Digiqole ad

Ubuhamya: Nasanze mfite inda y'Interahamwe ndetse nayibyayemo umukobwa

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abasaga miliyoni, isiga impfubyi, abapfakazi n’incike, ndetse imiryango imwe n’imwe yarazimye burundu. N’ubwo ubuzima bw’abayirokotse butoroshye bagerageza kubwibuka no kubuvuga dore ko umuryango utibutse uzima. Ubu ni ubuhamya bwa Uwineza warokokeye ku Kabakobwa muri Huye.

Imyaka ibaye 19  abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bibuka ibyo bahuye nabyo.
Imyaka ibaye 19 abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bibuka ibyo bahuye nabyo.

Mbere ya Jenoside twari umuryango ugizwe n’abantu batandatu(6) harimo n’abuzukuru babiri(2) ubwo tukaba umunani. Papa yapfuye mbere ya Jenoside turerwa na Mama wenyine aturera neza tugira ubuzima bwiza, tubana neza n’abaturanyi; nta kibazo twagiranaga n’abahutu twasabanaga amazi, tugasabana umuriro, tugasurana, mu kagari kacu twagiraga umutwa umwe nawe yaratuye kure yacu yari afite umwana umwe twaragiranye ariko twamubonaga nk’umunyarwanda nta kibazo twagiranaga, ubuzima bwahindutse mu 1990 aho Abanyarwanda babaga hanze y’igihugu bashatse gutaha mu rwababyaye bakabuzwa gutaha.

Perezida Habyarimana akababwira ko iyo ikirahure cyuzuye amazi nta handi wasuka ayandi kandi ko batabona aho bajya. Ubwo guhera mu 1990, uwari umututsi nta mahoro yongeye kugira. Hari umugabo mu muryango wacu witwaga Rwigimba n’umuhungu we Chrisostome na mubyara wanjye witwaga Sikubwabo Joseph. Barafashwe barafungwa barakubitwa bababwira ko ari ibyitso by’Inkotanyi. Ubwo nta mahoro twongeye kugira batubwira ko dutanga umusanzu w’Inkotanyi. Ubwo twarakomeje turatotezwa kugera 1994 aho noneho bageze ku ntego bari biyemeje.

Kanyabashi yabwiye abantu ko ashakaka kubakiza ari amayeri yo kibica

Ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga hahise haza umwuka mubi, wanyura ku muhutu akukureba nabi, ubwo twabonye abantu bo muri Nyaruguru baza bahunga turababaza baratubwira ngo ni Abatutsi barimo bicwa. Ubwo uwari Burugumesitiri Kanyabashi yaraje abakura aho bari bakambitse mu Kabuga ka Sahera, abohereza ahitwa ku Kabakobwa ababwira ko azabafasha akanabarindira umutekano. Ntibyatinze ku itariki ya 17/04/1994 abantu duhana imbibi ahitwa Buvumu bateye Sahera. Abahutu n’Abatutsi baramanutse bajya kubakumira ngo badatambuka. Barwanye nk’iminsi itatu, ku mugoroba w’umunsi wa gatatu Burugumesitiri Kanyabashi araza hamwe n’abapolisi barababwira ngo bose nibatahe mu ngo zabo. Ubwo bose baratashye, Kanyabashi yahise ajya kureba Konseye wa Sahera Habyarimana Pascal bahita bakora inama babwira abahutu ko bagomba guhita batangira kwica Abatutsi.

Ndibuka hari musaza wanjye witwaga Mpogazi J.Damascène yari ahari araza aratubwira ngo turapfuye ati Kanyabashi atanze itegeko ryo kwica Abatutsi. Ubwo kuri uwo mugoroba ntawaraye mu nzu, twaraye mu bigunda; mu gitondo ku wa 20 uwari resiponsabule witwa Biziyaremye Jean yaje mu rugo aratubwira ngo mugende ku Kabakobwa ngo kandi ntihagire icyo mujyana kuko ibintu bitakiri ibyanyu.

Interahamwe zabonye zitari budushobore zihuruza abapolisi n’abasirikare

Ubwo twaragumye twigundiriza aho mu rugo ahita atera icumu mama riramuhusha rifata mu rugi, ubwo twahise dusohoka twiruka turagenda. Yari kumwe na Nkeshimana Elias na Misigaro Emmanuel bahise barekura inka uko zari eshanu barazijyana. Nta kintu na kimwe twajyanye. Twaragiye tugeze ku Kabakobwa turahirirwa, duhanganye n’Interahamwe zishaka kudutema bigeze nko mu ma saa cyenda zibonye ko zitari budushobore zihamagara abasilikare n’abapolisi bababwira ko Abatutsi ari benshi batabashobora. Ubwo twahise tubona mu kanya gato imodoka yitwaga Ruhumbangegera yari iya Komine Ngoma izanye abapolisi batangira kuturasa. Harimo umupolisi witwa Canisius n’undi witwa Mathias.

Nyuma amasasu yarabashiraye bakoresha za «grenades», abasilikari nabo baraza bararasa, abantu barapfa abasigaye badukubira hagati Interahamwe nazo zikoresha imipanga n’udufuni. Ubwo jye n’abandi bake twarirutse tugana i Kibilizi turagenda tugeze ku muhanda tuhasanga bariyeri baradukubita batwambura imyenda baratubwira ngo ntaho duhungira ngo nimujyende mugwe imbere. Twarakomeje twishuka ko turibugere i Burundi. Twageze ahantu bita ku Rugeragere tuhasanga indi bariyeri baraduhagarika baratubwira ngo intwaro hasi, amaboko hejuru, baradusaka, batoranyamo abasore, nibuka Kayisire, Sikubwabo na Gisakabaka barabica ngo musanze twananiwe nimukomeze muragwa imbere ntimuharenga. Twarakomeje tugera ahantu ku mashuri tugana iya Cyamwakizi tuhasanga indi bariyeri baradusaka baratubwira ngo ufite amafaranga ayazane tumwambutse. Uwari ayafite arayatanga ariko baratubeshyaga. Ubwo baratumanura na ba bandi twari tuhasanze twari benshi cyane batujyana ahantu mu kibuga turaramo baturaririye.

Ibyo nabonye biragatsindwa

Mu gitondo saa kumi n’imwe baradushorera batujyana Cyamwakizi bahatugejeje baratuboha batangira gutema bata mu mazi. Iyo Cyamwakizi yari yarabaye amaraso, yuzuye intumbi zireremba hejuru.

Ubwo barishe bataratugeraho baravuga ngo barananiwe baratubohora badusubiza muri cya kibuga. Ubwo hari nka saa cyenda bavuga ko baza kuduheraho mu gitondo, uwari umukobwa muri uwo mugoroba yahuye n’ingorane. Interahamwe zibicundaho bagenda basimburanwa. « ibyo nabonye biragatsindwa». ubwo bwarakeye mu gitondo barongera baratuboha badusubiza Cyamwakizi barica bageze kuri mama wacu witwaga Nibagwire Febronie arababwira ngo ari kumwe n’abana bamukurikiye kandi ni abahutu. Baramubwira ngo nabakuremo. Adukuramo, bahita bamutema bamuta mu mazi. Barangije barazamura batwambika ikirere baratubwira ngo nidusubire iwacu. Twaraje tugera mu Kabuga k’ahitwa Sabusaro barimo bica batujyana ku rwobo havamo umugabo aravuga ngo uwo mukobwa papa we anyuze aha ngo nabanguke aramusanga imbere. Bahita bankuramo ndababwira ngo ndi kumwe n’abandi bana nabo babakuramo. Turakomeza tugeze ku iriba ry’ahitwa mu Kaboti tuhasanga indi bariyeri.

Baradufata baratuboha bagiye kutujyana ku rwobo havamo umusaza arababwira ngo ariko basha aho mwiciye ntimurananirwa ? Abo bana nimubihorere bajye kugwa iwabo. Ubwo baratubohoye turakomeza. Hari nka saa kumi z’umugoroba. Turagenda tugeze ku iteme rigabanya Sahera na Kansi tuhasanga indi bariyeri baradufata nabo baratwicaza baravuga ngo sha dore aho twahereye twananiwe.

Tubarindirize abaza kudusimbura. Ubwo aho hose twagiye tunyura nta muntu n’umwe twari tuzimo. Ubwo baratashye badusigira umugabo umwe bamaze kugenda aratubwira ngo igihano aduhaye ni ugusubira aho twaturutse. Dusubira inyuma tujya mu gihuru. Bigejeje nka saa yine z’ijoro tuvamo tuzamukira mu ruzi tugera i Sahera.

Basatuye abagore batwite ngo barebe uko impinja ziba zicaye mu nda

Nari kumwe na musaza wanjye umwe witwaga Uriho Jean Paul tugeze mu rugo dusanga urugo barahunze, inzugi n’amadirishya barabiciye ariko inzu igihagaze. Tujyamo turaryama bukeye mu gitondo tubona mama na mukuru wanjye n’utwana twe tubiri basesurutse mu mibyuko y’amasaka. Batubonye natwe tubabonye twese turarira; mama ati nari nzi ko mwapfuye. Tuti twarapfuye twanga kuvaho. Ubwo musaza wanjye witwaga Mpogazi we yari yaguye ku Kabakobwa na mukuru wanjye witwaga Mungwarakarama Anne Marie. Ubwo twarakomeje tuba mu mibyuko baduhiga buri munsi. Uwari Konseye Habyarimana Pascal arabeshya ngo yatanze ihumure, ngo uwihishe wese avemo asubire mu rugo rwe, naho kwari ukugira ngo bose bagaragare.

Bamaze kuvamo barapfa, n’umugore utwite bakamusatura ngo barebe uko uruhinja ruba rwicaye mu nda. Ibyo nabonye biragatsindwa. Nibuka umudamu wari umukazana wa Mukubu bamubaze nk’itungo akanuye yumva.

Barantwaye bajya kumbohoza (kumfata ku ngufu)

Ubwo twavuye mu mibyuko dusubiye muri ibyo bitongo nibuka ko hari ku itariki ya 19/05/1994 nijoro baraje baradushorera batujyana ahitwa kwa Mugunga. Tugezeyo mama baramutema batema na mukuru wanjye witwaga Umubyeyi Yacinthe n’abana be babiri. Bangezeho havamo umusore witwaga Mulindabigwi aravuga ngo Uwineza nimumumpe njye kumubohoza. Navuyemo turagenda ariko ibyo nabonye nyuma ni agahomamunwa.

Nagezeyo basaza banjye babiri bari basigaye barahansanga, hashize icyumweru Mulindabigwi aragenda ahamagara igitero kirimo Rurangirwa, Yasenti wari wariyise Rurangiza na Eugene murumuna we n’uwitwa Munyentore baje basanga bihishe ndababeshya ngo barabishe. Barambwira ngo Pierre witwaga CDR yababwiye ko atarabavivura. Kuko yari afite ikaye y’abapfuye n’abasigaye. Barambwira ngo mbashake mbabone simbakangishe ko ndi nk’umuhutu ngo natwe bazatwica. Ubwo baje kugaruka mu nzu uwo musore wari wambohoje yaje kubabeshya ngo bagume aho.

Ubwo maze kubohozwa hashize iminsi ibiri ku munsi wa gatatu nabonye umuntu witwa Elias azanye ibishyimbo aho nari ndi ngiye kubona mbona uwo musore wari wambohoje azanye n’ikindi gitero kinini bose bikoreye numva umushyitsi umpinzemo umubiri wose. Binjira mu nzu, bahise bampinda nigirayo bagabana ibyo bari bazanye, hari mu rukerera ndamubaza nti ese biriya bivuye he? Aransubiza ngo ni muri bene wanyu kwa Samake twagiye kureba bya bihangange dusanga nyina yabasasiyeho ariko twababonye ubu turabarangije. Cyakora nyina we turamuretse kuko ni uwacu. Intimba yahise inyegura ndamubwira ngo nanjye hita unkuraho, yaranshubije ngo wowe uzipfusha.

Twishe iwabo turabamara none wowe utunze ishyano?

Ubwo muri abo bantu bagabanye ibyo bari bakuye kwa Samake abo nibuka harimo Elias Nkeshimana ari nawe wazanye Biziyaremye iwacu batubwira ngo tuge ku Kabakobwa dusange abandi. Harimo Nkusi Alphonse yazanye impetso(ingobyi) muri ziriya zajyanaga abaturage kwa muganga n’akamasa bari batesheje nyina. Harimo na Gicorombe na Damascene bitaga Gisubi, harimo na Ndabazi, abo nibo nibuka. Naho ubwo uwitwa Gicorombe yaravuze ngo muzakureho umwanda.

Elias nawe ati ariko se mwebwe muri abazazi? Twishe iwabo barashize warangiza ugatunga ishyano. Ibyo byose narabyumvaga. Uwari wambohoje rero yambaza nkamureka ngo jye nta kibazo mfite. Akambwira ngo nugira ikibazo cya bene wanyu ndahita nkwica ngo kuko umututsi ni ugupfa. Ibyo nabonye biragatsindwa.

Ibyago rero nongeye guhura nabyo, nagiye kuvoma ahantu bari babohoje amazi hitwa kwa Mbanzabigwi umudamu waho yari directrice w’ikigo cya Sahera, Mukankusi Immaculée, ngishyira ijerekani kuri robine mbona interahamwe zizamukanye uwitwa makombe Christophe ambonye ahita ampamagara ati mpa amazi.

Ngenda niruka nyamuzaniye bahise bayamena asigaye bayamenaho. Icyo gihe narakubiswe ngo ndi umugome ngo nawe bahite bajya kukwica. Ariko Makombe uwo munsi ntiyapfuye n’ubu araho ni umugabo uhamye. Hari umukobwa wo kwa mama wacu nawe wari wabohojwe witwa Kantarama yari hafi y’aho narindi. Narihishe njya kumusura uwari wamubohoje witwaga Kagurube yahise ahamagara igitero, baradukubise ngo turimo turahana amarozi yo kuzamara Abahutu n’abana babo.

Bahise batubwira ko ntawuzongera kubonana n’undi ko tugomba gutegereza umunsi wo gupfa, baravuze ngo “turashaka ko nta gitotsi cy’Umututsi kizasigara i Sahera.” Ubwo nyuma habaye inama ngenda ngiye ku matongo mpura n’uwitwa Nkamicaniye arambaza ngo urimo urajya he? Ko namwe batubwiyeko ari ukubica kuko nta mututsi ugomba gusigara!

Iyo nama yakorwaga n’Interahamwe zikomeye harimo Antoine, Bernien, Nzabarinda Joseph(alias Encadreur), Hyacinthe, Eugene wari umusilikare, Elias, Bakinahe, Yohani Inkuruyubucyeye, Gihugu Paul, Nsengiyumva Pierre wari wariyise Sederi (CDR) bayivagamo bakaza guha abandi amabwiriza.

Iyo babamaraho mu 1959 bataragwira

Kuko aha nari ndi hari ku muhanda, bazaga bavuga ngo n’ubundi nitwe twiteye umuruho iyo tubica mbere hose. Uwitwa Yasentha akavuga ngo rwose banteye umuruho, naho hose ibyo babamaraho muri mirongo itanu n’icyenda bataragwira. Ibyo byose babivugaga bavuye mu nama yabaga yakoreshejwe na Habyarimana Pascal wari Konseye.

Mu gitondo nka saa kumi n’imwe baraje babasanga muri plafon, barabajyana babagejeje ku rwobo kwa Yohani(Mafiyeri), musaza wanjye witwaga Munyaneza barabanza bamucimbura amaguru ngo ngaho iruka. Murumuna we abibonye ahita yitura mu rwobo bataramutema bamurundaho za rukarakara. Undi nawe bahita bamusonga. Ubwo Mulindabigwi wari wambohoje yaraje bavuye kubica arambwira ngo umuryango wanyu urashize ariko inzoka ntizishira zirongera zikazuka. Ngo Uriho yituye mu rwobo tumurundaho amatafari ngo ubwo wabona atapfuye. Ibyo nabonye ni agahomamunwa.

Ubwo byagejeje saa moya z’ijoro Uriho mbona araje umutwe warobotse wa mugabo amubonye ngo sinabikubwiye ko inzoka zidapfa.

Yahise amukubita ubuhiri aramusohora asubira mu bigunda ambwira ko ningira icyo muha azahita anyica. Nahise ngira intimba irenze iyo nari mfite, bucyeye amaze kumenya aho yihishe, igihuru yabagamo aragenda aragitema. Ubwo yatorongeye agana i Mubumbano niho yaguye. Nakomeje kubaho mu buzima butoroshye akajya ambwira ngo nawe ni ukugutanga ugapfa ngo nta Mututsi uzapima ikigage ngo bakinywe, nta nuzacuruza inyanya ngo bazirye, ese ubundi ngutunze mo iki? Ubwo byarakomeye mu kwezi kwa 6 bakora inama ayivuyemo araza arambwira ngo bavuze ko bazatujyana i Butare gutera igikumwe. Ariko ngo bari kujya kuturoha mu cyobo cyari kuri Kaminuza kuko abakobwa bari babohojwe bari benshi, bavuga ko ngo ari 26. Kubw’amahirwe rero Inkotanyi ziba zigeze hafi batangira kujya kwigisha abasore imbunda ngo bazarwanye Inkotanyi.

Nasanze mfite inda ya ya Nterahamwe ndetse nayibyayemo umwana w’umukobwa

Ubwo ku itariki ya 3/7/1994 Inkotanyi ziba zigeze i Butare batangira guhunga ku itariki 4/7/1994 nibwo umusore witwa Mutangana na Desiré bagiye kureba Inkotanyi zigeze ku Nkubi bazibwira ko hari abantu bari mu mazu banze gukurikira Interahamwe ngo zitabica. Barazanye kuko bo bari bazi aho turi badukura mu nzu baratujyana badushyira kuri stade. Bahadukuye batujyana i Save, twahabaye ukwezi tuhava tugaruka aho tuvuka ubwo nasanze mfite inda ya ya Nterahamwe nayibyayemo umwana w’umukobwa ubu afite imyaka 17(ubu buhamya yabutanze umwana afite iyo myaka).

Umuntu mubona warokotse ariya mahano yahuye n’agahinda kenshi. Abenshi dufite igisebe ku mutima kitajya gikira. Agahinda kadashira kuko igihe cyose wicara ubyibuka kuko gusigara mu muryango wenyine utagira Nyogosenge na nyoko wanyu nta na Nyokorome utagira uwo wagisha inama numwe n’intimba ikomeye. Usibye ko urwo rugamba tubasha kurwitwaramo neza ukikuramo ibintu by’agahinda ugakora kuko dutunzwe n’umwuga wo guhinga, tubasha rero kubikora dushaka ibidutunda.

Ndashima ingabo za FPR Inkotanyi ubwitange zagaragaje zikadukura mu rwobo twari turimo, zikatubungabungira umutekano kugeza n’uyu munsi. Nk’abarokotse Jenoside tubanye neza nk’abantu bahuye n’ibibazo bimwe. Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame uburyo adahwema kudutekereza adushakira ubuzima buzira umuze atuvuza, imfubyi ziriga nta kibazo. Abapfakazi babonye aho begeka umusaya, incike zibona agasabune n’akunyu n’ubwo ibibazo by’abacitse ku icumu ari byinshi ariko umubyeyi wacu aragerageza uko ashoboye. Harakabaho Leta y’Ubumwe, harakabaho Igihugu gitemba amata n’ubuki. Ariko na none ndagaya abantu baduhemukiye na n’ubu badashaka gusaba imbabazi abo bahemukiye ngo bababwize ukuri bityo twiyubakire Igihugu kizima.

Ubu buhamya bwatambutse mu Kinyamakuru Icyizere cya CNLG

UM– USEKE.COM

en_USEnglish