..!

    Reka nguhe inkuru y’ibya mbayeho: Human nature is rebellious and always tends to deviate from the norm (ku bemera bible izi ni ingaruka zikomoka ku byabereye muri Eden):
    Umukobwa wanjye afite just amezi 6 yatangiye kuzana ibintu byo gushaka gutegeka mu rugo, akarira nk’isaha yose yanze guceceka nta kintu na kimwe wavuga ko kibimuteye, yonse yahaze, atarwaye, rwose ameze neza mu buryo bwose, ariko yadukana ingeso yo gushaka ko buri gihe ahora mu ntoke ntajye hasi umunsi wose n’ibindi…mbese ukabona ko ashaka ko ibintu byose bigenda uko we abishaka…Mfatanije na se twamushyize ku murongo ku buryo nyuma y’ukwezi kumwe gusa yari amaze kumva no kwemera ko atari we utegeka mu rugo, ko afite abandi bamutegeka ndetse banamugenera imyitwarire, amaze kugira amezi 13 nanone yadukanye ingeso yo gushaka kujya azerera, nabyo ise abimucaho kandi arabireka….ubu niwe mwana mwiza dufite mu rugo…!

    Abize pyschology bazakubwira ko buri gihe umwana (n’abakuru ni uko) ahora agerageza umutegeka kugirango arebe how much he can bend the norm and the rule…(Life is full of bargaining games). Ntihazagire rwose ukubeshaya, harera igitsure gitanga discipline ntabwo harera guhendahenda, noneho ukongeraho gushaka ibitunga abo ubyaye, no kubigisha indangagaciro za kimuntu. Kurera bishoboka gusa iyo urera afite authority k’urerwa. Ntibishoboka ko wahendagenda umwana wamaze kumenya uko igituba kiryoha ngo nakireke; akireke se akore iki ko ubwo wasanga nta na skill n’imwe wamwigishije aho ageze aho kuri 17 years; akireke se ashingiye ku zihe nkingi z’umutima-nama (principles) ko ntazo uba waramuhaye ?!

    Madam, icyatumye wicara muri salo ukareka ako gahungu kawe kagasambana n’ako gakobwa kugera igihe barangirije ni nacyo cyatumye uwo mukobwa aza gusambanira iwawe n’muhungu wawe akaba umusambanyi, ntabwo mbikrenganyiriza kuko birazwi ko abagore dukukunda imibonano mpuzabitsina, ntushobora rero gutesha ibyo byishimo mugenzi wawe, ibi abantu benshi ntibabizi ariko burya nicyo gituma uzabona nta mugore ucira urubanza undi mugore mugenzi we wafashwe asambanae, kuri twe kurongorwa si ikibazo, ikibazo ni ugutwara inda y’indaro utayiteguye, ni nayo mpamvu waretse ako gakobwa kakambara kagasohoka ntacyo ukabajije….Ni ko turemye, ntawaturenganya.

    Uwo musore wawe rero biragaragara ko nta burere yabonye kuva akiri munda (igiti kigororwa kikiri gito), arakuze mureke azicuza namara guhura n’ibibazo bivuye ku myitwarire ye, naho wowe ntako uzaba utaragize, ndabona wanatangiye gutanga umugabo mu binyamakuru ngo atazakubaza impamvu wamutereranye.

    Lucy Muhorakeye

    • @ Muhorakeye: Muhorakeye avugishije ukuri kose! ni gake mbonye Umudamu uvugisha ukuri kandi urakoze kuri comments zawe! Gusa mu gitekerezo cyawe haraburamo ikintu cy’ingezi cyo kujya inama ku kibazo cyabajijwe, kandi ndabona uri umuntu wajya inama nzima. Ndagusabye, ongera utange inama yerekana uko wowe wabigenza ari wowe bbayeho. Habaye failure mu kurema UMUTIMA NAMA w’uwo muhungu, ariko se bigende bite? Bitabaye gurerera iyo ngo umwana akomeze gupfa urubozo.

      Igitekerezo cyanjye giteye gutya: N’ubwo wa mugore we wasanze umwana wawe asambana ntabwo ijuru ryaguye, nta rirarenga umuhungu wawe ashobora kwisubiraho; n’ikimenyimenyi abagabo batasambanye hagati y’imyaka 18-30 bakarinda bubaka ingo baba ari mbarwa. Ibi sibiterwa gusa n’uburere buke, biterwa na kamere muntu ishukika ikaba yagwa mu cyaha, bikiyongeraho ko muri iyo myaka ingimbi ziba zifite amatsiko menshi yo kumva ubwo buryohe bwo mu busambanyi bumva isi yose irahirira.
      IKIBI ni uko ubu busambanyi bwavukamo ingeso yo gusambana: IBI BYABA BIBAYE ISHYANO.
      Nkuko benshi babigiyemo inama, ubwo uyu mwana atabonye uburere buhagije bwamuremamo UMUTIMA NAMA kutagwa mu cyaha nka kiriya kugeza n’ubwo atinyuka kusambanira mugo (kuko abandi babikora bihishe bikomeye), igisigaye ni ukumushakira icyo yakora mu gihe cyose yaba ari nko mu kiruhuko (yaba imikino, ubugeni,…) ku buryo atabona umwanya uhagije wo kuba imburamukoro ngo ajye mu busambanyi.
      Ikindi wakora ubwo uri umugore ukaba utamwigonera ku umukosoze igitsure, ni uko wamugira responsable, akajya ari we ubaza ibitagenda byose mu rugo, ubwo nta gisture ukimufiteho uzamwereke ko ari we mugabo usigaye mu rugo kandi ko rutagomba guhungabana, ndetse ko nta n’umuntu n’umwe ugomba kuruvogera, hato n’abakobwa bawe utazasanga bacyuye! Ibi ntekereza ko bizamuremamo ikizere cyo kwiyubaha, aho kuba rival (Kwivumbura). Ubundi usenge unamusengere kuko afite roho ikeneye ifunguro rizima.
      Imana ikurinde.

      • Muhorakeye si umugore kuko iyo aba umugore yari kumva undi mugenzi we ikibazo afite. Muhorakeye se utekereza ko umugore atarera umwana kandi twese tuzi ko twarezwe nabaman mugihe abagabo babaga bari mukabare.Mme beatrice njye inama nakugira nuko umuhungu wawe wamwumvisha ububi bwo gukorera aho ntagakingirizo naho ibindi umureke ,njye ndi umugabo nakoze amour mfite 15ans ariko kuba narayikoze kuri iyimyaka ntacyo byahinduye kumyitwarire yanjye kuko la sexualité yumuntu ntabwo igira influence kuri comportement yumuntu.

      • Muhorakeye si umugore kuko iyo aba umugore yari kumva undi mugenzi we ikibazo afite. Muhorakeye se utekereza ko umugore atarera umwana kandi twese tuzi ko twarezwe nabaman mugihe abagabo babaga bari mukabare.Mme beatrice njye inama nakugira nuko umuhungu wawe wamwumvisha ububi bwo gukorera aho ntagakingirizo naho ibindi umureke ,njye ndi umugabo nakoze amour mfite 15ans ariko kuba narayikoze kuri iyimyaka ntacyo byahinduye kumyitwarire yanjye kuko la sexualité yumuntu ntabwo igira influence kuri comportement yumuntu.

      • Muhorakeye si umugore kuko iyo aba umugore yari kumva undi mugenzi we ikibazo afite. Muhorakeye se utekereza ko umugore atarera umwana kandi twese tuzi ko twarezwe nabaman mugihe abagabo babaga bari mukabare.Mme beatrice njye inama nakugira nuko umuhungu wawe wamwumvisha ububi bwo gukorera aho ntagakingirizo naho ibindi umureke ,njye ndi umugabo nakoze amour mfite 15ans ariko kuba narayikoze kuri iyimyaka ntacyo byahinduye kumyitwarire yanjye kuko la sexualité yumuntu ntabwo igira influence kuri comportement yumuntu.

      • Muhorakeye si umugore kuko iyo aba umugore yari kumva undi mugenzi we ikibazo afite. Muhorakeye se utekereza ko umugore atarera umwana kandi twese tuzi ko twarezwe nabaman mugihe abagabo babaga bari mukabare.Mme beatrice njye inama nakugira nuko umuhungu wawe wamwumvisha ububi bwo gukorera aho ntagakingirizo naho ibindi umureke ,njye ndi umugabo nakoze amour mfite 15ans ariko kuba narayikoze kuri iyimyaka ntacyo byahinduye kumyitwarire yanjye kuko la sexualité yumuntu ntabwo igira influence kuri comportement yumuntu.

      • Muhorakeye si umugore kuko iyo aba umugore yari kumva undi mugenzi we ikibazo afite. Muhorakeye se utekereza ko umugore atarera umwana kandi twese tuzi ko twarezwe nabaman mugihe abagabo babaga bari mukabare.Mme beatrice njye inama nakugira nuko umuhungu wawe wamwumvisha ububi bwo gukorera aho ntagakingirizo naho ibindi umureke ,njye ndi umugabo nakoze amour mfite 15ans ariko kuba narayikoze kuri iyimyaka ntacyo byahinduye kumyitwarire yanjye kuko la sexualité yumuntu ntabwo igira influence kuri comportement yumuntu.

    • Uwitwa Lucky muhoracyeye uri ingirwamugore kabisa!! reka nkubaze kuba arumugore bivugako atabasha kurera abana be ?? huumm rindira sha rutwaye abandi rutagusize reka abana bawe bazakure maze uzarebe ukuntu bakurumbana kandi witwa ngo ufite za magabo buriya bibaho ko umwana akunanira kandi ntacyo atakoze ntacyo yabuze rero ceceka kuvuga amagambure ejo utazabura uwo mugabo nawe abana bakakunanira ngo nuko utakimufite cyakora simbikwifurije. nujya ujya kwandika jya ubanza utekerezeho gacye

    • Lucy Urakoze cyane pee!!

      Gusa Kuvuga ko Umugore wenyine atarera byo simbyemeye Kuko natwe twareze na Mama kuva 1998 turi abana 6 Kandi twese ubu turakuze twize kaminuza turakora twibeshejeho bamwe baranashyingiwe nta n’uwigeze yigira indakoreka mu rugo.

      Ubundi ngo Kirazira kureba Ibishara ngo utangire kuvuga ngo urabona nyine biriya ni amakoma yumye( Ubwo biba byapfuye kare pe!!!).

      Njye ndacyari umusore ariko ndakuze mfite 29 ans narize Kaminuza ndarangiza ndakora kandi nditunze Pe ariko ntibibujije ko n’uyu munsi kubera uko narezwe iyo umukecuru avuze ngo ndabashaka mwese hano atizwa no kubivuga gusa ubundi tukaba twamwitabye n’abakwe be kandi ni uko. Igitsure n’Ikiboko ni ngombwa. Nakuze nziko ngomba kuba natashye bitarenze saa kumi n’ebyiri kugeza ndangije Kaminuza byaba ngombwa ko zirenga nkabanza gusaba uruhusa. naho ibyo kuzana abakobwa mu rugo ahaaaa ubwo ndumva munshanze kweli kubwa za mvugo!! ubwo se nari kuvugako mubyo nagiye kwiga no kuzana abakobwa birimo? ubwo nyinye nta MURONGO NTARENGWA WABA WARABERETSE . UBUNDI MU RUGO HAGOMBA KUBAHO AMATEGEKO AHAGENGA NK’UKO NO MU GIHUGU BIMEZE. NTA BUYOBOZI BUTAGIRA AMATEGEKO. KANDI UWISHE ITEGEKO AGAHANWA NK’UKO N’UBUNDI BIGENDA.

      NAHO KURI UBU UJYA KURI STADE ABANA BAKARARA MU BITARAMO KWELI AHAHAHA BWACYA AGATAHA MU RUGO NTA NISONI MURUGO NABO BAKAKIRA DA!!

      NB: Ni ukuri mureke mwa babyeyi mwe sinzi mutandukanye KURERA NO KORORA!!

      hari ukeneye izindi guidelines rwose niteguye kumufasha ngo turebe ko barumuna bacu bazamuka neza yanyandikira kuri: [email protected]

      Murakoze!!

  • reba uburyo wamwohereza iwawa bazamugorora

  • Hahahaaaa cyakora uzi gusetsa madam, ngo uramuganiriza….! Abana b’iki gihe urabitiranya wowe; ubwo ni gute wamuganirije?

    Gusa birababaje uburyo abantu babyara batazi uko bazarera abo babyara.

    Nyamara njya numva ngo gusambanira mu rugo rw’ababyeyi birakungura..! Hanyuma se ahubwo wowe ko nta mugabo ufite ukaba ukeneye ko abana bakuba hafi kuki wari wahisemo kohereza abana bose uko ari batatu kwa ba Nyirasenge ngo usigare wenyine mu rugo ?! Rahira ko urugo rutarimo tena ahubwo ! Ngo “Umuryango ujya gucika wota izuba riva” !

  • yampaye Dumbuli wa Sebikenyeri Muhorakeye arabivuze da! Dore umudiho Beatrice yasanze iwe rwambikanye da aricara yumva areba umudiho iminota 5;arangije atanga amanota umugore wabasuye kubera ukuntu yabyinaga aririmba yamuhaye menshi asanga anafite uburambe akurikije uko yatakaga.
    Umuhungu we utakisha inkumi nawe siyoroshye ahubwo azaba rugwabizabitsina.ariko bigiye he?bahagarika se gusambana bazi ingene biryoha?Mwe se muvuga mwatangiye mufite imyaka ingahe? mwabikoreraga he?
    Mwe se mwitwa bakuru mwaba mwarahagaritse kubikora ko mwabihaze,ko ari bibi?cga murakomeje nubwo mwe mufite uburenganzira?Ni mubireka abana nabo bazabireka nimukomeza nabo ni uko.Kuki umbuza kunywa inzoga kdi wowe ugasinda ndeba ngo aha uri mukuru! nanjye igihe numva ko nakuze se nzabireke Subiza

  • umuseke mukwiye ku datambutsa buri comment yose yanditswe. gutukana kuri muri za comments ndabona gukabije. MUBYIGEHO.
    mubyeyi kurikiranira hafi utwo dushiki twuwo muhugu . utwigishe cyane. ibyaribyobyose ndumva ibyo byose abikorera imbere yabashiki be.
    Iyo usanga ari umukobwa wawe ufite imyaka 17 uri gusambanyirizwa iwawe washobora kwitura hasi ukimwumva bamuboroza.
    uwo mwana uwo muhungu wawe yasambanyaga nibwirako ataruta uwo musore.
    umusore mwohereze iwawa bazamutunganya.

  • Mada, ihangane n’ubwo mbona abantu benshi bari kukwita umupfayongo, Ibyo rero by’uwo mwana w’umuhungu njye ku giti cyanjye uko mbunva numva washiraho igitsure cyane, ubundi ukamusengera by’umwihariko Imana ikamuhindura kuko yarangije kwangirika, Ikindi ni uko wareba uburyo umukundisha Imana akajya ajya gusenga byanarimba akajya muri choral byamufasha . Ikindi ntibagiwe ukamuca mutugroup tubi agendana natwo, utibagiwe kandi kureba akarimo yajya akora mu biruhuko kugirango bimuhugenze bityo abure umwanya wo kujya mu bibi.

    Ihangane kurera ntibyoroshye, Imana igufashe.

  • SALUT,ese nkubaze ujya wibuka tumwe mu dushya wakoze uri muri adolescence,ntukongere kumubwira nabi niba umushaka,tega amatwi nkubwire,ibyo aribyo byose se wamwigisha agakingirizo ute uri kumubwira umukankamira,icya mbere tandukanya kuganira no gutongana ,ikindi itware nkaho uri mugenzi we ugabanye imyaka nu bu mama ubukureho ,umwigireho inshuti niba umushaka ngo umuhindure,gerageza umushukishe utwambaro twiza mushyire imbere muri bene se kugirango akugirire ikizere naho ubundi stade ya adolescence ntawuyireba igitsure,hanyuma ujye umubaza uducuti twe ,umwigishe kuri sida ,umubwire ku gakingirizo ,umubwire ikiza cyo kwifata,umwigishe IMANA ko yanga ubusambanyi,umubwire ko wifuza kubona ari ministre cg undi muntu ukomeye,mbese uzahita ubona ko umubwira ikintu akakumva,umusabe kwirinda icyakubabaza ko nawe utazamubabaza.

  • LUCY MUHORAKEYE,ngusubize urugo ngo rutagira umugabo rubamo desordre,uzafate urugendo shuli iwanjye ,nanjye mfite abana bangana nuwo,kuki wumva ko abagore badashoboye,niba hariho umugore udashoboye ni wowe,ikindi rata ntabwo wajya hejuru yabantu bageze kure gutyo ,ushobora kumukanga agapfa,cg agasara bigombera kumureka agatuza,ikindi rata numara gushyikira ikizere cye uzamukura no ku rumogi buhoro,biguca intege iriya stade abana bakora twinshi ,utabikoze icyo gihe biramugaruka akagira ibyo bita retour d age mu ma 45 ans,ni ibisanwe rero gusa mwikundisheho urukundo ruzagufasha kumuyobora aho ushaka.

    • Ibitekerezo byawe biragaraza ko utajijutse, kandi ko udashoboye kurera. Ese wigeze ubona umugabo uzana incompetecy ye mu kurera abo umugore yamusigiye kuri internet ?? Kubera iki batabikora ?!

      Iyo uvuga ngo “mwikundisheho” uba ushaka kuvuga iki ? Nakwemeza ntashidikanya ko azamugarurirra icyizere atangiye kujya kumusura hari hirya i Ndera mu kigo kivura abasazi barenzwe n’urumogi cg ajya kumufatira ibinini bya SIDA hariya CHUK

      • Anysie ntugacire mugenzi wawe urubanza. Niba abagabo batavuga incompétence yabo kuri internet nuko kurera batabishoye abenshi bashoboye gukubuta abana gusa. Urambabaje kuba wumva ko abari indera ari urumogi
        arega indwara yo mumutwe ni indwara nkiyindi.

    • Mukecuru

      Rwose ibyo uvuze byari byo ariko ibya Retour d’age simbyemeye rwose kuko nakubwiye ngo UBUZIMA BUGOMBA KUGIRA AMATEGEKO NK’UKO N’IGIHUGU CYIYAGIRA UBWO Uzagira iyo Retour d’age nawe abayabuze Amategeko muri we Kandi nkubwize ukuri ibyo biganiro ntacyo byageraho ni nka ya mishyikirano ya Arusha njya numva.

      Icyangombwa ni igitsure no gushikama ukayobora byaba ngombwa ugategeka ubu se ntimuzi umuturage urwanije gahunda za Leta uko bigenda baramuganiriza se bakamwingiga? ndacyeka ari Oya ubwo rero n’undi niba akunaniye nako ni wowe waba unaniwe kuko iryo jyori se ryakunanira rite? Mujane IWAWA nakomeza uzangaye!!

      ARIKO NJYE MURANANSHANGA RIMWE NARIMWE MUGANIRIZE SE NI MUGENZI WAWE Cg MWUMVIKANA MWUMVIKANA IBIKI URUGO NI URWAWE UGOMBA KUMUYOBORA UPFA KUBA GUSA UMUSHAKIRA INEZA.

      Ubu hari uwari yaza kukuganiriza ku byemezo inama y’Abaminisitiri igiye gufata Dupfa kuba tuzi ko ari abantu twizeye ho ubunyangamugayo ntiwumva ngo byasohotse kandi ukabikurikiza? Kereka rero nawe niba ubunyangamugayo bwawe nk’umubyeyi ubukemanga.

      Kami

  • muhorakeye lucy ubwo uvuze iki? ndumva hari abagushimye ariko mu byukuri ntacyo wavuze. ngo nta mugore urera? none ko ariwe usigaranye responsibility bigende bite? please be serious in what you write

  • Reka umaña yibereho, ahubwo ukore ibishoboka byose ymve ko agomba gukoresha condomu

  • Ndatera mu rya WAMBA madame rero wowe waba waritwaye neza nyuma yuko umugabo wawe yitabye Imana , aho ntiwaba warakoze amakosa umwana wawe areba…? rero banza wisuzume kandi niba haricyo wakoze umwana areba bizakugora ahubwo yanakwitura kukumerera nabi.
    Ese bashikibe bo ntakibazo nkirimo kuberiki atajyana nabo ko numva bisa nkaho ariwe ufite wenyine ndavuga umuhungu ubundi yagombye kuba akundana nabashikibe cyaneee yewe ninabo bamurinda kwishora mu mabi kuruta uko wowe wabikora. mwegereze bashikibe mumwereke umutima mwiza azagaruka.
    Ariko wisuzume cyane ndumva ntagushize amakenga.

  • uyu mugore watanze ibyifuzo bye wasanga ariwe wafashwe asambana.
    niba ibyo uvuga ari kuri ihangane niba ubeshya ingaruka ni wowe zizafata.

  • Nshimye Muhorakeye. Njye rero reka mfate impu zombi. Madame shyira umupira hasi. Na kera na kare byabayeho ikibabaza ni ukubimenya. naho ubundi ni ibisanzwe. Gusa ikigaragara ni uko wamutunguye. Benshi bazakubwira ko ibyo bitendo byababayeho amahirwe ababyeyi ntibabafate. Ababyeyi bacu barebaga evolution yacu bakareba niba tujya tuganira n’abo tudahuje ibitsina. Ariko bamenyaga gushyiramo gahunda bakaturinda agakungu n’akajagari. Umuco nyarwanda ufite byinshi wakungura ukakubuza kwirwa kuri internet utaka. Urugero ibyo bibaye wajyaga kwicaza uwo muhungu ukamubwira uko yacunga sexualite ye. Igisubizo cy’imyaka yaguhaye nicyo100 %! Ahubwo inyigisho yari bushingire kuri pudeur! Ariko nabwo yari azi ko yiherereye! Ngo iminota 5 ni myinshi? Ahubwo ni ikimenyetso cyiza ko ari umugabo uhamye. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bashoboye mu buriri baba banashoboye muby’iterambere. muhe gucanaliza imbaraga yifitemo rero uree ko udakuramo ikintu kizima. Mubwire afate umucopine, partenaire umwe. Mutoze kwikingira no gukingira inshuti ye! mwemererre koa ashobora kuza mu rugo. Muhe gutraca projet de vie. Nabona ari ngombwa ko ahuza ibitsina azabikora ariko naba afite projet de vie ntibizamukereza cyane! Naho ubundi mwese mwa babyeyi mwe mumenye ko abana bacu batangira imibonano mpuzabitsina hagati ya 11-13! Ubu ni ubushakashatsi. Tugomba guhangana n’ingaruka z’ibihe rero. Abakobwa bamenye ko pills zibaho. Abana nibajya muri internat upakinge cotex, pills, condoms na bible nk’uko bikwiye. nujya kumusura uceckinge naba atarabikoresheje ushime Imana.
    Mugire amahoro.

  • Gusa wihangane birababaje kandi biteye agahinda! Njye inama nakugira ni ugushyiraho amategeko mu rugo rwawe n’ibihano by’uyarenzeho bikaze! uzafate abo bana bawe bose ubahe icyitonderwa kuko batarashinga urwabo ! uwumva akuze akeneye andi mategeko arenze ayawe azashinge urwe! uzabihereho mubyamagana ubahe icyitonderwa mu rugo rwawe! ushyireho n’ibihano! Kandi mumwamagane mwivuye inyuma!

  • Madam,

    nakomeje gusoma ibisobanuro baguhaye ntago njye nanyuzwe, none rero ngiye kukugira inama data yangiriye njye nari mutoya ku muhungu wawe nari mfite imyaka 15 yaranyicaje ansobanurira buri kintu cyose, haba mu kwiga(ubumenyi rusange) haba mu buzima bundi busanzwe, uko umuntu yitwara, ambwira ibya deception no kuba umugabo, arangije yarambwiye ngo “NONE RERO MUHUNGU WANJYE URAKUZE UBU UZI ICYO GUKORA NUBISHAKA UZABA IMBWA NUBISHAKA UZABA UMUGABO KUVA UBU NTAGO NZONGERA KUGUHANA NUHURA N’ IBIBAZO UZAJYE UNGISHA INAMA”, ndakumenyesha ko uwo munsi ntazawibagirwa kandi ubu hasize imyaka irenga 18 kandi mbona izo nama zaramfashije. kimwe mu bintu yankoreye ni ukundekera responsabilite yakoraga akazi ko gucuruza ariko kuva ubwo yagendaga andekera bimwe na bimwe kandi mbona ubu aho nigejeje harenze kure abana bamwe bari incuti zanjye mu bwana aho bo ubona bashishikajwe no gusesagura.

    • @ Khalim, your Dad was an irresponsible father: Umwana w’imyaka 15 uramuhanura kandi ukanamuhana…ndetse yewe kugera no ku myaka 31 njye data yari akimpa ibihano, uretse ko kumpanura aribyo byafataga nka 90%.

      Simon, hejura aha yavuze ikintu kitwa gushyiraho “AMATEGEKO” mu rugo rwawe, ariko si amategeko ahubwo ni “PRINCIPLES AND PROTOCOLS” mu rugo rwawe. iki ni kimwe kandi gito ariko kiri mu biza mbere, hari n’ibindi byinshi gusa ariko icy’ingenzi ni CULTURE ubiba mu rugo rwawe, ishingira akenshi ku kuba abana babona ABABYEYI as AN AUTHORITY to obey and A MODEL TO EMULATE…ari mu myitwarire, imigirire n’imitekerereze. Iyi niyo MODEL isi igenderaho ubu ndetse n’iyobokamana niyo rishingiyeho

      Ikibazo rero kirimo kuvuka ni uko usanga ababyeyi barimo gushinga ingo ubu ibyo byose nta na kimwe bafite…hanyuma bagatekereza ko ibyo bintu badashoboye abana babo bo bagomba kubishobora.

      Ndahamya ntashidikanya ko aka kavuyo kari mu rugo rw’uyu mugore kubera ubusambanyi bw’umuhungu we atari ibintu bandujwe no hanze y’urugo; ni ibintu byavuye mu rugo mo imbere…!! So igisubizo nimukishakemo n’urubyaro rwawe kandi kirahari !

      • Bigaragara ko ubihano wahawe nababyeyi bawe kugeza kuri 31 ans byagize ingaruka ikabije. Kuri njye uri un danger public: aho kugira inama beatrice uri kumucira urubanza. Ntawe uba cg ukore ibyo abamubanjirije bakoze sinon sogokuruza wawe ntiyari azi gusoma nawe ntabwo wakagombye kubimenya ( ni urugero nguhaye).

        Inama nagira béatrice ni ukureka umwana akamuha amahoro ubundi akagura udukingirizo akatumuha amwumvisha ko agomba kudukoresha.

        • @ Kigunda,
          Nyumvira mbese, ese wakwanditse utomoye ukagira inama Beatrice ko gusambana k’umuhungu we (ndetse n’abo bakobwa be babiri) atari icyaha ko ahubwo agomba kwihuta akabagurira stock ya condoms maze agafata umwe mu bana be akamukoreraho demonstartion y’uko zikoreshwa kugera abandi bagize experitise mu kuzikoresha neza, yarangiza akabagenera n’icyumba cyo kujya bimenyereza uwo mwuga…!! Harahagazwe pe !

          Niko Kigunda we, wakuze iwanyu haba stock ya condoms, wabaye umusambanyi se ? urwaye HIV/AIDS se kubera ko iyo stock ntayabaga iwanyu ?? Just genda hariya mu bitaro by CHUK cg mu mashyirahamwe i Muhanga uganire n’abo VIH/AIDS igeze ku buce n’imiti itagishobora baguhe ubuhamya bw’uko condoms buri gihe bayikoreshaga…

          Ariko niba mutikunda mwagiye mureka koshya abandi, cg mugaceceka ! rero ubwo wasanga uri muri business ya condoms distribution mu mashule cg ukora muri za GF…Yewe izina niryo muntu pe, mu mutwe wawe harimo ikigunda. You are a public danger to watch out ahubwo ari wowe.

          • @mbabarira ngusubize; Kurera nabi biruta kurwara iyo VIH uvuga. Kuko uburezi bubi bugira ingaruka kuri nyirabwo na sociéte yose. Béatrice aramutse yumvishije umwana we ko agomba gukoresha agakingirizo akabikurikiza ngira ngo yaba atsinze igitego gikomeye. Ariko akomeje kumwumvisha ko gusambana ari icyaha kimwe no kubesha no kwiba nibindi byose batubwiye muri gatigisimu ngirango yakomeza agasamba kuko ngo ibyaha byose ni bimwe. (uwabeshe nuwasambanye bose baba bakoze icyaha). Condoms azimuguriye akazimuha cg akamuha amafaranga yo kuzikoresha ngira ngo byamufasha arega amahirwe yo kubona uwo muryamana murda ntabwo akunda kuboneka.

      • ubwo se irresponsabilite ye uyipimiye he? ariko mujye mwibuka ko umuntu arera muri contexte, none se ubwo yari kuba abona bene nyina barashize nawe asigaranye imfubyi ndetse bamwe nduta kandi bagombaga kurera no gutunga bene nyina akambwira iki? none se nawe ko uzi umusore w’ imyaka 15 n’ ibigango aba afite ubwo wamuhanisha iki? njye ku bwanjye numva kandi nemera inama data yangiriye kandi ayo magambo ampora ku mutima, none se ubu iyo ubuzima bukunaniye amakosa aba ari aya nde? wowe cyangwa umubyeyi wawe? nemera rwose ko iyo uri umusore ukagira imyaka 15 ibyo ababyeyi bawe bagombaga gukora baba barabirangije ubundi uba uzi icyatsi n’ ururo ibizakubaho wagombye kubyirengera.
        uyu muhungu wa 17 ans njye numva wamwibutsa ko ubuzima akinisha ari ubwe niyifuza kubujyana mu muyonga azabujyanayo kandi niyifuza kuba umuntu muzima ufite agaciro no kubahwa nabyo azabyikorera

  • @ LUCY MUHORAKEYE : uri bigwa wa mutarika ndakwemeye

  • uwo mwana munjyane iwawa pliz

  • Amahoro y’Imana abane namwe mwese basomyi bumuseke. kubigendanye nuyo mwana w’umuhungu ingeso mama wiwe amubonaho ndabyunva, kandi ninama mwagiye mumuha nazo nazunvise. Gusa haricyo nakongera kubyo mwavuze haruguru.
    Mbere yuko utanga inama wagombye kuja mu mwanya wuwo mudamu, ari njewe nabigenza nte.
    icyakabiri za emotions zagombye kuba kure mugihe tugira mugenzi wacyu inama.
    Icya gatatu tugomba gushira iruhande za traditio twakuriyemo nigihe tuba tugezemo.
    Icyakane. nuko wakwisuzuma wowe mu myaka nkiyo warumeze ute kandi ntituje ibintu byose tubiharira Imana nkaho Imana arigikoresho cyachu nukuvuga ko hari inchingano zacu tugomba gukora nizimana igomba kudukorera.
    Inama yanjye igomba kuba itakunvikanwaho na bose ariko jewe uyikubwiye nuko yambayeho ndubatse nfite abana batanu n’abuzukuru babiri rero nuko nanje naba inararibonye.Uwo mudamu agomba gukunda uriya mukobwa usambana numuhungu wawe kuko wamwimariyemo umutima nukuvuga ko uwo muhungu ntakiyoborwa nibitekerezo bye cyangwa se ibyo nyina amubwira oya ye ntaho bigana ayoborwa nuriya mukobwa gusa icyo uriya mukobwa amubwira nicyo akora no kwangara bazangara kandi bakazahura ningorane nini mwese mukababara. namaragukunda uriye mukobwa ashake uburyo bwose aje abaganiza bombi atitaye ku ngeso mbi bakora ahubwu kugira ngo ashobore kubabona neza azamenya impanvu babikora nintege nke uwo muhungu we agira nicho uwo mukobwa akoresha kugira ngo amwigarurire.ibizaba bisigaye Imana nayo izakora ibyayo kuko niyo ihindura imitima y’abantu kuruta ko twebwe twashiraho imbaraga igitsure urwango nibindi ntavuze. reka nkubwire wa mudamu we nudakora utyo uwo muhungu wawe ntuzamubona kuko nareka uwo mukobwa azafata undi kuko ntabwo uzaba uzi ikibimutera nkuko wow ugira ngo ningeso mbi, hari benchi babikora bakabikorera hanze yiwabo kandi bakaza murugo bigira nka ba malaiki ejo ukunva ngo yatwaye inda abandi bakarwara zanrwara mutinya kandi nyamara bariyobagiranyije. uwo mukobwa niwe ugomba kwiyegereza akazakuzanira umuhungu wawe.
    Mugire amahoro ya Nyagasani

  • Harya kuri CHUK nta cyumba cy’abarwayi ba sida kihariye kihaba ? uzamufate umutemberezemo umwereke ibyo sida ikora, nurangiza umujyane i Rusororo
    umubaze uti aha niho wifuza gutura mu busore bwawe ? Yego na gusa rurajyana, ariko ntakurwishyira.

  • njye nabitangiye niga primaire 12 ans ,amahirwe sinigeze fatwa (ufashwe niwe gisambo) kandi niwacu narabikoze sinafashwe ,nakuze mbikora mu buryo bunyuranyije n amategeko kugeza ubwo nashatse umugore mfite 34ans ,ubu mba mu bufaransa aliko iyo mbonye imico y abana baha mbona njye nta cyaha nakoze ,umwana w umukobwa 13ans azana inshuti ye iwabo bakajya mu cyumba bakabikora basakuza ,nyuma bakaza kubwira umwana wabo ko inshuti ye izakazi

    • Aho nemeranyijwe nawe. Navuye murda mfite 18ans ariko sexuellement iyo myaka namaze murda yari enfer kubera aho unyura ho baba bagucira imanza wakwiyumvikanira numukobwa ugasanga abandi barakanuye. Ngirango nuyumubyeyi niba ashaka kudahemukira umwana we yamureka akikorera kuko ntawe utura umubi wacyo.

  • ngo nibamwohereze iwawa ,ubonye yishe umuntu ,ku bintu naturaire ,umuntu wese avukana ,nta nubigira mw ishuli uvuka ubizi kandi ubikunda , ubyanga nashyire agatoki hejuru

  • Muhorakeye uvuga ngo umugore ntarera ni muzima? Ikindi gufata umwana uri muri adolescence ukamigereranya n:uruhinja rwa 6mois? Jye nabanje kugira ngo nijye usoma nabi. Beatrice nkubwire ko nta kosa wakoze ryo kugisha inama. Gusa nkubwire umwana wa 17 ans aterwa n ikintu cyo kwigomeka, iyo umututse cyane ashobora no gufata inzira akajya kwibana, n’iryo shuri akarivamo. kuri iyo myaka umwana aba yumva ari igihangange; aba yumva no kwibeshaho yabikora (kandi mu by ukuri atabishoboye) We icyo abona nuko aba yumva umubangamiye. None inama nkugira, kora ibyo Mzee yakubwiye. Mugire responsable mu rugo, umwereke ko afite inshingano mu rugo, reka gukomeza kumufata nk’umwana kuko ababyeyi benshi bagira defaut yo kutamenya ko abana bakuze. (kuko kaba ugitekereza ko yajya kwa Tante ku myaka 17 nuko ukimubona nk umwana. we rero yanze kujyayo kuko yumva nta mugabo wo kwirirwa azenguruka mu ma famille. Ikindi: kumva usambana ugekeka abandi. ibyo ni ikibazo! ntuziko uwo mwana yakuze. Mufate nk’umuntu mukuru kuko niko yiyumva. Naho kuvuga ngo tanga amategeko…. ngo inama y’aba ministre ifata ibyemezo tukabikurikiza…. Ibyo bireke. Rera umwana wawe reka guhangana. Jye nkora mu butabera, ayo mategeko muvuga birirwa bayica, ugize ibyago arafatwa, agafungwa. Beatrice tangira ufate uwo muhungu nk’umugabo mu rugo, muhe inshingano, muganire umubwiza ukuri, ureke kubyinirira no gutetesha. Uko imyaka igenda, azagenda agororoka nushyiraho umwete. Iyo myaka arimo ni mibi, na film na Internet biri hanze aha, rwose ni ikibazo pe. Ikindi usenge.

  • nasambanye bwa 1 mfite 15 nanjye nari murugo gusa amahirwe mama yagize siyamfashe wowe ufite ibibazo kuko wamubonye, gusa ngushimiye ko utabarogoye wabaretse bakarangiza amahoro. nawe warakuze uzi ibyowakoraga ungana nawe iturize rero nawe abana be bazamwereka uko yakugize gusa inama nakugira uzamfe kugura pludence uzimuhe naho kubuza uwakojejemo 1 ngo azarekeraho ngo numwana ntibibaho pe

  • UYU MUBYEYI YAGISHIJE INAMA,MUZIMUHE MWOYE KUMUCIRA URUBANZA,GUSA ASAMBANIYE IMBERE Y’ABANA BATARI KUMWE NAS E AMENYE KO BIBAKOMERETSA N’UMUTIMA,URETSE NA BO BANDI NA SE AHARI NTIBIBAKORERA AHO BABUMVA,GUSA ARACYARI MUTO KANDI TWESE DUSHOREYE UMUBIRI,AFITE UKO YIGENZA ATANDAGAYE NTIYABIKRERA HAFI YABO,GUSA WE AGIRA AMAHIRWE N’UMUHUNGU,UMUTURANYI AHERUTSE KUMBWIRA INKURU NK’IYI ARI UMUKOBWA!!!MURUMVA IBIBAZO DUFITE,ABANA NK’ABO SE UGIRANGO HARI ICYO BABA BABUZE,BARAZIRA IBIGARE BYO KU MASHURI DORE KO M
    MIXTE MU MASHURI YAZANYE BYINSHI

  • I need

  • agiye muri club za sport eg: Gym & karate ahora abonako agombagukora sport cyane kugirango atere ikirenge mu cya master bityo bikamurangaza.

  • oya sha uyu mubyeyi ni shyashya! uziko yashoboraga kubakanga bikababyarira izindi ngaruka mbi kd nyinshi zirimo n’urupfu!ahubwo uyu mwana nashakirwe occupation kd zihoraho kd yihitiyemo

  • Nukwihangana nibyo byateye gsa mube
    hafi

  • Ariko nanjye ndumva inama bari kugira uyu mugore ariyo,umuntu agomba kugira principe agenderaho mu rugo rwe,nanjye umugore nashatse banteraga ubwoba ngo numunyamahane,nicyigenge,ariko kuko namwiyumvagamo nabirenzeho ndamuzana kuko nanjye numva ntashidikanya ku bugabo bwanjye,ariko ubu tubyaranye gatatu,kandi aracyari wa mugore nasabye Imana kugira,njye icyo nakoze ni ukumwereka ibyo nkunda,ibyo nanga,ibyo nashobora kwihanganira,na crossing line atagomba kwigera arenga,kandi nawe abyubahiriza gutyo,twaseka,twakina,twashwana,cg tukarakaranya,ariko aba azi aho atagomba kurenza,kandi nawe arabizi ko arengeje ahagarukirwa yabona undi njyewe atarazi.rero nukubanza kuba serieux,nyuma ukabona mubisaba abandi,niba uyu mugore ashaka kohereza abana bose muri famille,agasigara wenyine mu nzu hari impamvu,niba umuhungu we yanga gusiga nyina wenyine munzu ngo nawe ajye muri flle,hari impamvu,niba umwana azana udukobwa mu rugo agatsibura,nabwo hari impamvu.nibakemure impamvu,ingaruka bayihorere izikemura

Comments are closed.

en_USEnglish